Category: Amakuru

  • NYARUGENGE: Babiri bafashwe batwaye ibiro 30 by’urumogi kuri moto

    NYARUGENGE: Babiri bafashwe batwaye ibiro 30 by’urumogi kuri moto

     

    Tariki ya 24/08/25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryafatiye abagabo babiri mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya, Akagali ka Nyamweru Umudugudu wa Mubuga, batwaye kuri moto ifite purake RJ506X urumogi ibiro 30.

    Abafashwe ni Imfurayase Themisphore w’imyaka 40, na Byukusenge Alan w’imyaka 28.Bakimara gufatwa batangaje ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rubavu baruhawe n’umuturage naww uri gushakishwa n’inzego z’umutekano,ngo baruzane mu Karere ka Nyarugenge (Nyamirambo) baruzaniye nyirarwo (ugishakiswa) ngo arucuruze mu bakiraya be.

    Aba bagabo banatangaje ko atari ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa byo gucuruza urumogi,Imfurayase, yavugaga ko yahawe akazi ko gutwara uru rumogi agahembwa amafaranga ibihumbi 80 arugejeje aho yagombaga kurugeza, naho uyu Byukusenge akaba yagombaga kugenda kuri moto afashe umufuka urimo urumogi agahembwa ibihumbi 20.

    Ikindi batangaje ni uko uru rumogi barwinjiza mu Rwanda barukuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho babikoraga nk’ababigize umwuga.

    Abafashwe n’urumogi bari bafite bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, ngo bakurikiranwe mu mategeko, ibikorwa byo gufata abo bakoranaga bikaba byatangiye.

    Gufata aba bacuruzi b’urumogi byagezweho ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, kikaba ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, bikanashimangira ko abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge dore ko bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

    Abaturage baragirwa inama yo kureka kwijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge kuko birangira bafashwe kandi bagahabwa ibiihano birimo n’igifungo. Polisi y’igihugu ikaba yatangaje ko itazihanganira umuntu wese ugira uruhare mu kugaburira abaturage ibiyobyabwenge, bityo ababikoraga bakaba basabwa kubireka bagashaka ibindi bakora byabateza imbere kuko amayeri bakoresha yose yamenyekanye.

    Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

  • Ababyeyi basabwe kubahiriza amabwiriza agenga umusanzu batanga mu mashuri

    Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda,MINEDUC,yongeye gusaba ababyeyi kubahiriza amabwiriza agenga umusanzu batanga mu y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta ndetse n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.

    Iyi minisiteri yabitangaje none kuwa 28/8/2025,bikaba bikubiye mu itangazo ryasohowe ku wa 14 Ugushyingo 2022, rigaragaza uburyo bushya bw’imisanzu y’ababyeyi, hagamijwe gukumira ibiciro bihanitse no guteza imbere uburezi bufite ireme kuri bose.

    Minisiteri y’Uburezi yemeje ko umusanzu w’ababyeyi ugomba gukurikiza ibi bikurikira bigaragara muri iri tangazo.

    MINEDUC,yibukije ko kugira ngo ishuri rikore ibinyuranye n’aya mabwiriza, bisaba kwemezwa n’inama rusange y’ababyeyi, akarere ishuri riherereyemo ndetse na Minisiteri y’Uburezi ubwayo.

    Minisiteri yashimiye ababyeyi n’abarezi ku bufatanye bagaragaza mu guteza imbere uburezi bw’igihugu, by’umwihariko mu gufasha abana bose kubona uburezi bufite ireme.

     

  • BNR, yazamuye inyungu fatizo kugera kuri 6.75% mu rwego rwo kugumisha izamuka ry’ibiciro ku rugero rwifuzwa

    BNR, yazamuye inyungu fatizo kugera kuri 6.75% mu rwego rwo kugumisha izamuka ry’ibiciro ku rugero rwifuzwa

    Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye inyungu fatizo iva kuri 6.5% igera kuri 6.75%, isozanya n’igihe cyari kimaze kugera ku bwisanzure bw’iyo nyungu. Ibi bikaba bigamije kugabanya izamuka ry’ibiciro no kurigumisha mu rugero rwifuzwa rwa 2% kugeza kuri 8%.

    Imibare ya leta igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku masoko ryageze kuri 7.3% muri Nyakanga 2025, rivuye kuri 7% muri Kamena. N’ubwo izamuka ry’ibiciro ryagiye rihindagurika, BNR ivuga ko ryagumye ku rugero rwifuzwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka. Biteganyijwe ko izamuka ry’ibiciro rizagera ku mpuzandengo ya 7.1% muri 2025, rikagabanuka rikagera kuri 5.6% muri 2026.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yasobanuye ko icyemezo cyo kongera inyungu fatizo kugera kuri 6.75% cyari ngombwa kugira ngo hagumishwe ho ibiciro bihamye.

    Yagize ati: “Iyi nyungu izadufasha kugumisha izamuka ry’ibiciro ku rugero twiyemeje, kandi ikomeze gushyigikira iterambere rirambye ry’ubukungu.”

    Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwaguka ku muvuduko ushimishije

    BNR, yagaragaje ko gihembwe cya mbere cya 2025, ubukungu bwazamutseho 7.8%, bitewe n’iterambere rikomeye mu rwego rw’ubucuruzi bwa serivisi n’inganda, ndetse n’umusaruro uhagije w’ubuhinzi.

    N’ubwo hari impungenge mu bucuruzi mpuzamahanga no munzira zinyuramo ibicuruzwa, BNR ivuga ko icyizere cy’ubukungu bw’igihugu mu gihembwe cya kabiri cya 2025 gikomeje kuba cyiza, kikaba gishingiye cyane ku rwego rwa serivisi n’inganda.

    Imikorere y’ubucuruzi iragenda itera imbere

    Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko icyuho cy’ubucuruzi cyagabanutse, bitewe n’izamuka rikomeye ry’ibyoherezwa mu mahanga. Mu gihembwe cya kabiri cya 2025, agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazamutseho 15.5%, ahanini bitewe n’umusaruro mwiza w’ikawa, izamuka ry’ibyoherezwa by’amabuye y’agaciro, ndetse n’ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga.

    Ibicuruzwa bitari bisanzwe byoherezwa mu mahanga na byo byazamutseho 31.1%, cyane cyane kubera izamuka ry’isoko ry’amavuta yo guteka n’ifu y’ingano bitunganyirizwa mu Rwanda.

    Ku ruhande rw’ibitumizwa hanze y’igihugu, ibicuruzwa biturutse mu bihugu by’abaturanyi byagabanutseho 13.2% bitewe n’ubwiyongere bw’ibibazo by’isoko mu karere. Ariko muri rusange, ibitumizwa hanze byazamutseho 3.3%, kubera izamuka ry’ibikenerwa mu nganda zitunganya ibiribwa (nk’ibigori n’amavuta yo guteka), ibikoresho by’ubwubatsi, n’ibinyabiziga.Ibi byose byatumye icyuho cy’ubucuruzi kigabanuka ho 2.9% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2024.

    BNR, ivuga ko iri gabanuka ry’icyuho ryerekana umusaruro mwiza uturuka ku kwagura ibyoherezwa mu mahanga no kongera inganda zitunganya ibicuruzwa, bikagabanya gukenera ibitumizwa hanze ndetse bikongera n’amafaranga yinjira avuye mu mahanga.

     

  • Huye: Abana n’ababyeyi barishimira gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage

    Huye: Abana n’ababyeyi barishimira gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage

    Abana n’ababyeyi bo mu karere ka Huye, by’umwihariko abaturiye Ingoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda,barishimira gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage [ Holidays in Museums ],itegurwa n’Inteko y’Umuco,igakorerwa mu ngoro z’amateka zinyuranye mu gihe cy’ibiruhuko.

    Abana bari kwigishirizwa mu ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, ibijyanye n’Umuco,Indangagaciro na Kirazira by’Abanyarwanda, binyuze mu mbyino gakondo,amazina y’inka,gutaka amasaro,kuvuza ingoma,kuboha,kubumba, kuririmba ndetse n’ibyivugo,bavuga ko ari ingirakamaro kuko bizabafasha gusigasira umuco nyarwanda ndetse no gukomeza kuwusakaza mu batarawumenya neza,ari nako bahavoma ubumenyi bwo gukora ubukorikori butandukanye.

    MUGISHA SHEMA Prince, umwe muri aba bana yagize ati “Bizamfasha gusigasira umuco nyarwanda ndetse no gukomeza kuwusakaza mu batarawumenya neza.Iyo tuvuye hano abandi bana duhura tubasangiza ibyo twize tukagenda nk’urugero amazina y’inka cyangwa uturimo tumwe na tumwe  baba batwigishije hano tukagenda tukabibwira ababyeyi bacu ndetse na barumuna bacu”.

    Mugenzi we witwa UNYUZESE Vanessa, we yagize ati “Mbere y’uko tuza hano ntabwo narinzi kubyina bya Kinyarwanda,ntabwo narinzi kuboha cyangwa se kubumba…bizamfasha mu hazaza hanjye,nshobora nko gukora umwuga umwe mu byo nize hano bikanteza imbere. Nk’ubu maze kwiga kubyina bizamfasha gusigasira umuco nyarwanda”.

    Abana bigishwa kuvuza ingoma.

    Ababyeyi bafashe iyambere mu kuzana abana muri iyi gahunda,bahamya ko byatumye abana bahugira ku bintu by’umumaro muri ibi bihe by’ibiruhuko aho kuzerera  nk’uko bishimangirwa na UMUTESI Juduth,umubyeyi wazanyemo abana babiri.

    Ati “Bamaze mo ukwezi ariko mbonamo impinduka nk’icyambere iyi gahunda yabarinze agakungu ka tereviziyo no kuba bazerera,byatumye biga umuco w’abanyarwanda,amateka n’ibindi. Ni byiza biradufashiriza abana rwose”.

    KARANGWA Jerome,Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, avuga ko iyi gahunda ifite intego yo gutegura abana bato bakazakura bakunda igihugu, bakishimira kuba Abanyarwanda.

    Ati “Intego twifuza ni ukugirango tutazagwa muri yamvugo igira iti “Umuryango utagira Umuco n’amateka uba umeze nk’umubiri utagira umutima”.Intego nyamukuru dutumbereye ni ukugirango tugire Umunyarwanda ufite umutima,ufite za nyirantarengwa, ufite ibyo yubaha n’ibyo agomba kubahiriza kandi wishimiye kuba Umunyarwanda.Uvuga rwa rurimi rwe arukunze atari uko ayobewe  izindi ndimi z’amahanga”.

    Yongeyeho ko “Ibyo ngibyo ni tubigeraho tuzaba twumva twageze ku ntego yacu mu by’ukuri”.

    Bwana KARABGWA Jerome,Umuyobozi w’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, avuga ko iyi gahunda ifite intego yo gutegura abana bato ko bazakura bakunda igihugu.

    Gahunda yiswe ‘Ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage,iri kubera ku ngoro ndangamurage yo Kwigira iherereye mu Karere ka Nyanza, Ingoro ndangamurage y’Abami mu Rukari na yo iherereye muri aka karere,ku ngoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye, ndetse no ku ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye mu Karere ka Kicukiro,ikaba yaritabiriwe n’abanabasaga 500.

    Abana bigishwa kuboha.

    Abana bigishwa kubumba.
    Abana bigishwa kubyina imbyino gakondo z’Abanyarwanda.
  • Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutabazi batanga ubuvuzi ku baturage

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutabazi batanga ubuvuzi ku baturage

    Muri Repubulika ya Santarafurika, Abasirikare b’Abanyarwanda bo mu itsinda rya Rwanda Level 2+ Hospital na Rwanda Battle Group VII (RWABG VII), bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutabazi batanga ubuvuzi ku buntu n’inyigisho ku isuku ku baturage bo mu Ntara ya Haute-Kotto, mu mujyi wa Bria.

    Iki gikorwa cyabereye kuri Maison d’arrêt et de correction de Bria,aho abaturage 41 bahawe serivisi z’ubuvuzi, ndetse abasirikare banakoze imirimo yo gusukura ibice bikikije icyo kigo.

    Indwara zavuwe zirimo Malariya,indwara z’uruhu,indwara z’ubuhumekero ndetse n’inzoka zo mu nda,ndetse hanatangwa ibikoresho by’isuku.

    Lt Col Dr Emmanuel Mutabazi, Umuyobozi wungirije wa RWAMED X, yasabye abaturage gukomeza kubungabunga isuku,kurinda amasoko y’amazi no gukoresha neza inzitiramibu mu kurwanya malaria.

    Bwana Guy Syvain Gueregbinandengba, Umuyobozi wa Maison d’arrêt et de correction de Bria, yashimiye abasirikare b’Abanyarwanda ku bw’iki gikorwa cyiza, anabasaba gukomeza ibikorwa nk’ibi byegereza abaturage serivisi z’ubuzima.

    Iki gikorwa cyerekana ubufatanye bwa MINUSCA n’u Rwanda,mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage, guharanira amahoro, n’umutekano binyuze mu bufatanye hagati y’abasivili n’igisirikare (Civil-Military Cooperation).

  • Mu Rwanda: Izuba ry’impeshyi n’imvura nkeya biteganyijwe hagati ya tariki ya 21–31 Kanama 2025

    Mu Rwanda: Izuba ry’impeshyi n’imvura nkeya biteganyijwe hagati ya tariki ya 21–31 Kanama 2025

    Mu itangazo ryasohowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Rwanda Meteorology Agency), hamenyekanye uko ibihe bizifata mu minsi ya nyuma y’ukwezi kwa Kanama 2025. Ibihe biteganyijwe birimo izuba ry’impeshyi, ubushyuhe buri hejuru, imvura nkeya, n’umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi.

    Meteo Rwanda,yatangaje ko mu gihugu hose hateganyijwe izuba risanzwe ry’impeshyi, riherekejwe n’ubushyuhe buri hagati ya 18°C na 30°C, mu gihe ubushyuhe bwo hasi buzaba hagati ya 6°C na 16°C. Ibi bikaba bishobora kugira ingaruka ku bikorwa by’ubuhinzi, ubwikorezi, n’ubuzima rusange bw’abaturage.

    Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya 0 mm na 25 mm, ikaba iri munsi y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe cy’umwaka. Ibice by’amajyaruguru y’uburengerazuba nk’i Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera, nibyo bizakira imvura nyinshi kurusha ahandi, aho hateganyijwe imvura iri hagati ya 20–25 mm.

    Meteo Rwanda,yatangaje ko ubushyuhe bwo hejuru buzagaragara cyane mu turere tugize umujyi wa Kigali, Bugesera, Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Karongi (igice) na Bugarama, aho buzagera kuri 28–30°C.

    Ubushyuhe bwo hasi buzagaragara cyane mu turere twa Nyabihu, Musanze, Nyamagabe, Nyaruguru, Rusizi na Rubavu, aho bushobora kugera kuri 6–8°C, bikaba bishobora gutera ubukonje bukabije mu masaha y’ijoro.

    Umuyaga uteganyijwe uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s–10 m/s, aho uturere twa Kirehe, Karongi, Kayonza (amajyepfo), Ngoma, Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi, Musanze na Burera, tuzagaragaramo umuyaga mwinshi kurusha ahandi.

  • GASABO: Polisi yafashe abakekwaho ubujura bibaga mu isoko rya Kimironko

    GASABO: Polisi yafashe abakekwaho ubujura bibaga mu isoko rya Kimironko

    Nyuma yaho abacururiza, abaturage baza guhahira mu isoko rya Kimironko, bagaragarije ikibazo cy’uko hari abajura babiba, Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yakoze ibikorwa byo gufata abo bajura aho mu minsi ibiri hafatiwe abakekwaho ubujura 29, bakaba bafashwe tariki ya 19-20/08/25.

    Abafashwe bibaga abacururiza mu isoko, abandi bakiba abakiriya baje guhaha, aho babakaga imizigo ngo babatwaze bagahita bayitwara, abandi bakaba bibaga abakorera mu nkengero z’isoko rya Kimironko.

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kugirango bakurikiranwe, ibikorwa byo gufata abasigaye birakomeje.

    Polisi y’igihugu irashimira abaturage bagaragaje iki kibazo ndetse n’abagize uruhare mu ifatwa ry’aba bajura, ikaba inibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu nk’aba bakora ibikorwa by’ubujura ndetse n’abahungabanya mutekano n’ituza ry’abaturage.

    Polisi kandi irihanangiriza abantu bose bafite ingeso y’ubujura cyane cyane abajya ahantu hahurira abantu besnhi haba mu isoko cyangwa muri za gare bagamije kwiba abahakorera cyangwa abahagenda kubireka kuko ntabwo bizabahira inzego zumutekano ziri maso kandi ziteguye kubafata bagahanwa.

    Abaturage baragirwa inama kwirinda guha imizigo abo batazi ngo babatwaze kuko usanga bamwe muribo ari ibisambo biba byigize abakarani, Polisi kandi irahumurza abagana cyangwa abakorera mu masoko, gare zitandukanye mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi hose mu gihugu ko umutekano wabo n’ibintu byabo urinzwe, icyo basabwa ni ukwirinda guha icyuho abajura, nibatangire amakuru ku gihe abajura bafatwe.

  • AFC/M23 yavuze ko itazasubira mu biganiro by’amahoro i Doha

    AFC/M23 yavuze ko itazasubira mu biganiro by’amahoro i Doha

    Ihuriro AFC/M23 ryashimangiye ko ritazasubira mu biganiro by’amahoro i Doha muri Qatar igihe cyoseLeta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), itarubahiriza byuzuye ibikubiye mu mahame yasinywe hagati y’impande zombie muri Nyakanga uyu mwaka. Ni nyuma yo kutohereza intumwa mu bindi biganiro byagombaga kubera I Doha.

    Ayo mahame yasabaga RDC kurekura imfungwa 700, zirimo abanyamuryango ba AFC/ M23 n’abafunzwe bakekwaho kuba abari mu miryango yayo.

    Aya mahame yashyizweho umukono tariki ya 19 Nyakanga 2025 yari agamije kandi guhagarika imirwano burundu no gutegura ikindi cyiciro cy’ibiganiro by’amahoro bitarenze tariki ya 8 Kanama, mu gihe ibikorwa byo kurekura abantu 700 byari biteganyijwe kurangira bitarenze tariki ya 29 Nyakanga.

    Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abahagarariye iri huriro batitabiriye ibindi biganiro by’amahoro byari biteganyijwe i Doha, kubera ko ingingo zose zishyirwaho umukono zitarubahirizwa. Yibutsa ko Leta ya RDC/M23 ikomeje kurenga ku ihagarikwa burundu ry’imirwano, avuga ko “Kinshasa ntishaka amahoro.”

    Nta gihe runaka Kanyuka yavuze ko AFC/M23 izasubira mu biganiro ariko byose bizashingira ku kuba Leta ya RDC yakubahiriza ibyo yasabwe mu mahame y’i Doha.

    Ubusanzwe ku ngengabihe, uyu munsi nibwo hagombaga gusinwa amasezerano y’amahoro ya burundu hagati ya RDC na AFC/ M23, ariko naho batumirijweho AFC/ M23 yanze kubyitabira.

    Umunyamategeko Gasominari Jean Baptiste, yavuze ko bitatunguranye kubona nta masezerano asinyirwa i Doha hagati ya DRC na M23 nk’uko byari byitezwe.

    Avuga ko ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa “Bakomeje gukora ibikorwa bigaragaza ko bitegura intambara kuruta uko bashaka amahoro.”

    Ni nyuma yaho AFC/ M23 yubahirije ibyo yasabwaga birimo gugungura imfungwa 700 zirimo abasilikari ba RDC ndetse nabo mu miryango yabo, bakurizwa indwge ibajyana muri Beni, abandi bakanyura ku butaka bagashyikiruzwa umuryango wa Croix Rouge.

    Nimugihe uyu muryango uvuga ko ku rutonde rw’abo AFC/ M23 yasabye ko barekurwa harimo abasaga 200 batazwi aho bafungiye, bikekwa ko bashobora kuba barishwe na Leta ya Congo.

    Hari amakuru avuga ko Leta ya Qatar ikomeje kotsa igitutu Leta ya RDC kugira ngo ireke izo mfungwa zisabwa na AFC/M23 mbere y’uko ibiganiro by’amahoro bisubukurwa. Nimugihe RDC yo yashimangiye ko izazirekura nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro.

    Qatar yemeje ko ingengabihe y’amahame yasinyiwe i Doha itubahirijwe, ariko ikomeje gukorana n’impande zombi kugira ngo zumvikane.

    Tariki ya 14 Kanama (08), yagiye ishyikiriza impande zose umushinga w’amasezerano y’amahoro ngo bawusuzume, ari nawo warikuganirwaho mu biganiro byagombaga gutangira uyu munsi hagamijwe gusubukura ibiganiro no kubaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

  • GASABO:Abantu babiri bafatanywe udupfunyika 1144 tw’urumogi

    GASABO:Abantu babiri bafatanywe udupfunyika 1144 tw’urumogi

    Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yafashe abantu babiri bacuruzaga urumogi.

    Tariki ya 16/08/25, nibwo Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 y’amavuko na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30,bafatiwe mu Murenge wa Jabana Akagali ka Bweramvura, Umudugudu wa Taba, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.Bafatanwa udupfunyika 1144 tw’urumogi mu nzu batuyemo aho bari bagiye kurucururiza mu Murenge wa Gisozi.

    Uru rumogi rukaba rwari rubitse mu nzu ya Ngirabatware n’aho uyu Mugore Nyiranizeyimana akaba yaraje kurutwara ngo ajye kurucuruza mu bakiriya be mu Murenge wa Gisozi, bakaba bafatiwe mucyuho bamaze kurupakira mu mufuka.


    ‎Abafashwe n’urumogi bafatanywe bafungiye kuri Station ya Polisi ya Jabana ngo bakorerwe dosiye bajyanwe mu bugenzacyaha RIB, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane aho bakura uru rumogi.
    ‎Kuba abaturage batangira amakuru ku gihe abantu nkaba bagafatwa ni ikimenyetso kerekana ko bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, kikaba Kandi ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.

    ‎Polisi irasaba abijandika mu bikorwa nk’ibi byo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no gukora ibyaha muri rusange kubireka kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage zabahagurukiye.

    ‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho ukora ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

  • GASABO: Polisi yataye muri yombi umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

    GASABO: Polisi yataye muri yombi umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa NTAKIRUTIMANA Beatrice ufite imyaka 35 y’amavuko,ukurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa Liquer. Yafashwe na Polisi ikorera muri uyu Murenge nyuma yaho abaturage tariki ya 12/08/25 bahamagaye kuri Polisi ya Ndera bavuga ko uyu mugore akora izi nzoga.

    Abapolisi bari kumwe n’abakozi b’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), bahise bajya mu rugo rw’uyu mugore ruherereye mu Kagali ka Rudashya mu Mudugudu wa Munini, basatse munzu ye bahasanga amakarito atatu arimo amacupa 72 y,inzoga za liquer yise ONE SIP GIN, aho zari zibitse muri depo yarazivanze n’izindi nzoga yacuruzaga ariko zo zemewe mu rwego rwo kujijisha. Yanafatanywe kandi bimwe mu bikoresho yifashishaga mu gukora izi nzoga harimo, Ethanol litiro 50, Fleva ihindura uburyohe n’impumuro ingana na litiro 0.5, amacupa y’ibyuma akoresha ari mu mifuka, imifuniko apfundikiza ayo macupa myinshi itandukanye, amakarito yakoze afungamo ibyo yakoze.

    Uyu mugore kandi si ubwa mbere afatirwa mu bikorwa nk’ibi byo gukora inzoga zitujuje ubuzirange kuko yigeze kubifatirwamo arafungwa arangiza igihano ariko yanga kubireka abisubiramo.

    NTAKIRUTIMANA n’ ibyo yafatanywe yafungiwe muri sitasiyo ya Polisi ya Ndera, kugirango akorerwe dosiye ishyikirizwe ubugenzacyaha mu gihe cyagenwe, kugirango akurikiranwe n’amategeko.

    Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya abijandika mu byaha cyane cyane mu biyobyabwenge, kikaba ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu kurwanya ibyaha.

    Polisi kandi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge kubireka kuko baba bahumanya Abanyarwanda, nibabireke bashake ibindi bakora byabateza imbere, inzego zitandukanye zifatanije n’abaturage zarabahagurukiye, amayeri yose bakoresha yaramenyekanye.

    Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira ibinyobwa byose bisembuye bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

    Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko: umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.