Category: Imikino

  • Manchester United yirukanye umutoza Ruben Amorim

    Manchester United yirukanye umutoza Ruben Amorim

    Kuri uyu wa Mbere tariki 5 mutarama 2026, nibwo ikipe ya Manchester United yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Ruben Amorim.

    Ni umutoza wahawe akazi ko gutoza iyi kipe mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ayifasha kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League itsindwa na Tottenham Huspurs igitego 1-0.

    Ruben Amorim asezerewe ikipe ya Manchester United iri ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rwa shampiyona y’ubwongereza. Mu butumwa Manchester United yashyize hanze yagaragaje ko yafashe icyo cyemezo mu buryo bugoye cyane ariko byakozwe kugira ngo bafatirane hakiri kare ikipe izasoze iri ku mwanya mwiza.

    Manchester United yashimiye Ruben Amorim ku kazi yakoze muri iyi kipe ndetse inamwifuriza guhirwa mu buzima ndetse n’ahandi azajya gutoza.

    Iyi kipe  nyuma yo gutangaza ko yatandukanye na Manchester United, yahise itangaza Darren Fletch ko ari we ugiye gusigarana inshingano zo gutoza iyi kipe ndetse ku mukino izakina na Burnely niwe uzaba umutoza mukuru.

    Darren Fletch niwe ugiye gusigarana Manchester United nk’umutoza mukuru

  • Ikipe ya Rutsiro yatandukanye n’abatoza bungirije

    Ikipe ya Rutsiro yatandukanye n’abatoza bungirije

    Iyi kipe y’Akarere ka Rutsiro ni yo yabitangaje kuri uyu wa Mbere binyuze mu itangazo yashyize hanze. Yavuze ko Ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwahagaritse by’agateganyo umutoza wungirije Rubangura Omar n’umutoza w’abazamu Ishimwe Ally.

    Yavuze ko umwanzuro wa nyuma kuri iki kibazo uzafatwa vuba bishoboka. Bivugwa ko aba batoza bashinjwa gutsindisha ikipe ku bushake kubera kudashaka gukorana n’umutoza mukuru uheruka guhabwa aka kazi, Niyonkuru Gustave.

    Rutsiro FC ni imwe mu makipe adahagaze neza kugeza ubu muri shampiyona dore ko iri ku mwanya wa 15 n’amanota 13 nyuma y’imikino 16 imaze gukina. Iyi kipe kandi ihagaritse aba batoza nyuma y’uko yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Bizumuremyi Radjab imusimbuza Niyonkuru Gustave.

  • Minisiteri ya Siporo yanyomoje ibihuha ku giciro cyo gukodesha Stade Amahoro

    Minisiteri ya Siporo yanyomoje ibihuha ku giciro cyo gukodesha Stade Amahoro

    Minisiteri ya Siporo (Minisports) yanyomoje amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko gukodesha Stade Amahoro bihagaze miliyoni 100 Frw, igaragaza ko ari ibihuha kuko nta gikorwa cyari cyahabera cyishyuye arenga miliyoni 32 Frw, ndetse ishimangira ko ibiciro bitagomba kuba inzitizi ku makipe.

    Ubu butumwa bwa Minisiteri buje gushyira umucyo ku mpaka zagaragaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko kuri Kigali Pelé Stadium habuze umuriro mu mukino wa APR FC na Bugesera FC wabaye ku wa 3 Mutarama 2026.
     Ibi byatumye bamwe bibaza impamvu amakipe adakoresha Stade Amahoro, abandi bavuga ko biterwa n’ibiciro byayo bihanitse bivugwa ko bigera kuri miliyoni 100 Frw.
    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga isubiza ibyavugwaga n’abantu batandukanye barimo uwitwa Eng. Papy Moses, Minisiteri ya Siporo yavuze ko nubwo Stade icungwa n’ikigo cyigenga cya QA Venue Solutions (QAVSR) hagamijwe ubunyamwuga, ibiciro bitageze aho bivugwa.
    Yagize iti “Twakosora amakuru atari yo avuga ko stade ikodeshwa miliyoni ijana! Ntabwo ari byo. Kugeza ubu ibikorwa bitandukanye bimaze gukorerwa muri stade, amafaranga menshi yatanzwe harimo ubukode n’izindi serivise zijyanye no kwakira igikorwa ntarenze Miliyoni 32 Frw.”
    Minisiteri yakomeje igira inama abifuza gukoresha iyi Stade kujya bagana QA Venue Solutions bakibonera amakuru ya nyayo aho kugendera ku bihuha.
    Kugira ngo Stade Amahoro irusheho gukoreshwa n’amakipe yo mu Rwanda, Minisiteri yishimiye ko hari ibiganiro bigeze kure hagati y’abayicunga n’inzego z’umupira w’amaguru.
    Iti “Ikindi twabamenyesha, by’umwihariko ku mupira w’amaguru, ni uko icyo kigo QAVSR cyegereye abafatanyabikorwa barimo FERWAFA na Rwanda Premier League (RPL) bumvikana uburyo n’ibiciro birambye byo gukoresha Stade Amahoro.”
    Minisiteri yasobanuye ko impamvu Stade Amahoro icungwa na QA Venue Solutions ari ukugira ngo ibungabungwe neza, ibikorwaremezo birimo bifatwe neza mu gihe kirekire, ariko itibagiwe ko yubatswe kugira ngo ikoreshwe n’Abanyarwanda.
    Yasoje igira iti “Stade yubatswe kugira ngo ikoreshwe n’amakipe, n’abafana ndetse n’abandi bategura ibikorwa bitandukanye… ku bw’ibyo, ibiciro ntibigomba kuba inzitizi ku makipe cyangwa ku bafana.”
    Ubu butumwa buje mu gihe hitegurwa umukino ukomeye wa FERWAFA Super Cup uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, uzabera muri iyi Stade Amahoro.
  • Kicukiro: Ababyeyi barishimira intambwe abana babo bateye mu gukuza impano bifitemo

    Kicukiro: Ababyeyi barishimira intambwe abana babo bateye mu gukuza impano bifitemo

    Ababyeyi bo mu karere ka Kicukiro by’umwihariko mu murenge wa Kanombe, barishimira intambwe abana babo bateye mu gukuza impano yo gukina umupira w’amaguru nyuma yo kubazana mu irerero ry’umupira w’amaguru ryitwa Rising Stars Sport Centre rikorera muri uyu murenge.

    Aba babyeyi babigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Nzeri 2025, nyuma y’uko bihereye ijisho imikinire y’aba babana mu gikorwa cyiswe “Bye Bye Vacance Match’’, cyakorewemo gahunda yo kwerekana impano z’abana,kumurika imyambaro y’abakinnyi ndetse n’ubusabane mbere yo gusubira ku masomo mu mwaka w’amashuri 2025/2026.

    Ngalambe James,umubyeyi ufite umwana muri iri rerero yagize ati “Muri ibi bihe by’ibiruhuko bazaga mu myitozo,bakagorora umubiri, akaruhura ubwonko akagera mu rugo akarya akaryama akaruhuka bigatuma atekereza neza ejo n’ejo bundi akazasubira ku ishuri ameze neza cyane. Ikindi bizamura impano zabo kuko baba babitangiye hakiri kare natwe tukabafasha…aha bahigira umuco n’ikinyabupfura babifashijwemo n’abatoza babo b’umwuga ku buryo bazanagirira igihugu akamaro”.

    Ngalambe James,yasabye abana kujya bakina bafite intego ariko kandi ntibibagirwe kwiga no gufasha ababyeyi imirimo bashoboye.

    Undi mubyeyi witwa Umutoni Jeannette, we ati “Umwana wanjye yakundaga kujya gukina umupira cyane ahantu nabaga ntanizeye ariko ubungubu asigaye aza hano bikamfasha nanjye.Noneho mu rugo usigaye ubona ari nk’umuntu w’umugabo yamenye ubwenjye aratekereza pe!”

    Umutoni Jeannette,avuga ko ababyeyi bombi bagomba gufatanya kwita ku burere bukwiye bw’abana,harimo no kubafasha gukuza impano bifitemo.

    Iri rerero ryashinzwe hagamijwe kubona ahantu hizwe kandi hatekanye abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bajya baza kuyizamurira bakiri bato bityo bikazabafasha kugera ku ntego zabo kandi bafite ubuzima buzira umuze nk’uko bigarukwaho na Bwana Nshimiyimana Elie,Perezida wa Rising Stars Sport Centre.

    Ati “Ubusanzwe siporo ni ubuzima,ikindi iyo umwana afashijwe kuzamura impano ye akiri muto bimufasha kuzagera ku ntego ye kuko aba yarakuze akora ibyo akunda. Niyo mpamvu rero twahisemo gutanga umusanzu mu kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda binyuze mu gukina umupira w’amaguru ndetse no kurushaho kwita ku iterambere ry’umwana muri rusange n’imibereho myiza,tukamutoza indangagaciro na kirazira by’abanyarwanda”.

    Bwana Nshimiyimana,kandi yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho iri rerero rikorera kuba barababaye hafi kuva uyu mushinga ukiri mu bitekerezo kugeraza n’ubu uri gushyirwa mu bikorwa.

    Ati “Mbikuye ku mutima ndetse na bagenzi banjye,turashimira ubuyobozi bw’ibanze bwa hano Kabeza, kuko batubaye hafi muri uru rugendo bahora batugaragariza ko biteguye gukorana natwe kandi nta kibazo twigeze tugira kuko baba baturi hafi. Natwe rero turabizeza ko tutazabatenguha ahubwo tuzakomeza gutegura Umunyarwanda ufite icyerekezo”.

    Rising Stars Sport Centre,yatangiye mu kwezi kwa 03 uyu mwaka wa 2025,kuri ubu ikaba irimo abana 52 barimo abakobwa bane bose batozwa n’abatoza batatu kandi bose bafite impamyabumenyi mu butoza.

    Nshimiyimana Jean Damascène,ushinzwe umutekano mu murenge wa Kanombe,ubwo yaganirizaga abana mbere yo gutangira umukino,yababwiye ko kuba bafite aho bakinira hujuje ibisabwa ari kimwe mu bigaragaza ubuyobozi bwiza bw’igihugu,anabizeza gukomeza kubaba hafi.
    Irerero rya Rising Stras Sport Centre,ryamuritse ku mugaragaro umwamboro waryo.

  • Harateganywa kubaka ibibuga birenga 60 : Minisports

    Harateganywa kubaka ibibuga birenga 60 : Minisports

    Minisiteri ya Siporo, yatangaje ko bimwe mu bikubiye mu mushinga wa “Isonga” icyiciro cya Kabiri, hateganywa kubakwa ibibuga birenga 63 bya siporo zitandukanye zirimo umupira w’amaguru n’izindi.

    Ibi Minisiteri yabitangaje kuri uyu wa Kane, mu  kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Minisiteri ya Sports, cyitabiriwe na Minisiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Jean François Regis, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice n’abandi bayobozi b’Amashyirahamwe atandukanye.

    Mu byasobanuwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Jean François Regis ku bijyanye n’umushinga wa “Isonga” icyiciro cya Kabiri, harimo kongera Ibikorwaremezo birimo ibibuga.

    Kuri iyi ngingo, Uwayezu yavuze ko hateganywa kubakwa ibibuga 63 bizafasha mu Iterambere rya Siporo ryifuzwa kugerwaho. Uretse kongera umubare w’ibibuga bikinirwaho siporo zitandukanye.

                                          Ibibuga bigera kuri 63 bigiye kubakwa na Minisiteri ya Siporo
  • Ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya iheruka gusinyisha

    Ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya iheruka gusinyisha

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, ni bwo APR FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko yahaye ikaze Memel Raouf Dao,Hakizimana Adolphe,Ngabonziza Pacifique .

    Yagize iti “Mudufashe kwakira abakinnyi bashya bacu tuzakorana mu bihe bitandukanye”

    Byumwihariko ku mukinnyi Memel Raouf Dao ni umukinnyi w’imyaka 21 wakiniraga AS Sonabel Ouagadougou, watsinze ibitego bitanu mu mwaka w’imikino ushize, yifuzwaga n’andi makipe arimo Singida Big Stars yo muri Tanzania.

    Memel Dao yaherukaga kandi kubanza mu kibuga ubwo Burkina Faso yatsindwaga na Tunisia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 2 Kamena 2025.

    Muri Mutarama, yabaye umwe mu bakinnyi beza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar.

    Dao yabaye umukinnyi wa karindwi APR FC iguze nyuma ya Hakizimana Adolphe, Bugingo Hakim, Omborenga Fitina, Ronald Ssekiganda, Ngabonziza Pacifique na Iraguha Hadji.

    Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isigaje kugura umukinnyi umwe w’umunyamahanga uzaba ari rutahizamu ushaka ibitego.

                                                                       APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo NGABONZIZA PACIFIQUE

    d

    Memel Raouf Dao umukinnyi mushya wa APR FC

  • “Pre-season” Ishimwe Jean Claude uzwi nka “Cucuri”yateguye irushanwa rigamije gufasha abakinnyi kwigaragaza

    “Pre-season” Ishimwe Jean Claude uzwi nka “Cucuri”yateguye irushanwa rigamije gufasha abakinnyi kwigaragaza

    Nyuma y’uko umwaka w’imikino 2024-2025 urangiye, benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bahise babura ikibahuza, cyane ko no ku Mugabane w’i Burayi shampiyona zarangiye ubu harimo  gukina amakipe y’ibihugu.

    Ishimwe Jean Claude “Cucuri” usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, yahisemo guhita ategura irushanwa ryo gufasha abakinnyi badafite amakipe kwigaragaza ndetse n’abasoje amasezerano ya bo. Ni irushanwa ryiswe “Esperance Football Tournament” rizitabirwa n’amakipe 16 azaba ari mu matsinda ane.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi ari bwo haba tombora ndetse hakamenyekana ingano y’ibihembo ku makipe azaba atatu ya mbere. Hazajya kandi hahembwa umukinnyi witwaye neza kuri buri mukino. Ibibuga bizifashishwa, ni icya Kigali Pelé Stadium n’icya Tapis rouge. Kureba iyi mikino ni ubuntu.

    Irushanwa biteganyijwe ko rizatangira ku wa 14 Kamena rikazarangira ku wa 5 Nyakanga 2025.

    Amakipe yiyandikishije ni At Sports Khadaf, Golden Generation, Kimonyi, Vinoda, Brésil, Mahama FC (y’impunzi ziri i Mahama), We Never Know, Gatoto FC, Travel Line, Zone FC, Spak Victory, All Stars, Dream Team, Kamonyi FC, La Jeunesse FC na Soaring Eagle FC.

    Byitezwe ko “Esperance Football Tournament 2025” ari irushanwa rizaba ririmo abakinnyi basanzwe bagaragara mu cyiciro cya mbere mu Rwanda

     

  • Nshizirungu [Bebe] yakebuye abajya mu manyanga ngo babone amanota  muri shampiyona y’u Rwanda

    Nshizirungu [Bebe] yakebuye abajya mu manyanga ngo babone amanota muri shampiyona y’u Rwanda

    Nshizirungu Hubert uzwi nka Bebe wabaye icyogere mu ikipe ya Kiyovu Sports ,Rayon Sports n’Ikipe  y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yavuze ko ntaho umupira wo mu Rwanda waba urimo kugana mu gihe ikipe yatsinda byasabye ko ibanza gutegura (Match fixing)

    Ubwo yaganiraga   na Radio Imanzi  mu Kiganiro Sports Debate  , Nshizirungu Hubert Bebe ufite ibigwi bikomeye muri Kiyovu Sports,Rayon Sports  ndetse n’Amavubi, yatangaje ko  gutegura imikino  ndetse no gukoresha amarozi bidakwiye na gato kuko iyo bikozwe ikipe igatsinda mu buryo budakwiye usanga inanirwa kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga ndetse abakunzi b’imikino bagacika ku bibuga.Yagize ati” Njye iyo numvise ko hari umukinnyi cyangwa umutoza wagiye muri ibyo bintu byo gutanga amanota birambabaza cyane ,ese uba uzi neza ko uko ubikora abo ubikorera ubutaha ushatse kujya mu ikipe yabo bo bakwemera kukugura kandi bakuziho ayo mafuti?”

    Yongeraho  ati: “Ubundi iyo hajemo ibintu byo kugura abakinnyi, ukagura amakipe ukagurisha amanota navuga ko byagira ingaruka mbi ku mupira wo mu Rwanda. Icya mbere ni uko uwo mukinnyi aba yica ahazaza he mu mupira, icya kabiri ni uko niba ari ikipe ibikoze nijya gukina mu rwego mpuzamahanga ntabwo izajya gutegura indi kipe”.

    Nshizirungu Hubert Bebe yakomeje avuga ko ikipe iramutse ibikora yabanza kureba ingaruka byazayigiraho mu mikino mpuzamahanga cyane ko gukora ayo manyanga byatuma ikomera mu gihugu gusa ariko ku ruhando mpuzamahanga ikagaragara nk’ikipe iciriritse.

    Nshizirungu Hubert Bebe  yasabye ababikora kubireka ati: “Ibyo numva ko abakinnyi babikora babireka kuko ntabwo ari ibintu byiza kuko bibicira ahazaza habo.”

    Aganira na Radio Imanzi kandi yanagarutse ku kuba hari amarozi avugwa mu mupira wo mu Rwanda avuga ko ibi bibaho cyane kandi bitazapfa guciga gusa anatanga inama ko amarozi meza ari ugukora imyitozo kuko ariyo igufasha kugira umusaruro mwiza.

    Ati”Amarozi yo arahari kandi yahozeho byanagorana kuyaca mu mupira wacu gusa inama natanga ku bakinnyi ni ugukora imyitozo kuko niyo marozi yambere ,ese ko amarozi atatera mu izamu ngo igitego kigemo yewe ntanubwo yatuma ucenga umuntu ngo utsinde,rero bakore cyane batitaye ku bindi.”

    Nshizirungu Hubert Bebe kugeza ubu yatangiye gahunda yo guteza imbere umupira w’u Rwanda ahereye mu bana bakiri bato, binyuze mu irerero yashinze ryitwa Better Future Football Academy.

    Nshizirungu, ni umugabo wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi (Rwanda B) mu 1998, ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya CECAFA y’ibihugu yaberega mu Rwanda, ari nacyo gikombe rukumbi cya CECAFA u Rwanda rufite.

    Yahagaritse gukina mu 2005-2006 ari muri Atraco FC. Yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi. Yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona muri Kiyovu (1992 na 1993).

  • Rayon Sports  itsinze Police FC  yisubiza umwanya wa mbere

    Rayon Sports itsinze Police FC yisubiza umwanya wa mbere

    Kuri iki Cyumweru, Ikipe ya Rayon Sports bigoranye yatsindiye Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona yongera gufata umwanya wa mbere uyiganisha ku gikombe.

    Ikipe ya Police FC yatangiye umukino isatira cyane ugereranyije na Rayon Sports aho yanyuzaga imipira myinshi ku ruhande rw’ibumoso rwakinahaho Ishimwe Christian n’Umunya-Nigeria, Chukwuma Odili, icyakora ubwugarizi bwa Rayon Sports bukomeza kugarira neza.

    Ibi ariko byabaye iby’akanya gato, kuko Rayon Sports yari ifite Ndikuriyo Patient mu biti by’izamu; Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nshimiyimana Emmanuel na Youssou Diagne ku murongo w’abugarira; Niyonzima Olivier Seif, Ndayishimiye Richard na [Kapiteni] Muhire Kevin; Aziz Bassane, Rukundo Abdul-Rahman na Biramahire Abeddy ku murongo w’abasatira; yahise iyobora mu byerekeye guhererekanya umupira kuva ku munota wa munani w’umukino nubwo nta gitego byatanze.

    Umukino wakomeje gukinirwa ku muvuduko wo hejuru, Umusifuzi, Nsabimana Céléstin asifura amakosa menshi, bituma Ishimwe Christian wa Police FC n’Umunya-Cameroun, Aziz Bassane Koulagna wa Rayon Sports berekwa amakarita y’umuhondo, mu gihe Police FC kugera ku munota wa 22 yari imaze kubona koruneri eshatu ariko itabyaje umusaruro.

    Umutoza Mashami Vincent wari wabanje Niyongira Patience mu izamu; Achraf Mandela, Ishimwe Christian, David Chimezie na Ndizeye Samuel mu bwugarizi; ubutatu bwa Henry Msanga, Ngabonziza Pacifique na Nsengiyumva Siméon mu kibuga hagati; Chukwuma Odili, Mugisha Didier na Ani Elijah; yakomeje kuzibira Rayon Sports maze igice cya mbere kirangira bikiri 0-0.

    Umutoza Rwaka Claude yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri, Biramahire Abeddy utatanze umusaruro mu gihe cye mu kibuga asimburwa na Ishimwe Fiston, mbere gato y’uko Umurundi, Richard Kirongozi wa Police FC yinjira mu kibuga asimbuye Chukwuma Odili mu mpinduka zakomeje gutuma Rayon Sports isatira byisumbiyeho, gusa Ishimwe Fiston na Rukundo Abdul-Rahman bananirwa kubyaza umusaruro amahirwe babonaga.

    Ku munota wa 66, Ishimwe Fiston wari wakomeje gukomanga yafunguriye Rayon Sports amazamu n’umutwe ku mupira wari uzamuwe neza na Rukundo Abdul-Rahman “Paplay”, kiba igitego cy’ingenzi kuko cyari gisubije “Murera” ku mwanya wa mbere n’amanota 59.

    Ku munota wa 78, Umurundi, Rukundo Abdul-Rahman yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo ibyara itukura asohorwa mu kibuga nyuma y’ikosa yari akoreye Ndizeye Samuel. Ibi byatumye Rwaka Claude wari usigaranye abakinnyi 10 mu kibuga ahatirizwa gukora impinduka zo kugarira, aho Aziz Bassane na Ndayishimiye Richard basimbuwe na Omar Gning na Souleymane Daffé, umukino urangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’ingenzi.

    Iyi ntsinzi ya Rayon Sports yayisubije ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agatenyo rwa Shampiyona ya 2024/2025 n’amanota 59, mu gihe isigaje imikino itatu na Bugesera FC, Vision FC na Gorilla FC, yayitwaramo neza ikegukana Igikombe cya Shampiyona nyuma nyuma y’imyaka itanu igikoza mu biganza.

    Mu wundi mukino wabereye kuri Stade y’Akarere ka Rubavu, Umuganda, igitego cya Mohamed Kyeyune n’icyitsinzwe na Shyaka Philbert byaburijemo icya Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro FC, maze bifasha Muhazi United gusohoka mu murongo utukura, ifata umwanya wa 13 n’amanota 30, isiga Amagaju FC [29] na Vision FC [20] mu murongo w’izimanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

    Ikipe ya Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere
  • Ikipe ya FC Barcelone yasubiriye Real Madrid

    Ikipe ya FC Barcelone yasubiriye Real Madrid

    Uyu mukino wari hejuru cyane mu ntangiriro zawo, kuko ku munota wa gatanu gusa, Real Madrid yari yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Kylian Mbappe kuri penaliti.

    Uyu rutahizamu yatsinze ikindi gitego ku munota wa 15, gifasha Real Madrid kurushaho kuyobora umukino ku bitego 2-1, nubwo FC Barcelone yahise ishyiramo imbaraga ishaka kwishyura.

    Nyuma y’iminota ine gusa, Gerard Martin yateye ishoti rikomeye ryashoboraga kuvamo igitego, ariko Umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois, arirambura awushyira muri koruneri.

    Ni koruneri yatewe neza na Ferran Torres wayishyize ku mutwe wa Eric Garcia, na we ahita awushyira mu izamu yishyura igitego cya mbere ku munota wa 19 w’umukino.

    Iki gitego cyagaruye FC Barcelone mu mukino, itangira gusatira cyane izamu rya Real Madrid, no kubona imipira y’imiterekano hafi yaryo iturutse ku makosa yakorerwaga ba rutahizamu bayo barimo na Lamine Yamal.

    Lamine Yamal yatsinze igitego cya kabiri cya FC Barcelone ku munota wa 32. Nyuma y’iminota ibiri gusa, Raphinha yashyizemo ikindi gitego cya gatatu nyuma yo guhabwa umupira na Pedri.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45, Raphinha yatsinze igitego cya kane nyuma y’amakosa yakozwe na Lucas Vázquez watakaje umupira ari mu rubuga rw’amahina.

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Real Madrid kuko Umutoza wayo Carlo Ancelotti yakuye mu kibuga Arda Güler na Dani Ceballos ashyiramo Brahim Díaz na Luka Modrić.

    Uko ni ko na Hansi Flick wa FC Barcelone yakuragamo Gerard Martin na Pau Cubarsi ashyiramo Andreas Christensen na Alejandro Balde.

    Ku munota wa 70, ni bwo Real Madrid yabonye igitego cya gatatu, gitsinzwe na Kylian Mbappe wari mwiza muri uyu mukino washyize mu izamu umupira yari ahawe na Vinicius Junior. Iki ni na cyo gitego cya nyuma cyonetse muri uyu mukino warangiye ari 4-3. Iki ni cyo gitego cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino warangiye ari 4-3.

    FC Barcelone yayitsinze umukino wa kane wikurikiranya muri uyu mwaka, ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona ya Espagne n’amanota 82, ikarusha Real Madrid iyikurikiye amanota arindwi, mu gihe habura imikino itatu gusa ngo umwaka w’imikino urangire.

    Eric Garcia yishimira igitego