Category: Amakuru

  • Ubushomeri mu Rwanda bwaragabanutse bugera kuri 11,7% mu mpera za 2025

    Ubushomeri mu Rwanda bwaragabanutse bugera kuri 11,7% mu mpera za 2025

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanutse mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2025, buva kuri 14,7% bwariho mu gihembwe cya kane cya 2024 bugera kuri 11,7%, bikaba bigaragaza intambwe ishimishije mu iterambere ry’isoko ry’umurimo.

    Ibi bikubiye mu byavuye muri raporo ku Bushakashatsi bwakozwe ku Bafite imirimo ibafitiye inyungu bakora n’Abashomeri mu Rwanda (Rwanda Labour Force Survey – Quarter 4, 2025), byashyizwe hanze ku wa 23 Mutarama 2026, bukaba butanga ishusho rusange y’imiterere y’akazi, ubushomeri n’ibindi bipimo by’isoko ry’umurimo mu gihugu.

    Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abaturage bafite imyaka 16 kuzamura, bafatwa nk’abafite imyaka yo gukora, bagera kuri 8,632,032. Muri bo, 5,536,997 bari ku isoko ry’umurimo, mu gihe 3,095,035 bari hanze yaryo.

    Mu baturage bari ku isoko ry’umurimo, abagera kuri 4,890,198 bangana na 56,7% bafite akazi, mu gihe 646,799 bangana na 11,7% ari abashomeri, bisobanuye ko badafite akazi ariko bari mu rugendo rwo kugashaka kandi biteguye kugakora kabonetse.

    NISR igaragaza ko hari n’icyiciro cy’abaturage batari ku isoko ry’umurimo, barimo abakora ubuhinzi bw’amaramuko, abanyeshuri biga gusa, abasheshe akanguhe, abafite ubumuga n’abacitse intege zo gushaka akazi, bagize umubare munini w’abari hanze y’isoko ry’umurimo muri iki gihe.

    Ku bijyanye n’inzego zitanga akazi, urwego rwa serivisi rukomeje kuza ku isonga mu Rwanda, rutanga akazi ku gipimo cya 44,9%, rukurikirwa n’urwego rw’ubuhinzi rutanga akazi ku 39,6%, mu gihe urwego rw’inganda rutanga akazi ku 15,5%.

    Mu bashomeri bose babaruwe, imibare ya NISR igaragaza ko 57,9% bari mu buhinzi bw’amaramuko, mu gihe 42,1% ari abari mu bindi byiciro by’ubushomeri, ibintu bigaragaza ko imirimo idatanga umusaruro uhagije igikomeje kugira uruhare mu mibare y’ubushomeri.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko gukomeza gutanga imibare yizewe binyuze mu bushakashatsi nk’ubu bizakomeza gufasha inzego zitandukanye gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika, bigamije guteza imbere isoko ry’umurimo no gukomeza kugabanya ubushomeri mu Rwanda.

  • Mu Rwanda: Abakuze n’Abagore ku isonga mu bugarijwe na VIH-SIDA

    Mu Rwanda: Abakuze n’Abagore ku isonga mu bugarijwe na VIH-SIDA

    Nubwo u Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA (VIH), imibare mishya yerekana ko icyorezo kirimo guhindura isura, aho ubwandu bushya bukomeje kwibasira cyane abantu bakuze n’abagore, cyane cyane mu mijyi n’uturere dufite ubucucike bw’abantu.

    Mu 2025, 30% by’abafite VIH mu Rwanda, bari hejuru y’imyaka 50, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima. Ibi byerekana ko icyorezo kitakiri ikibazo cy’urubyiruko gusa, ahubwo kimaze kugera no mu baturage bakuze, bikaba bisaba ingamba nshya zita ku buzima bwabo.

    Mu mwaka wa 2024, abagore 5,516 basanzwemo ubwandu bushya, baruta abagabo 3,503. Nubwo 99% by’abagore banduye bafata imiti igabanya ubukana, iyi mibare yerekana ko abagore bagifite ibyago byinshi byo kwandura, cyane cyane abari mu mijyi n’abakora imirimo ibashyira mu byago byo kwandura.

    Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR),igaragaza ko hagati ya 2019 na 2024, abantu 54,287 basanzwemo VIH. Mu 2024 gusa, abantu 9,019 baranduye, aho Umujyi wa Kigali wihariye 2,883 naho Intara y’Iburasirazuba 2,439,hagakurikiraho Intara y’amajyepfo ifite abanduye 1,573, Uburengerazuba bufite 1,257, n’Amajyaruguru afite 867.

    Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko imiterere y’imijyi, kwimuka kw’abantu no guhurira hamwe kw’abaturage benshi bishobora gutuma ubwandu bushya bwiyongera, cyane cyane i Kigali.

    Nubwo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15–24 rwagaragayeho ubwandu bushya ku kigero cya 11,234, abarengeje imyaka 25 ni bo bagize umubare munini (41,385). Ibi byerekana ko icyorezo gikomeje kwinjira mu byiciro by’abantu bakuru, bikaba bisaba ubukangurambaga bwihariye bubareba.
    U Rwanda rwarengeje intego za UNAIDS zizwi nka 95–95–95, ruri ku gipimo cya 96–98–98.

    Ibi bivuze ko,96.9% by’abanduye bazi ko bafite virusi itera SIDA, 98% bafata imiti igabanya ubukana, 98% bafite ubwandu butagaragara mu maraso.

    Kuva mu 2015, igipimo cyo kwanduza umwana VIH mu gihe cyo kubyara,cyaragabanutse kigera munsi ya 2%, kubera ko hejuru ya 99% by’abagore batwite banduye bafata imiti igabanya ubukana.

    Mu byiciro bifatwa nk’ibifite ibyago byinshi, ubwandu mu bagore bakora uburaya bwavuye kuri 51% mu 2010 bugera kuri 35.2% mu 2023, naho mu bagabo baryamana n’abandi bagabo buva kuri 6.9% mu 2021 bugera kuri 5.8% mu 2024.

    Imibare igaragaza ko 3% by’abaturage bose mu Rwanda bafite VIH, naho mu cyiciro cy’abafite imyaka 15 na 49, ubwandu buri kuri 2.7%. Habarurwa abantu 234,593 bfite iyi virusi, naho abapfa buri mwaka bazize SIDA bagera ku 2,500.

  • Imiyoboro u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu iruteza ibura ry’amashanyarazi

    Imiyoboro u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu iruteza ibura ry’amashanyarazi

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye yatangaje ko kuba umuriro w’amashanyarazi ukomeje kubura bya hato na hato mu gihugu, bishingiye ku miyoboro u Rwanda ruhuriraho n’ibindi bihugu.

    Yabigarutseho ku wa Kabiri mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe X yisegura ku banyarwanda bagizweho ingaruka n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rimaze iminsi riba, cyane iriheruka ryo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026 hafi mu gihugu hose.

    Ni nyuma y’uko ku rubuga rwa X, uwitwa Robert Cyubahiro Mckenna yagaragarije MININFRA ko ibura ry’umuriro hirya no hino mu Gihugu rikomeje kuba inshuro nyinshi asaba ko bakurikirana imikorere y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kiwufite mu nshingano.

    Mu gusubiza ubwo butumwa, Uwihanganye yavuze ko ibibazo byiyongereye cyane ahanini bitewe n’imiyoboro u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu.

    Yagize ati: “Minisiteri y’ibikorwa remezo, twiseguye ku Banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amanyashanyarazi ryabaye mu gihugu no mu minsi ishize.

    Yakomeje agira ati: “Ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’Imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka.”

    Icyakora Uwihanganye, yijeje Abanyarwanda ko ibyo bibazo bitazahoraho kuko hafashwe ingamba zo kubikemura.

    Ati: “Ntibizahora gutyo, twatangiye ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro yacu no kugabanya izo ngaruka. Ni imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha Abanyarwanda”.

    Ubutumwa Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye,yanyujije ku rubuga rwa X.

    REG, ivuga ko muri gahunda yo kurushaho kongera amashanyarazi ngo ibi bibazo bikemuke, hari ingomero zirimo kubakwa, iziri mu nyigo (Feasibility studies) ndetse n’iziteganyijwe harimo: Nyabarongo II (43.5 MW), umushinga ukaba ugeze ku kigero cya 57%, Rukarara VI HP (9.7MW) umushinga ugeze ku kigero cya 26%, Nyirahindwe HPP (0.909 Mw) umushinga ugeze ku kigero cya 71%.

    Hari kandi Rusizi III HEP (206 MW) u Rwanda ruhuriyeho n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo ngo yaratangiye ariko ikaba igenda buhoro kubera ibibazo bya politiki biri mu bihugu bihuriye kuri uyu mushinga.

    Mu bijyanye no gusana ibikorwa bikwirakwiza umuriro mu gihugu, REG ivuga ko mu Mujyi wa Kigali icyo gikorwa kigeze kuri 67%. By’umwihariko imiyoboro iringaniye ica mu butaka irimo kuvugururwa mu Karere ka Nyarugenge (LV underground cables & MV/LV cabins renovated), imirimo igeze kuri 65%.

    Hari kandi Station nto ya Nyamata ifasha gukwirakwiza amashanyarazi yazamuriwe ubushobozi ikaba yakira 30KV. Izindi Station nto zirimo kuvugururwa harimo Rubavu, Muhanga, Nzove, Gikondo na Gahanga, aho imirimo igeze kuri 6%.

     

  • “Singombwa ko amakimbirane yose akemukira mu nkiko”-Umuhuza w’umwuga

    “Singombwa ko amakimbirane yose akemukira mu nkiko”-Umuhuza w’umwuga

    Umuhuza w’umwuga mu gukemura ibibazo by’abaturage hatisunzwe inkiko akaba n’umutoza mu mibanire y’abantu KATAREBE Gaetan,aragira inama abagiranye amakimbirane kuyoboka inzira y’ubuhuza kuko bizabafasha kugemura amakimbirane mu gihe gito kandi bagahabwa igisubizo kibanyuze bombi kuko bo ubwabo baba bacyumvikanyeho.

    Avuga ko abantu bakwiye kuyoboka ubu buryo kuko amakimbirane yose adakemukira mu nkiko gusa kandi ko iyo ibibazo bikemukiye mu buhuza binafasha ababigiranye kwiyunga no kongera gusabana kandi bitanabatwaye ikiguzi gihanitse ndetse no gusiragira bya hato na hato.

    Yagize ati “Singombwa ko amakimbirane yose akemukira mu nkiko.Hari igihe usanga abantu bari bafitanye amakimbirane yari kuzamara igihe kirekire impande zombi zigatakaza byinshi kuko usanga umwe ashaka kwihimura kuri mugenzi we,ariko nyamara batwiyambaza nk’abahuza b’umwuga tukabafasha kubikemura mu gihe gito umubano wabo ugakomeza nta gatotsi namba.”

    Bwana KATAREBE,akomeza avuga ko igihe cyose ubuhuza bwemewe haba mbere y’uko abantu bagana inkiko ndetse n’igihe hari ikirego kiri mu rukiko bitabuza ababuranyi kwisunga ubuhuza.

    Ati “Ndamara impungenge abantu rwose ko igihe cyose abantu badusabye ko tubakorera ubuhuza turabikora kandi bikarangira neza,haba mbere abantu batarajya kuregana ngo umwe ajyane undi mu rukiko ndetse n’aho ikirego cyaba kigeze hose haba mu rukiko rw’ibanze cyangwa urw’ikirenga,ubuhuza burakorwa rwose”.

    KATAREBE Gaetan,Umuhuza n’Umutoza w’umwuga/C&M Conflict Solution.

    U Rwanda rwatangije Politiki y’ubuhuza muri 2022, kandi kugeza ubu ikaba imaze gutanga umusaruro ushimishije,nk’uko byagarutswe na Domitilla MUKANTAGANZWA,ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubutabera kuwa uwa 8 Ukuboza kigasoza kuwa 19 Ukuboza 2025.

    Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2022, kugeza ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubutabera hari hamaze kurangizwa imanza ibihumbi makumyabiri.

    Kuva muri Mutarama 2025, kugera uwo munsi, urwego rw’ubugenzacyaha- RIB narwo rwatangaje ko rwarangije ibibazo 2800 mu buryo bw’ubuhuza.

    Mu bushinjacyaha na bo bavuze ko muri 2024-2025, dosiye ibihumbi bitatu zarangiye mu buhuza.

  • “Ntabwo tubuza abantu kurya no kunywa ariko bagomba kwitwararirika”-RDA yatanze umuburo muri iki gihe cy’iminsi mikuru

    “Ntabwo tubuza abantu kurya no kunywa ariko bagomba kwitwararirika”-RDA yatanze umuburo muri iki gihe cy’iminsi mikuru

    Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba diyabete mu Rwanda (Rwanda Diabetes association-RDA), ryatanze umuburo ku baturarwanda ko bagomba kwitwararika ku byo kurya no kunywa muri iki gihe cy’iminsi mikuru,kuko bishobora ku bongerera ibyago byo kurwara indwaraza zitandura zirimo na diyabete ndetse no kuzahazwa nazo ku basanzwe bazirwaye ariko bagize uburangare bakirara muri iki gihe abantu baba bishimira iminsi mikuru.

    Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka,haba hari ibirori bitandukanye ndetse n’abantu bishimira ko bakiri bazima,bagafata ibyo kurya byigajemo ibyongera ibyago byo kurwara indwara zitandura cyane cyane ibirimo amavuta menshi,ibinyobwa birimo isukari yo mu nganda byaba ibisembuye n’ibidasembuye. RDA,ikaba ivuga ko itabuza abantu kurya no kunywa ariko ikabasaba kwitwararika,nk’uko byagarutsweho na UWINGABIRE Etienne,uyobora iri shyirahamwe.

    Ati “Ntabwo tubuza abantu kurya no kunywa ariko mbere yo kujya mu minsi mikuru banza umenye uko uhagaze,wowe uri ku miti ntuyisige uyifate nk’uko muganga yabikubwiye…turabwira abaturarwanda bose muri rusange ko bagomba gufata ibyo kurya no kunywa bitabateza ikibazo kandi bibuke no gukora siporo”.

    UWINGABIRE Etienne,Umuyobozi wa RDA,yasabye Abaturarwanda kwitwararika kubyo barya n’ibyo banywa mu minsi mikuru hagamijwe kwirinda indwara zitandura nka Diyabete.

    Ubu butumwa RDA,yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 31 Ukuboza 2025, ifatanyije n’ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda NCD Alliance, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC.

    Prof. MUCUMBITSI Joseph,uyobora Rwanda NCD Alliance,yasabye abaturarwanda kumenya imibare y’ibipimo by’indwara zitandura kuko aribyo bigena uko bagomba kwitwara haba mu minsi mikuru na nyuma yayo.

    Yagize ati “Twese ntan’umwe udafite ibyago byo gufatwa n’indwara zitandura bishobora no kukugaragaraho muri iyi minsi isoza umwaka utari usanzwe uzi ko ubifite. Niyo mpamvu dukunda kuvuga mu nyigisho zose dutanga tuti menya imibare yawe. Ese uko ungana kose hejuru y’imyaka 35, uzi ibipimo by’umuvuduko w’amaraso ufite! Niba utazi isukari yawe ni uko utigeze wipimisha,niba utazi ubunini bwawe n’uburyo bijyana n’uburebure,ihutire kwipimisha bizagufashe kumenya uko witwara mu minsi mikuru na nyuma yayo”.

    Prof. MUCUMBITSI Joseph,uyobora Rwanda NCD Alliance,yasabye abaturarwanda kumenya imibare yabo y’ibipimo by’indwara zitandura.

    Dr.Ntaganda Evariste, uyobora agashami gashinzwe indwara z’umutima,muri RBC,yavuze ko ari byiza ko abantu bishimira iminsi mikuru ariko ikabasiga bafite umubiri muzima na roho nzima.

    Ati” Ugomba kuba ufite umubiri muzima na roho nzima bitangiritse kubera ko wafashe ibyo bintu bijyanye n’itabi cyangwa ibindi biyobyabwenjye n’inzoga muri rusange…turasaba abantu ngo bitwararike kubyo barya n’ibyo banywa iminsi mikuru ibabere iyo kwishima aho kubabera iy’amarira”.

    Dr.Ntaganda Evariste, uyobora agashami gashinzwe indwara z’umutima,muri RBC,yavuze ko ari byiza ko abantu bishimira iminsi mikuru ariko ikabasiga bafite umubiri muzima na roho nzima.

    Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS,ivuga ko abantu 7 mu bantu 10 bapfa biturutse ku ndwara zitandura,kandi 73 by’abahitanwa n’indwara zitandura baturuka mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere.

    Ibyo kurya no kunywa byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura birimo ibiribwa byongewemo amavuta menshi,ibitunganyirizwa mu nganda,ibinyobwa bidasembuye bitunganyirizwa mu nganda,inzoga n’itabi ndetse,kutanywa amazi ahagije no kudakora imyitoza ngororamubiri n’ibdindi.

  • Gasabo: Urubyiruko rurifuza ko ubukangurambaga kuri SIDA bwiyongera

    Gasabo: Urubyiruko rurifuza ko ubukangurambaga kuri SIDA bwiyongera

    Hari urubyiruko rwo mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasaba rwifuza ko hakongerwa ubukangurambaga kuri SIDA, kuko usanga bamwe muri bo batazi uburemere bw’iki cyorezo.

    Buri mwaka, tariki 1 Ukuboza, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, unatangiza ubukangurambaga kuri iyi ndwara, bumara amezi atandatu.

    Mu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, urubyiruko rwagaragaje ko bwaziye igihe kuko babonye amakuru abafasha kwirinda kwandura virusi itera SIDA.

    Iradukunda Claudette yagize ati “Batugiriye inama z’ukuntu twakwitwara. Ikintu cya mbere ni ukwirinda abadushuka, byatunanira kwifata tugakoresha agakingirizo.”

    Hakizimfura Isaac we yagize ati “Amakuru twabonye agiye kudufasha kurushaho kwitwara neza, by’umwihariko muri ibi bihe by’ibiruhuko.”

    Urubyiruko rwibukijwe ko Virusi itera SIDA igihari ndetse ko ubwandu bushya bw’iyi virusi bwiganje mu rubyiruko rufite imyaka 24 kumanura.

    Urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga.

    Bamwe mu rubyiruko basanga kuba ari bo bugarijwe n’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ari ubukangurambaga kuri iyi ndwara bwabaye bucye.

    Hakizimfura Isaac yagize ati “Mbere badusangaga ahantu hose, mu bigo by’amashuri bakadusangayo, ariko ubu bisigaye biba gacye cyane.”

    Ubu bukangurambaga bwo mu murenge wa Gisozi, bwakozwe ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes, binyuze mu mushinga wabo w’ubuzima bw’imyororokere witwa SDSR-Rwanda.

    Ni mushinga uyu muryango ushyira mu bikorwa mu mirenge yose 15 igize akarere ka Gasaba, ku bufatanye n’Umuryango w’Abanya-Canada witwa l’AMIE, ku nkunga ya Affaires Mondiales Canada.

    Bazarama Marie Michele ari gusobanura impamvu y’ubu bukangurambaga

    Bazarama Marie Michele, Umukozi Ushinzwe imibereho myiza muri Réseau des Femmes avuga ko bazakomeza gufasha urubyiruko kubona amakuru kuri Virusi itera SIDA ndetse n’andi yose ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Yagize ati “Ubukangurambaga nk’ubu dusanzwe tubukora kandi tuzakomeza kubukora kugira ngo urubyiruko rubone amakuru yizewe.”

    Michele yavuze ko uretse amakuru batangira mu bukangurambaga nk’ubu, hari n’umukangurambaga w’urungano muri buri murenge w’Akarere ka Gasabo, utanga amakuru y’ubuzima bw’imyororokere mu buryo buhoraho, ndetse  n’umurongo wa telephone 8011, abantu bahamagara ku buntu bagahabwa ayo makuru.

  • Burkina Faso na Mali byihimuye kuri Amerika

    Burkina Faso na Mali byihimuye kuri Amerika

    Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bya Burkina Faso na Mali,kuwa 30 Ukuboza 2025, batangaje ku mugaragaro ko ibihugu byabo bifashe ingamba zibuza abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwinjira ku butaka bwabyo.

    Impamvu y’iki cyemezo ngo n’igisubizo ku cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gushyira ibi bihugu ku rutonde rw’ibifite abaturage batemerewe kwinjira muri Amerika, kubera impungenge z’umutekano muke uterwa n’imitwe y’iterabwoba. Amerika ishinja ibi bihugu kudashyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, bikaba byateza ibyago ku mutekano wayo.

    Iki cyemezo cyafashwe n’ibihugu bya Burkina Faso na Malikcyongereye ubukana bw’umwuka mubi mu mubano w’ibi bihugu n’ibihugu byo mu burengerazuba, cyane cyane nyuma y’uko ibi bihugu byombi byegereye Uburusiya mu rwego rwo gushaka ubufasha mu guhashya ibikorwa by’iterabwoba.

    Colonel Assimi Goïta,uyobora igihugu cya Mali na mugenzi we Captain Ibrahim Traoré wa Burkina Faso,bavuze ko “Baharanira ubusugire bw’ibihugu byabo”, kandi ko batazihanganira kwivanga kw’amahanga mu miyoborere yabo. Bemeje ko bazakomeza gufata ingamba zose zishoboka zo kurinda ubusugire bw’igihugu,n’umutekano usesuye ku baturage.

    Kurundi ruhande ariko ibi byemezo,bishobora gutuma ibihugu byombi birushaho kuba byonyine, bikaba byagira ingaruka ku mikoranire n’imiryango mpuzamahanga irimo LONI na AU. Amerika n’ibindi bihugu by’iburengerazuba bikaba byaba bihagaritse inkunga cyangwa ubundi bufatanye bishobora kugira ingaruka ku mishinga y’iterambere n’ubutabazi muri Burkina Faso.

    Ivomo: Reuters,BBC

  • Perezida Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée-Conakry

    Perezida Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée-Conakry

    Perezida Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée-Conakry, muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, aho yagize amajwi 86,72 % hashingiwe ku majwi y’agateganyo yatangajwe kuri uyu wa Kabiri.

    Yakurikiwe na Abdoulaye Yéro Baldé uyobora ishyaka rya Front démocratique de Guinée (Frondeg) ufite 6,59 %. Amajwi ntakuka azemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
    Mamadi Doumbouya yatangiye kuyobora Guinée muri Nzeri 2021 nyuma yo guhirika ku butegetsi Alpha Condé.

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenze ayo matora bayita ikinamico ndetse bashinja Doumbouya gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanenga imiyoborere ye.

    Ayo matora yabaye, Alpha Condé n’Umuyobozi  ukomeye w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Cellou Dalein Diallo, bari mu buhungiro mu gihe Komosiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko abantu 80,95% bari kuri lisiti y’itora bose bayitabiriye.
    Gen Doumbouya yahoze ayobora Ingabo zo mu mutwe udasanzwe (special forces), yafashe ubutegetsi muri Nzeri 2021 ahiritse Perezida Alpha Condé, amushinja imiyoborere mibi, ruswa no kwangiza d

  • Turakataje mu kumenyekanisha Itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda-Réseau des Femmes

    Turakataje mu kumenyekanisha Itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda-Réseau des Femmes

    Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro (Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural), ryavuze ko rikataje mu kumenyekanisha Itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha abangavu n’ingimbi kumenya uburenganzi bwabo bukubiye muri iri tegeko.

    Uyu muryango wabigarutseho ku wa Gatatu, tariki 29 Ukwakira 2025, nyuma y’ubukangurambaga wakoreye mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo.

    Imwe mu ngingo zigize itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda,ryatowe muri Kanama 2025, ni iyemerera abangavu n’ingimbi bafite imyaka 15 kuzamura, kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi bitabasabye guherekezwa n’ababyeyi cyangwa abishingizi bemewe n’amategeko.

    Umuryango Réseau des Femmes, ni umwe mu miryango itari iya Leta yakoze ubuvugizi kugira ngo iyi ngingo itorwe. BAZARAMA Marie Michèle,Ushinzwe Imibereho Myiza muri uyu murwango avuga ko bakataje mu kumenyekanisha iri tegeko.

    Yagize ati “Turakataje, turakomeje kugira ngo n’urundi rubyiruko n’ababyeyi bamenye yuko kubona izi serivisi ari iby’ibanze. Tukanasaba ababyeyi kumva ko niba umwana wabo yaguye mu cyago atagomba kugendanirako, ahubwo akwiye gufashwa.”

    BAZARAMA Marie Michèle, Ushinzwe Imibereho Myiza muri Réseau des Femmes,yasabye abitabiriye ubukangurambaga kumenya Itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.

    Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga ruvuga ko bwari bukenewe kuko bwabafashije kubona amakuru kuri serivisi bagenewe. IMANISHIMWE Cedric, yagize ati “Mu by’ukuri ibyo batwigishije twari tubikeneye nk’urubyiruko. Nubwo umwana w’imyaka 15 aba akiri mutoya,ariko ni byiza ko yigerera kwa muganga akimenyera amakuru, n’ukuntu agomba gutwara ubuzima bwe.”

    Akamaro k’ubu bukangurambaga kanashimangirwa n’ababyeyi babwitabiriye. MUKAMPUNGA Euphrasie, yagize ati “Ibi biratujijura nk’ababyeyi kuko twaragerageje ngo turebe ko abana bakwitwara neza nko mu gihe cya cyera ariko byarananiranye.”

    Yongeraho ko “Mu gihe rero byananiranye nta rindi tegeko ryakora uretse iri batubwiye umwana akabikora ku bushake bwe wenyine yijyanye. Ndumva byaba byiza.”

    Ubu bukangurambaga bwakozwe n’umuryango Réseau des Femmes, buri muri gahunda z’ibikorwa by’umushinga wabo w’ubuzima bw’imyororokere witwa SDSR-Rwanda, bakorera mu mirenge yose 15 y’Akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’umuryango w’Abanya Canada witwa l’AMIE.

    Bwitabirwa n’urubyiruko runyuranye rwo mu murenge wa Ndera, abanyeshuri biga muri GS Ndera, abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango, n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu murenge wa Ndera. Ni ubukangurambaga buzakomereza no mu yindi mirenge y’Akarere ka Gasabo ndetse bukazagezwa no bindi bice by’igihugu binyuze mu itangazamakuru.

    Abitabiriye ubukanguramba ku burenganzira na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zigenewe urubyiruko,mu murenge wa Ndera.

  • Inzozi Lotto, yahagaritswe kubera kutubahiriza amategeko

    Inzozi Lotto, yahagaritswe kubera kutubahiriza amategeko

    Rwanda Development Board (RDB), binyuze mu Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’imikino y’amahirwe (National Lottery and Gambling Commission – NLGC), yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya _Inzozi Lotto_ (Carousel Ltd), isanzwe ikora imikino y’amahirwe mu Rwanda.

    Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane tariki ya 2 Ukwakira 2025,rigaragaza ko impamvu nyamukuru y’ihagarikwa ry’iyi sosiyete ari ukutubahiriza ibisabwa n’amategeko agenga imikino y’amahirwe, ndetse no kudatanga amakuru asobanutse ku bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga yinjizwa muri iyo mikino. RDB ivuga ko Inzozi Lotto yananiwe kuzuza inshingano zayo ku gihugu no ku baturage.

    Abaturage barasabwa kwirinda kwitabira ibikorwa byose bifitanye isano n’iyo sosiyete, kandi bagakangurirwa gutanga amakuru ku kintu cyose cyagaragara nk’imikino y’amahirwe itemewe.

    Itangazo rya RDB,rihagarika by’agateganyo Inzozi Lotto.