Category: Ubukungu

  • Nyuma y’uko Amerika iteye Venezuela igashimuta Perezida, igiciro cya zahabu cyazamutse

    Nyuma y’uko Amerika iteye Venezuela igashimuta Perezida, igiciro cya zahabu cyazamutse

    Ibiciro by’amabuye y’agaciro arimo na zahabu byazamutse ku isoko mpuzamahanga nyuma y’uko ifatwa rya Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryongereye impungenge z’abashoramari ku byago bya politiki mpuzamahanga.

    Mu masaha ya mu gitondo cya nane,tariki 5 Mutarama 2026, muri Aziya, igiciro cya zahabu cyari cyazamutseho hafi 1.8%, kuko cyageze hafi kuri $4,408 ku kilo (hafi miliyoni zisaga esheshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda). Umuringa nawo wari wazamutse ku kigero cya hafi 3.5%, bitewe n’uko amafaranga menshi yimuriwe mu byitwa “ibikoresho byizewe” (safe-haven assets).

    Nubwo ibiciro bya peteroli bitahise bihinduka ku buryo bugaragara, ku rundi ruhande ibiciro by’imigabane ku isoko ra ziya, yari iri kuzamuka muri rusange, mu gihe abashoramari bakomeje kwifata bitewe n’ingaruka zishobora kugera ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika igiye gukoresha umutungo munini wa peteroli wa Venezuela nyuma yo gufata Maduro, ashimangira ko iki gihugu kizayobora inzibacyuho “itekanye, iboneye kandi itekerejweho neza” kugeza habonetse ubuyobozi bushya.

    Mu mwaka wa 2025, zahabu n’umuringa byigeze guhenda ku rwego rwo hejuru mu mateka, nubwo ibiciro byaje kugabanuka mu minsi yakurikiyeho. N’ubwo bimeze bityo, zahabu yakomeje kugumana igiciro kiri hejuru ugereranyije n’imyaka yabanje kuva mu 1979, aho yazamutse hejuru ya 60% ikagera ku rwego rwo hejuru mu mateka rwa $4,549.71 ku itariki ya 26 Ukuboza 2025.

    Abasesenguzi bavuga ko iri zamuka ryatewe n’impamvu zitandukanye zirimo ibyitezwe byo kugabanya inyungu ku nguzanyo, ukwiyongera k’ubwishingizi bw’amabanki makuru ku mutungo wa zahabu, ndetse n’impungenge zishingiye ku makimbirane mpuzamahanga no kutamenya neza icyerekezo cy’ubukungu ku rwego rw’isi.

     

  • BNR, yazamuye inyungu fatizo kugera kuri 6.75% mu rwego rwo kugumisha izamuka ry’ibiciro ku rugero rwifuzwa

    BNR, yazamuye inyungu fatizo kugera kuri 6.75% mu rwego rwo kugumisha izamuka ry’ibiciro ku rugero rwifuzwa

    Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye inyungu fatizo iva kuri 6.5% igera kuri 6.75%, isozanya n’igihe cyari kimaze kugera ku bwisanzure bw’iyo nyungu. Ibi bikaba bigamije kugabanya izamuka ry’ibiciro no kurigumisha mu rugero rwifuzwa rwa 2% kugeza kuri 8%.

    Imibare ya leta igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku masoko ryageze kuri 7.3% muri Nyakanga 2025, rivuye kuri 7% muri Kamena. N’ubwo izamuka ry’ibiciro ryagiye rihindagurika, BNR ivuga ko ryagumye ku rugero rwifuzwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka. Biteganyijwe ko izamuka ry’ibiciro rizagera ku mpuzandengo ya 7.1% muri 2025, rikagabanuka rikagera kuri 5.6% muri 2026.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yasobanuye ko icyemezo cyo kongera inyungu fatizo kugera kuri 6.75% cyari ngombwa kugira ngo hagumishwe ho ibiciro bihamye.

    Yagize ati: “Iyi nyungu izadufasha kugumisha izamuka ry’ibiciro ku rugero twiyemeje, kandi ikomeze gushyigikira iterambere rirambye ry’ubukungu.”

    Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwaguka ku muvuduko ushimishije

    BNR, yagaragaje ko gihembwe cya mbere cya 2025, ubukungu bwazamutseho 7.8%, bitewe n’iterambere rikomeye mu rwego rw’ubucuruzi bwa serivisi n’inganda, ndetse n’umusaruro uhagije w’ubuhinzi.

    N’ubwo hari impungenge mu bucuruzi mpuzamahanga no munzira zinyuramo ibicuruzwa, BNR ivuga ko icyizere cy’ubukungu bw’igihugu mu gihembwe cya kabiri cya 2025 gikomeje kuba cyiza, kikaba gishingiye cyane ku rwego rwa serivisi n’inganda.

    Imikorere y’ubucuruzi iragenda itera imbere

    Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko icyuho cy’ubucuruzi cyagabanutse, bitewe n’izamuka rikomeye ry’ibyoherezwa mu mahanga. Mu gihembwe cya kabiri cya 2025, agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazamutseho 15.5%, ahanini bitewe n’umusaruro mwiza w’ikawa, izamuka ry’ibyoherezwa by’amabuye y’agaciro, ndetse n’ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga.

    Ibicuruzwa bitari bisanzwe byoherezwa mu mahanga na byo byazamutseho 31.1%, cyane cyane kubera izamuka ry’isoko ry’amavuta yo guteka n’ifu y’ingano bitunganyirizwa mu Rwanda.

    Ku ruhande rw’ibitumizwa hanze y’igihugu, ibicuruzwa biturutse mu bihugu by’abaturanyi byagabanutseho 13.2% bitewe n’ubwiyongere bw’ibibazo by’isoko mu karere. Ariko muri rusange, ibitumizwa hanze byazamutseho 3.3%, kubera izamuka ry’ibikenerwa mu nganda zitunganya ibiribwa (nk’ibigori n’amavuta yo guteka), ibikoresho by’ubwubatsi, n’ibinyabiziga.Ibi byose byatumye icyuho cy’ubucuruzi kigabanuka ho 2.9% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2024.

    BNR, ivuga ko iri gabanuka ry’icyuho ryerekana umusaruro mwiza uturuka ku kwagura ibyoherezwa mu mahanga no kongera inganda zitunganya ibicuruzwa, bikagabanya gukenera ibitumizwa hanze ndetse bikongera n’amafaranga yinjira avuye mu mahanga.

     

  • Umunyarwanda akomeje kwandika amateka mu gihugu cy’u Bubiligi

    Umunyarwanda akomeje kwandika amateka mu gihugu cy’u Bubiligi

    Mu gihugu cy’u Bubiligi ni kimwe mu bihugu bituyemo abanyarwanda benshi ugereranyije no mu bindi bihugu byo ku isi, Ibi bihuzwa n’amateka atandukanye yagiye aranga ibi bihugu byombi kuva mu myaka ya kera.
    Mu myaka myinshi ishize, u Bubiligi bwakomeje kugaragara nk’igihugu kirimo umubare munini w’Abanyarwanda batuye mu mahanga. Ibi birashimangirwa n’ukuri ku mubano wa kera hagati y’ibi bihugu byombi, uhereye ku mateka y’ubukoloni, imigirire ya politiki ndetse n’impamvu zishingiye ku mpunzi n’iyimuka ry’abantu.

    U Rwanda rwabaye igihugu cyakolonijwe n’u Bubiligi kuva mu 1916 kugera mu 1962. Icyo gihe, u Bubiligi bwashyizeho uburyo bw’imiyoborere, uburezi, ubuzima n’indi mirimo ya leta, byose bigendera ku mategeko n’imyigishirize by’Ababiligi.

    Iyi mibanire yatumye benshi mu Banyarwanda bajya mu Bubiligi kugira ngo barangize amasomo cyangwa bajye gukorera leta. Nubwo hari abagarukaga mu Rwanda, hari n’abandi benshi bahitaga bahatura kubera amahirwe bari babonye cyangwa ubuzima bwiza bwari bubategereje.

    Gusa icyo twavuga nuko Abana b’u Rwanda muri iki gihugu usanga barangwa no gukunda umurimo ndetse no kugirana urukundo bo ubwabo ugereranyije n’abandi bakomoka mu bindi bihugu.
    Uyu munsi ndifuza kugaruka ku munyarwanda witwa Mugisha Didier, Uyu akaba amaze igihe aba muri iki gihugu akora imirimo itandukanye ijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no kugira intego yo kwifuza ko yagira uruhare mu iterambere ry’igihugu akomokamo aricyo u Rwanda.

    Ubu Mugisha Didier arakataje mu rugero rumwerekereza ku ntego ye ndetse n’inzozi ze, Mu myaka yashize yatangije ubucuruzi bushingiye ku mafunguro aho yatangije ikigo cyitwa PILAFOOD, akaba yarafite umwihariko w’igikoni cyatekaga amafunguro cyane yiganjye umuceri uzwi nka “Pilau” abatuye muri iki gihugu bagakoresha ikoranabuhanga kugira ngo babashe gutumiza amafunguro yateguye.

    Mu gihe cya Covid-19 aho iki cyorezo cyagize ingaruka ku bukungu bw’isi muri rusange, bikaba byaratumye umushinga we udakomeza nkuko yabiteganyaga, ahitamo kuba awuharitse mu gihe gito aho yahise yerekeza mu bijyanye n’ubwiza aho yahise atangiza ikigo gikora amavuta yo kwisiga yitwa Le Picmar.

     

    Le Picmar ni ikigo gifite intego ndende ariko byumwihariko ubu ku isoko mpuzamahanga akaba ahafite amavuta yo kwisiga akomeje gukundwa n’abatari bacye i Burayi ndetse no muri Afrika.
    Sibyo gusa uyu MugishaDidier arimo gukora kuko ari kwitabira ibiganiro ndetse n’ibirori bitegurwa kandi bikitabirwa n’abashoramari kugira ngo baganire ku mishinga itandukanye ndetse no kungurana ibitekerezo.

    Ubwo aheruka mu kiganiro na Radio Imanzi akaba yaratangaje byinshi bikubiye muri uru rugendo arimo ndetse n’ahazaza ha Le Picmar ubu iri ku isoko ryo mu Rwanda.

    Yatangaje ko afite intego yo kuzubaka uruganda runini ruzajya rutunganya aya mavuta dore ko kugeza ubu aya mavuta atunganyirizwa i Burayi, Akaba avuga ko mu myaka iri imbere yifuza kuzatanga akazi ku banyarwanda benshi aho iki kigo cya Le Picmar kizaba kiri mu Rwanda ku buryo azashobora gutanga akazi gatandukanye ku banyarwanda.

    Kuri ubu uyu Mugisha Didier avuga ko Le Picmar imuha ishusho ko ibi azabigeraho kuko amavuta arimo gukundwa ku bwinshi ndetse ari no mu biganiro n’abashoramari batandukanye baba abari mu Rwanda kugira ngo aya mavuta yo kwisiga abone ubuzima gatozi ku buryo yaboneka ku bantu benshi mu Rwanda ndetse no hanze dore ko hari bimwe mu bihugu byo muri Africa yamaze kwemezwa harimo nka DR Congo, Senegal, Cameroon ndetse m’ahandi.

  • Elon Musk avuga ko Chip ya Neuralink ishobora kuzagarura ubushobozi bwo kubona ku batabona, harimo n’abavutse batabona.

    Elon Musk avuga ko Chip ya Neuralink ishobora kuzagarura ubushobozi bwo kubona ku batabona, harimo n’abavutse batabona.

    Umushoramari n’uvumbuzi w’ibikorwa by’ikoranabuhanga, Elon Musk, yatangaje ko ikigo cye cya Neuralink kiri gutera intambwe idasanzwe mu gukora chip ishyirwa mu bwonko ishobora gufasha abatabona kongera kubona, ndetse no ku bantu bavutse batabona.

    Uyu mushinga wa Neuralink umaze imyaka myinshi utegurwa, ariko ubu wamaze guhabwa uburenganzira na FDA (Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi) kugira ngo habeho igerageza ku bantu.

    Nk’uko Musk yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, iyi chip ishyirwa mu gice cy’ubwonko gishinzwe kwakira amakuru y’ibiboneka (visual cortex). Ikoresha amashanyarazi mato (electrical stimulation) kugira ngo ihangire cyangwa isubize imiyoboro y’ubwonko ishinzwe kubona, n’ubwo umuntu yaba yaratakaje amaso cyangwa yaranavutse atabasha kubona.

    Yagize ati:

    “Turizera ko bitarenze umwaka utaha, tuzaba tumaze kubona abantu batangiye kubona amasura, imiterere y’ibintu, ndetse n’amabara binyuze muri iyi tekinoloji nshya.”

    Nubwo iyi nkuru itanga icyizere, inzobere mu buvuzi n’abo muri Neuralink ubwabo bemera ko bakiri mu ntangiriro z’igerageza, kandi ko hari byinshi bikenewe gusuzumwa mbere y’uko iyi chip itangira gukoreshwa ku buryo rusange.

    Haracyari ibibazo byinshi bijyanye n’umutekano, ingaruka zishobora guterwa n’iyo chip mu bwonko, ndetse n’uko ubwonko bwa muntu buzabyakira mu gihe kirekire.

    Can You Invest in Neuralink? | INN

    Iyi chip ntabwo igamije gusa gufasha abatabona. Musk avuga ko intego ya Neuralink ari uguhindura burundu imibanire y’ubwonko n’ibikoresho bya tekinoloji, aho biri no mu mishinga yo kugabanya ingaruka z’ubumuga butandukanye, harimo ubumuga bwo kutavuga, kutagenda, ndetse n’ubundi burwayi bw’imyakura (neurological disorders).

  • Uko Le Picmar yubakiwe ku cyerekezo cyo kwiyubaka no kwigirira icyizere

    Uko Le Picmar yubakiwe ku cyerekezo cyo kwiyubaka no kwigirira icyizere

    Mu gihe isi yihuta mu ikoranabuhanga, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, n’isoko ry’ibicuruzwa bishingiye ku bwiza rirushaho gukura, hari Abanyarwanda bake bagaragaza ubudasa. Le Picmar ni kimwe mu bigo bigaragaza izo mpinduka. Iyi sosiyete ikorera mu Bubiligi yihariye mu gukora amavuta yo kwisiga yita ku bwiza bw’umwirabura, ikaba yarashinzwe n’umunyarwanda ufite icyerekezo gifatika cyo gufasha abantu kwisanga, kwiyakira, no kwiyitaho bifite ireme.

    Mu kiganiro cyihariye twagiranye n’uwashinze Le Picmar, RWABUKUMBA Didier Mugisha yadusangije urugendo rwe, imbarutso yamuteye gutangiza ubu bucuruzi, n’icyerekezo yifuza kugeraho.

    “Navukiye mu Rwanda, ariko ubuzima bwanjye bwaragutse mu mahanga. Aho hose, nakundaga kubona uburyo abantu b’abirabura bagorwa no kubona amavuta abakwiriye, adahindura uruhu rwabo ahubwo arurinda, arugirira neza, kandi nifuzaga kugira igikorwa nkorera mu Rwanda nk’umusanzu mpa igihugu cyanjye”

    Aya ni amagambo yatangaje ikiganiro BIZ & BEAT, agaragaza icyarushijeho kumutera imbaraga zo gutangiza Le Picmar.

    Yavuze ko ajya gutangiza Le Picmar byaturutse ko we n’isnhuti ye batangiye ibintu ari nk’itekerezo aho izina ndetse n’ikirango byaturutse ku ishusho y’inyoni bari babonye, bituma bagura igitekerezo kugera aho igitekerezo kibyaye umusaruro.

    Ikindi avuga ko mubya mufashije harimo kugira icyerekezo ari nabyo akomeza gushiskariza urubyiruko ndetse n’abandi ko ibyo bagakoze byagakwiye kurengwa no kugira intego ndetse n’icyerekezo.

    Le Picmar ntiyaje gusa kuziba icyuho cy’ibura ry’amavuta meza; yaje no kongera icyizere ku bantu benshi bagiye bacibwa intege n’amasoko yibanda ku cyane ku bintu bituruka I Burayi cyangwa ibizwi nk’ibikorwa n’abazungu gusa.

    Ibicuruzwa bya Le Picmar birimo amavuta yo kwisiga ku mubiri no mu maso, amasabune yo koga, ndetse n’ibindi biri gutegurwa ngo bishyirwe ku isoko.

    Ubu ifite abakiriya mu Bubiligi, u Bufaransa, ndetse batangiye kugera ku isoko ryo muri Afurika nko muri DR Congo, Senegal, Cameroon ndetse n’u Rwnada – aho abaguzi bemeza ko ari amavuta yizewe, ahumura neza kandi afite akamaro nyako.

    N’ubwo byumvikana neza nk’inkuru y’ubutsinzi, si byo byose byamugendekeye neza kuva yatangira. Yakubitiwe n’imbogamizi z’amasoko agoye, ibiciro byo hejuru mu gukora ibintu by’ubwiza mu Burayi, ndetse n’amategeko agenga ibicuruzwa byo kwisiga. Ariko ibi byose yabifashe nk’amahugurwa. “Iyo ugize icyerekezo kidashingiye ku nyungu gusa, uba ufite imbaraga zo kwihangana no gukomeza.”

    Le Picmar ifite gahunda yo gushyira imizi ku isoko nyafurika, cyane cyane mu Rwanda. Hari gahunda yo gukorana n’abacuruzi b’abanyarwanda, amafaraga yihariye ku masoko yo mu karere, ndetse no gutanga amahugurwa ku bijyanye n’ibicuruzwa bifite ireme.

    Ndetse hari na gahunda yo gutangiza uruganda mu Rwanda mu gihe kiri imbere.

    “Dukeneye ko Afurika itareka ibindi bihugu biyikoreramo gusa – ahubwo twakagombye natwe kugira ibidukorerwa biduhesha ishema.”

    Yasoje ikiganiro agira inama abifuza gutangiza business:

    “Tangirira aho uri. Wige buri munsi. Shyira ireme imbere y’amafaranga. Nubaha uwo uri we, isi izakwemera uko uri.”

     

  • “YONGERE NI AYAWE“agashya kafashije abanya-Musanze kwesa umuhigo wa EjoHeza

    “YONGERE NI AYAWE“agashya kafashije abanya-Musanze kwesa umuhigo wa EjoHeza

     

    “YONGERE NI AYAWE’’,aka ni kamwe mu dushya dukoreshwa mu bukangurambaga, katekerejwe nyuma yaho bigaragaye ko abatuye i Musanze bazigamaga muri EjoHeza ariko ugasanga akenshi bazigama amafaranga make,atari uko bayabuze ahubwo bashakaga kugendera kuri make yari yarateganijwe hagendewe ku byiciro by’Ubudehe byahoze ho.

    Ubu bukangurambaga bwatanze umusaruro ushimishije kuko akarere ka Musanze, kabashije kwesa umuhigo mu mezi 8 gusa, ni ukuvuga mu mpera za Gicurasi 2025. Ndetse aka karere kakaba kamaze kurenza ho 17%.  Bihwanye na 49,777,914 FRW,kuri 300,000,000 aka karere kari karihaye nk’umuhigo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025.

    Kugira ngo ibi bigerwe ho hifashishijwe tumwe mu dushya turi mo na ‘’YONGERE NI AYAWE’’ aho ubuyobozi bwakoraga ubukangurambaga bwereka abaturage ibyiza byo kongera ubwizigame bwa bo nk’uko bigarukwa ho na Bwana Twagirumukiza Emmanuel, Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu karere ka Musanze.

    Ati ’’Turababwira tuti kuzigama muri EjoHeza, ukazigama igihumbi,ukazigama icyatanu kandi wari ufite ubushobozi bwo kuzigama menshi ni inde uri guhima, wayongereye ko ari ayawe ! Uko ubiba ko ariko uzasarura wazigamye menshi ko bikunda !’’

    Twagirumukiza Emmanuel, Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu karere ka Musanze,ari gusobanurira abaturage ibyiza bya EjoHeza.

     

    Bamwe mu baturage b’akarere ka Musanze, bashimangira ko bumvise neza ibyiza byo kongera ubwizigame bwa bo kuko batangiye kubikora nk’uko bigarukwa ho na Nyirabageni Berancilla, Perezidante wa Cooperative ABISHYIZEHAMWE (Ikora Isuku mu mujyi wa Musanze), na Uwambaje Antoinette,  Umwarimu kuri GS. Cyabagarura,ishuri riherereye mu murenge wa Musanze.

    Nyirabageni yagize ati ‘’Inyungu iri mo n’uko iyo tubonye message dusanga hari inyungu badushyiriye ho,bigatuma tugira umwete wo gukomeza kuzigama. Ubungubu twatangiye no kuyongera,umunyamuryango yatangaga 1250 frw ariko ubu basigaye batanga 1500 frw, njyewe ubakuriye ntanga 3000 frw. ‘’

    Uwambaje, we avuga ko ‘’Njyewe kubera ko nkoresha umushahara wanjye, buri kwezi amafaranga niyemeje gutanga bayakura ho nkabona ubutumwa bugufi ko amafaranga yanjye yagiye ho nta kibazo. Ahubwo ndateganya kuzayongera cyane cyane ku ruhande rw’abana kuko nabonye ari ibintu byiza, kuko ni iby’anjye n’iby’abana ni inyungu zacu twese mbese muri rusange. ‘’

    Abakora umwuga w’ubwubatsi mu karere ka Musanze,barashishikarizwa kujya muri EjoHeza.

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa EjoHeza mu karere ka Musanze, igaragaza ko kugeza ku wa 19 Gicurasi 2025,abatuye mu mirenge yose uko ari 15 y’akarere ka Musanze,bamaze kwesa umuhigo wo kwizigamira muri EjoHeza,ku kigero cya 117%,ibishyira aka karere ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’igihugu aho kabanzirizwa na Rubavu iri ku mwanya wa mbere yesheje umuhigo ku kigero cya 125%,igakurikirwa na  Gakenke ku kigero cya 124%, Burera ku kigero cya 122%, Rulindo ku kigero cya 120% na Rwamagana ku kigero cya 119%.

    Ubuyobozi bwa EjoHeza burasaba abaturage kwiyandikisha,kwizigamira,kuzigamira undi,bifashishije ikoranabuhanga rya Ejo Heza *506#.

     

  • Umujyi wa Luhwindja wafashwe na M23: Umutekano muke mu gace gakorerwamo ubucukuzi bwa zahabu muri Kivu y’Amajyepfo

    Umujyi wa Luhwindja wafashwe na M23: Umutekano muke mu gace gakorerwamo ubucukuzi bwa zahabu muri Kivu y’Amajyepfo

    Mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Luhwindja, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aho ni mu gace gafatwa nk’agaciro gakomeye muri politiki y’ubukungu bw’igihugu, kuko gakorerwamo ubucukuzi bwa zahabu ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko na Twangiza Mining SA, sosiyete iyoborwa na Banro Corporation, kompanyi y’Abanyakanada.

    Iyi sosiyete ya Banro imaze imyaka myinshi ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba ari imwe mu ma kampani zagaragaje inyungu nyinshi mu gucukura zahabu mu duce two mu Burasirazuba bw’igihugu. Umujyi wa Luhwindja, aho iyi sosiyete ifite ibikorwa binini, ni umwe mu tugize akarere ka Mwenga, kazwiho kuba gatuwe cyane kandi gafite amabuye y’agaciro menshi, by’umwihariko zahabu. Uyu mujyi kandi uri hafi y’ishyamba rya Itombwe, rikize ku mutungo kamere ariko kandi rikunze kubamo ibikorwa by’inyeshyamba.

    Ifatwa ry’uyu mujyi rirongera kwerekana ubukana n’ukuntu ikibazo cy’umutekano giteye inkeke mu burasirazuba bwa RDC. M23, umutwe umaze igihe wihagararaho mu mirwano n’ingabo za leta (FARDC), ukomeje kwagura ibikorwa byawo, ukigarurira uduce dutandukanye dufite agaciro k’ubukungu n’igisirikare. Amasoko y’inyigo ku mutekano avuga ko intumbero y’imitwe nka M23 atari ugushimuta gusa uduce, ahubwo harimo no kugerageza kugenzura umutungo kamere w’igihugu.

    Abaturage batuye muri Luhwindja batangaje ko bahungabanyijwe bikomeye n’iri fatwa, bamwe bahunga abandi bihisha mu mashyamba. Bamwe mu bakozi ba Twangiza Mining SA bavuze ko bahagaritse imirimo, abandi barahunga kuko batari bizeye umutekano wabo. “Twumvise amasasu nijoro, twari tuzi ko hari ikintu gikomeye kiri kuba. Ubu twahungiye mu misozi, ntituzi niba tuzagaruka vuba,” umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru ryo mu karere.

    May be an image of oil refinery and the Panama Canal

    Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Banro Corporation ntiburagira icyo butangaza ku ifatwa ry’aka gace, ariko inzobere mu bukungu zemeza ko iki gikorwa gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa kompanyi ndetse n’iy’igihugu cya RDC muri rusange. Ikibazo cy’umutekano gikunze kubangamira ishoramari, bityo kongera imvururu mu gace kahazwiho ibikorwa by’ingenzi by’ubucukuzi bishobora gutuma n’abandi bashoramari bagira impungenge zo gukomeza kuhakorera.

    Guverinoma ya RDC iracyatekereza ku buryo bwo kwitwara kuri ibi bikorwa, mu gihe benshi bategereje kureba niba FARDC izashobora kugarura ako gace mu maboko y’ubutegetsi. Mu gihe ibyo bitaraba, abaturage ba Luhwindja n’abenegihugu muri rusange bagumye mu bwoba, bibaza niba aho ubuzima buhagaze bitazaba urugero rw’ibikomeje gukwirakwira mu gihugu hagati n’Uburasirazuba bwacyo.

  • Umucamanza wa ONU, Lydia Mugambe, yafunzwe mu Bwongereza azira gukoresha umukozi wo mu rugo nk’umucakara adahabwa umushahara

    Umucamanza wa ONU, Lydia Mugambe, yafunzwe mu Bwongereza azira gukoresha umukozi wo mu rugo nk’umucakara adahabwa umushahara

    LONDON, UBWONGEREZA — Lydia Mugambe, umucamanza w’Umunya-Uganda, akaba ari umukozi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwa ONU, yafunzwe mu Bwongereza nyuma y’amakuru y’uko yakoresheje umukozi wo mu rugo mu buryo butemewe, amukoresha nk’umucakara adahabwa umushahara.

    Uyu mucamanza, wari ushinzwe imanza mpuzamahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu muryango wa ONU, yafashwe nyuma yo kugaragarizwa amakuru ko yakoresheje umukozi mu rugo mu buryo bw’ubucakara, aho yari amufite nk’umukozi atishyurwa ndetse nta burenganzira yahawe mu buzima bwe bwite.

    Ibyaha byerekeye gukoresha umukozi mu buryo bwa gikirisitu kandi butubahirije amategeko, nk’uko byemejwe n’ubushinjacyaha, byagaragaye mu 2023, ubwo umukozi wo mu rugo wagaragaje ko yakorewe ibikorwa bitubahirije uburenganzira bwe, aho yamaze igihe kinini atabona umushahara, kandi ahohoterwa mu buryo bwa gisirikare. Umukozi yashinjije Lydia Mugambe kuba yaramukoresheje igihe kirekire atabishyurirwa, akora imirimo isaba imbaraga nyinshi kandi agahabwa ibyo atishimiye.

    Ibikorwa bya Lydia Mugambe byaravuzwe mu kinyamakuru cya Times of London, kikaba cyatangaje ko yigeze gufata umukozi ku ngufu, akamukoresha ibikorwa bya gikirisitu bitandukanye kandi agahabwa amafaranga make cyane. Uyu mukozi yakoreshwaga imirimo irimo guteka, gukora isuku, kugemura ibicuruzwa no gukora ibyo utashoboye kubona mu kazi gake.

    Lydia Mugambe, umucamanza ukomeye muri ONU, yafunzwe mu Bwongereza nyuma yo gutabwa muri yombi muri Kamena 2025, aho yafashwe ku byaha byakorewe umukozi wo mu rugo. Iyi ngingo yo gufunga umucamanza ukomeye mu nzego za ONU yashimangiye ko ibyo gukora ibikorwa nk’ibi bigomba kugirirwa ingaruka zihanitse, cyane cyane ku bayobozi bafite inshingano nk’izo zo gucira imanza.

    Inkuru ya Lydia Mugambe ikomeje kuvugisha benshi ku burenganzira bw’abakozi bo mu rugo, aho bibazwa uko amategeko arengera abantu bakora ibikorwa byo mu rugo, nk’uko ibihugu byinshi byashyizeho amategeko abigenga. Mu Bwongereza, hari amategeko akaze arwanya ubucakara bw’abakozi bo mu rugo, aho guverinoma yiteguye gukora ibishoboka byose ngo haterwe inkunga abakozi bafite uburenganzira.

    Ibyo umucamanza Lydia Mugambe yakoze byateje ikibazo ku rwego mpuzamahanga, ndetse hitezwe ko ibyo yakoze bigiye kugira ingaruka ku kazi ke mu rwego rw’amategeko. Ubushinjacyaha bw’ibihugu byombi, Uganda n’Ubwongereza, bwerekanye ko ibi byaha byo guhohotera umukozi wo mu rugo bizagira ingaruka zikomeye ku izina rya Lydia Mugambe mu kazi ke no ku burenganzira bwa muntu.

  • Perezida Museveni yakiriye Eri Arfiya w’Ubuyapani baganira ku bufatanye n’amahirwe y’ubucuruzi hagati ya Uganda n’Ubuyapani

    Perezida Museveni yakiriye Eri Arfiya w’Ubuyapani baganira ku bufatanye n’amahirwe y’ubucuruzi hagati ya Uganda n’Ubuyapani

    ENTEBBE, UGANDA — Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yakiriye mu biro bye biherereye i Entebbe Eri Arfiya, Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga w’Ubuyapani, mu biganiro byibanze ku guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari, ubuhinzi n’inganda.

    Iyi nama yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, igamije gukomeza umubano mwiza umaze igihe hagati ya Uganda n’Ubuyapani, ndetse no gutekereza ku mishinga y’iterambere yafatanya gutezwa imbere binyuze mu bufatanye bwa guverinoma zombi.

    Ubufatanye mu ishoramari n’inganda z’ubuhinzi

    Perezida Museveni yashimangiye ko Uganda ari igihugu gifite amahirwe menshi y’ishoramari, cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo no gutunganya ibikomoka ku buhinzi.

    Turashishikariza ishoramari ry’Abarabu, Abanyamerika, Abarusiya n’Abayapani. Uganda ifite isoko rinini, amazi, ubutaka butarabyazwa umusaruro, ndetse n’urubyiruko rwinshi rukeneye imirimo. Ibi byose ni amahirwe ku bashoramari,” Perezida Museveni yabwiye Eri Arfiya.

    Eri Arfiya nawe yashimangiye ko Ubuyapani bwiteguye kongera ubufatanye na Uganda, by’umwihariko binyuze mu bigo byigenga (private sector) bikorera muri Aziya. Yanagaragaje ko Ubuyapani bushimira uruhare rwa Uganda mu gutuma Afurika iba igice cy’ingenzi mu isoko ry’isi.

    May be an image of 3 people and text

    Ubuyapani bufite ubushake bwo gutera inkunga imishinga ifatika yateza imbere imibereho y’Abanya-Uganda, cyane cyane binyuze mu buhinzi bugezweho no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko,” Eri Arfiya yatangaje.

    Uburezi, ikoranabuhanga n’ingufu z’amashanyarazi

    Perezida Museveni yagaragaje ko Uganda ikeneye ubufasha mu guteza imbere ikoranabuhanga n’uburezi bushingiye ku bumenyingiro, aho yasabye ko Ubuyapani bwafasha mu gutanga amahugurwa n’ibikoresho ku mashuri y’imyuga no ku bigo byigisha ibijyanye n’ubuhanga bwa tekinike.

    Banaganiriye kandi ku mishinga y’ingufu z’amashanyarazi zishingiye ku mirasire y’izuba (solar energy), aho Uganda ishaka kongera ubushobozi bwayo mu gukwirakwiza amashanyarazi cyane cyane mu bice by’icyaro.

    Umubano umaze imyaka irenga 60

    Uganda n’Ubuyapani bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi, wubakiye ku bufatanye mu burezi, ubuvuzi, ibikorwaremezo n’ubuhinzi. Muri iyi myaka ishize, Ubuyapani bwatangiye gutera inkunga imishinga myinshi irimo iy’imihanda, amavuriro n’amazi meza mu bice by’icyaro.

    Mu kiganiro cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, impande zombi zemeranyije gukomeza guhura kenshi no gushyiraho itsinda ry’impuguke rishinzwe guhuza imishinga n’ibikorwa bifatika.

  • Abitabiriye ‘Around the World Embassy Tour 2025’ bateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika bishimiye imbyino, indyo gakondo n’umuco nyarwanda

    Abitabiriye ‘Around the World Embassy Tour 2025’ bateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika bishimiye imbyino, indyo gakondo n’umuco nyarwanda

    WASHINGTON D.C — Ku wa 3 Gicurasi 2025, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriye igikorwa ngarukamwaka kizwi nka “Around the World Embassy Tour”, gihuza ambasade z’ibihugu bitandukanye zikorera muri Amerika, aho buri gihugu cyerekana umuco wacyo binyuze mu birori n’imurikabikorwa.

    Ambasade y’u Rwanda, iri mu murwa mukuru Washington D.C., yakiriye abantu barenga 2,000 baturutse mu mpande zitandukanye z’Amerika n’isi, baje kwirebera no gusobanukirwa byinshi ku muco nyarwanda. Mu byo bashimye cyane harimo imbyino gakondo zinyuze amatwi n’amaso, indyo zidasanzwe z’iwacu zirimo isombe, ibirayi n’inyama zokeje, ndetse n’imyambaro n’ibikoresho by’ubugeni byiganjemo ibikorerwa n’abanyabukorikori b’Abanyarwanda.

    May be an image of 11 people and crowd
    Itsinda ry’ababyinnyi ryagaragaje imbyino za Kinyarwanda zirimo intore, imihamirizo ndetse n’amakaraza. Abitabiriye bagaragaje ko bishimiye uburyo u Rwanda rwabashije kugaragaza umuco warwo mu buryo bushimishije, bujyanye n’igihe ariko bukigumana ubusugire bwabwo.

    “Ni ubwa mbere mbonye imbyino nk’izi. Biragaragara ko Abanyarwanda bafite umuco wabo bihagazeho kandi biteye ishema ku gihugu cyanyu,” umwe mu bitabiriye, witwa Sarah Jenkins, yavuze.

    Mu cyumba cyari cyateguwe ku buryo bwihariye, hatangiwe amafunguro y’umwimerere ateguwe n’Abanyarwanda batuye muri Amerika, ahabereye n’isangirira rusange hagati y’abashyitsi n’abakozi ba ambasade. Ibi byatumye benshi bifuza kumenya byinshi ku Rwanda no ku ngendo zijyayo.

    “Naryeye isombe bwa mbere, ni ibintu bitangaje uburyo bifite uburyohe budasanzwe. Ndashaka kuzajya mu Rwanda nkabibona aho bituruka,” undi mukobwa ukomoka muri Texas yatangaje.

    May be an image of 12 people and crowd
    Ambasaderi Mathilde Mukantabana, uhagarariye u Rwanda muri Amerika, yatanze ubutumwa bugaragaza u Rwanda nk’igihugu gifite umutekano, giteye imbere kandi gitekanye. Yasabye abashyitsi baje muri ambasade kuzagenera igihe u Rwanda nk’igihugu bakwiye gusura.

    “U Rwanda si igihugu cy’amateka mabi gusa, ni igihugu cyahisemo kwiyubaka, gutekereza ejo hazaza no kwakira buri wese. Turabatumira gusura u Rwanda, muzahava mushimye cyane,” Amb. Mukantabana yabwiye imbaga.

    Imurikabikorwa ry’amateka n’ubukerarugendo
    Mu cyumba kimwe cyari giteguye nk’igisigo cy’amateka, herekanwaga amafoto y’u Rwanda rwa kera n’urwa none, hamwe n’ibikoresho byakoreshwaga n’abo hambere. Abashyitsi bahawe n’ibitabo n’udutabo tw’ubukerarugendo n’ubucuruzi bw’u Rwanda, kugira ngo barusheho kumenya ibibera mu gihugu.