Category: Imyidagaduro

  • Teta Sandra yagonze umugabo we Weasel amuvuna amaguru

    Teta Sandra yagonze umugabo we Weasel amuvuna amaguru

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, inkuru y’ibabaje yavuzwe i Munyonyo muri Uganda aho umuhanzi Weasel, umwe mu bagize itsinda ryamamaye rya Goodlyfe, yagonzwe n’imodoka bivugwa ko yari itwawe n’umugore we, Teta Sandra.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda, iyi mpanuka yabereye ku kabari kazwi nka ‘Shan’s Bar & Restaurant’, aho bombi bari bari nyuma yo gushyamirana bikomeye. Amakuru avuga ko Teta Sandra yagiye mu modoka, mu gihe Weasel yasigaye ahagaze imbere yayo, ariko bagakomeza guterana amagambo.

    Icyatunguranye, nk’uko bivugwa n’abari aho, ni uko Teta yahisemo kugonga Weasel ku bushake, amusiga ari ihirita hasi, ibintu byateye benshi icyizere cy’uko habayeho umugambi.

    Nyuma y’iri sanganya, Weasel yajyanywe byihuse ku bitaro aho bivugwa ko yavunitse amaguru yombi. Na Teta Sandra na we yahakomerekeye, nubwo bitaramenyekana uko ubuzima bwe buhagaze ubu.

    Amakuru yandi avuga ko Teta yahise atabwa muri yombi nyuma y’iyi mpanuka, kuko bivugwa ko ibyo yakoze atari impanuka isanzwe, ahubwo ko yari igikorwa cy’ubugome cyashoboraga no gutwara ubuzima.

    Si ubwa mbere aba bombi bagaragaza ibibazo bikomeye mu mibanire yabo. Muri 2022, Teta Sandra yahukaniye mu Rwanda kubera amakimbirane n’uyu mugabo, ariko baza kongera kubana mu 2023 ubwo yagarukaga muri Uganda.

    Mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Weasel yari i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya mukuru we, Jose Chameleone, ndetse icyo gihe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ateganya gusura Sebukwe, ibintu benshi bafashe nk’icyizere ko urugo rwabo rwari rwasubiye ku murongo.

  • Nyuma y’aho Nyina Akatiwe, Sean Kingston Ashobora Gufungwa Imyaka 6

    Nyuma y’aho Nyina Akatiwe, Sean Kingston Ashobora Gufungwa Imyaka 6

    Abashinjacyaha bari gusaba ko umuhanzi w’Umunyamerika Sean Kingston ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 63 na 78 (imyaka 5 kugera kuri 6 n’amezi 6), nyuma yo gushinjwa uruhare mu buriganya bwatwaye miliyoni z’amadolari.

    Mu nyandiko bashyikirije urukiko, abashinjacyaha bavuga ko raporo y’ibanze yatanzwe n’urukiko “yirengagije ibyangiritse byose n’ingaruka z’ubu buriganya ku bahohotewe.” Ibyo ni byo byatumye basaba ko igihano gikazwa ndetse Kingston agasabwa kwishyura miliyoni 1.17 z’amadolari nk’indishyi ku byangijwe.

    Uyu muhanzi, wamamaye mu ndirimbo nka Beautiful Girls, kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera ariko ari gukurikiranwa ari mu rugo rwe kuko yafunguwe by’agateganyo, asigaye ategereje umwanzuro w’urukiko uzatangazwa ku wa 28 Kanama 2025.

    Mu gihe Kingston akiri mu rugo, nyina Janice Turner we yahamijwe icyaha muri uru rubanza rumwe, agakatirwa gufungwa imyaka itanu. Yategetswe no kwishyura indishyi, nubwo hakiri gutegerezwa kumenya neza umubare w’amafaranga agomba gusubizwa abahuye n’ingaruka z’ubu buriganya.

    Sean Kingston n’abo bafatanyije n’ubu bujura bashinjwa ko bakoze amayeri agamije kwambura amafaranga abantu n’ibigo binyuranye, harimo kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenda cyane hakoreshejwe amakarita n’ibinyoma bitandukanye.

  • Nyina wa Sean Kingston yakatiwe imyaka 5 y’igifungo, umuhungu we nawe ari mu mazi abira

    Nyina wa Sean Kingston yakatiwe imyaka 5 y’igifungo, umuhungu we nawe ari mu mazi abira

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inkuru ivuga ku muhanzi Sean Kingston n’umubyeyi we, Janice Turner, imaze iminsi ishyushye mu itangazamakuru. Kuri uyu wa mbere, tariki ya 22 Nyakanga 2025, urukiko rwo muri Florida rwakatiye Janice Turner igifungo cy’imyaka 5 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo uburiganya mu bucuruzi, gukoresha amayeri mu kubona ibicuruzwa bihenze no kunyereza umutungo.

    Uyu mubyeyi w’imyaka 61 y’amavuko, yahamijwe uruhare mu bikorwa bigera ku 80 by’uburiganya byakozwe mu izina rye no mu izina ry’umuhungu we, Sean Kingston. Ibi byaha byibanze ku gukoresha amazina y’abandi bantu no guha ibinyoma ba rwiyemezamirimo batandukanye kugira ngo babone ibintu by’agaciro nk’ibikoresho bya muzika, televiziyo zihenze, imodoka, n’ibindi byinshi, byose bigezwa ku rugo rwa Sean Kingston.

    Rapper Sean Kingston and his mother indicted on federal charges in alleged  $1M fraud scheme

    Sean Kingston, wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Beautiful Girls na Fire Burning, aracyari mu maboko ya polisi nyuma yo gutabwa muri yombi mu kwezi kwa Gatanu 2025, aho polisi yakoze operation yihariye mu rugo rwe i Fort Lauderdale muri Florida.

    Ibimenyetso byinshi byerekana ko Sean ubwe yaba yarafashije cyangwa yaragize uruhare mu bikorwa by’uburiganya byakorwaga na nyina. Harimo amakuru avuga ko yakoresheje amazina y’ibyamamare ndetse n’ibikoresho by’itangazamakuru byabaga byahimbwe kugira ngo yemererwe kugura ibikoresho bihenze ku nguzanyo cyangwa ku bwumvikane, ariko bikarangira batishyura.

    Ibyaha bikomeye byamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, birimo:

    • Kunyereza umutungo urengeje $1,000,000 USD,
    • Gukoresha impapuro mpimbano,
    • Kubeshya mu masezerano y’ubucuruzi,
    • Gukoresha amazina y’abandi bantu kugira ngo babone serivisi cyangwa ibicuruzwa.

    Sean Kingston, ufite imyaka 35 y’amavuko, aramutse ahamwe n’ibyaha byose aregwa, ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 20.

    Abafana benshi bagaragaje agahinda n’akababaro ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko batari biteze ko Sean Kingston, wigeze kuba icyamamare ku rwego rw’isi, ashobora kugwa muri ruswa n’uburiganya. Hari n’abandi bavuga ko ashobora kuba yaraguwe gitumo kubera ubushobozi buke bwo gukomeza kubaho nk’icyamamare kandi atagihagaze neza mu muziki.

    Sean Kingston's mom sentenced to 5 years in prison for fraud | Miami Herald

    Abahanzi nka Tory Lanez, Chris Brown, na Ty Dolla $ign bavuzwe mu bantu bake batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, aho bagaragaje impungenge ku bijyanye n’igihe kizaza cya Kingston, ariko bakamusabira gukorana n’ubutabera no gusubira ku murongo.

    Hari bamwe bacyemera ko Sean Kingston ashobora kongera kugaruka mu muziki, ariko bikaba bigoye cyane. Kuva mu 2010 kugera ubu, ibikorwa bye bya muzika byagiye bigabanuka, ndetse hari n’abavuga ko iyi dosiye yaba ari ishyano ryanyuma rimukuraho burundu icyizere cyo kugaruka nk’umuhanzi ukomeye.

    Kuri ubu, urubanza rwe rurakomeje, kandi mu byumweru biri imbere harateganyijwe iburanisha rikomeye rishobora gutanga igisubizo niba azakatirwa cyangwa hari ibyo azaburana yisobanura.

  • Suge Knight yatangaje ibyihishe ku rupfu rwa Tupac: Avuga ko nyina wa Tupac na Diddy bashobora kuba barabigizemo uruhare

    Suge Knight yatangaje ibyihishe ku rupfu rwa Tupac: Avuga ko nyina wa Tupac na Diddy bashobora kuba barabigizemo uruhare

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na PEOPLE Magazine yakoreye muri gereza, Suge Knight, wahoze ari umuyobozi mukuru wa Death Row Records, yatangaje ibintu byatunguranye ku rupfu rwa Tupac Shakur, rwabaye mu mwaka wa 1996.

    Suge Knight, ufunze ubu azira ibyaha bitandukanye bijyanye n’urugomo, yavuze ko Nyina wa Tupac, Afeni Shakur, yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’umuhungu we, kimwe n’icyamamare mu muziki wa Hip Hop, Sean “Diddy” Combs.

    Muri iki kiganiro, Suge Knight yavuze ko Nyina wa Tupac, Afeni Shakur, yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’umuhungu we.

    Yavuze ko nyuma y’uko Tupac arashwe, nuko anajyanwa mu bitaro, Afeni yasabye abaganga kutamuvura ngo bamukize, ahubwo ngo yasabye ko bamureka agapfa.

    Suge yagize ati:

    “Twari twizeye ko Tupac ashobora gukira kuko yararimo arwana no kubaho, ariko sinzibagirwa uko nyina yaje agasaba ko adakomeza kuvurwa. Byari nk’ukuvuga ngo: mureke apfe.”

    Ibi byatangaje benshi kuko Afeni Shakur yari azwi nk’umubyeyi wakundaga umwana we cyane, akaba yaranaharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Amerika imyaka myinshi.

    Suge Knight kandi yavuze ku ruhare rwavuzweho cyane rwa Sean “Diddy” Combs, icyamamare mu ruganda rwa Hip Hop.

    Yavuze ko hari amakuru avuga ko Diddy yatanze amafaranga miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika (1 million USD) kugira ngo Tupac yicwe ndetse na Suge Knight ubwe yicwe.

    Ibi birego si ubwa mbere bivuzwe. Mu 2018, Duane “Keefe D” Davis, umwe mu bantu bashinjwa ko bafite uruhare mu rupfu rwa Tupac, na we yavuze ko Diddy ari we wategetse icyo gitero, ariko Diddy we akomeje guhakana uruhare urwo ari rwo rwose, ndetse kugeza ubu nta na rimwe yigeze ashyirwa mu majwi n’ubutabera nk’ushinjwa cyangwa ngo afatwe mu iperereza ku mugaragaro.

    Nk’uko benshi mu bakurikiranira hafi amateka ya Hip Hop babivuga, Suge Knight akomeje kugira uruhare mu gutera urujijo ku byerekeye urupfu rwa Tupac, aho buri gihe atangaza amagambo mashya, ariko nta gihamya yemeza ibyo avuga.

    Abasesenguzi bamwe bavuga ko Suge ashobora kuba ari gushaka gukomeza kuvugwa cyangwa guhisha ukuri nyakuri, cyane ko ari umwe mu bantu bari kumwe na Tupac mu modoka ubwo yaraswaga i Las Vegas.

    Urwego rushinzwe iperereza mu mujyi wa Las Vegas (LVMPD), rwatangaje ko dosiye ku rupfu rwa Tupac igifunguye kandi ko iperereza rikomeje, cyane cyane nyuma y’uko Keefe D atabwa muri yombi muri 2023.

    Gusa kugeza ubu, nta gihamya cyemeza ko Afeni Shakur cyangwa Diddy bafite uruhare rutaziguye mu rupfu rwa Tupac, ahubwo ibyo Suge Knight avuga bifatwa n’abenshi nk’ibihuha cyangwa amagambo yo kwikiza amanza.

  • Umubyinnyi Wagaragaje ko Ashyigikiye Gaza mu Gitaramo cya Super Bowl cya Kendrick Lamar yatawe muri yombi

    Umubyinnyi Wagaragaje ko Ashyigikiye Gaza mu Gitaramo cya Super Bowl cya Kendrick Lamar yatawe muri yombi

    Umubyinnyi umwe wagaragaje ikimenyetso cy’imyigaragambyo ashyigikiye abaturage ba Gaza mu gihe cy’igitaramo cya Super Bowl halftime show cyaririmbyemo umuhanzi w’icyamamare Kendrick Lamar, yatawe muri yombi hashize amezi kuva icyo gitaramo kibaye.

    Iyi myigaragambyo itateguwe yabaye muri Gashyantare 2025, ubwo Kendrick Lamar yari ari ku rubyiniro, aho uwo mubyinnyi utaramenyekanishijwe amazina ku mugaragaro yagaragaye afite ibendera ririho ubutumwa busaba guhagarika intambara muri Gaza, bikaba byaratangaje benshi mu bakurikiye icyo gitaramo cyarebwe na miliyoni z’abantu ku isi hose.

    Mu gihe igitaramo cyari kigikomeza, uyu mubyinnyi yagaragaye azamuka ku rubyiniro afite ibendera ryanditseho amagambo arengera abaturage ba Gaza, bituma abayobozi b’umutekano b’ahabereye igitaramo bamukuraho vuba, ariko ibyo yari agamije bimaze kumvikana neza mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    A Super Bowl Halftime Performer Surprised Organizers With a Sudan-Gaza Flag  - The New York Times

    Nyuma y’amezi make habaye icyo gikorwa, kuri uyu wa Kane, Polisi ya Los Angeles yemeje ko yamufashe ku byaha birimo kwinjira ahabujijwe no guteza umutekano muke mu gikorwa cyari gifite ingengabihe ikomeye kandi kigakurikirwa ku rwego mpuzamahanga.

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko dosiye ye igiye kujya mu rukiko, ariko kugeza ubu, ntibiramenyekana niba azarekurwa by’agateganyo cyangwa niba azafungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

    Abashyigikiye uwo mubyinnyi bavuga ko ibikorwa bye byari bigamije kugaragaza agahinda n’impungenge ku bibera muri Gaza, aho intambara n’ibikorwa bya gisirikare byakomeje kugiraho ingaruka ku baturage b’inzirakarengane.

    Ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bari barakurikiye iyo myigaragambyo batangiye kongera gukwirakwiza amashusho n’amafoto y’ibyabaye, bagaragaza ko umuryango mpuzamahanga ukwiye gutanga umwanya ku butumwa nk’ubwo bw’amahoro.

    Ku ruhande rw’abateguye Super Bowl, harimo NFL (National Football League), bagaragaje ko bamaganye igikorwa icyo ari cyo cyose kihabera kidateguwe kandi gishobora gushyira mu kaga umutekano w’abitabiriye, ndetse bakizeza ko bazakomeza gukaza ingamba zo kwirinda ibindi nk’ibyo bizongera kubaho.

  • Jose Chameleone agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’igihe kinini

    Jose Chameleone agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’igihe kinini

    Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone, yatangaje ko yasubukuye gahunda yo gutaramira mu Rwanda, aho yemeje ko mu minsi iri imbere azataramira abakunzi be b’i Kigali.

    Uyu muhanzi ukomoka muri Uganda, uzwi cyane mu ndirimbo zakunzwe nka Valu Valu, Mama Mia na Tatizo, yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gutanga igitaramo kidasanzwe ku bakunzi b’umuziki nyafurika bo mu Rwanda, by’umwihariko i Kigali, aho agiye kongera kugaruka ku rubyiniro nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri atataramira mu gihugu.

    Mu butumwa bwe, Jose Chameleone yagize ati:

    “U Rwanda ni igihugu cyanjye cya kabiri. Mfite byinshi byo gusangiza abakunzi banjye bo mu Rwanda kandi nizeye ko tuzabonana vuba cyane.”

    Yongeyeho ko igitaramo cye kizaba kirimo udushya, aho azafatanya n’abandi bahanzi bakomeye mu Karere, by’umwihariko bamwe mu bahanzi nyarwanda bafitanye imikoranire kuva kera.

    May be a graphic of 1 person and text that says 'GG LONDON DRY -GIN PRESENTS ELENTE SE CHAMELEDNE CHAM ELEDNE SUNDAY LIVE EIKIGALI In KIGALI 25THMAY HMAY 2025 LIVET BY BROUGHT Gg PROUDLY VENUE: KIGALI UNIVERSE TIME:6PM Regular 20k Early bird 15k VIP high table) 40k early bird 25k Table for 6: 300k. including bottle of G69 Gin buy your ticket here https://gatiarnetsss'

    Jose Chameleone ari mu bahanzi ba mbere bo mu karere bakoze amateka akomeye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba kuva mu myaka ya za 2000, akaba azwiho no kugira igitaramo gikomeye mu muziki w’imitarama.

    Nubwo atatangaje amatariki nyir’izina n’aho igitaramo kizabera, abategura ibitaramo mu Rwanda batangaje ko ibiganiro bigeze kure, kandi bimaze kwemezwa ko kizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka.

    Abakunzi ba Chameleone mu Rwanda bamwakiriye neza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’itangazo rye, benshi bavuga ko bamukumbuye cyane kandi biteguye kumushyigikira nk’uko byagenze mu bitaramo bye byabanje.

  • Chris Brown Yasabye Urukiko Guhisha Amakuru Ajyanye n’Urubanza Aregwamo, Yitwaje Umutekano w’Umuryango we

    Chris Brown Yasabye Urukiko Guhisha Amakuru Ajyanye n’Urubanza Aregwamo, Yitwaje Umutekano w’Umuryango we

    Umuhanzi w’icyamamare Chris Brown yasabye urukiko ko rwamufasha guhisha inyandiko z’ibyo yavuze mu rubanza aregwamo, aho ashinjwa gukomeretsa umuntu binyuze ku mbwa ye, mu kirego cy’amafaranga agera kuri miliyoni 90 z’amadolari.

    Chris Brown yagaragaje impungenge z’uko iyo nyandiko yashyirwa ahagaragara bishobora gushyira ubuzima bw’abana be n’abandi bagize umuryango we mu kaga, yibutsa ko mu bihe bishize urugo rwe rwigeze kwinjirwamo n’abajura inshuro nyinshi.

    Nk’uko byatangajwe n’abanyamategeko be, iyi nyandiko y’iremezo (deposition) irimo amakuru yihariye ajyanye n’imiterere y’ubuzima bwe bwite, aho abana be baba, n’andi makuru y’ubwirinzi ashobora gukoreshwa nabi n’abantu bafite imigambi mibi.

    Ibi bibaye mu gihe Chris Brown aregwa n’umukozi wahoze amufasha mu rugo, uvuga ko yatewe n’imbwa ye bikamuviramo ibikomere bikomeye, bigatuma aregera indishyi zishingiye ku bikomere byo ku mubiri ndetse n’ihungabana ryo mu mutwe.

    Chris Brown yahakanye kuba yarirengagije inshingano zo kurinda umutekano w’abandi bari mu rugo rwe, ariko avuga ko atifuza ko uru rubanza rutuma umuryango we ushyirwa mu byago birenze ibyo ashinjwa.

    Kugeza ubu, urukiko ntiruratangaza icyemezo ku busabe bwe bwo guhisha inyandiko z’uru rubanza, ariko abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko uruhare rw’itangazamakuru n’uburenganzira bwo kumenya ukuri bishobora guhangana n’uburenganzira bwe ku buzima bwite n’umutekano w’umuryango.

  • The Ben yashimiye Massamba Intore ku bw’ubufasha no kumuhagararira mu gitaramo cya mbere cy’imfura ye Luna i Burayi

    The Ben yashimiye Massamba Intore ku bw’ubufasha no kumuhagararira mu gitaramo cya mbere cy’imfura ye Luna i Burayi

    KIGALI — Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu mahanga, The Ben, yashimiye byimazeyo Massamba Intore, umwe mu nkingi za mwamba mu muziki w’u Rwanda, ku bw’icyizere, ubufasha n’icyubahiro yamugiriye ubwo yamuhagarariraga mu birori byabereye i Burayi, byagenewe Luna, imfura ya The Ben n’umugore we Pamella Uwicyeza.

    Uyu muhanzi yavuze ko byamukoze ku mutima kubona Massamba Intore yemera kumuhagararira mu gitaramo cyihariye cyabereye hanze y’u Rwanda, cyari kigamije kwishimira ubuzima bwa Luna, no kumwifuriza ikaze mu muryango.

    “Massamba ni umuntu w’icyubahiro, sindi kubimushimira gusa nk’inshuti, ahubwo ndabimushimira nk’umuntu wubashye umuco, wamfashe mu bihe by’ingenzi kandi akabikora abikunze.” — The Ben

    Massamba Intore, uzwi cyane nk’intwari mu gukomeza gukundisha abantu umuco nyarwanda binyuze mu bihangano bye, ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane mu Rwanda no mu mahanga. Kuba yaritabiriye igitaramo cy’umuryango wa The Ben nk’uhagarariye umuco, byateje ishema n’isura idasanzwe kuri uwo muhango.

    The Ben yavuze ko icyizere yamugiriye ari ikintu atazibagirwa, kandi ko uwo munsi utari usanzwe — kuko kwibaruka kwa Luna byabaye intangiriro y’urundi rugendo rwiza rw’ubuzima bwe bw’umuryango.

    Luna, imfura ya The Ben na Pamella, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byashimishije cyane abafana n’abakurikirana ubuzima bw’uyu muhanzi. Nubwo The Ben atagaragaza cyane ubuzima bwe bwite mu itangazamakuru, avuga ko urukundo rw’umuryango n’icyubahiro agomba umwana we biri ku isonga y’ibimuhangayikishije muri iyi minsi.

    Kwizihiza ivuka rya Luna mu buryo bwihariye i Burayi byari igikorwa cyo kugaragaza ko ari umwana w’icyubahiro, kandi ko umuco nyarwanda ukwiye kugumamo, kabone n’ubwo yavutse mu mahanga.

    May be an image of 2 people and musical instrument
    Umubano hagati ya Massamba Intore na The Ben ugaragaza ko ubuhanzi bushobora kurenga imyaka, injyana n’ibihe, bugahuza abantu bafite intego yo kubaka igihugu binyuze mu buhanzi bwabo.

    Massamba Intore na The Ben bombi bashimira igihugu cyabaremye, kandi bahuriza ku ntego yo gusigasira umuco no kuwugezayo mu buryo bw’ubuhanzi bugezweho.

    Iki gikorwa cyerekanye ko umuco n’umuryango bifitanye isano ya bugufi, kandi ko ubuhanzi bushobora kuba umusemburo w’urukundo, icyubahiro n’icyizere hagati y’abahanzi b’ibihe bitandukanye.

  • Afrique Joe yahakanye ibihuha byamuvugwagaho, atangaza Album nshya n’urubuga rushya rwa YouTube

    Afrique Joe yahakanye ibihuha byamuvugwagaho, atangaza Album nshya n’urubuga rushya rwa YouTube

    KIGALI — Umuhanzi Afrique Joe, umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite umwihariko mu njyana ya Hip Hop na Afro-fusion, yahakanye amakuru yavugaga ko yafungiwe mu kigo ngororamuco kubera ibiyobyabwenge, avuga ko ibyo ari ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bigamije kumutesha agaciro. Yemeje ko yagiye mu kigo ngororamuco ku bushake bwe, agamije kwitekerezaho, kwiyubaka no gushyira ibintu ku murongo.

    “Nari nkeneye igihe cyo kwisubiraho” — Afrique Joe
    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Afrique Joe yasobanuye ko atigeze afatwa cyangwa afungirwa kubera ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, ahubwo ko yari yifuje guhagarika akanya gato ibikorwa by’ubuhanzi kugira ngo yite ku buzima bwe bwite n’imitekerereze.

    “Hari igihe ubuzima bugusaba guhindura icyerekezo, ukabanza ukitekerezaho. Sinigeze njya ngororamuco kubera ko narenze ku mategeko. Nari nkeneye guhagarara gato, nsubize ibintu ku murongo.” — Afrique Joe

    Ibi yabivuze mu gihe benshi ku mbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bavuga ko yaba yarafashwe kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibintu yahakanye yivuye inyuma.

    Album nshya iri mu nzira
    Uyu muhanzi utajya ahisha amarangamutima ye, yavuze ko ari gutegura Album ye ya mbere, izasohoka mu mezi ari imbere. Nubwo atatangaje izina ry’iyo Album cyangwa itariki nyayo izasohokeraho, yavuze ko izaba irimo indirimbo zigaruka ku buzima, imivurungano y’urubyiruko, ndetse n’urugendo rwe nk’umuhanzi.

    “Iyi album izaba ari igikoresho cy’ubuvugizi no gutanga ubutumwa. Izagaragaza Afrika Joe mushya, watekereje, wiyubatse kandi wifuza kuvugira urubyiruko.”

    Youtube Channel nshya: “Afrique Official”
    Mu bindi bikorwa byo kwiyubaka no kongera guhuza n’abakunzi be, Afrique Joe yashyizeho urubuga rushya rwa YouTube yise “Afrique Official”, nyuma yo kubura uburenganzira ku yindi channel yari asanzwe akoresha.

    Yavuze ko iyo channel ya mbere yayitakaje kubera amakosa y’ubuyobozi n’imikoranire itanoze, kandi ko byamubereye isomo rikomeye ryo kwiyobora no kugenzura ibikorwa bye bwite.

    “Iyi channel nshya ni intangiriro y’urugendo rushya. Ndashaka ko abafana banjye bongera kungarukira, twubake umubano mushya n’ubufatanye bukomeye kurushaho.”

    Channel ye nshya izajya ishyirwaho indirimbo, freestyle, ibiganiro n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubuhanzi bwe.

    Nubwo yahuye n’ibigeragezo, Afrique Joe ari kwiyubaka mu buryo bushya, atanga ishusho y’umuhanzi ushaka gutanga umusanzu ukomeye mu muziki nyarwanda. Abakunzi b’ibihangano bye bariteze byinshi kuri Album ye ya mbere ndetse no kuri channel nshya ya YouTube.