Category: Imikino

  • APR FC yatsinze Amagaju FC isubira ku mwanya wa mbere

    APR FC yatsinze Amagaju FC isubira ku mwanya wa mbere

    Ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona, isubira ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

    Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, kuri Kigali Pele Stadium.

    APR FC yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo yongere yisubize umwanya wa mbere kuko yarushwaga inota rimwe na Rayon Sports ya mbere.

    Ku rundi ruhande Amagaju FC na yo yasabwaga gutsinda kugira ngo igabanye ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    APR FC yatangiye umukino isatira izamu rya Amagaju FC harimo uburyo bwiza ku mupira Ouattara yahaye Lamine Bah ateye ishoti ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umupira ukora kuri myugariro w’Amagaju FC ujya hejuru.

    Ku munota wa 13, APR FC yafunguye ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Djibril Ouattara n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ruboneka Jean Bosco.

    Uyu Rutahizamu yuzuzaga ibitego icyenda muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Nyuma yo gutsindwa igitego Amagaju FC yafunguye umukino atangira asatira izamu ashaka igitego cyo kwishyura ari nako APR FC na yo iri gusatira ishaka igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 39, APR FC yahushije uburyo bwabazwe bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Djibril Ouattara gutera ufatwa n’umunyezamu Twagirumukiza Clement.

    Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.

    Mu igice cya kabiri, Ikipe y’ingabo yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri harimo umupira Mugisha Gilbert yahaye Niyomugabo, na we awuhindura mu rubuga rw’amahina, Ouattara awuteye n’umutwe ujya hejuru y’izamu gato.

    Ku munota wa 60, APR FC yabonye penaliti nyuma y’uko myugariro wa Amagaju FC, Bizimana Ipthi Hadji akoze umupira n’ukuboko.

    Iyi penaliti yinjijwe neza na Denis Omedi wuzuzaga ibitego bitanu muri Shampiyona.

    Nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri, Amagaju FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura kimwe muri biri.

    Ku munota wa 85, Amagaju FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Edouard ku mupira wahinduwe wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso ashyira umupira mu rushundura.

    Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.

    Ku munota wa 90+4 Mugiraneza Frodouard winjiye mu kibuga asimbuye yatsindiye APR FC igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe ari mu rubuga rw’amahina na Hakim Kiwanuka awushyira mu izamu.

    Umukino warangiye APR FC yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1.

    APR FC yafashe umwanya wa mbere n’amanota 58 irusha Rayon Sports ya kabiri amanota abiri mbere y’uko ikina na Police FC ku cyumweru.

    Indi mikino yabaye uyu munsi, Marines FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1, Mukura VS yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1 naho Musanze FC yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.

    Imikino y’umunsi wa 27 wa Shampiyona izakomeza ku wa Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025.

    Rutsiro FC izakira Muhazi United saa 15h00 pm

    Police FC izakira Rayon Sports saa 19h00 pm

    Gorilla izakira Etiencelles saa 15h00 pm

    Ouattara Cheick Djibril agerageza gucenga
    APR FC yatsinze Amagaju FC yongera gusubira ku mwanya wa mbere
  • Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere

    Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere

    Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, Rayon Sports yongeye kwisubiza umwanya wa mbere wari umaranywe amasaha make na APR FC.

    Ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo habaye umukino umwe wasoje iy’umunsi wa 26 wa shampiyona.

    Rayon Sports yari yakiriye Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba, yasubiranye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ibitego 2-0.

    Ni ibitego byatsinzwe na Aziz Bassane ku munota wa mbere na Rukundo Abdul-Rahman “PaPlay.”

    Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Rwaka Claude utoza Gikundiro, yahishuye icyafashije ikipe ye kubona aya manota atatu.

    Ati “Twabanje kubabuza gukina hagati mu kibuga hanyuma twe dukoresha abakinnyi bacu baca ku ruhande.”

    “Bassane na Fiston ni abakinnyi bihuta, twari twavuze ko umupira turi bwake duhita tuwubagezaho byihuse kandi byadukundiye.”

    Ibindi RADIO IMANZI  yamenye byafashije iyi kipe yo mu Nzove kubona iyi ntsinzi, ni uko abakinnyi basigaye bahita batahana agahimbazamusyi ka bo.

    Gusa nk’ibisanzwe, abakunzi ba Rayon Sports ntibajya bayiva inyuma mu bihe byose yaba irimo.

    Iyi kipe yasubiranye umwanya wa mbere n’amanota 56 ikaba irusha inota rimwe APR FC ifite amanota 55.

    Mu mpera z’iki Cyumweru uhereye uyu munsi, haraba hakinwa imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona.

    Abakinnyi ba Gikundiro bishimira intsinzi
  • Golf: Akanigi Ishimwe Melissa yaciye agahigo ko gukina imyobo 18

    Golf: Akanigi Ishimwe Melissa yaciye agahigo ko gukina imyobo 18

    Umunyarwandakazi, Akanigi Ishimwe Melissa ukina umukino wa Golf, yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi ubashije gukina imyobo 18 y’ikibuga cya Golf akoresheje igihe kingana n’iminota 52.

    Ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo Ishimwe wihebeye uyu mukino, yageze kuri aka gahigo kazandikwa muri ’Guinness World Records’, nyuma yo kubikorera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf Resorts & Villas giherereye i Nyarutarama.

    Mbere yo atangira gukina, hari hageganyijwe abagomba kumubarira ibihe akoresha ndetse n’amanota. Aba bagendaga mu tumodoka twabugenewe, ariko nk’uko amategeko abigena we yakoreshaga amaguru.

    Igikapu ndetse n’imipira yo kwitabaza igihe indi iguye mu mazi yabyitwaje, ariko kugira ngo ataremererwa cyane ahitamo igikapu cyoroshye kandi kirimo inkoni enye gusa, aho kugendana 14 zigenewe umukinnyi wa Golf.

    Yatangiye urugendo rugana ku mateka, agerageza kwiruka uko imbaraga ze zose zingana. Ku mwobo wa 10 ni ho yagize ikibazo yitura hasi, ariko arabyuka arakomeza.

    Yifuzaga gukoresha iminota 55, ariko nyuma y’iminota 52 yari amaze gukora amateka atarakorwa n’undi muntu wese ku Isi.

    Akimara gukora amateka yashimiye buri wese wamubaye, ndetse agaragaza ko yari agamije guhsha ishema u Rwanda.

    Ati “Ndashimira buri wese wagize umuhate mu kumfasha. Uyu munsi ndabikoze kandi wenda ejo nshobora gutekereza gukuraho aka agahigo nashyizeho. Ibi nabikoreye igihugu cyanjye ndetse n’abagore bo mu Rwanda mu kwerekana ko natwe dushoboye.”

    Umukino wa Golf ni umwe mu yatekrejweho mu rugendo rwo kugira u Rwanda igicumbi cya siporo. Aho igihugu cyahise gitangira umushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cyatangiye kwandikirwaho amateka.

    Ubusanzwe, ikibuga cy’umukino wa Golf gifite imyobo 18, uwagikinnye yihuse akoresha amasaha abiri mu gihe ukoresha igihe kinini akimaramo amasaha ane.

                                                                  Yashyigikiwe n’inshuti
  • Police FC yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Mukura VS 1-0

    Police FC yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Mukura VS 1-0

    KIGALI — Ikipe ya Police FC yishimiye gutsindira umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Gikombe cy’Amahoro 2025, nyuma yo gutsinda Mukura VS 1-0 mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’uyu mwaka wabereye kuri Stade de Kigali mu ijoro ryo ku cyumweru.

    Uyu mukino waje nyuma y’ukwezi kw’imikino myinshi ihatanirwa hagati y’amakipe akomeye mu Rwanda, aho Police FC yerekanye imbaraga, ubushake n’ubuhanga kugira ngo yegukane umwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda Mukura VS ku gitego kimwe cyatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino.

    Igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Nkurunziza Salomon ku munota wa 34, aho yatsindiye igitego cyiza giteretse ku mupira wari uvuye muri korari. Uyu mukino wagaragayemo amakosa make, ariko igitego kimwe cyari gihagije kugirango Police FC yegukane umwanya wa gatatu nyuma yo gukina neza muri rusange.

    Nubwo Mukura VS yabonye amahirwe, nta gitego bigeze bashobora kubona, cyane ko umunyezamu wa Police FC, Rwabugiri Umar, yakomeje kugaragaza umwete, akomeza gukuramo imipira yari iteye ikibazo.

    Uko umukino wagiye ugera ku musozo, Police FC yashimangiye ko ari ikipe ikomeye, igaragaza ko umusaruro wayo waturutse ku bushobozi bwo kwishyira hamwe no gukorana neza mu kibuga. Nyuma y’umukino, abakinnyi ba Police FC bishimiye cyane uwo mwanya, bavuga ko ari intambwe nziza kandi igaragaza iterambere ry’iyi kipe mu mwaka wa 2025.

    Umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro 2025 ni intambwe ikomeye kuri Police FC, ikaba iri mu rugendo rwo kubaka ikipe ikomeye kandi yiteguye kuzakora neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu no mu karere. Kwegukana umwanya wa gatatu kandi, bitanga icyizere ko iyi kipe izagira umusaruro mwiza muri shampiyona y’uyu mwaka.

    May be an image of 3 people, people playing football, people playing soccer and text
    Ku rundi ruhande, Mukura VS yatsinzwe ariko byagaragaye ko ikipe nayo yagiye irushanwa ifite intego, nubwo itageze ku mwanya wa gatatu. Abafana ba Mukura VS bashimiye ikipe yabo uburyo yitwaye muri iryo rushanwa, ndetse bateganya ko iyi kipe izakomeza kwitegura neza mu marushanwa akomeye y’imbere mu gihugu.

  • FERWAFA yitegura amatora mashya: Komite iyobowe na Munyantwali Alphonse igiye gusoza manda yayo

    FERWAFA yitegura amatora mashya: Komite iyobowe na Munyantwali Alphonse igiye gusoza manda yayo

    KIGALI — Mu nama idasanzwe y’Inteko Rusange ya FERWAFA (Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda) yabereye kuri Serena Hotel, hatangajwe ko amatora ya Komite Nyobozi nshya azaba vuba, nubwo itariki nyayo itaratangazwa. Ibi bivuze ko FERWAFA igiye kwinjira mu cyiciro gishya cy’ubuyobozi, nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri n’igice cyaranzwe n’ivugururwa mu mikorere no mu miyoborere.

    Komite ya Munyantwali igiye gusoza manda yayo
    Komite iyobowe na Munyantwali Alphonse, wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yatangiye imirimo yayo mu mwaka wa 2022 nyuma y’uko komite yari iyobowe na Olivier Mugabo Rurangwa itsinzwe mu matora. Iyi komite ya Munyantwali yaranzwe no guharanira guteza imbere umupira w’amaguru mu buryo bwagutse, harimo kunoza amategeko agenga amarushanwa, guhuza ibikorwa by’amakipe n’amashyirahamwe, ndetse no kunoza imikoranire na FIFA na CAF.

    Munyantwali ubwe ntiyatangaje niba azongera kwiyamamaza, ariko abasesenguzi ba siporo baravuga ko icyerekezo yagaragaje n’uburyo yagerageje kugarura ituze muri FERWAFA bishobora kumuha amahirwe yo kuba yakongera kwiyamamaza, cyangwa se akagira ijambo rikomeye mu gutoranya uzamusimbura.

    Abanyamuryango batangiye kwitegura impinduka
    Muri iyo nama idasanzwe, abanyamuryango ba FERWAFA biganjemo abahagarariye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, amashuri, n’uturere, bagaragarije ubuyobozi bukuru ko bifuza ko amatora akorwa mu mucyo, mu bwisanzure kandi mu gihe kitarambiranye, kugira ngo gahunda z’iterambere z’umupira zidahagarara.

    Umwe mu banyamuryango yagize ati:

    “Turasaba ko amatora atazamo amarangamutima cyangwa gukingira ikibaba abantu bamwe. Ubuyobozi bushya buzagomba gukomeza aho abandi bagejeje.”

    Mu gihe FERWAFA yitegura amatora mashya, hari ibyitezwe ku bayobozi bashya bazatorwa:

    • Gukomeza gahunda y’ivugurura ry’amarushanwa, by’umwihariko mu cyiciro cya kabiri n’icy’abagore.
    • Gushyira imbaraga mu guteza imbere abana n’abato, binyuze mu mashuri y’umupira (academies).
    • Kongera ubushobozi bw’amakipe mu mikorere ya kinyamwuga, harimo gukorana n’abaterankunga no kwinjiza amafaranga aturutse mu bikorwa by’ubucuruzi.
    • Kunoza imikorere ya tekinike n’imyitozo, kugira ngo amakipe y’u Rwanda yitware neza mu marushanwa mpuzamahanga.

    Ese FERWAFA irasatira amahoro?
    Nubwo hari icyizere ko amatora azabera mu bwumvikane, bamwe mu basesenguzi bavuga ko hari amakimbirane atari yatungana neza hagati y’amwe mu makipe n’ubuyobozi bwa FERWAFA, cyane cyane ku bijyanye n’imicungire y’amafaranga y’amakipe, ibyemezo by’imyanzuro y’amarushanwa, ndetse n’imiyoborere y’ishyirahamwe.

    Ni muri urwo rwego inama y’Inteko Rusange ibaye ingenzi kuko iratanga icyerekezo gishya, kandi ikerekana ko FERWAFA ishaka kwitandukanya n’amateka y’ubuyobozi buvugwaho ruswa n’akarengane.

    Mu gihe manda ya Komite iyobowe na Munyantwali igiye kurangira muri Kamena, umupira w’amaguru mu Rwanda ugiye kwinjira mu kindi cyiciro cy’amateka. Abakunzi ba ruhago bariteze impinduka, amahoro n’iterambere rifatika.

  • APR na Police WVC zemerewe kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mbere ya buri mukino

    APR na Police WVC zemerewe kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mbere ya buri mukino

    Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), yemereye Ikipe ya APR n’iya Police WVC zihagarariye u Rwanda mu irushanwa rizahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, gufata umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, mbere ya buri mukino zizajya zikina.

     

    Iri rushanwa riri kubera i Abuja muri Nigeria kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 14 Mata 2025, ryitabiriwe n’amakipe 16 yo mu bihugu bitandukanye.

    Mu gihe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, Abanyarwanda n’inshuti zabo batangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’amakipe ya APR na Police WVC azifatanya na bo.

    Kuri uyu munsi, APR na Police nta mikino zifite kuko ari ikiruhuko nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda, ariko zizajya zifata umunota wo kwibuka mbere yo gukina indi mikino zisigaje, aho iya 1/8 izatangira ku wa Kabiri, tariki ya 8 Mata 2025.

    APR WVC yabaye iya kabiri mu Itsinda A izahura na La Loi VC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabaye iya gatatu mu Itsinda C.

    Ni mu gihe Police WVC yabaye iya gatatu mu Itsinda D izahura na Prisons yo muri Kenya, yo yabaye iya kabiri mu Itsinda B.

    APR na Police WVC zemerewe kujya zifata umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, mbere ya buri mukino zizakina muri iki cyumweru

    Police na APR WVC zihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, riri kubera i Abuja muri Nigeria

  • Basketball: Irushanwa ryo kwibuka Jenoside ryatumiwemo amakipe yo mu Karere

    Basketball: Irushanwa ryo kwibuka Jenoside ryatumiwemo amakipe yo mu Karere

    Amakipe yo muri Uganda, Tanzania na Kenya yatumiwe mu irushanwa ryo kwibuka abo mu muryango mugari wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

     

    Iri rushanwa rigamije kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Basketball ryateguwe mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Riteganyijwe tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Mata 2024, aho kuri iyi nshuro Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryatumiye amakipe yo muri Uganda, Tanzania na Kenya. Icyakora ntabwo aratangazwa kuko ataremeza ubutumire.

    Mu Rwanda rizitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri Shampiyona mu bagabo n’abagore. Ayo ni APR BBC, REG BBC, Patriots BBC na Tigers BBC. Mu bagore ni Kepler WBBC, REG WBBC, APR WBBC na IPRC Huye.

    Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe na APR mu bagabo n’abagore.

    APR WBBC yegukanye irushanwa riheruka

    APR BBC yegukanye irushanwa ryo kwibuka riheruka

    Muri iri rushanwa , hafatwa umunota wo kwibuka abo mu muryango mugari wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo igibwaho impaka – Minisitiri Mukazayire

    Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo igibwaho impaka – Minisitiri Mukazayire

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagaragaje ko u Rwanda rufite ibimenyetso by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa, bityo atari igikorwa cyo kugibwaho impaka, dore ko hari abayipfopfa bashaka kugoreka amateka.

     

    Ibi ni bimwe mu biri mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minisitiri Mukazayire yatangiye avuga nta n’umwe uzoroherwa no guhakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko ibimenyetso biyigaragaza bihari.

    Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaratekerejwe, irigishwa, ishyirwa mu bikorwa. Kuri mwe mwese mushaka kugoreka amateka, ibimenyetso birahari, abarokotse barahari ndetse n’abayikoze barahari. Nkuko Perezida Kagame yigeze kubivuga ‘Gihamya ntizizabura’.”

    “Abanyarwanda twese, abarokotse Jenoside, abavuye mu buhunzi, abari mu gihugu batari mu bahigwa batagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abafite imiryango yagize uruhare muri Jenoside, twarokowe n’Inkotanyi zirangajwe imbere n’intwari yacu Paul Kagame. Ibyo ni Ihame!”

    Minisitiri Mukazayire akomeza avuga ko aho u Rwanda rwakuwe n’Inkotanyi ari kure, bityo buri wese arufitiye umwenda wo kurwitura.

    Ati “Uru Rwanda rwavuye kure, turukesha intwari zitatinye no guhara ubuzima bwazo kugeza n’uyu munsi ngo tubeho, tugire izina, tugire inkomoko. Uruhare rwanjye nawe ni ukuberaho u Rwanda. Abo turi bo, ibyo dukora, ibyo dutunze byose ni uko dufite u Rwanda. Rutariho ntiruriho!”

    “Rubyiruko tuzirikane ko ntacyo u Rwanda rutugomba, ahubwo turugomba Isi! Tuzirikane ko nubwo twize, dusobanukiwe, twahawe amahirwe yo kubaza no kubazwa ibijyanye n’igihugu cyacu. Hari umurongo ntarengwa! Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo igibwaho impaka! Twibuke twiyubaka.”

    Ubu butumwa kandi busoza bushishikariza buri wese kuba hafi ya mugenzi we, ariko nanone uwabishobora agakora siporo “kuko buriya ifasha kuruhura umubiri, umutima ndetse n’ubwonko. Buriya yabaye n’inkingi yafashije Abanyarwanda kongera kubaho no guhura nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi.”

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ahemba, yagaragarije urubyiruko ko rufitiye u Rwanda umwenda wo kururinda

  • Will Wilson agiye gukora siporo y’amasaha 24 mu kurwanya kanseri

    Will Wilson agiye gukora siporo y’amasaha 24 mu kurwanya kanseri

    Umwanditsi akaba n’umuhanga mu gufata amafoto cyane cyane ay’inyoni, Will Wilson, agiye gutangira igikorwa cyo kumara amasaha 24 akora siporo yo kugenda n’amaguru ku mpamvu zo gukangurira abantu kurwanya kanseri no gukusanya inkunga yo gufasha abafite ubwo burwayi.

     

    Wilson arateganya gukora iki gikorwa ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, aho azaba ari kugendera mu muhanda urimo ‘tapis’ wagenewe gukoreramo siporo uherereye hafi ya Kigali Golf Resort & Villas.

    Yavuze ko iki gikorwa azagikora afatanyije na Radisson Blu Hotel & Convention Centre, kigamije kurwanya kanseri no gushakira ubufasha abayirwaye.

    Ati “Ndashaka kongera ubukangurambaga, ndashaka kongera amafaranga yo gutanga kuri Rwanda Cancer Relief (Umuryango utegamiye kuri leta ufasha abarwaye Kanseri ukanakora ubuvugizi ku bayirwaye mu Rwanda). Ndashaka kubafasha mu bintu bitatu bakora.”

    “Icya mbere ni ugufasha abarwayi ba hano mu Rwanda kubona ubuvuzi n’imiryango yabo ikabona ubufasha. Icya kabiri ni ukugaragaza impamvu y’ubushakashatsi mu kurwanya kanseri. Ikindi ni ukongerera ubushobozi abaganga muri rusange ku buryo basobanukirwa byinshi mu bimenyetso bya kanseri kuko akenshi kuboneka kare kwabyo bitanga ibisubizo byiza.”

    Willson ahamagarira buri wese kumushyigikira muri icyo gikorwa yiyemeje gukora, dore ko atari ubwa mbere abikoze kuko mu 2024 yakoze siporo yo kwiruka akoresheje ‘Treadmill’, akusanya agera kuri miliyoni 8 Frw.

    Uyu mwongereza w’imyaka 46, amenyerewe cyane mu kazi ko gufotora inyoni zo mu Rwanda, ndetse mu 2023 yashyize hanze igitabo yise “Falling for the Birds of Kigali”, gikubiyemo ubwoko butandukanye bw’inyoni ziboneka mu Mujyi wa Kigali.

    Will Wilson yakusanyije miliyoni 8 Frw ubwo aheruka gukora siporo yamaze amasaha 24

    Will Wilson azamara amasaha 24 agenda n’amaguru agamije kurwanya kanseri

  • APR BBC yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Gisozi

    APR BBC yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Gisozi

    Abakinnyi n’abakozi b’Ikipe ya APR BBC basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

     

    Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, cyitabirwa na benshi mu bakinnyi n’abakozi b’Ikipe y’Ingabo.

    Abakitabiriye basobanuriwe uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa ndetse n’uko yahagaritswe na FPR-Inkotanyi n’ingabo za RPA zari ziyishamikiyeho.

    Mukama Victor wahagarariye bagenzi be, yagaragaje ko yize byinshi ku nshuro ye ya mbere yari asuye Urwibutso rwa Jenoside.

    Yagize ati “Ni inshuro ya mbere nsuye urwibutso. Amateka y’ababyeyi bacu arababaje. Ntekereza ko ari byiza kuri twe kumenya amateka y’igihugu cyacu kandi twize byinshi.”

    Wari umwanya mwiza kandi ku bakinnyi b’iyi kipe ibarizwamo abanyamahanga batandukanye ndetse n’Abanyarwanda bavukiye hanze baboneyeho umwanya wo gusobanukirwa amateka y’igihugu.

    Nyuma yo guhagarika Jenoside, ingabo za RPA zatangiye kubaka igihugu cyari cyarasenyutse mu mfuruka zose.

    Mu mikino zatangije amakipe atandukanye ari naho iyi ya Basketball ibarizwa ndetse nyinshi muri zo zabaye ubukombe mu mikino itandukanye ziserukamo nk’umupira w’amaguru, gusiganwa, Handball, Volleyball kandi mu bagabo n’abagore.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.