Category: Amateka

  • Huye: Abana n’ababyeyi barishimira gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage

    Huye: Abana n’ababyeyi barishimira gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage

    Abana n’ababyeyi bo mu karere ka Huye, by’umwihariko abaturiye Ingoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda,barishimira gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage [ Holidays in Museums ],itegurwa n’Inteko y’Umuco,igakorerwa mu ngoro z’amateka zinyuranye mu gihe cy’ibiruhuko.

    Abana bari kwigishirizwa mu ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, ibijyanye n’Umuco,Indangagaciro na Kirazira by’Abanyarwanda, binyuze mu mbyino gakondo,amazina y’inka,gutaka amasaro,kuvuza ingoma,kuboha,kubumba, kuririmba ndetse n’ibyivugo,bavuga ko ari ingirakamaro kuko bizabafasha gusigasira umuco nyarwanda ndetse no gukomeza kuwusakaza mu batarawumenya neza,ari nako bahavoma ubumenyi bwo gukora ubukorikori butandukanye.

    MUGISHA SHEMA Prince, umwe muri aba bana yagize ati “Bizamfasha gusigasira umuco nyarwanda ndetse no gukomeza kuwusakaza mu batarawumenya neza.Iyo tuvuye hano abandi bana duhura tubasangiza ibyo twize tukagenda nk’urugero amazina y’inka cyangwa uturimo tumwe na tumwe  baba batwigishije hano tukagenda tukabibwira ababyeyi bacu ndetse na barumuna bacu”.

    Mugenzi we witwa UNYUZESE Vanessa, we yagize ati “Mbere y’uko tuza hano ntabwo narinzi kubyina bya Kinyarwanda,ntabwo narinzi kuboha cyangwa se kubumba…bizamfasha mu hazaza hanjye,nshobora nko gukora umwuga umwe mu byo nize hano bikanteza imbere. Nk’ubu maze kwiga kubyina bizamfasha gusigasira umuco nyarwanda”.

    Abana bigishwa kuvuza ingoma.

    Ababyeyi bafashe iyambere mu kuzana abana muri iyi gahunda,bahamya ko byatumye abana bahugira ku bintu by’umumaro muri ibi bihe by’ibiruhuko aho kuzerera  nk’uko bishimangirwa na UMUTESI Juduth,umubyeyi wazanyemo abana babiri.

    Ati “Bamaze mo ukwezi ariko mbonamo impinduka nk’icyambere iyi gahunda yabarinze agakungu ka tereviziyo no kuba bazerera,byatumye biga umuco w’abanyarwanda,amateka n’ibindi. Ni byiza biradufashiriza abana rwose”.

    KARANGWA Jerome,Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, avuga ko iyi gahunda ifite intego yo gutegura abana bato bakazakura bakunda igihugu, bakishimira kuba Abanyarwanda.

    Ati “Intego twifuza ni ukugirango tutazagwa muri yamvugo igira iti “Umuryango utagira Umuco n’amateka uba umeze nk’umubiri utagira umutima”.Intego nyamukuru dutumbereye ni ukugirango tugire Umunyarwanda ufite umutima,ufite za nyirantarengwa, ufite ibyo yubaha n’ibyo agomba kubahiriza kandi wishimiye kuba Umunyarwanda.Uvuga rwa rurimi rwe arukunze atari uko ayobewe  izindi ndimi z’amahanga”.

    Yongeyeho ko “Ibyo ngibyo ni tubigeraho tuzaba twumva twageze ku ntego yacu mu by’ukuri”.

    Bwana KARABGWA Jerome,Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, avuga ko iyi gahunda ifite intego yo gutegura abana bato ko bazakura bakunda igihugu.

    Gahunda yiswe ‘Ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage,iri kubera ku ngoro ndangamurage yo Kwigira iherereye mu Karere ka Nyanza, Ingoro ndangamurage y’Abami mu Rukari na yo iherereye muri aka karere,ku ngoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye, ndetse no ku ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye mu Karere ka Kicukiro,ikaba yaritabiriwe n’abanabasaga 500.

    Abana bigishwa kuboha.

    Abana bigishwa kubumba.
    Abana bigishwa kubyina imbyino gakondo z’Abanyarwanda.
  • Umuganura ugiye kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO-MINALOC

    Umuganura ugiye kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO-MINALOC

    leta y’u Rwanda nyuma y’uko isubijeho kwizihiza Umuganura kuva muri 2011,iri mu nzira zo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO.

    Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC], Habimana Dominique, mu birori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu karere ka Musanze muri Sitade Ubworoherane kuri uyu wa 01 Kanama 2025, aho yavuze ko mu minsi mikuru yose izwi mu Rwanda, umuganura ariwo munsi mukuru gakondo dusigaranye ushingiye ku muco nyarwanda,bityo Leta ikaba iri mu nzira yo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi.

    Ati “Mu bihe bya kera umuganura washingiraga ku buhinzi n’ubworozi gusa ariko indangagaciro n’intimatima zawo ziracyari zimwe zo ntizihinduka arizo: guteganya, kwigira, gukunda umurimo, gushima, gusangira ndetse no gukunda igihugu. Mu minsi mikuru yose izwi mu Rwanda, umuganura niwo munsi mukuru gakondo dusigaranye ushingiye ku muco nyarwanda, niyo mpamvu leta y’u Rwanda yawusubijeho kuva muri 2011 ndetse iri mu nzira zo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO”.

    Yongeyeho ko “Kwizihiza Umuganura ni uburyo bwo kwibutsa ko aho turi hose u Rwanda rugomba kutubamo, rukatugendamo, tukarugumana”.

    Minisitiri Habimana Dominique,yavuze ko Umuganura ugiye kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO.

    Mu birori byo kwizihiza Umuganura habayeho ibikorwa byo gutanga imbuto zo guhinga,kumurika umusaruro wabonetse mu ngeri zitandukanye, gusangira no kugabira inka imiryango itanu yo mu karere ka Musanze,,abagabiwe bakaba bavuga ko zigiye kubafasha kwivana mu bukene no kubona amata ibyo bashingiraho bashima umukuru w’igihugu kuba batekerejweho bakaganuzwa muri ubu buryo.

    Nyirabiseruka Rachel,umwe mu bagabiwe yagize ati “Kuba mpawe inka ku munsi w’Umuganura ntabyo natekerezaga numvise binshimishije kandi birandenze. Igiye kumfasha kubona amata, nayaguraga buri munsi kuko mfite impinja.Kandi ndashimira Perezida wa Repubulika wadutekerejeho”.

    Bizagwira Christophe we ati “Ubusanzwe ndi umuhinizi ariko naburaga agafumbire ko kwifashisha mu buhinzi bwanjye none rero ubwo mbonye inka birakemutse…rero ntacyo nabona mvuga uretse gushimira Perezida wacu uba yadutekerejeho natwe akaduha inka tukaba tugiye kubona amata”.

    Umuganura ubusanzwe wizihizwa kuwa gatanu wambere w’ukwezi kwa Kanama,uyu mwaka wa 2025, ukaba wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “𝙐𝙢𝙪𝙜𝙖𝙣𝙪𝙧𝙖, 𝙞𝙨𝙤𝙠𝙤 𝙮’𝙪𝙗𝙪𝙢𝙬𝙚 𝙣’𝙞𝙨𝙝𝙞𝙣𝙜𝙞𝙧𝙤 𝙧𝙮𝙤 𝙠𝙬𝙞𝙜𝙞𝙧𝙖”.

     

    Abaturage bari gusangira mu birori byo kwizihiza Umuganura 2025.

  • Menya amateka ya Huro: ahaturukaga imbuto zo kwizihiza Umuganura

    Menya amateka ya Huro: ahaturukaga imbuto zo kwizihiza Umuganura

    Umusozi wa Huro uherereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Kera kahoze ari u Bumbogo. Hakaba ari hamwe mu hantu ndangamateka habungabunzwe.

    Huro hari umurwa w’abanyamihango b’Umuganura bitwaga Abiru bo kwa Myaka,bakaba ari nabo bategekaga uyu musozi.

    Hahurizwaga imyaka ikoherezwa ibwami gukoreshwa mu muhango w’Umuganura. Iyo ni yo mvano y’imvugo yogeye mu Rwanda igira iti: “Ihuriro ni i Huro”.

    Kimwe mu bimenyetso by’amateka i Huro ni Ivubiro ryahashyizwe n’umuvubyi witwaga Minyaruko ya Nyamikenke
    wari umwami w’u Busigi mu kinyejana cya 16,abisabwe n’Umwami  Ruganzu II Ndori.

    Ivubiro ryifashishwaga n’Abiru bapima imvura.

    Iri vubiro ryifashishwaga n’Abiru b’abahinzi bo kwa Myaka bakarikoresha bapima imvura, bashaka kumenya niba izagwira igihe cyangwa izatinda.

    Iyo bamenyaga ko izatinda bihutiraga kuyivubisha kugira ngo badatinda kubiba imbuto zizera imyaka yo gukoresha mu muhango w’Umuganura.

    Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025,ubwo abakozi b’Inteko y’Umuco,Itangazamakuru n’abandi bayobozi batandukanye basuraga i Huro nk’ahantu ndangamurage by’umwihariko ahaturukaga imbuto zo kwizihiza Umuganura,Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madamu MUKANDAYISENGA Vestine ,yavuze ko mu rwego rwo gusigasira amateka aka karere mu minsi ya vuba kagiye guha ingurane y’ubutaka umuturage ufite isambu irimo aya mateka kugirango babashe kuyabungabunga ari mu maboko yako.

    Ati “Turi muri gahunda y’uko tuzabarira umuturage uhafite ubutaka kuburyo hanyuka nk’akarere tukamuha ingurane ikwiye hanyuma tukazahashyira uruzitiro kandi turi kuvugana n’abafatanyabikorwa ku buryo dushobora kuhubaka nk’inzu ntoya ishobora kujyamo ariya mateka  abasaza basobanura amateka ni bakuru ari ejo cyangwa ejobundi bazaba batagihari ariko dushobora gushyiramo n’amashusho (video) yabo babisobanura”.

    MUKANDAYISENGA Vestine,uyobora akarere ka Gakenke,avuga ko ubuyobozi buzakomeza kubungabunga ahantu ndangamurage hari muri aka karere.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco,bwagaragaje ko mu Rwanda hari ahantu ndangamurage 530 hakaba hagomba gushyirwaho ibyapa biharanga no gukomeza kuhabungabunga.

    Bwana Uwiringiyimana Jean Claude,Intebe y’Inteko yungirije mu Nteko y’Umuco,avuga ko Inteko y’Umuco yiyemeje ku bufatanye n’uturere ahantu hose ndangamurage hazashyiraho ibyapa biharanga.