Category: Uburezi

  • Umuganura w’abana 2025: Ababyeyi basabwe gutoza abana indangagaciro z’ingenzi bagomba gukurana

    Umuganura w’abana 2025: Ababyeyi basabwe gutoza abana indangagaciro z’ingenzi bagomba gukurana

    Intebe y’Inteko mu Inteko y’Umuco, Amb.Robert MASOZERA,yasabye ababyeyi gutoza abana indangagaciro z’ingenzi bagomba gukurana,no kujya babazana muri gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage [ Holidays in Museums],ibafasha kumenya ibyo batigiye mu muryango.

    Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Kanama 2025, mu birori byo kwizihiza Umuganura w’abana 2025, aho yashingiye k’ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Inteko y’Umuco, bwagaragaje ko Abanyarwanda bangana na 88. 6% bafite ubumenyi bwiza ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ariko abangana na 66.8% bakaba aribo batozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bonyine.

    Ubwo bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko impamvu nyamukuru indangagaciro mu muryango zidatozwa abana ari uko ababyeyi babura umwanya wo kwita ku bana, bagahugira mu gushakisha imibereho hirya no hino,ibituma umuryango nyarwanda utakaza ubushobozi n’inshingano zawo nk’urwego rwambere rutangirwamo uburere n’umuco.

    Amb.Masozera,ashingiye ku byavuye muri ubu bushakashatsi, yagaragarije ababyeyi ko uruhare rwabo rukenewe kugirango hatazabaho ikizabaho cyo gutakaza indangagaciro z’ingenzi umwana agomba gukurana

    Ati “Iyo umwana abuze ababyeyi bamurera uko bikwiye kubera ko babiburiye umwanya, ingaruka zabyo ntabwo uwo mwana azicara aho gusa nyine birumvikana azirera wenyine cyangwa arerwe n’abandi. Uburere azabuvana ku mbuga nkoranyambaga,azabuvana mu bigare bya bagenzi be kandi aho niho hakwirakwiza imico idakwiye idafite aho ihuriye n’indangagaciro z’u Rwanda”.

    Yongeyeho ko “Ikindi kizabaho n’uko hazabaho gutakaza indangagaciro z’ingenzi umwana agomba gukurana”.

     

    Intebe y’Inteko Amb.Robert MASOZERA,yavuze ko gahunda z’Ingoro ndangamurage zidasimbura ababyeyi mu burere batanga mu muryango,ahubwo zuzuzanya.

    Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko indangagaciro yo kwiyubaha no kwihesha agaciro ariyo abanyarwanda bagenda bateshukaho ku kigero cyiri hejuru,hagakurikiraho gutezuka ku ndagagaciro y’ubunyangamugayo no gufashanya.

    Intebe y’Inteko,akaba yagaragaje ko gahunda z’Ibiruhuko mu ngoro z’umurage ndetseno gushyiraho Umuganura w’abana bizaba umuti kuri ibi bibazo.

    Ati “Ntabwo Ingoro ndangamurage ziza zije gusimbura ababyeyi mu burere batanga mu muryango ntan’ubwo zisimbura abarimu mu mashuri ahubwo zirunganira.Mu ngoro ndangamurage rero ni ahantu abana bavumbura ubumenyi batari bazi by’umwihariko ubujyanye n’umuco n’umurage kandi ntabwo ari ahantu hatangirwa ubumenyi gusa, ni ahantu n’ubundi bashyira mu bikorwa ibyo batozwa. Ni muri urwo rwego tugira izi gahunda z’ibiruhuko mu ngoro z’umurage, akaba ari nayo mpamvu dufite n’uyu muganura w’abana”.

    Mu byo abana bigishijwe baganuje ababyeyi,harimo no kubyina imbyino za kinyarwanda.

    Abana bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umuganura w’abana 2025, bamaze iminsi muri gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage [ Holidays in Museums], itegurwa n’Inteko y’Umuco,bagaragaje ko ibasiggiye ubumenyi nkenerwa batari bafite.

    UMUTONI Shadia,yagize ati “Nungukiyemo ibijyanye n’umuco nyarwanda,kubyina, nungukiramo gusakuza,guca imigani no kuvuga amazina y’inka,namenye kandi no gucunda amata”.

    Mugenzi we IBYISHAKA Pitien, we yagize ati “Ubu ngubu tuzi kubyina nk’intore,kubuguza,tukamenya guca imigani,gusakuza…nyine umuco nyarwanda wose twawigiye muri iyi gahunda yo mu biruhuko”.

    Mu byo abana baganuje ababyeyi bigiye muri gahunda y’ibiruhuko mu ngoro z’umurage, harimo no kuvuza ingoma.

    Umuganura w’abana 2025, wizihirijwe mu Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda,iherereye i Huye,ahahuriye abana basaga 500,bari bamaze igihe bigishwa Umuco,Indangagaciro na Kirazira by’Abanyarwanda, binyuze mu mbyino gakondo,amazina y’inka,gutaka amasaro,kuvuza ingoma,kubumba,n’ibindi byaberaga kuri iyi ngoror no ku ngoro ndangamurage yo Kwigira iherereye mu karere ka Nyanza,Ingoro ndangamurage y’Abami mu Rukari nayo iiherereye i Nyanza no ku ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye mu karere ka Kicukiro.

    Amwe mu mafoto yaranze ibirori byo kwizihiza Umuganura w’abana 2025.

  • Hamenyekanye igihe amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yimbuye (A’Level), umwaka w’amashuri wa 2024-2025 azatangarizwa

    Hamenyekanye igihe amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yimbuye (A’Level), umwaka w’amashuri wa 2024-2025 azatangarizwa

    Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda, MINEDUC, yatangaje ko amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yimbuye (A’Level), umwaka w’amashuri wa 2024-2025 azatangazwa kuwambere tariki ya 01 Nzeri 2025, saa cyenda z’amanwa.

    Ni ibyatangajwe n’iyi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X,kuri uyu wa 29 Kanama 2025.Muri iryo tangazo yasabye abakoze ibizamini,ababyeyi n’abafatanyabikorwa bose ko bazakurikirana iki gikorwa.

    Itangazo rya MINEDUC

    Ubwo ibi bizamini byakorwaga MINEDUC, yari yatangaje ko Abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2024/25, bose hamwe bari 255.498 harimo abo mu cyiciro rusange n’icya kabiri bisoza amashuri yisumbuye.

    Abanyeshuri bose bakoreraga hirya no hino mu gihugu ku bigo by’amashuri 1.595, kuva ku itariki 9 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2025.

  • Ababyeyi basabwe kubahiriza amabwiriza agenga umusanzu batanga mu mashuri

    Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda,MINEDUC,yongeye gusaba ababyeyi kubahiriza amabwiriza agenga umusanzu batanga mu y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta ndetse n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.

    Iyi minisiteri yabitangaje none kuwa 28/8/2025,bikaba bikubiye mu itangazo ryasohowe ku wa 14 Ugushyingo 2022, rigaragaza uburyo bushya bw’imisanzu y’ababyeyi, hagamijwe gukumira ibiciro bihanitse no guteza imbere uburezi bufite ireme kuri bose.

    Minisiteri y’Uburezi yemeje ko umusanzu w’ababyeyi ugomba gukurikiza ibi bikurikira bigaragara muri iri tangazo.

    MINEDUC,yibukije ko kugira ngo ishuri rikore ibinyuranye n’aya mabwiriza, bisaba kwemezwa n’inama rusange y’ababyeyi, akarere ishuri riherereyemo ndetse na Minisiteri y’Uburezi ubwayo.

    Minisiteri yashimiye ababyeyi n’abarezi ku bufatanye bagaragaza mu guteza imbere uburezi bw’igihugu, by’umwihariko mu gufasha abana bose kubona uburezi bufite ireme.

     

  • Abanyeshuri Basabye Guhabwa Amafaranga yabo y’Ishuri Bagaragaza ko Ishuri ryabo Rikoresha AI.

    Abanyeshuri Basabye Guhabwa Amafaranga yabo y’Ishuri Bagaragaza ko Ishuri ryabo Rikoresha AI.

    Umwe mu banyeshuri barangije kwiga muri Northeastern University, ishuri rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye ko yagarurirwa amafaranga ye y’ishuri, avuga ko ibyo yigishijwe bitarimo ubunyamwuga n’ubunyangamugayo, cyane cyane ku bijyanye no gukoresha ibikoresho bya Artificial Intelligence (AI).

    Uyu munyeshuri yavuze ko bababazwa no kubwirwa ko bitemewe gukoresha AI nk’igikoresho cy’imyigire, nyamara abarimu babo ubwabo bakayifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.

    Umwe mu banyeshuri yagize ati:

    “Batubwira ko tudakwiye gukoresha AI, ariko bo ubwabo barayikoresha mu kudutegurira amasomo no mu kudusuzuma. Ibi ni uburyarya buteye isoni.”

    Abandi banyeshuri bashimangiye ko ibihano bahabwa iyo bakoresheje AI (nka ChatGPT cyangwa izindi porogaramu), bidahuye n’imyitwarire y’abarimu babo, bituma bibaza niba koko ibyo biga bifite ubuziranenge.

    Ku ruhande rw’abarimu, bavuga ko ibikoresho bya AI bibafasha kunoza amasomo, gutegura gahunda, ndetse no gukora isuzuma ryihuse ry’ibizamini.

    Umwe mu barimu yagize ati:

    “Nta kibi mu gukoresha AI mu buryo bufasha guteza imbere ireme ry’uburezi. Gusa hari aho abanyeshuri bashobora kuyikoresha mu buryo budakwiye, nk’aho bagenda bagasubiramo amanota badakoresheje ubwenge bwabo.”

    Iki kibazo kigaragaje uruhuri rw’ibibazo biriho mu mashuri makuru na za kaminuza, aho hari ikinyuranyo hagati y’uburyo abarimu na abanyeshuri bemererwa gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

    Abasesenguzi bo mu burezi bavuga ko aya makimbirane hagati y’abarimu n’abanyeshuri ari kimwe mu bintu bizakomeza kwibazwaho, cyane ko AI igenda ifata umwanya munini mu burezi ku isi hose.

  • MINEDUC yakanguriye abakobwa kwiga imyuga

    MINEDUC yakanguriye abakobwa kwiga imyuga

     

    Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yakanguriye abakobwa kwiga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro kuko bikigaragara ko ari bake, nyamara abayize bayatsinda neza bamara no kugera ku isoko ry’umurimo bakagira umwihariko wo gukora akazi kabo neza.

    Ni ibyagarutswe ho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, IRERE Claudette, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha ry’ibikorwa bikorwa n’abize tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET Expo), ryatangiye kuri uyu wa 2 Kamena 2025 muri Camp Kigali.

    Ati”Abakobwa turabasaba bakangukire kwitabira aya mashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro. Hari ikintu ntekereza ko kiri mu mitwe ya benshi ko kwiga ibya tekiniki imyuga n’ubumenyi ngiro, ari iby’abahungu gusa  bakishyira mo ko ari ibintu biremereye”.

    Yongeye ho ko ”Burya abakobwa bagira umwihariko wo gukora ibintu neza kandi aho tekinoroji igeze rwose bashobora kubyiga kandi bakabikora neza. Turabibakangurira, turifuza ko umubare wiyongera”.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, IRERE Claudette, yakanguriye abakobwa kwiga amasomo ya tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro.

    MINEDUC, ivuga ko umubare w’abakobwa bitabira kwiga amasomo ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro ukiri muto kuko hari gahunda z’amasomo usanga bari munsi ya 10%, ariko ikavuga ko mu minsi mike hari gahunda nshya zizaza ku buryo iteganya ko zizongera umubare wabo.

    Kuba abakobwa biga aya masomo bashoboye kandi bishimangirwa na bamwe mu baganiriye na Radio Imanzi, bari mo IRIZA KAYIGIRWA Jospine,wiga ibijyanye n’ubugeni mberajisho bw’ubwoko bwose [Fine and Plastic Art], muri Ecole d’Art de Nyundo.

    Yagize ati ”Nk’aho twiga abakobwa ni nka mirongo itanu n’abandi mu gihe abahungu bo barenga magana abiri,urumva ko abakobwa baracyari bakeya cyane ariko njyewe naje kubyiga mbikunze cyane kuko numvaga nshaka kuzakora ikintu kidasanzwe mu maso ya bantu kuko bavugaga ko ari iby’abahungu nta mukobwa wabishobora. Abandi bakobwa ndabasaba kwitinyuka bakiga ibyo bakunda cyane cyane aya masomo y’imyuga n’ubumenyingiro kuko nabo barashoboye nk’uko nanjye nabishoboye”.

    IRIZA KAYIGIRWA Jospine,arakangurira abandi bakobwa kwiga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.

    Olive IRADUKUNDA, wiga muri RP-TUMBA College, mu ishami rya Mechatronics,we yagize ati “Natangiye gutekereza kwiga aya masomo ya tekiniki nkiri muri tronc commun,kuko nabonaga abakobwa bari mo ari bake cyane nyamara naje kubigera mo nsanga ni byiza kuko abakobwa babyiga baranabitsinda cyane  ntabwo baba bari hasi nk’uko abantu babitekereza.Ahubwo ndasaba abandi bakobwa kwitinyuka kuko barashoboye”.

    Olive IRADUKUNDA, wiga muri RP-TUMBA College, mu ishami rya Mechatronics,ni umwe mu bamurika ibyo biga muri TVET Expo.

    Mu rwego rwo guteza imbere amasomo ya tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro,gahunda ya Leta iteganya ko nibura muri buri kagari hazaba hari ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro by’igihe gito, ni ukuvuga amezi atandatu kugeza ku mwaka bikazagerwaho mu 2029.

    Ku wa 4 Mata 2025, ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, yagaragazaga raporo y’ingendo yakoze mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu,imibare yagaragazaga ko abanyeshuri bose biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro barenga ibihumbi 115 barimo abakobwa 51.557 bangana na 44,6% mu gihe abahungu ari 63.959 bangana 55,4%, imibare igaragaza ko abiga muri iki cyiciro bavuye kuri 31% ugera kuri 43% mu myaka itanu ishize.

    Hatangijwe ku mugaragaro imurikagurisha ry’ibikorwa bikorwa n’abize tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET Expo), ryatangiye kuri uyu wa 2 Kamena 2025 muri Camp Kigali.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, IRERE Claudette, n’abandi bayobozi batandukanye bari gusura ibikorwa bikorwa n’abize tekinike, imyuga n’ubumenyingiro muri TVET Expo.

     

  • Abiga imyuga  si abananiranye : Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi

    Abiga imyuga si abananiranye : Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki ya 28 Gicurasi 2025 ,yatangaje   ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa cyangwa ababa barananiye  ababyeyi cyangwa sosiyete nyarwanda muri rusange aho yasabye guhindura imyumvire .

    Minisiteri y’Uburezi yo igaragaza ko  nibura 80% by’abanyeshuri bose baba bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito babona akazi nyuma yo kuyarangiza.

    Naho 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.

    Mu gihe  70% by’abarangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, babona akazi nyuma y’amezi atatu basoje kwiga.

    RTB, yatangaje ibyo mu gihe abanyeshuri 4,562  ku wa 29 Gicurasi 2025, bazahabwa impamyabushobozi igaragaza ko  barangije amasomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, (Rwanda Polytechnic).

      Abiga imyuga si ababuze ibyo bakora.

    Eng.Umukunzi, yanenze uburyo abanyamahanga badindije ubwenge bw’Abanyarwanda na Afurika bakabereka ko bo nta kintu bavumbura ahubwo bakwiye kwiga amateka yabo n’intambara barwanye, bityo ubwenge bwabo ntibukure.

    Yagize ati: “Birasaba ko duhindura imyumvire tukumva ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa, atari ayo abantu bananiranye atari ayo abantu babuze ahandi bajya ahubwo tukumva akamaro kayo.”

    Yongeye ho ko “ Bo bahisemo kudushyiramo  ko tugomba kwiga ibyabo tukiga intambara barwanye ibyacu ntitubirebeho, batubwira ko ibyo tugenewe ari kugumana amagambo yabo mu mutwe ariko kugira ibikorwa dukora bitatureba  ariho haherewe kuba imwe mu mitungo y’ibihugu byo muri Africa  yarajyanywe hanze”

    Eng. Paul Umukunzi, yanenze abakita amashuri y’imyuga ay’abaswa cyangwa ababuze ibyo bakora.

    Gahunda ya Leta ya NST2, ishimangira kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, (TVET) ndetse n’amashuri makuru rikajyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

    Naho ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro (VTCs) mu buryo bwo kwigira ku murimo bizongerwa bishyirwe muri buri Kagari mu gihugu hose.

    Yavuze kandi ko  amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro, (TVET) n’amashuri makuru (HLIs) bizakomeza gutezwa imbere hifashishijwe ibikorwa remezo bigezweho ndetse ahabwe ibikoresho bihagije byo guteza imbere imyigishirize y’imibare, Siyansi, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (STEM) no guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

    Uyu muyobozi kandi yatangarije Itangazamakuru ko aho Isi igeze bisaba ko umuntu agira ubumenyi n’umwuga ufatika umuzanira   inyungu kuko kutabimenya ntaho bitandukaniye no kutamenya gusoma no kwandika.