Category: Amakuru

  • Rulindo: RIB yasabye abaturage kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko

    Rulindo: RIB yasabye abaturage kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko

    Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB,rwasabye abaturage bo mu karere ka Rulindo,kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ababikoraga bakabireka kuko bigize icyaha,byangiza ibidukikije ndetse ababikora bakaba bahasiga n’ubuzima.

    Ni ibyagarutsweho na Jean Claude NTIRENGANYA,ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha muri RIB, kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Kanama 2025,ubwo mu murenge wa Murambi, mu kagali ka Gatwa, hamwe mu hakorerwa ubucukuzi w’amabuye y’agaciro,uru rwego rwari mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka.

    Yagize ati “Twaje aha rero muri uyu murenge wa Murambi, kugirango tuganire kuri ibi bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko naho bihari cyane cyane ko hari n’aho byagiye binagaragara ko byagiye binahitana n’ubuzima bw’abantu. Aha rero twakanguriraga abaturage ibikorwa bibi nkibyo ngibyo uko babyirinda n’uruhare bagomba kugira kugirango babikumire ariko noneho tunabasobanurira ko binagize n’ibyaha bihanwa n’amategeko”.

    Yongeyeho ko“Ababikora rero twabasabaga ko bagomba kubivamo kuko bibagiraho ingaruka zitoroshye bamwe bafite imiryango yabo irimo ikurikiranwa mu mategeko bari muri gereza n’ahandi cyangwa bagomba gutanga amahazabu ateganwa nayo atari make rimwe na rimwe abasiga mu kangaratete”.

    Jean Claude NTIRENGANYA,ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha muri RIB,yasabye abaturage kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko.

    Nk’uko amategeko abiteganya uhawe icyangombwa cyo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri asinyana na leta amasezerano y’uko azakora ubucukuzi abungabunga ibidukikije nk’uko bigarukwaho na Bwana BAGILIJABO Jean d’Amour,Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Mine,Peteroli na Gazi mu Rwanda [RMB].

    Ati “Ugiye gukora ubucukuzi mbere yo guhabwa uruhushya abanza gusinyana na leta.Aba agomba gucukura abungabunga ibidukikije,agacukura akurikije amategeko, akagira ibizenga binini bifata amazi ku buryo kizira kikaziririzwa ko yarekura amazi ngo ayamene mu mugezi ataracayuka kandi buri gihe aba agomba kwita ku bidukikije agatera amashyamba aho amaze gucukura ndetse aho amaze gucukura atagikeneye akahasubiranya”.

    BAGILIJABO Jean d’Amour,Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi muri RMB,avuga ko ugiye gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,mbere yo guhabwa uruhushya abanza gusinyana na leta amasezerano y’uko azabungabunga ibidukikije.

    Mu mirenge ine igize akarere ka Rulindo,hacukurwamo amabuye y’agaciro atandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko,ariko hakaba n’abandi babikora mu buryo butemewe bazwi nka ‘Abapari’,ndetse rimwe na rimwe bakaba bavugwaho ibikorwa by’urugomo.Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, RUGERINYANGE Theoneste,akaba avuga ko nk’ubuyobozi bahagurukiye iki kibazo.

    Ati “Nk’akarere hari ingamba twafashe,iyambere ni ugukora ubukangurambaga nk’ubwo twakoze uyu munsi dufatanyije na RIB,ndetse na RMB,…kugirango twigishe bave mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.Nyuma yo kwigisha abarenze ku mabwiriza ndete n’amategeko abo nabo habaho no gutanga ibihano. Ibyo rero byose tubona ko bizagenda bifasha bwa bucukuzi butemewe bukagenda bugabanuka”.

    Yakomeje agira ati “Ikindi n’uko tugirana ibiganiro n’izi kampani zicukura kugirango habeho kwagura aho bakorera bakongera umubare w’abaturage baha akazi, ibyo nabyo bituma hari abava muri bwa bucukuzi butemewe”.

    Umuyobozi w’akarere ka Rulindo,wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, RUGERINYANGE Theoneste,avuga ko nk’ubuyobozi bahagurukiye ikibazo cy’Abapari.

    Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 63, riteganya ko umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 FRW ariko itarenze 50.000.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iyo bikozwe na sosiyete ifite ubuzimagatozi, koperative, sosiyete yabyawe n’indi, ubufatanye mu bucuruzi, cyangwa ikigo gifite ubuzimagatozi, iyo babihamijwe n’urukiko, bihanishwa ihazabu itari munsi ya 60.000.000 FRW ariko itarenze 80.000.000 FRW.

    Iyo urukiko ruhamije uregwa iki cyaha kandi runategeka ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro,gusubiranya aho amabuye y’agaciro yacukuye,gusana cyangwa kuriha ibikorwa remezo byangiritse no gusana cyangwa kuriha imitungo y’abaturage yangiritse.

  • NYARUGENGE: Umukobwa wacuruzaga urumogi yafashwe

    NYARUGENGE: Umukobwa wacuruzaga urumogi yafashwe

    Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere hafungiye umukobwa witwa Iradukunda Louise 25 y’amavuko wacuruzaga ibiyobyabwenjye by’urumogi.

    Yafashwe kuri uyu wambere tariki ya 11/08/25 ahagana saa munani z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko acuruza urumogi, abapolisi bageze iwe murugo bamusatse bamusangana ikiro kimwe n’udupfunyika 180 by’urumogi aho yaruhishaga mu mucanga warurunze munzu iherereye mu Kagali ka Mataba, Umudugudu wa Rushubi.

    Akimara gufatwa yatangaje ko ibikorwa byo gucuruza urumogi abimazemo iminsi kuko umugabo we babanaga nawe yafashwe acurucuruza ubu akaba nawe ufungiye icyo cyaha.

    Polisi y’ u Rwanda ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage ntizadohoka mu kurwanya ibikorwa byo kurwanya abanywa, abacuruza ibiyobyange kuko bigira ingaruka ku baturage ndetse no ku muryango nyarwanda, ababinywa baragirwa inama yo kubireka, ababicuruza bakabireka kuko amayeri bakoresha arazwi.

    Polisi irashimira abaturage kandi uruhare bakomeje kugira mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutuma ababicuruza bafatwa, kikaba kandi ari ikimenyetso kimikoranire myiza ikomeje kuranga Polisi n’abaturage, buri wese arashishikarizwa gutangira amakuru ku gihe, kugirango tugire igihugu kitarangwamo ibiyobyabwenge.

    Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

  • KIGALI: Polisi yafashe abagabo babiri bafite ibiro 31 by’urumogi

    KIGALI: Polisi yafashe abagabo babiri bafite ibiro 31 by’urumogi

    Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) rikorera mu mu mujyi wa Kigali ryafashe abagabo babiri, Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22 y’amavuko na Ndindirimana Emmanuel ufite imyaka 38 batwaye kuri moto ifite purake RC660Z urumogi ibiro 31.

    Bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza,kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09/08/2025,bakaba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.

    ‎Bakimara gufatwa batangaje ko urumogi barukuye mu Karere ka Kirehe aho rwinjiriye ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya, bakaba bari barujyanye mu Karere ka Muhanga aho bari barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabaha ibihembo.

    ‎Ndindiriyimana niwe ny’iri moto akaba ayikoresha akazi ko gutwara ibiyobyabwenge by’urumogi kuko atari ubwa mbere afatirwa mu bikorwa by’ibiyobyabwe akaba avuga ko iyo uru rumogi arugezayo yari guhembwa ibihumbi 150,ni mugihe Ngirinshuti we yari buhembwe ibihumbi 50.

    ‎Abafashwe n’urumogi bafatanywe bakorewe amadosiye ngo bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, ibikorwa byo gufata abo bakoranaga bikaba byatangiye.

    ‎Polisi y’igihugu ntabwo izihanganira umuntu wese uroga abaturage abaha ibiyobyabwenge, ababikora n’ababitekereza barye bari menge kuko bazafatwa Kandi bahanwe.Abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha yaramenyekanye.

    Polisi kandi ‎iributsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutahura no kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, batangira amakuru ku gihe dukumira icyaha kitaraba.

    ‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

  • NYARUGENGE: Polisi yafashe abantu 10 bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura

    NYARUGENGE: Polisi yafashe abantu 10 bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura

    Polisi ikorera mu karere ka Nyarugerenge mu mirenge ya Mageragere na Muhima ifatanije n’izndi nzego ndetse n’abaturage yataye muri yombi abantu 10 bakekwaho gukora ibikorwa by’ubujura bwo gutobora amazu bakiba ibikoresho byo munzu, no gutega abantu bakabambura ibyabo.

    Aba batawe muri yomb tariki ya 08/08/25, aho mu murenge wa Mageragere, mu kagali ka Nyarufunzo, mu mudugudu wa Rubete hafatiwe abagabo 04, bakekwaho ubujura bwo gutobora inzu z’abaturage no gutega abaturage bakabambura ibyo bafite. Aba si ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa by’ubujura kuko bafungiwe iki cyaha barangiza igifungo bararekurwa ariko banga guhinduka basubira muri ibi bikorwa by’ubujura.

    Mu murenge wa Muhima,mu Kagali ka Nyabugogo, umudugudu w’ubucuruzi, hafatiwe abantu 06 bakekwaho ibikorwa by’ubujura byo kwiba abantu muri Nyabugogo. Uyu mu kwabu wo kubafata wabaye nyuma yaho abaturage bagaragarije ko muri kariya gace hari abajura biba abaturage ibyabo.

    Ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda umuntu wese wijandika mu bikorwa by’ubujura agomba gufatwa agahanwa, Polisi y’igihugu ifatanije n’izindi nzego yahagurukiye abantu bose babuza umudendezo abaturage cyane cyane ababiba ibyabo.

    Abaturage baributswa gukomeza kugira uruhare mu kugaragaza aba bajura batanga amakuru ku gihe kubo baziho gukora ibikorwa by’ubujura.

  • Kayonza: Guhurira mu ngando byafashije urubyiruko rurwaye diyabete kumenya uko bagomba kwiyitaho no kurwanya ubwigunge

    Kayonza: Guhurira mu ngando byafashije urubyiruko rurwaye diyabete kumenya uko bagomba kwiyitaho no kurwanya ubwigunge

    Abangavu,ingimbi n’urubyiruko barwaye diyabete y’ubwoko bwambere,nyuma yo guhurira mu ngando bahamya ko byabafashije kumenya uko bagomba kwiyitaho no kurwanya ubwigunge ndetse bakigarurira ikizere cyo kubaho nyuma yo guhabwa amakuru y’ukuri ku burwayi bwabo.

    Ni ibyagarutsweho n’abo twasanze mu ngando bategurirwa n’Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba Diyabete mu Rwanda [Rwanda Diabetes Association],ziri kubera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange.

    Umusore w’imyaka 25 wamenye ko arwaye diyabete y’ubwoko bwambere afite imyaka 7 yagize ati “Babanje kunjyana ahantu basenga,banjyana mu bavuzi gakondo kuko twakekaga ko ari ibintu baba barandoze…nyuma ngiye gupfa banjyanye kwa muganga basanga ni diyabete. Narihebye cyane numva ndiyanze ndetse n’abantu bakajya babwira mama ngo nzapfa ntacyo nzimarira…nanjye nkumva nakwipfira bikagira inzira.”

    Yongeyeho ko “Izi ngando turimo ni ubuzima bukomeye cyane kuko umuntu waje hano aba yamaze kuba nk’umuganga neza kuko batwigishije uko tugomba kwiyitaho.Nahuye n’abandi hano harimo n’abana bato bituma twongera kwigirira icyizere kuko turaganira ukumva uraruhutse”.

    Umukobwa w’imyaka 22 umaze imyaka 8 amenyeko arwaye diyabetse we ati “Bari bamaze umwaka bamvuza mu kinyarwanda byaranze, maze kwa muganga batubwirako ndwaye diyabete kuko nari maze kumenya ubwenjye nariyanze no ku ishuri nanga gusubirayo,nkumva mbese nta kizere….ariko ubu ndumva nishimye nungutse ubumenyi kuko najyaga nitera umuti uko niboneye ariko ubu nzajya mbanza nipime isukari”.

    UWINGABIRE Étienne,Umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba diyabete mu Rwanda,avuga ko mu Banyarwanda hari abagifite imyumvire ko diyabete ari iyabakuze gusa bityo umwana wayirwaye akaba yakwigunga ndetse hakaba n’abareka imiti bityo bakaba barahisemo guhuriza hamwe urubyiruko rurwaye diyabetse y’ubwoko bwambere bagasangira amakuru kuko babonaga ari cyo gisubizo.

    Ati “Mu muco w’abanyarwanda ntabwo bumva ukuntu umwana ukiri mutoya yarwara diyabete iyo bigeze mu muryango rero ikintu cyambere kiboneka n’uko umuryango udapfa kubyakira ako kanya bigatuma bibatera n’ubwigunge. Ubwo bwingunge rero iyo bwaje nibwo usanga n’umuntu ashaka kureka imiti cyangwa se n’ishuri akarivamo”.

    Yakomeje agira ati “Ariko tumaze kubona icyo kibazo Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba Diyabete mu Rwanda, twararebye dusanga uburyo bwiza cyane bwo kuvana abantu mu bwigunge ari ukubahuriza hamwe n’abandi barwaye mu gihugu hose hanyuma tugakora ingando zigamije kubanza kubumvisha ko ntabyacitse kuko ubundi ikintu kibitera ntabwo abantu baba bazi amakuru. Iyo uyamenye umenya uburyo wiyitaho ukabonana n’abandi ukagira ikizere kuko uba wasanze atari wowe wenyine ahubwo hari n’abandi barwaye”.

    UWINGABIRE Étienne,Umuhuzabikorwa wa RDA,yasabye buri wese kudaha akato umuntu urwaye diyabete kuko bituma ata icyizere.

    Diyabetse y’ubwoko bwambere ni indwara idakira ariko uwayivuje neza kandi agakurikiza inama za muganga bimufasha kubaho kandi neza ndetse ntibimubuze no gukora ibikorwa byose by’iterambere.

    Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba Diyabete mu Rwanda [RDA],risanzwe rihuriza hamwe abana n’urubyiruko barwaye diyabete y’ubwoko bwambere bagakora ingando hirya no hino mu gihugu,kuri ubu bakaba bari kuzikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange zikaba zizamara icyumweru uhereye tariki ya 02 Kanama 2025,zikaba zaritabiriwe n’abasaga 80.

    Abitabiriye ingando ziri kubera mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza.
  • Abarenga 7,000 banduye: Mu Bushinwa haravugwa icyorezo gishya cyatumye hafatwa ingamba nk’iza Covid-19

    Abarenga 7,000 banduye: Mu Bushinwa haravugwa icyorezo gishya cyatumye hafatwa ingamba nk’iza Covid-19

    Leta y’u Bushinwa iri gufata ingamba zikomeye nyuma y’uko abarenga 7,000 banduye virusi ya chikungunya, indwara iterwa n’imibu, mu ntara ya Guangdong, guhera muri Nyakanga 2025.

    Umujyi wa Foshan, ni wo wahungabanyijwe cyane n’iyi ndwara, aho abarwayi bategetswe kuguma mu bitaro, ibitanda byabo bikazirikanwaho inzitiramibu, kandi bakemererwa gusohoka gusa nyuma y’icyumweru cyangwa ari uko bapimwe bagasangwa nta virusi bagifite.

    Chikungunya ni virusi yandurira mu kurumwa n’umubu wanduye. Irangwa n’uburibwe bukabije bw’imitsi, umuriro, umutwe, impiswi, no kubyimba ingingo. Nubwo itica cyane, uburibwe bw’imitsi bushobora kumara amezi cyangwa imyaka, cyane cyane ku bantu bafite intege nke.

    Ubusanzwe iyi virusi iboneka cyane muri Aziya y’Epfo n’Iburasirazuba ndetse no muri Afurika, ariko mu Bushinwa ni ubwa mbere igaragaye ku rugero rugaragara.

    Nubwo benshi barwara bagakira mu cyumweru kimwe, hari bamwe bashobora kugira ibimenyetso birambye. Abo barimo: Abana bavuka, Abasaza n’abakecuru, Abafite izindi ndwara nk’umutima cyangwa diyabete.

    Kugeza ubu nta muti uvura chikungunya, ariko n’ubwo bimeze bityo, impfu ziterwa n’iyi ndwara ziracyari nke cyane.

    Chikungunya ntiyandurira hagati y’abantu, ahubwo ikwirakwizwa n’umubu wanduye urumye umuntu ufite virusi, hanyuma ugasubira kuruma undi muntu. Ku wa Mbere w’iki cyumweru, umuhungu w’imyaka 12 wo muri Hong Kong yagaragaje ibimenyetso nyuma yo gutembera i Foshan.

    Abayobozi batangaje ko 95% by’abarwayi bakize mu minsi 7, ariko iby’iyi ndwara biracyateye impungenge n’ubwoba mu baturage, cyane cyane kubera ko batazi byinshi kuri yo.

    Umwe mubakoresha wa Weibo (urubuga nkoranyambaga rwo mu Bushinwa) yanditse ati:
    “Biteye ubwoba! Niba uburibwe bushobora kumara imyaka, ibyo ni ibintu bikomeye.”

    Leta y’u Bushinwa irimo gufata ingamba zikomeye, zirimo:

    • Gushyira abaturage mu bitaro cyangwa kwigengesera nk’uko byakorwaga muri Covid-19
    • Gukoresha indege nto zigenzura (drones) mu gushaka ahari amazi yaheranywe
    • Gufungura amafi arya imibu mu biyaga (mu cyumweru gishize i Foshan hafunguwe amafi 5,000)
    • Guhana abaturage batakuye amazi ahagaze mu ngo zabo (nk’aya mu mavaze, mu macupa asigaye n’ahandi), aho bashobora no gucibwa amande y’amafaranga 10,000 yuan (angana na $1,400)
    • Gufungura “imibu ya rutura” izwiho kurya imibu mito itwara virusi

    Mu minsi ishize, hari n’imijyi yari yatangiye gushyira abagenzi baturutse Foshan mu kato k’iminsi 14, nubwo iyo gahunda yaje gusubikwa.

    Nubwo Leta iri gushyira mu bikorwa izi ngamba, abaturage bamwe barazikemanga, bavuga ko zikabije ugereranyije n’uburyo virusi yandura. Umwe yagize ati:

    “Ni nde wigeze arumwa n’umurwayi? Mbese ni umurwayi uruma abantu?”

    Abandi baragaruka ku nkuru za Covid-19, aho abaturage bashyirwaga mu makambi y’irondoka cyangwa amazu agafungwa atunguranye.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko inzira nziza yo kwirinda chikungunya ari ugukuraho amazi ahagaze, kuko ari ho imibu ibyarira.

    Kuva iyi virusi yamenyekana bwa mbere mu 1952 muri Tanzania, imaze gutangazwa mu bihugu birenga 110.

  • Umusore wo muri Kenya yemeza ko ari umuhungu wa Elon Musk, umukire wa mbere ku Isi

    Umusore wo muri Kenya yemeza ko ari umuhungu wa Elon Musk, umukire wa mbere ku Isi

    Inkuru itangaje iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ivuga ku musore wo muri Kenya uvuga ko ari umuhungu wa Elon Musk, umwe mu bantu bakize kurusha abandi ku Isi.

    Uyu musore, utaramenyekana amazina ye yose mu buryo bwemewe, yavuze ibi mu buryo busa n’ubutunguranye, anagaragaza ko afite ibimenyetso bishobora kwerekana isano hagati ye na Elon Musk, nyiri kompanyi zikomeye nka Tesla, SpaceX, n’izindi zigezweho.

    Nubwo uyu musore avuga ko afite ibimenyetso, benshi ku mbuga nkoranyambaga baracyabyibazaho, aho bamwe bavuga ko ashobora kuba ashaka gukurura abantu no kwamamara, mu gihe abandi bavuga ko bishoboka ko hari ukuri guhishwe n’amateka Elon Musk atigeze agaragaza.

    Hari n’abasaba ko hakorwa igerageza rya ADN (DNA test) kugira ngo hakemurwe urujijo, kuko kugeza ubu Elon Musk ubwe nta kintu aratangaza kuri ibi birego.

    Iyi si yo nkuru ya mbere yumvikanye y’umuntu uvuga ko afitanye isano n’umunyamafaranga ukomeye ku Isi. Gusa kuba byavugiwe muri Kenya bituma benshi bayikurikiranira hafi, cyane cyane kubera ko Elon Musk ntazwiho kugira inkomoko muri Afurika y’Uburasirazuba. Elon Musk akomoka muri Afurika y’Epfo.

  • Burundi: Umugore udafite amateka mu gisirikare yagizwe Minisitiri w’Ingabo

    Burundi: Umugore udafite amateka mu gisirikare yagizwe Minisitiri w’Ingabo

    Mu mpinduka zakozwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, hatangajwe abagize Guverinoma nshya, aho hagiye habonekamo impinduka ndetse n’abayobozi basubijwe mu myanya. Muri ibyo byatangaje benshi, harimo igikorwa cy’amateka cy’uko umugore yagizwe bwa mbere Minisitiri w’Ingabo (Umushikiranganji wo kwivuna abansi).

    Uwo mugore ni Marie-Chantal Nijimbere, wari usanzwe azwi mu zindi nzego za Leta ariko nta mateka azwi afite mu gisirikare.

    Marie-Chantal Nijimbere, usanzwe ari umwe mu bagore bakomeye muri politiki y’u Burundi, yari amaze imyaka ine (2020–2024) ari Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubwikorezi n’Ubukerarugendo. Mbere yaho, yigeze no kuba Minisitiri w’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Itangazamakuru.

    Izi nshingano zose yazikoze atari mu nzego z’umutekano cyangwa iz’igisirikare, ibintu byatumye benshi batangazwa n’iyi nshingano nshya ahawe yo kuyobora Minisiteri isanzwe igenzurwa n’abasirikare babifitiye ubumenyi n’amateka.

    Muri iyi Guverinoma nshya, Marie-Chantal Nijimbere si we wenyine wasubijwe mu nshingano. Hari n’abandi bayobozi nka François Havyarimana na Lyduine Baradahana bagarutse mu buyobozi, bigaragaza ko Perezida Ndayishimiye yahisemo guhuza gushya kwa bamwe n’ubunararibonye bw’abari basanzwe.

    Gushyira umugore ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo ni intambwe ikomeye mu rugamba rwo guteza imbere uburinganire, cyane cyane mu gihugu nk’u Burundi, aho inzego z’umutekano zaho zahoze ziganjemo abagabo.

  • Umuganura ugiye kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO-MINALOC

    Umuganura ugiye kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO-MINALOC

    leta y’u Rwanda nyuma y’uko isubijeho kwizihiza Umuganura kuva muri 2011,iri mu nzira zo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO.

    Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC], Habimana Dominique, mu birori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu karere ka Musanze muri Sitade Ubworoherane kuri uyu wa 01 Kanama 2025, aho yavuze ko mu minsi mikuru yose izwi mu Rwanda, umuganura ariwo munsi mukuru gakondo dusigaranye ushingiye ku muco nyarwanda,bityo Leta ikaba iri mu nzira yo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi.

    Ati “Mu bihe bya kera umuganura washingiraga ku buhinzi n’ubworozi gusa ariko indangagaciro n’intimatima zawo ziracyari zimwe zo ntizihinduka arizo: guteganya, kwigira, gukunda umurimo, gushima, gusangira ndetse no gukunda igihugu. Mu minsi mikuru yose izwi mu Rwanda, umuganura niwo munsi mukuru gakondo dusigaranye ushingiye ku muco nyarwanda, niyo mpamvu leta y’u Rwanda yawusubijeho kuva muri 2011 ndetse iri mu nzira zo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO”.

    Yongeyeho ko “Kwizihiza Umuganura ni uburyo bwo kwibutsa ko aho turi hose u Rwanda rugomba kutubamo, rukatugendamo, tukarugumana”.

    Minisitiri Habimana Dominique,yavuze ko Umuganura ugiye kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO.

    Mu birori byo kwizihiza Umuganura habayeho ibikorwa byo gutanga imbuto zo guhinga,kumurika umusaruro wabonetse mu ngeri zitandukanye, gusangira no kugabira inka imiryango itanu yo mu karere ka Musanze,,abagabiwe bakaba bavuga ko zigiye kubafasha kwivana mu bukene no kubona amata ibyo bashingiraho bashima umukuru w’igihugu kuba batekerejweho bakaganuzwa muri ubu buryo.

    Nyirabiseruka Rachel,umwe mu bagabiwe yagize ati “Kuba mpawe inka ku munsi w’Umuganura ntabyo natekerezaga numvise binshimishije kandi birandenze. Igiye kumfasha kubona amata, nayaguraga buri munsi kuko mfite impinja.Kandi ndashimira Perezida wa Repubulika wadutekerejeho”.

    Bizagwira Christophe we ati “Ubusanzwe ndi umuhinizi ariko naburaga agafumbire ko kwifashisha mu buhinzi bwanjye none rero ubwo mbonye inka birakemutse…rero ntacyo nabona mvuga uretse gushimira Perezida wacu uba yadutekerejeho natwe akaduha inka tukaba tugiye kubona amata”.

    Umuganura ubusanzwe wizihizwa kuwa gatanu wambere w’ukwezi kwa Kanama,uyu mwaka wa 2025, ukaba wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “𝙐𝙢𝙪𝙜𝙖𝙣𝙪𝙧𝙖, 𝙞𝙨𝙤𝙠𝙤 𝙮’𝙪𝙗𝙪𝙢𝙬𝙚 𝙣’𝙞𝙨𝙝𝙞𝙣𝙜𝙞𝙧𝙤 𝙧𝙮𝙤 𝙠𝙬𝙞𝙜𝙞𝙧𝙖”.

     

    Abaturage bari gusangira mu birori byo kwizihiza Umuganura 2025.

  • GASABO: Polisi yafashe umugabo wakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge ‎

    GASABO: Polisi yafashe umugabo wakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge ‎

    ‎Tariki ya 31/07/25, Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo mu ka Gali ka Zindiro yafashe umugabo witwa Nzamwita Aimee ufite imyaka 38 n’umugore we witwa Nyirarukundo Fortinee w’imyaka 34 bakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage.

    ‎Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko ko NZAMWITA n’Umugore we NYIRARUKUNDO bakora inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur, Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano bahise bajya murugo rwe umugabo arafatwa ngo abazwe ibyo akora, Umugore abonye umugabo amaze gufatwa yararikumwe n’umwana mu nzu ahita afatisha umuriro Supanet n’uburiri bitangira kwaka agamine kuzimangatanya ibimenyetso, abapolisi batangiye tuzimya umuriro hanitabazwa Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (FBR) z’umuriro urazima.

    ‎Mu nzu hasanzwemo amacupa 624 arimo inzoga za Liquor ,Litiro 20 zari mu kidomoro bakoreshaga bakora izi nzoga ,ubwoko bw’inzoga bakoraga mu buryo butemewe bayitaga One Sip Gin.
    ‎Inkongi yatumye hangirika ibintu bifite agaciro ka 5.820.000 RFW, harimo inzu yangiritse ndetse n’ibintu bifite agaciro ka 2.500.000Frw.

    ‎Abafashwe n’inzoga bakoraga bafungiye kuri Station ya Bumbogo bakaba bagiye gukorerwa amadosiye agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kandi iperereza rikaba rirakomeje.

    ‎Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bose biha ububasha bwo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage ko ari ukuroga abaturage bityo bakaba batazihanganirwa kuko bangiza ubuzima bw’abaturage.

    ‎Abaturage baributswa gutanga amakuru ku bantu nkaba bagafatwa bagahanwa kuko iki n’icyaha gihanwa n’amategeko kuko usanga harimo ibyaha byinshi birimo no guhimba ibyangombwa ndetse no kwangiza ubuzima bw’abaturage.