Category: Imibereho myiza

  • Abajyanama b’ubuzima batangiye gukoresha ikoranabuhanga rya AI,mu kuvura abaturage

    Abajyanama b’ubuzima batangiye gukoresha ikoranabuhanga rya AI,mu kuvura abaturage

    Abajyanama b’ubuzima batangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rya AI (Artificial Intelligence), mu kuvura abaturage no gukusanya andi makuru y’umurwayi uje ubagana.

    Ni mu mushinga wiswe “umujyanama w’ubuzima mu ikoranabuhanga” ugamije kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima no kubafasha gutanga serivisi inoze kandi yihuse hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI). uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwatangijwe ku mugaragaro n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC,kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba, kuri ubu mu gihugu hose abajyanama b’ubuzima  bagera kuri 600 bakaba barahawe amahugurwa y’amasomo ajyanye n’imikoreshereze y’iri koranabuhanga.

    Abajyanama b’ubuzima, bazajya basuzuma banavure abarwayi bifashishije AI.

    Dr. Albert Tuyishime,umuyobozi w’ ishami rishinzwe kurwanya indwara muri RBC, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha kongerera ubumenyi umujyanama w’ubuzima.

    Ati “Iri koranabuhanga rizafasha kongerera ubumenyi umujyanama w’ubuzima,rizafasha umujyanama w’ubuzima gutanga serivise yuzuye ntacyo yibagiwe kuko rigenda rimwerekera ngo harabanza iki hakurikire ho iki.”

    Yongeye ho ko “rizadufasha mu guhanahana amakuru hagati y’umujyanama w’ubuzima n’izindi nzego z’ubuzima zifite inshingano zo kumufasha,bityo serivise atabashije gutanga, izo nzego ziyimenye ku gihe zifashe uwari uyikeneye.”

    Dr. Albert Tuyishime,umuyobozi w’ ishami rishinzwe kurwanya indwara muri RBC, yavuze ko AI izongerera ubumenyi abajyanama w’ubuzima.

    Iri koranabuhanga kandi rizanafasha mu kwibutsa abarwayi igihe bagomba kujya gushaka serivise ndetse rinongerere icyizere umujyanama w’ubuzima kuko azaba azi neza ko ibyo ari gukora byuzuye nta gukeka ko hari icyo yibagiwe.

    Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Rwamagana bari mu bahawe telefone ngendanwa ziri mo iri koranabuhanga, bashimangira ko rije kubafasha kwihutisha serivise batanga, ndetse no kumenya igikwiye bagomba gukorera umurwayi uje abagana.

    Ingabire Lea,umujyanama w’ubuzima wo mu murenge wa Gishari yagize ati “Umurwayi arakubwira uko ameze,sisiteme igahita ikwereka icyo ugomba gukora utarinze gutekereza cyane. Niba ari ukumusuzuma malariya igahita ibikwereka,niba ari ukumwohereza ku kigo nderabuzima igahita ibikwereka ,njye nabonye ari byiza cyane.”

    Mugenzi we Bikorimana Josph, we yagize ati “Iri koranabuhanga rizadufasha ku kijyanye no gutanga raporo neza,kandi natwe akazi kacu kadapfuye.Kuko niba twajyaga dutanga raporo twandika rimwe narimwe urandika ukaba hari ibyo wasimbuka cyangwa ugasanga umurwayi araje umuhaye serivise bitewe n’akazi ufite ugasanga bimwe urabisimbutse.”

    Akomeza avuga ko “Rero bizihutisha kuvura umurwayi kandi natwe bitume iterambere ryacu ryihuta mu mwuga dukora wo kuvura abaturage.”

    Abajyanama b’ubuzima, biteguye gukoresha AI,mu kuvura no gusuzuma abarwayi ari nako bayifashisha mu gutanga raporo.

    RBC,yatangije ubu buryo bushya bwifashisha AI mu bajyanama b’ubuzima ku bufatanye na SFH Rwanda, ikaba ivuga ko nyuma yo kuba ku ikubitiro ryahawe abajyanama b’ubuzima 600, gahunda ihari ari uko rigomba gukoreshwa n’abanjyanama b’ubuzima bose mu gihugu bagera ku bihumbi 58.

     

    Umwanditsi: ISHIMWE Josué Marpas

     

  • Uko Le Picmar yubakiwe ku cyerekezo cyo kwiyubaka no kwigirira icyizere

    Uko Le Picmar yubakiwe ku cyerekezo cyo kwiyubaka no kwigirira icyizere

    Mu gihe isi yihuta mu ikoranabuhanga, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, n’isoko ry’ibicuruzwa bishingiye ku bwiza rirushaho gukura, hari Abanyarwanda bake bagaragaza ubudasa. Le Picmar ni kimwe mu bigo bigaragaza izo mpinduka. Iyi sosiyete ikorera mu Bubiligi yihariye mu gukora amavuta yo kwisiga yita ku bwiza bw’umwirabura, ikaba yarashinzwe n’umunyarwanda ufite icyerekezo gifatika cyo gufasha abantu kwisanga, kwiyakira, no kwiyitaho bifite ireme.

    Mu kiganiro cyihariye twagiranye n’uwashinze Le Picmar, RWABUKUMBA Didier Mugisha yadusangije urugendo rwe, imbarutso yamuteye gutangiza ubu bucuruzi, n’icyerekezo yifuza kugeraho.

    “Navukiye mu Rwanda, ariko ubuzima bwanjye bwaragutse mu mahanga. Aho hose, nakundaga kubona uburyo abantu b’abirabura bagorwa no kubona amavuta abakwiriye, adahindura uruhu rwabo ahubwo arurinda, arugirira neza, kandi nifuzaga kugira igikorwa nkorera mu Rwanda nk’umusanzu mpa igihugu cyanjye”

    Aya ni amagambo yatangaje ikiganiro BIZ & BEAT, agaragaza icyarushijeho kumutera imbaraga zo gutangiza Le Picmar.

    Yavuze ko ajya gutangiza Le Picmar byaturutse ko we n’isnhuti ye batangiye ibintu ari nk’itekerezo aho izina ndetse n’ikirango byaturutse ku ishusho y’inyoni bari babonye, bituma bagura igitekerezo kugera aho igitekerezo kibyaye umusaruro.

    Ikindi avuga ko mubya mufashije harimo kugira icyerekezo ari nabyo akomeza gushiskariza urubyiruko ndetse n’abandi ko ibyo bagakoze byagakwiye kurengwa no kugira intego ndetse n’icyerekezo.

    Le Picmar ntiyaje gusa kuziba icyuho cy’ibura ry’amavuta meza; yaje no kongera icyizere ku bantu benshi bagiye bacibwa intege n’amasoko yibanda ku cyane ku bintu bituruka I Burayi cyangwa ibizwi nk’ibikorwa n’abazungu gusa.

    Ibicuruzwa bya Le Picmar birimo amavuta yo kwisiga ku mubiri no mu maso, amasabune yo koga, ndetse n’ibindi biri gutegurwa ngo bishyirwe ku isoko.

    Ubu ifite abakiriya mu Bubiligi, u Bufaransa, ndetse batangiye kugera ku isoko ryo muri Afurika nko muri DR Congo, Senegal, Cameroon ndetse n’u Rwnada – aho abaguzi bemeza ko ari amavuta yizewe, ahumura neza kandi afite akamaro nyako.

    N’ubwo byumvikana neza nk’inkuru y’ubutsinzi, si byo byose byamugendekeye neza kuva yatangira. Yakubitiwe n’imbogamizi z’amasoko agoye, ibiciro byo hejuru mu gukora ibintu by’ubwiza mu Burayi, ndetse n’amategeko agenga ibicuruzwa byo kwisiga. Ariko ibi byose yabifashe nk’amahugurwa. “Iyo ugize icyerekezo kidashingiye ku nyungu gusa, uba ufite imbaraga zo kwihangana no gukomeza.”

    Le Picmar ifite gahunda yo gushyira imizi ku isoko nyafurika, cyane cyane mu Rwanda. Hari gahunda yo gukorana n’abacuruzi b’abanyarwanda, amafaraga yihariye ku masoko yo mu karere, ndetse no gutanga amahugurwa ku bijyanye n’ibicuruzwa bifite ireme.

    Ndetse hari na gahunda yo gutangiza uruganda mu Rwanda mu gihe kiri imbere.

    “Dukeneye ko Afurika itareka ibindi bihugu biyikoreramo gusa – ahubwo twakagombye natwe kugira ibidukorerwa biduhesha ishema.”

    Yasoje ikiganiro agira inama abifuza gutangiza business:

    “Tangirira aho uri. Wige buri munsi. Shyira ireme imbere y’amafaranga. Nubaha uwo uri we, isi izakwemera uko uri.”

     

  • “YONGERE NI AYAWE“agashya kafashije abanya-Musanze kwesa umuhigo wa EjoHeza

    “YONGERE NI AYAWE“agashya kafashije abanya-Musanze kwesa umuhigo wa EjoHeza

     

    “YONGERE NI AYAWE’’,aka ni kamwe mu dushya dukoreshwa mu bukangurambaga, katekerejwe nyuma yaho bigaragaye ko abatuye i Musanze bazigamaga muri EjoHeza ariko ugasanga akenshi bazigama amafaranga make,atari uko bayabuze ahubwo bashakaga kugendera kuri make yari yarateganijwe hagendewe ku byiciro by’Ubudehe byahoze ho.

    Ubu bukangurambaga bwatanze umusaruro ushimishije kuko akarere ka Musanze, kabashije kwesa umuhigo mu mezi 8 gusa, ni ukuvuga mu mpera za Gicurasi 2025. Ndetse aka karere kakaba kamaze kurenza ho 17%.  Bihwanye na 49,777,914 FRW,kuri 300,000,000 aka karere kari karihaye nk’umuhigo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025.

    Kugira ngo ibi bigerwe ho hifashishijwe tumwe mu dushya turi mo na ‘’YONGERE NI AYAWE’’ aho ubuyobozi bwakoraga ubukangurambaga bwereka abaturage ibyiza byo kongera ubwizigame bwa bo nk’uko bigarukwa ho na Bwana Twagirumukiza Emmanuel, Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu karere ka Musanze.

    Ati ’’Turababwira tuti kuzigama muri EjoHeza, ukazigama igihumbi,ukazigama icyatanu kandi wari ufite ubushobozi bwo kuzigama menshi ni inde uri guhima, wayongereye ko ari ayawe ! Uko ubiba ko ariko uzasarura wazigamye menshi ko bikunda !’’

    Twagirumukiza Emmanuel, Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu karere ka Musanze,ari gusobanurira abaturage ibyiza bya EjoHeza.

     

    Bamwe mu baturage b’akarere ka Musanze, bashimangira ko bumvise neza ibyiza byo kongera ubwizigame bwa bo kuko batangiye kubikora nk’uko bigarukwa ho na Nyirabageni Berancilla, Perezidante wa Cooperative ABISHYIZEHAMWE (Ikora Isuku mu mujyi wa Musanze), na Uwambaje Antoinette,  Umwarimu kuri GS. Cyabagarura,ishuri riherereye mu murenge wa Musanze.

    Nyirabageni yagize ati ‘’Inyungu iri mo n’uko iyo tubonye message dusanga hari inyungu badushyiriye ho,bigatuma tugira umwete wo gukomeza kuzigama. Ubungubu twatangiye no kuyongera,umunyamuryango yatangaga 1250 frw ariko ubu basigaye batanga 1500 frw, njyewe ubakuriye ntanga 3000 frw. ‘’

    Uwambaje, we avuga ko ‘’Njyewe kubera ko nkoresha umushahara wanjye, buri kwezi amafaranga niyemeje gutanga bayakura ho nkabona ubutumwa bugufi ko amafaranga yanjye yagiye ho nta kibazo. Ahubwo ndateganya kuzayongera cyane cyane ku ruhande rw’abana kuko nabonye ari ibintu byiza, kuko ni iby’anjye n’iby’abana ni inyungu zacu twese mbese muri rusange. ‘’

    Abakora umwuga w’ubwubatsi mu karere ka Musanze,barashishikarizwa kujya muri EjoHeza.

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa EjoHeza mu karere ka Musanze, igaragaza ko kugeza ku wa 19 Gicurasi 2025,abatuye mu mirenge yose uko ari 15 y’akarere ka Musanze,bamaze kwesa umuhigo wo kwizigamira muri EjoHeza,ku kigero cya 117%,ibishyira aka karere ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’igihugu aho kabanzirizwa na Rubavu iri ku mwanya wa mbere yesheje umuhigo ku kigero cya 125%,igakurikirwa na  Gakenke ku kigero cya 124%, Burera ku kigero cya 122%, Rulindo ku kigero cya 120% na Rwamagana ku kigero cya 119%.

    Ubuyobozi bwa EjoHeza burasaba abaturage kwiyandikisha,kwizigamira,kuzigamira undi,bifashishije ikoranabuhanga rya Ejo Heza *506#.

     

  • RIB,irasaba buri wese ukorerwa ihohoterwa kudaceceka

    RIB,irasaba buri wese ukorerwa ihohoterwa kudaceceka

     

    Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB,rurasaba buri wese ukorerwa ihohoterwa kudaceceka ngo aterwe isoni n’ibyo akorerwa,ahubwo akarugana kugira ngo rumufashe kubona ubutabera,kuko byagaragaye ko hari abatinya kubigaragaza kubera amazina y’ubwamamare cyangwa akomeye bafite.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry,avuga ko hari bamwe byagarageye ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko bagatinya kubivuga ngo bitajya hanze nyamara ahubwo byagakwiye kuba igisebo kuwakoze ihohotera,aho kuba ku uwahohotewe.

    Ati “Mu by’ukuri guhohoterwa ntabwo ari igisebo,waba umugore waba umugabo, byagombye ahubwo gutera isoni ukora rya hohotera. Wowe uhohoterwa ntabwo wari ukwiye guterwa isoni n’ibyo ukorerwa ngo uceceke ngo bitazamenyekana kuko amazina yanyu azwi,ngo muri abasitari,muri abaririmbyi,muri abantu bazwi…”

    Yongeye ho ko “Turasaba abantu rero ko batera intambwe pe! Batange ibirego igihe ubona ihohoterwa rigenda rikorerwa iwawe.Ni bwa bwoko bune bw’ihohoterwa: Irishingiye ku mutungo,irishingiye ku mubiri,irishingiye ku gitsina n’irishingiye ku marangamutima.”

    Raporo igaragaza ishusho y’uko uburinganire buhagaze mu turere dutandukanye tw’igihugu, Gender Statistic Profile Report 2023, yasohotse ku wa 23 Kanama 2024, igaragaza ko ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, mu marangamutima n’irishingiye ku gitsina rikigaragara.

    Imibare yakusanyijwe mu 2020, igaragaza ko abagore 37% bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bahuye n’ihohoterwa ribabaza umubiri kuva bafite imyaka 15, na ho abagera kuri 23% bo bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva bafite imyaka 15.

    Ku ruhande rw’abagabo bahuye n’ihohoterwa ribabaza umubiri kuva bafite imyaka 15 bagera kuri 30% na ho abo byagaragaye ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bo ni 6%.

    Abagore 46% bigeze gushyingiranwa n’umugabo bakorewe ihohoterwa ribabaza umubiri, irishengura umutima cyangwa irishingiye ku gitsina mu gihe abagabo bo muri icyo cyiciro 18% na bo bahuye n’ihohoterwa ryo mu buryo butandukanye.

    Raporo ya 2021-2022 ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, igaragaza ko abagore 233 [98%], bagejeje ibirego byabo muri Isange One Stop Center ziri hirya no hino mu gihugu, bahawe ubufasha kandi ibibazo byabo bigakurikiranwa mu gihe muri uwo mwaka habonetse ibirego bine [2%] by’abagabo gusa.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibarea [NISR], yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose na ho abagore bari 48.809.