Category: Imibereho myiza

  • Abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, basabwe kugira uruhare mu guhashya TFGBV

    Abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, basabwe kugira uruhare mu guhashya TFGBV

    Umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’uburinganire,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina Umugabo abigizemo uruhare (RWAMREC), ufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+), basabye Abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane bazwi nka Social Media Influencers, kugira uruhare mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga [Technology-Facilitated Gender-Based Violence- (TFGBV)], kuko rigira ingaruka zikomeye kuwarikorewe ridasize n’umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

    Ibi ni bimwe mu byibanzweho ubwo kuva kuwa 24 Nzeri 2025, bahuriye n’abahagarariye imiryango y’urubyiruko itari iya leta, mu mahugurwa y’iminsi itatu yabereye mu karere ka Musanze. Ni amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi mu gukora Itangazamakuru rihindura imyumvire ku bijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo,ubuzima bw’imyororokere, kurwanya no gukumira Virusi itera SIDA,ariko byose bigakorwa ab’igitsina gabo babigizemo uruhare.

    Bwana Munyanziza Jonathan, Umukozi muri RWAMREC,avuga ko kuri ubu atari itangazamakuru gusa rikoresha imbuga nkoranyambaga ahubwo buri wese afite uburyo bwo kuzigeraho bikanaha icyuho ikorwa ry’iri hohoterwa rya TFGBV,akaba ariyo mpamvu asaba abahuguwe kugira uruhare mu kurirwanya.

    Ati “Ku mbuga nkoranyambaga niho hakunze kubera iri hohotera rya TFGBV,kuko uwo ari we wese azifiteho uburenganzira ,nk’aba Social Media Influencers, baba bafite abantu benshi babakurikira kandi banabakunda,bafite uruhare runini mu kugabanya iryo hohoterwa bitewe n’ubutumwa bagenda batanga.Niba batanze ubutumwa bwubaka bizatuma n’ababakurikira aribyo bakora”.

    Yongeyeho ko “Icyo tubashakaho rero ni ugutanga ubutwa bwubaka aho gusenya kandi budatesha agaciro umugore cyangwa umugabo”.

    Munyanziza Jonathan,Umukozi muri RWAMREC,yasabye abitabiriye amahugurwa kurwanya TFGBV.

    HARERIMANA Tito,ukoresha urukuta rwa X,cyane (Social Media Influencer), avuga ko abenshi bisangaga bakoze iri hohotera rya TFGBV, nyamara bazi ko bari gutebya,ariko nyuma yo guhugurwa bakaba biyemeje kuba abatangiza impinduka mu bandi.

    Yagize ati “Abenshi babikoraga ariko ugasanga babikora bazi ko ari urwenya,gusererezanya cyangwa se gutebya ntabundi bugome n’ubwo hatabura ababikora nkana.Ubu rero twafashe umwanzuro wo kuba abatangiza impinduka mu bandi,nta kurebera …tukanigisha bagenzi bacu uburyo bwo gukoresha izo mbuga nkoranyambaga neza tudahohoteye abandi”.

    Nshimiyimana Hadjara, Umunyamakuru wa The Comments News,avuga ko nyuma yo gusobanurirwa ubwoko bw’ihohoterwa,uburyo bwo kuryirinda no kurirwanya, agiye gushishikariza abantu kumenya imvugo bakoresha no kumenya ibyo batangaza.

    Ati” Nk’abanyamakuru amajwi yacu agera kure. Icyo tugiye gukora ni ukurirwanya dushishikariza abantu kumenya imvugo bakoresha,kumenya ibyo batangaza byaba na ngombwa bakabanza bakagisha inama kuko akenshi amakosa dukora ntabwo tuba tuyazi.”

    Yakomeje ati “Icyo tuzakora nanone ni ugushishikariza abantu kurwanya iryo hohoterwa nk’abantu twahawe ubumeni,dukora inkuru zigisha kandi zihindura imyumvire y’abadukurikira”.

    Mu gihe isi igenda irushaho kwifashisha ikoranabuhanga, ni ngombwa ko n’imyitwarire yacu igenda ihinduka. RWAMREC na RRP+, bahamagariye buri wese by’umwihariko abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane,guharanira ikoranabuhanga ritagira ihohoterwa, rihesha agaciro buri wese, kandi ryubahiriza uburenganzira bwa muntu.

  • Abafite ubumuga bw’uruhu,umwanzi wambere bafite ni izuba bagerageze bakore ariko birinda ko ryabatera kanseri y’uruhu-OIPPA

    Abafite ubumuga bw’uruhu,umwanzi wambere bafite ni izuba bagerageze bakore ariko birinda ko ryabatera kanseri y’uruhu-OIPPA

    Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, Organization for Integration and Promotion of People with Albinism [OIPPA], barasaba buri wese ufite ubumuga bw’uruhu kwirinda izuba no kubahiriza amabwiriza y’abaganga kuko ari byo bizabafasha kutarwara kanseri y’uruhu ikunze kubibasira bitewe no kujya kuzuba cyane batikingiye.

     

    Tuganira n’Umuyobozi wungirije wa OIPPA,Bwana KOMEZUSENGE Charles,yibukije abafite ubu bumuga ko umwanzi wambere bafite ari izuba kandi ubuzima buri mu buganza byabo.

    Ati “Turabwira abantu bafite ubumuga bw’uruhu aho bari hose ko umwanzi wambere bafite ari izuba kandi ubuzima buri mu biganza byabo,bagerageze bakore ariko birinda n’izuba,bubahiriza amabwiriza atangwa n’abaganga b’indwara z’uruhu cyane ko batubwira ko ari ukwisiga amavuta yabugenewe,kwambara ingofero ndetse no kuba twakwambara twikwije”.

    Bwana KOMEZUSENGE, avuga ko kwirinda iyi kenseri bitagerwaho uko bikwiye mu gihe byaharirwa abafite ubu bumuga bw’uruhu gusa,akaba asaba uruhare wese.

    Yagize ati “Turasaba abantu bose cyane cyane mu bihe by’izuba kuko biba bigoye kudufasha kubabonera ingofero cyane ko zihenda ndetse n’imyambaro cyane ku miryango ikennye, byibura uwo mutima bawugire bityo tube mu Rwanda ruzira kaneri ku bafite ubumuga bw’uruhu”.

    KOMEZUSENGE Charles,Umuyobozi wungirije wa OIPPA,yasabye uruhare rwa buri wese mu kurinda kanseri abafite ubumuga bw’uruhu.

    Kwisuzumisha byibura inshuro eshatu ku mwaka,ni kimwe mu by’ingenzi bizafasha mu kwirinda no kwivuza hakiri kare kanseri y’uruhu,nk’uko bigarukwaho na Dr.Alice AMANI UWAJENI,Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu.

    Ati “Mu rwego rwo kwirinda ko iyo kanseri ibonwa bitinze kandi uko bitinda ari nako kuyivura bizagorana,mu bwirinzi hamamo no kwisuzumisha hakiri kare. Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu rwera akwiye kwisuzumisha byibura inshuro eshatu cyangwa enye ku mwaka ariko izo ni inshuro z’umuntu udafite ikibazo.Ugifite we inshuro zose agomba kureba muganga”.

     

     

    Dr.Alice AMANI UWAJENI,Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu,atanga inama ku bafite ubumuga bw’uruhu kwisuzumisha byibura inshuro eshatu ku mwaka.

    Umuntu wavukanye ubumuga bw’uruhu,ntabwo ari amahitamo ye,kandi nta n’ubwo ari igihano,bityo buri wese afite inshingano zo kumwongerera amahirwe yo kutarwara kanseri y’uruhu kandi agakundwa nk’abandi bose.

    OIPPA,kandi irasaba abafite ubumuga bw’uruhu kugana ibigo nderabuzima bibegereye bagahabwa amavuta arinda ko uruhu rwangizwa n’izuba cyane cyane mu bihe by’izuba. Aya mavuta atangwa ku buntu cyane ko n’iyo yashize mu bubiko bw’ikigo nderabuzima ahita atumizwa kuri zip line akazanwa n’akadege katagira umupilote (Drone).

    OIPPA, n’abafatanyabikorwa bayo bari gutanga amavuta arinda ko uruhu rwangizwa n’izuba.
  • Kicukiro: Ababyeyi barishimira intambwe abana babo bateye mu gukuza impano bifitemo

    Kicukiro: Ababyeyi barishimira intambwe abana babo bateye mu gukuza impano bifitemo

    Ababyeyi bo mu karere ka Kicukiro by’umwihariko mu murenge wa Kanombe, barishimira intambwe abana babo bateye mu gukuza impano yo gukina umupira w’amaguru nyuma yo kubazana mu irerero ry’umupira w’amaguru ryitwa Rising Stars Sport Centre rikorera muri uyu murenge.

    Aba babyeyi babigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Nzeri 2025, nyuma y’uko bihereye ijisho imikinire y’aba babana mu gikorwa cyiswe “Bye Bye Vacance Match’’, cyakorewemo gahunda yo kwerekana impano z’abana,kumurika imyambaro y’abakinnyi ndetse n’ubusabane mbere yo gusubira ku masomo mu mwaka w’amashuri 2025/2026.

    Ngalambe James,umubyeyi ufite umwana muri iri rerero yagize ati “Muri ibi bihe by’ibiruhuko bazaga mu myitozo,bakagorora umubiri, akaruhura ubwonko akagera mu rugo akarya akaryama akaruhuka bigatuma atekereza neza ejo n’ejo bundi akazasubira ku ishuri ameze neza cyane. Ikindi bizamura impano zabo kuko baba babitangiye hakiri kare natwe tukabafasha…aha bahigira umuco n’ikinyabupfura babifashijwemo n’abatoza babo b’umwuga ku buryo bazanagirira igihugu akamaro”.

    Ngalambe James,yasabye abana kujya bakina bafite intego ariko kandi ntibibagirwe kwiga no gufasha ababyeyi imirimo bashoboye.

    Undi mubyeyi witwa Umutoni Jeannette, we ati “Umwana wanjye yakundaga kujya gukina umupira cyane ahantu nabaga ntanizeye ariko ubungubu asigaye aza hano bikamfasha nanjye.Noneho mu rugo usigaye ubona ari nk’umuntu w’umugabo yamenye ubwenjye aratekereza pe!”

    Umutoni Jeannette,avuga ko ababyeyi bombi bagomba gufatanya kwita ku burere bukwiye bw’abana,harimo no kubafasha gukuza impano bifitemo.

    Iri rerero ryashinzwe hagamijwe kubona ahantu hizwe kandi hatekanye abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bajya baza kuyizamurira bakiri bato bityo bikazabafasha kugera ku ntego zabo kandi bafite ubuzima buzira umuze nk’uko bigarukwaho na Bwana Nshimiyimana Elie,Perezida wa Rising Stars Sport Centre.

    Ati “Ubusanzwe siporo ni ubuzima,ikindi iyo umwana afashijwe kuzamura impano ye akiri muto bimufasha kuzagera ku ntego ye kuko aba yarakuze akora ibyo akunda. Niyo mpamvu rero twahisemo gutanga umusanzu mu kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda binyuze mu gukina umupira w’amaguru ndetse no kurushaho kwita ku iterambere ry’umwana muri rusange n’imibereho myiza,tukamutoza indangagaciro na kirazira by’abanyarwanda”.

    Bwana Nshimiyimana,kandi yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho iri rerero rikorera kuba barababaye hafi kuva uyu mushinga ukiri mu bitekerezo kugeraza n’ubu uri gushyirwa mu bikorwa.

    Ati “Mbikuye ku mutima ndetse na bagenzi banjye,turashimira ubuyobozi bw’ibanze bwa hano Kabeza, kuko batubaye hafi muri uru rugendo bahora batugaragariza ko biteguye gukorana natwe kandi nta kibazo twigeze tugira kuko baba baturi hafi. Natwe rero turabizeza ko tutazabatenguha ahubwo tuzakomeza gutegura Umunyarwanda ufite icyerekezo”.

    Rising Stars Sport Centre,yatangiye mu kwezi kwa 03 uyu mwaka wa 2025,kuri ubu ikaba irimo abana 52 barimo abakobwa bane bose batozwa n’abatoza batatu kandi bose bafite impamyabumenyi mu butoza.

    Nshimiyimana Jean Damascène,ushinzwe umutekano mu murenge wa Kanombe,ubwo yaganirizaga abana mbere yo gutangira umukino,yababwiye ko kuba bafite aho bakinira hujuje ibisabwa ari kimwe mu bigaragaza ubuyobozi bwiza bw’igihugu,anabizeza gukomeza kubaba hafi.
    Irerero rya Rising Stras Sport Centre,ryamuritse ku mugaragaro umwamboro waryo.

  • Gasabo: Umugore yafatanywe udupfunyika 274 tw’urumogi

    Gasabo: Umugore yafatanywe udupfunyika 274 tw’urumogi

    Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryafashe umugore witwa KAKUZE Marie Louise w’imyaka 54 y’amavuko, afite udupfunyika 274 tw’urumogi murugo iwe. Yafatiwe mu karere ka Gasabo, Umurenge Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umudugudu Kanyinya,tariki ya 29 Kanama 2025.

    ‎Abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko uyu mugore, acuruza ibiyobyabwenge,abapolisi bajya aho atuye bamusatse basanga igikapu mu nzu kirimo Urumogi udupfunyika 274. Nawe akimara gufatwa yiyemereye ko asanzwe arucuruza nk’umuntu wabigize umwuga.

    ‎KAKUZE, n’urumogi yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukorera kuri station ya Gisozi ngo akurikiranwe ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

    ‎Polisi y’igihugu yashimiye abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, iributsa abandi kujya batangira amakuru ku gihe abantu nkaba bagafatwa.

     

    KAKUZE, n’urumogi yafatanywe yashyikirijwe afungiye kuri station ya RIB ya Gisozi.

    ‎Polisi iributsa abaturage kwirinda gukora ibyaha cyane cyane abishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge haba ku binywa, ku bicuruza, kubyinjiza mu gihugu ko byose bihanwa n’amategeko.‎

    ‎Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

  • Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutabazi batanga ubuvuzi ku baturage

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutabazi batanga ubuvuzi ku baturage

    Muri Repubulika ya Santarafurika, Abasirikare b’Abanyarwanda bo mu itsinda rya Rwanda Level 2+ Hospital na Rwanda Battle Group VII (RWABG VII), bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutabazi batanga ubuvuzi ku buntu n’inyigisho ku isuku ku baturage bo mu Ntara ya Haute-Kotto, mu mujyi wa Bria.

    Iki gikorwa cyabereye kuri Maison d’arrêt et de correction de Bria,aho abaturage 41 bahawe serivisi z’ubuvuzi, ndetse abasirikare banakoze imirimo yo gusukura ibice bikikije icyo kigo.

    Indwara zavuwe zirimo Malariya,indwara z’uruhu,indwara z’ubuhumekero ndetse n’inzoka zo mu nda,ndetse hanatangwa ibikoresho by’isuku.

    Lt Col Dr Emmanuel Mutabazi, Umuyobozi wungirije wa RWAMED X, yasabye abaturage gukomeza kubungabunga isuku,kurinda amasoko y’amazi no gukoresha neza inzitiramibu mu kurwanya malaria.

    Bwana Guy Syvain Gueregbinandengba, Umuyobozi wa Maison d’arrêt et de correction de Bria, yashimiye abasirikare b’Abanyarwanda ku bw’iki gikorwa cyiza, anabasaba gukomeza ibikorwa nk’ibi byegereza abaturage serivisi z’ubuzima.

    Iki gikorwa cyerekana ubufatanye bwa MINUSCA n’u Rwanda,mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage, guharanira amahoro, n’umutekano binyuze mu bufatanye hagati y’abasivili n’igisirikare (Civil-Military Cooperation).

  • GASABO: Polisi yataye muri yombi umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

    GASABO: Polisi yataye muri yombi umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa NTAKIRUTIMANA Beatrice ufite imyaka 35 y’amavuko,ukurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa Liquer. Yafashwe na Polisi ikorera muri uyu Murenge nyuma yaho abaturage tariki ya 12/08/25 bahamagaye kuri Polisi ya Ndera bavuga ko uyu mugore akora izi nzoga.

    Abapolisi bari kumwe n’abakozi b’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), bahise bajya mu rugo rw’uyu mugore ruherereye mu Kagali ka Rudashya mu Mudugudu wa Munini, basatse munzu ye bahasanga amakarito atatu arimo amacupa 72 y,inzoga za liquer yise ONE SIP GIN, aho zari zibitse muri depo yarazivanze n’izindi nzoga yacuruzaga ariko zo zemewe mu rwego rwo kujijisha. Yanafatanywe kandi bimwe mu bikoresho yifashishaga mu gukora izi nzoga harimo, Ethanol litiro 50, Fleva ihindura uburyohe n’impumuro ingana na litiro 0.5, amacupa y’ibyuma akoresha ari mu mifuka, imifuniko apfundikiza ayo macupa myinshi itandukanye, amakarito yakoze afungamo ibyo yakoze.

    Uyu mugore kandi si ubwa mbere afatirwa mu bikorwa nk’ibi byo gukora inzoga zitujuje ubuzirange kuko yigeze kubifatirwamo arafungwa arangiza igihano ariko yanga kubireka abisubiramo.

    NTAKIRUTIMANA n’ ibyo yafatanywe yafungiwe muri sitasiyo ya Polisi ya Ndera, kugirango akorerwe dosiye ishyikirizwe ubugenzacyaha mu gihe cyagenwe, kugirango akurikiranwe n’amategeko.

    Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya abijandika mu byaha cyane cyane mu biyobyabwenge, kikaba ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu kurwanya ibyaha.

    Polisi kandi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge kubireka kuko baba bahumanya Abanyarwanda, nibabireke bashake ibindi bakora byabateza imbere, inzego zitandukanye zifatanije n’abaturage zarabahagurukiye, amayeri yose bakoresha yaramenyekanye.

    Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira ibinyobwa byose bisembuye bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

    Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko: umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

  • GASABO: Polisi yafashe abantu 7 bibaga abaturage mu ngo

    GASABO: Polisi yafashe abantu 7 bibaga abaturage mu ngo

    Tariki ya 24/07/25, Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Ndera na Rutunga yafashe abasore barindwi bakurikiranweho ubujura bwo kwiba abaturage mu ngo bakabiba bimwe mu bikoresho byo munzu, bafashwe nyuma yahoo abaturage batuye muri iyi mirenge bagaragarije ikibazo cy’abajura babiba babanje gutobora inzu.

    Mu murenge wa Ndera mu Kagali ka Rudashya, Umudugudu wa Nyakagezi,hafatiwe abagabo 3, bafashwe na Polisi ifatanaje n’izindi nzego z’umutekano nyuma yaho bari bamaze iminsi bashakishwa kubera kugira uruhare mu kwiba amapiyese y’amagare amakarito 08 yibwe muri Duabi Port mu minsi ishize agafatirwa aho batuye ariko bagahita batoroka, bakaba bari bamaze iminsi bashakishwa.

    Mu murenge wa Rutunga mu Kagali ka Kabariza, Umudugudu wa Kabariza Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yafashe abasore 04, nyuma yuko abaturage batanze amakuru y’uko aba basore barara biba mungo z’abaturage ibikoresho byo munzu bakaba bashakishwaga baraye bafashwe, aba basore kandi ubu bujura babukoraga bitwaje ibyuma.

    Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera na Rutunga.

    Polisi y’ u Rwanda iraburira umuntu wese wumvako azatungwa n’I byabandi guhindura imyumvire agashaka ibyo akora, ubujura ntabwo bwaguhira, ntabwo bwagutunga, uziba ufatwe ufungwe bityo udindire mu iterambere, inzego z’umutekano zarabahagurukiye muhindure imyumvire mukore kuko ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.

    Turashimira abaturage batanga amakuru abajura nk’aba bagafatwa, tunashishikariza abaturage kujya batanga amakuru ku gihe bakagaragaza abantu nk’aba biba abaturage bagafatwa bagahanwa.

     

  • Kwibohora 31: Kicukiro hatashywe ikiraro cyubatswe ku bufatanye bwa Polisi n’Ingabo z’u Rwanda

    Kwibohora 31: Kicukiro hatashywe ikiraro cyubatswe ku bufatanye bwa Polisi n’Ingabo z’u Rwanda

     

    Mu rwego rwo Kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu karere ka Kicukiro, hatashywe ikiraro cya “Kajeki”gihuza Imirenge ya Niboye na Kanombe, cyari cyarangiritse ariko kikaba cyarubatswe ku bufatanye bwa Polisi n’Ingabo z’u Rwanda,mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (Citizen Outreach Programme-COP25), byatangiye mu gihugu hose tariki ya 17 Werurwe uyu mwaka.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen. Celestin KANYAMAHANGA,wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutaha iki kiraro tariki ya gatatu Nyakanga 2025,yavuze ko ibikorwa bihuza inzego z’umutekano n’abaturage bishimangira imiyoborere myiza n’icyerekezo kiza cya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

    Ati “Ibikorwa twatashye uyu munsi birenze kuba gahunda yo gufatanya n’abaturage gusa. Ni igihamya gifatika cy’icyerekezo cya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.”

    Yongera ho ko “Icyo cyerekezo kidusaba guhora dutekereza ku nshingano z’inzego zacu zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano. Si abarinzi b’umutekano,amahoro n’ubusugire bw’igihugu gusa, ahubwo  ni nabo musingi w’iterambere, umusemburo w’impinduka nziza igihugu cyacu kigenda kigera ho ndetse n’abafatanyabikorwa ba hafi  b’abaturage bakorera kandi barinda umunsi ku munsi”.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Celestin KANYAMAHANGA,yavuze ko ibikorwa bihuza inzego z’umutekano n’abaturage bishimangira imiyoborere myiza n’icyerekezo kiza cya Perezida Paul Kagame.

    Abatuye by’umwihariko mu mirenge ya Niboye na Kanombe,ihurira kuri iki kiraro cya Kajeki,bavuga ko cyari inzitizi kuko hajyaga hanagwa mo abana bajya kwiga,ndetse n’abakuze bagatinya kucyambuka,ariko kuba cyubatswe bakavuga ko ari ko kwibohora nyakuri bityo nabo bakaba bagomba kukibungabunga.

    MUKANDAHUNGA Tacienne,yagize ati ”Iki kiraro cyari kibangamye kigwa mo abana bakanapfa bakagenda ku buryo ababyeyi bahoranaga impungenge,nanjye ubwanjye ntabwo natinyukaga kukinyura ho. Turanezerewe cyane rero, uku niko kwibohora nyakuri”.

    UWIMANA Ildephonse, nawe ati “Iki kiraro cyari cyarangiritse cyane ariko ubu n’imodoka ziratambuka nta kibazo. Turashima aba basirikare n’abapolisi rwose ntacyo twabashinja,ahubwo turabizeza ko natwe tuzashyira ho akacu ibi bikorwa tukajya tubirinda”.

    Ikiraro cya “Kajeki”gihuza Imirenge ya Niboye na Kanombe cyatashywe.

    Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Ingabo z’igihugu (RDF), buri mwaka izi nzego zihuza imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage aho hubahwa ibikorwa remezo,ubuvuzi n’ibindi bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu,uyu mwaka bikaba byaratangiye tariki ya 17 Werurwe bigasobwa uyu munsi tariki ya gatatu Nyakanga 2025.

    Mu mu mezi atatu gusa ibi bikorwabimaze bimaze,bisize mu gihugu hose abaturage bavuwe indwara zitandukanye bangana na 41.868,hubakwa ibiraro 13,amazu y’abatishoboye 70,hubakwa amarererero y’inshuke ECD 10,ndetse n’ibindi bitandukanye.

  • RBC,yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kurinda abana gukoresha ibiyobyabwenjye

    RBC,yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kurinda abana gukoresha ibiyobyabwenjye

     

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima [RBC], cyasabye ababyeyi kugira uruhare mu kwita ku bana babo no kubaka umuryango utekanye,kuko iyo bidakozwe bishobora kongerera abana gufata umwanzuro mubi wo gukoresha ibiyobyabwenjye.

    Ni ibyagarutswe ho na Dr. Darius GISHOMA, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC,kuri uyu wa 26 Kamena 2025,ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ikoreshwa n’Ikwirakwizwa ry’Ibiyobyabwenge, ku nsanganyamatsiko ivuga ko “Kwirinda no Kuvuza Ababaswe n’Ibiyobyabwenge ni Inshingano za buri wese”.

    Yagize ati “Iyo umuntu ari mu muryango udatekanye, bimwongerera ibyago byinshi byo gufata ibyemezo bitari byo hari mo n’icyo gishobora kuba kijyana gufata ibiyobyabwenjye.Umuryango rero turawushishikariza kwita ku bana cyane bakiri batoya,ntabwo ari ugutegereza afite imyaka 20, kuko hari igihe biba byararenze”.

    Yongeye ho ko “Umwana ufite umutekano bituma n’iyo ageze igihe ashobora gufata icyemezo kitari kiza, umuryango umuba hafi. Umuryango rero turawusaba kubaba hafi mu gukumira, ariko kandi byananga yaba yageze aho aba imbata tugasaba ko umuryango utamuha akato”.

    Dr. Darius GISHOMA, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC,yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kwita ku bana babo babarinda gukoresha ibiyobyabwenjye.

    SHIMIRWA Palemon,ufite imyaka 30 y’amavuko wakoresheje ikiyobyabwenjye cya kanyanga mu gihe cy’imyaka ine n’igice,ariko akaza kujyanwa mu Kigo Ngororamuco,kuri ubu akaba yarabiretse ndetse akaba atunzwe n’umwuga w’ububaji yize ubwo yarari kugororwa,ashimangira ko uruharwe rw’umuryango rukenewe mu gufasha uwakoresheje ibiyobabwenjye, kuko iyo uwabikoresheje yeretswe urukundo ari bwo afata icyemezo cyo guhinduka.

    Ati “Imiryango yabo ikabanza ikabegera ikabereka ko atari ibicibwa umuntu akaganirizwa, akerekwa urukundo akongera agasubizwa mo intekerezo, hanyuma uwo muntu nawe iyo amaze kubona ko amaze kugira icyerekezo nibwo afata icyemezo cy’urugendo rwo guhinduka kuko n’ababikoresha baba babizi ko ari bibi”.

    Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco [NRS], igaragaza ko kuri ubu mu bigo ngororamuco, hari mo abari kugororwa bakoresheje ikiyobyabwenjye cy’urumogi 1537, abakoresheje Heroyine bagera kuri 138, abakoresheje kokayine 17, abakoresheje tineri, esanse cyangwa kore 397, ndetse hakaba n’abandi bavanga ibiyobyabwenjye bitandukanye bangana na 1405.

    Abakoresha ibiyobyabwenjye kandi bagirwa inama yo kubireka kuko nyuma yo kuba bibangiriza ubuzima, ariko iyo babifatiwe mo babihanirwa nk’uko Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Urubyiruko rwasabwe bwirinda gukoresha ibiyobyabwenjye n’inzoga zikabije.

  • Kigali: Hasabwe ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya ikoreshwa ry’biyobyabwenjye

    Kigali: Hasabwe ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya ikoreshwa ry’biyobyabwenjye

     

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Polisi, basabye ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenjye n’inzoga zikabije.

    Ni ibyagarutswe ho tariki ya 16 Kamena 2025, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga buzakorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu gihugu hose, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwirinda no Kuvuza Ababaswe n’Ibiyobyabwenge ni Inshingano za buri wese”

    Mufulukye Fred, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, yagize ati “Twebwe tuvuze tuti Abanyarwanda twese twumve yuko ari ikibazo dukwiriye kurwanya twese tudafite urwego tugiharira ,imibare yagabanuka kandi na cya cyifuzo cy’uko twaba igihugu kitarangwa mo ibiyobyabwenjye twakigera ho”.

    Yakomeje asaba ababyeyi by’umwihariko kujya baganira n’abana babo kuko hari abana bakoresha ibiyobyabwenjye babitewe no guhura n’ibibazo bakabura uwo babiganiriza.

    Ati “Iyo habaye icyuho rero cy’umwana kutaganira n’umubyeyi, ngo umwana ashobore kubwira umubyeyi ibyo agenda ahura na byo, ubuzima bw’ishuri, n’ibibazo agenda ahura na byo, ushobora kwisanga umwana yaratangiye gukoresha ibiyobyabwenjye kuko benshi mubo dufite batubwira ko bakoreshaga ibiyobyabwenjye ababyeyi babo batabizi”.

    Mufulukye Fred, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco,yasabye uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenjye.

    Dr. Ndacyayisenga Dynamo, uyobora ikigo cy’ubuvuzi cyita ku bantu bafite indwara zo mu mutwe [Kigali Referral Mental Health Centre], giherereye i Kinyinya mu mujyi wa Kigali,avuga ko mu bantu baza kwivuriza kuri ibi bitaro haba mo n’abo usanga gukoresha ibiyobyabwenjye byaratewe n’ibikomere batewe n’imyitwarire mibi y’miryango bakomoka mo bityo agashimangira ko iki ari ikibazo gisaba ubufatanye bwa buri wese.

    Ati “Njyewe ku bitaro nyobora, usanga ibiyobyabwenjye n’ingaruka zabyo biza ku mwanya wa kane, ariko akenshi ugiye no kureba usanga indwara zo mu mutwe tuvura zitaza zonyine. Usanga umuntu afite indwara y’agahinda gakabije mu rwego rwo kukivura akajya mu nzoga. Usanga umuntu afite ihungabana yakorwe mu bwana, usanga afite umuryango mubi aho usanga amakimbirane mu muryango,itandukana ry’ababyeyi,umwana uvuka mo abura aho ahagarara akava rero muri uwo muryango akajya kwishakira ahandi ashobora kubona ubuzima.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibiyobyabwenge bikoreshwa mu buryo butandukanye bikangiza ubuzima bw’ababikoresha ndetse baka bakwishora no mu byaha kuko baba bahinduye imitekerereze.

    Ati: “Hari ibyo banywa babicishije mu kanwa, ibyo bihumuriza n’ibyo bitera mu nshinge, bikabahindurira imitekerereze, iyo hashize igihe baramaze kuba imbata zabyo bikabategeka guhora babifite bityo bagatangira kugurisha imitungo no kwiba kugira ngo babibone n’ibindi byaha bitandukanye.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibiyobyabwenge bikoreshwa mu buryo butandukanye bikangiza ubuzima bw’ababikoresha.

    Imibare itangwa na Polisi kandi igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza ku wa 15 Kamena, uyu mwaka wa 2025, mu gihugu hose hagaragaye ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge 2073, byafatiwe mo abasaga 680 bakurikiranywe ho kubyinjiza mu gihugu, kubitunda no kubikwirakwiza.

    NRS, kandi ivuga ko mu bigo ngororamuco biri mu Rwanda uko ari bine, harimo  abagera ku 6215 bose babaye imbata z’ibiyobyabwenjye,muri bo 2721 bangana na 31 % bo babaye imbata z’inzoga ku buryo badashobora kugira n’icyo bimarira.