Category: Amahanga

  • Nyuma y’uko Amerika iteye Venezuela igashimuta Perezida, igiciro cya zahabu cyazamutse

    Nyuma y’uko Amerika iteye Venezuela igashimuta Perezida, igiciro cya zahabu cyazamutse

    Ibiciro by’amabuye y’agaciro arimo na zahabu byazamutse ku isoko mpuzamahanga nyuma y’uko ifatwa rya Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryongereye impungenge z’abashoramari ku byago bya politiki mpuzamahanga.

    Mu masaha ya mu gitondo cya nane,tariki 5 Mutarama 2026, muri Aziya, igiciro cya zahabu cyari cyazamutseho hafi 1.8%, kuko cyageze hafi kuri $4,408 ku kilo (hafi miliyoni zisaga esheshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda). Umuringa nawo wari wazamutse ku kigero cya hafi 3.5%, bitewe n’uko amafaranga menshi yimuriwe mu byitwa “ibikoresho byizewe” (safe-haven assets).

    Nubwo ibiciro bya peteroli bitahise bihinduka ku buryo bugaragara, ku rundi ruhande ibiciro by’imigabane ku isoko ra ziya, yari iri kuzamuka muri rusange, mu gihe abashoramari bakomeje kwifata bitewe n’ingaruka zishobora kugera ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika igiye gukoresha umutungo munini wa peteroli wa Venezuela nyuma yo gufata Maduro, ashimangira ko iki gihugu kizayobora inzibacyuho “itekanye, iboneye kandi itekerejweho neza” kugeza habonetse ubuyobozi bushya.

    Mu mwaka wa 2025, zahabu n’umuringa byigeze guhenda ku rwego rwo hejuru mu mateka, nubwo ibiciro byaje kugabanuka mu minsi yakurikiyeho. N’ubwo bimeze bityo, zahabu yakomeje kugumana igiciro kiri hejuru ugereranyije n’imyaka yabanje kuva mu 1979, aho yazamutse hejuru ya 60% ikagera ku rwego rwo hejuru mu mateka rwa $4,549.71 ku itariki ya 26 Ukuboza 2025.

    Abasesenguzi bavuga ko iri zamuka ryatewe n’impamvu zitandukanye zirimo ibyitezwe byo kugabanya inyungu ku nguzanyo, ukwiyongera k’ubwishingizi bw’amabanki makuru ku mutungo wa zahabu, ndetse n’impungenge zishingiye ku makimbirane mpuzamahanga no kutamenya neza icyerekezo cy’ubukungu ku rwego rw’isi.

     

  • America yagabye igitero kuri Venezuela,ita muri Perezida Maduro

    America yagabye igitero kuri Venezuela,ita muri Perezida Maduro

    Perezida  wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko bagabye ibitero simusiga mu murwa mukuru wa Venezuela, bigasiga Perezida Nicolás Maduro n’umugore we,bafashwe bagakurwa muri icyo gihugu.

    Ni ubutumwa Perezida Trump yanditse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026, ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social.

    Trump yanditse ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zakoze neza igitero kinini cyibasiye Venezuela n’umuyobozi wayo.

    Yagize ati “Perezida Nicolás Maduro, we n’umugore we bakaba bafashwe bavanwa muri icyo gihugu.”

    Amerika ishinja Perezida Maduro, kuba umwe mu bantu bakomeye ku Isi bacuruza ibiyobyabwenge, cyane cyane cocaine ivanze na fentanyl, binyuzwa mu nzira zitemewe mu rwego rwo kwinjiza amafaranga menshi binyuranyije n’amategeko.

    Perezida Maduro,kandi yari yarashyiriweho igihembo cya miliyoni 50 z’amadolari y’America,  ku muntu wese watanga amakuru y’aho aherereye cyangwa akamufasha gufatwa.

    Perezida Trump yatangaje ko “Ari intsinzi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa n’ibiyobyabwenge, kandi ko ibisobanuro birambuye azabitangaza mu kiganiro n’abanyamakuru i Florida”.

    Ubutegetsi bwa Venezuela, bwari bwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagabye ibitero mu murwa mukuru Caracas, ndetse no mu zindi ntara eshatu, zirimo Miranda, La Guaira, na Aragua.Bwavugaga ko Perezida Maduro yahise atangaza ibihe bidasanzwe.

    Ibi bikorwa bya America, byateje impaka ndende mu muryango mpuzamahanga, aho ibihugu bimwe bibibona nk’ivogerwa ku bwigenge bwa Venezuela, mu gihe ibindi bibifata nk’intambwe ikomeye mu kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

    Perezida Maduro, yari amaze igihe kinini yanga ibiganiro na Amerika, ndetse yari yaratangaje ko igihugu cye kitazigera cyemera kwinjirwamo n’ingabo z’amahanga.

  • Burkina Faso na Mali byihimuye kuri Amerika

    Burkina Faso na Mali byihimuye kuri Amerika

    Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bya Burkina Faso na Mali,kuwa 30 Ukuboza 2025, batangaje ku mugaragaro ko ibihugu byabo bifashe ingamba zibuza abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwinjira ku butaka bwabyo.

    Impamvu y’iki cyemezo ngo n’igisubizo ku cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gushyira ibi bihugu ku rutonde rw’ibifite abaturage batemerewe kwinjira muri Amerika, kubera impungenge z’umutekano muke uterwa n’imitwe y’iterabwoba. Amerika ishinja ibi bihugu kudashyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, bikaba byateza ibyago ku mutekano wayo.

    Iki cyemezo cyafashwe n’ibihugu bya Burkina Faso na Malikcyongereye ubukana bw’umwuka mubi mu mubano w’ibi bihugu n’ibihugu byo mu burengerazuba, cyane cyane nyuma y’uko ibi bihugu byombi byegereye Uburusiya mu rwego rwo gushaka ubufasha mu guhashya ibikorwa by’iterabwoba.

    Colonel Assimi Goïta,uyobora igihugu cya Mali na mugenzi we Captain Ibrahim Traoré wa Burkina Faso,bavuze ko “Baharanira ubusugire bw’ibihugu byabo”, kandi ko batazihanganira kwivanga kw’amahanga mu miyoborere yabo. Bemeje ko bazakomeza gufata ingamba zose zishoboka zo kurinda ubusugire bw’igihugu,n’umutekano usesuye ku baturage.

    Kurundi ruhande ariko ibi byemezo,bishobora gutuma ibihugu byombi birushaho kuba byonyine, bikaba byagira ingaruka ku mikoranire n’imiryango mpuzamahanga irimo LONI na AU. Amerika n’ibindi bihugu by’iburengerazuba bikaba byaba bihagaritse inkunga cyangwa ubundi bufatanye bishobora kugira ingaruka ku mishinga y’iterambere n’ubutabazi muri Burkina Faso.

    Ivomo: Reuters,BBC

  • Perezida Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée-Conakry

    Perezida Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée-Conakry

    Perezida Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée-Conakry, muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, aho yagize amajwi 86,72 % hashingiwe ku majwi y’agateganyo yatangajwe kuri uyu wa Kabiri.

    Yakurikiwe na Abdoulaye Yéro Baldé uyobora ishyaka rya Front démocratique de Guinée (Frondeg) ufite 6,59 %. Amajwi ntakuka azemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
    Mamadi Doumbouya yatangiye kuyobora Guinée muri Nzeri 2021 nyuma yo guhirika ku butegetsi Alpha Condé.

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenze ayo matora bayita ikinamico ndetse bashinja Doumbouya gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanenga imiyoborere ye.

    Ayo matora yabaye, Alpha Condé n’Umuyobozi  ukomeye w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Cellou Dalein Diallo, bari mu buhungiro mu gihe Komosiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko abantu 80,95% bari kuri lisiti y’itora bose bayitabiriye.
    Gen Doumbouya yahoze ayobora Ingabo zo mu mutwe udasanzwe (special forces), yafashe ubutegetsi muri Nzeri 2021 ahiritse Perezida Alpha Condé, amushinja imiyoborere mibi, ruswa no kwangiza d

  • Netanyahu ntiyemeranywa n’abamushinja gukora Jenoside muri Gaza

    Netanyahu ntiyemeranywa n’abamushinja gukora Jenoside muri Gaza

    Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahakanye yivuye inyuma iby’uko Israeli ikora Jenoside muri Gaza. Yavuze ko ahubwo igihugu cye kirinda abasivile b’inzirakarengane.

    Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 26 Nzeri (09) 2025 i New York.

    Ubwo Netanyahu yajyaga imbere y’Inteko yakomewe amashyi n’abamushyigikiye ariko abahagarariye ibihugu bimunenga ku mugambi we muri Gaza bahita basohoka mu cyumba cy’inama ari benshi.

    Mu ijambo rye, yavuze ko ibirego bya Jenoside bishinjwa igihugu cye ari ibinyoma. Yongeraho ko Israel itatera abaturage b’abasivile, ahubwo ibafasha kubona ibyo bakeneye.

    Yashinje umutwe wa Hamas gukoresha abaturage ba Gaza nk’inkuta z’ubwirinzi n’ibikoresho bya propaganda. Yananenze cyane ibihugu byemeye Leta ya Palestina, avuga ko ibyo ari ugucika intege imbere y’iterabwoba. Ku bwe, ishyirwaho rya Palestina nk’igihugu kigenga byaba ari ukwiyahura kw’igihugu cya Israeli!

    Netanyahu yavuze ko Israel imaze gusenya igice kinini cy’izingiro by’ibikorwa shingiro by’iterabwoba bya Hamas. Yavuze ko yangije ibikorerwa bya Hezbollah, igaba ibitero ku  ba Houthis ndetse yivugana bamwe mu bayobozi bakuru b’iyi mitwe.

    Yavuze ko igihugu cye kigiye kurangiza burundu umutwe wa Hamas, kandi ko ari vuba. Yashimiye igihugu cya Liban ku kuba cyarateye intambwe ikomeye mu gucogoza umutwe wa Hezbollah, ariko avuga ko hakenewe ibikorwa bifatika kuruta amagambo.

    Kwemera Palestina ni igisebo kizahora ku banyaburayi!

    Minisitiri w’Intebe, Benyamin Netanyahu yaburiye ibihugu by’Iburayi byemeye Palestina nk’igihugu, avuga ko ari igisebo kizahora kibanditseho kandi kizatiza umurinsi ibikorwa by’iterabwoba ku Isi hose.

    Ubwo yagezaga ijambo ku bari mu nteko, Netanyahu yavuze muri Gaza hashyizweho uburyo butuma abashimuswe babasha kumva ijambo rye. Asa n’ubabwira, yababwiye ko igihugu cyabo Israeli itigeze ibibagirwa kanddi ko izakomeza gukoora ibishobora byose ngo basubizwe mu gihugu cyabo.

    Ibi bibaye mu gihe havugwa ibiganiro bishobora gutuma Sir Tony Blair, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ayobora ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Gaza bushyigikiwe na ONU na Amerika, mbere yo gusubizwa Abanye-Palestina.

    Sir Tony Blair yigeze no guhagararira Amerika, Ubumwe bw’Uburayi n’Uburusiya mu burasirazuba bwo hagati harimo no kureberera iterambere rya Gaza.

    Yasabye ko Iran ifatirwa ibihano

    Netanyahu yanahamije ko hakenewe kongera gufatira Iran ibihano, avuga ko umushinga wayo wa nucléaire ari ingorane ikomeye ku Isi yose.

    Yashimangiye ko ibihano bya ONU bigomba gusubizwaho ku wa Gatandatu, kugira ngo “Iran idakomeza gukora intwaro z’ubumara( za Nikeleyeri).

  • Israel yishe Minisitiri w’Intebe wa Yemen: Ese isi ikwiye kubifata nk’ibisanzwe?

    Israel yishe Minisitiri w’Intebe wa Yemen: Ese isi ikwiye kubifata nk’ibisanzwe?

    Mu cyumweru gishize, amakuru yatangajwe na Al Jazeera yahamije ko Minisitiri w’Intebe wa Yemen, Ahmed Ghaleb Nasser al-Rahawi, hamwe n’abandi ba Minisitiri batandukanye, bishwe mu gitero cy’indege cyagabwe n’ingabo za Israel (IDF) ku murwa mukuru wa Yemen, Sanaa.

    Ibi byabaye mu gihe cy’igitutu gikomeye mu karere k’Abarabu, aho intambara hagati ya Israel na Hamas imaze amezi menshi, ariko ikaba imaze kwinjiza n’indi mitwe ndetse n’ibihugu byinshi bitari byaragaragaraga nk’ibiri mu ntambara ku mugaragaro.

    Ku wa Kane, ingabo za Israel zatangaje ko zagabye igitero ku “bikorwa bya gisirikare” mu murwa mukuru wa Yemen. Ariko mu by’ukuri, icyo gitero cyaguyemo abayobozi bakuru ba Leta ya Yemen, barimo Minisitiri w’Intebe ndetse n’abandi ba Minisitiri. Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umujyi wa Sanaa urembejwe n’ibisasu, ndetse abaturage bemeza ko ibitero byibasiye inyubako za Leta.

    Ni igikorwa cyahise kivugisha benshi, kuko guhitana umuyobozi uri ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe w’igihugu cyigenga bifatwa nk’igikorwa cy’ubwicanyi cya politiki gihanwa n’amategeko mpuzamahanga.

    Nk’uko abahanga mu by’amategeko mpuzamahanga babivuga, igitero kigamije guhitana abayobozi bakuru b’igihugu cyigenga kiri mu bikorwa bitemewe n’amategeko. Amasezerano ya Geneve ndetse n’ingingo z’umuryango w’abibumbye zigaragaza ko guhitana abayobozi b’igihugu mu buryo bw’ibitero bya gisirikare ari ukwica amategeko mpuzamahanga.

    Ariko muri iki gihe, Israel ishyigikiwe bikomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikomeje gukora ibikorwa byinshi bitavugwaho rumwe. Amerika yakomeje kuba nk’umuzamu wa Israel mu nama z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), aho yakoresheje inshuro nyinshi uburenganzira bwayo bwo veto kugira ngo ibihugu byinshi bitabasha gutambamira ibikorwa bya Israel.

    Urupfu rwa Ahmed al-Rahawi si inkuru isanzwe. Ni intangiriro y’ibibazo bishobora kwagura intambara mu karere. Yemen yari isanzwe mu bibazo by’intambara hagati y’ingabo zishyigikiwe na Saudi Arabia na Houthis bashyigikiwe na Iran.

    Israel Sought to Contain Hamas for Years. Now It Faces a Potentially Costly Fight to Eliminate It. - WSJ

    Kuba noneho Israel yiyemeje kugaba ibitero muri Sanaa, bigaragaza ko intambara iri hagati ya Israel na Hamas imaze kurenga imipaka ikinjira mu bibazo bya Yemen.

    Kuri Yemen, igihombo cyo gutakaza Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bakuru gishobora guteza ihungabana mu buyobozi bwa politiki, kikabangamira ibiganiro by’amahoro byari bigamije kurangiza intambara yamaze imyaka irenga icumi.

    Ikibazo cy’ingenzi cyibazwa n’abasesenguzi ni iki: ese isi igomba kwemera ko igihugu kimwe cyica Minisitiri w’Intebe w’ikindi gihugu nta ngaruka?

    Mu gihe byabaye ahandi, amahanga aba yamaganye byimazeyo. Ariko ku bijyanye na Israel, biragaragara ko amahanga akomeza kuba buterere amaso, cyangwa se akabishyigikira mu buryo butaziguye.

    Iki gikorwa gishobora gutuma ibindi bihugu, cyane cyane iby’akarere k’Abarabu, bibona ko nta mutekano w’umuyobozi n’umwe wo muri guverinoma igihe Israel igifite imbaraga zo gukora icyo ishatse nta gihano.

    Ese urupfu rwa Minisitiri w’Intebe wa Yemen rushobora kuba intangiriro y’intambara ndende hagati ya Israel na Yemen? Ese Iran izongera gukaza inkunga yayo ku mitwe nka Houthi kugira ngo ihorere? Ese Umuryango w’Abibumbye uzatinyuka guhagarara imbere ya Amerika na Israel kugira ngo hatagira igihombo gikomeza kwiyongera?

    Ibi byose ni ibibazo bisigaye bidafite igisubizo. Ariko ikigaragara ni uko iyi ntambara ishobora kwinjiza akarere kose mu muriro mwinshi, ndetse n’isi yose ikagira ingaruka zishingiye ku bukungu, cyane cyane mu bijyanye n’ubwikorezi bw’amavuta anyura mu nyanja ya Red Sea.

  • AFC/M23 yavuze ko itazasubira mu biganiro by’amahoro i Doha

    AFC/M23 yavuze ko itazasubira mu biganiro by’amahoro i Doha

    Ihuriro AFC/M23 ryashimangiye ko ritazasubira mu biganiro by’amahoro i Doha muri Qatar igihe cyoseLeta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), itarubahiriza byuzuye ibikubiye mu mahame yasinywe hagati y’impande zombie muri Nyakanga uyu mwaka. Ni nyuma yo kutohereza intumwa mu bindi biganiro byagombaga kubera I Doha.

    Ayo mahame yasabaga RDC kurekura imfungwa 700, zirimo abanyamuryango ba AFC/ M23 n’abafunzwe bakekwaho kuba abari mu miryango yayo.

    Aya mahame yashyizweho umukono tariki ya 19 Nyakanga 2025 yari agamije kandi guhagarika imirwano burundu no gutegura ikindi cyiciro cy’ibiganiro by’amahoro bitarenze tariki ya 8 Kanama, mu gihe ibikorwa byo kurekura abantu 700 byari biteganyijwe kurangira bitarenze tariki ya 29 Nyakanga.

    Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abahagarariye iri huriro batitabiriye ibindi biganiro by’amahoro byari biteganyijwe i Doha, kubera ko ingingo zose zishyirwaho umukono zitarubahirizwa. Yibutsa ko Leta ya RDC/M23 ikomeje kurenga ku ihagarikwa burundu ry’imirwano, avuga ko “Kinshasa ntishaka amahoro.”

    Nta gihe runaka Kanyuka yavuze ko AFC/M23 izasubira mu biganiro ariko byose bizashingira ku kuba Leta ya RDC yakubahiriza ibyo yasabwe mu mahame y’i Doha.

    Ubusanzwe ku ngengabihe, uyu munsi nibwo hagombaga gusinwa amasezerano y’amahoro ya burundu hagati ya RDC na AFC/ M23, ariko naho batumirijweho AFC/ M23 yanze kubyitabira.

    Umunyamategeko Gasominari Jean Baptiste, yavuze ko bitatunguranye kubona nta masezerano asinyirwa i Doha hagati ya DRC na M23 nk’uko byari byitezwe.

    Avuga ko ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa “Bakomeje gukora ibikorwa bigaragaza ko bitegura intambara kuruta uko bashaka amahoro.”

    Ni nyuma yaho AFC/ M23 yubahirije ibyo yasabwaga birimo gugungura imfungwa 700 zirimo abasilikari ba RDC ndetse nabo mu miryango yabo, bakurizwa indwge ibajyana muri Beni, abandi bakanyura ku butaka bagashyikiruzwa umuryango wa Croix Rouge.

    Nimugihe uyu muryango uvuga ko ku rutonde rw’abo AFC/ M23 yasabye ko barekurwa harimo abasaga 200 batazwi aho bafungiye, bikekwa ko bashobora kuba barishwe na Leta ya Congo.

    Hari amakuru avuga ko Leta ya Qatar ikomeje kotsa igitutu Leta ya RDC kugira ngo ireke izo mfungwa zisabwa na AFC/M23 mbere y’uko ibiganiro by’amahoro bisubukurwa. Nimugihe RDC yo yashimangiye ko izazirekura nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro.

    Qatar yemeje ko ingengabihe y’amahame yasinyiwe i Doha itubahirijwe, ariko ikomeje gukorana n’impande zombi kugira ngo zumvikane.

    Tariki ya 14 Kanama (08), yagiye ishyikiriza impande zose umushinga w’amasezerano y’amahoro ngo bawusuzume, ari nawo warikuganirwaho mu biganiro byagombaga gutangira uyu munsi hagamijwe gusubukura ibiganiro no kubaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

  • Umunyarwanda akomeje kwandika amateka mu gihugu cy’u Bubiligi

    Umunyarwanda akomeje kwandika amateka mu gihugu cy’u Bubiligi

    Mu gihugu cy’u Bubiligi ni kimwe mu bihugu bituyemo abanyarwanda benshi ugereranyije no mu bindi bihugu byo ku isi, Ibi bihuzwa n’amateka atandukanye yagiye aranga ibi bihugu byombi kuva mu myaka ya kera.
    Mu myaka myinshi ishize, u Bubiligi bwakomeje kugaragara nk’igihugu kirimo umubare munini w’Abanyarwanda batuye mu mahanga. Ibi birashimangirwa n’ukuri ku mubano wa kera hagati y’ibi bihugu byombi, uhereye ku mateka y’ubukoloni, imigirire ya politiki ndetse n’impamvu zishingiye ku mpunzi n’iyimuka ry’abantu.

    U Rwanda rwabaye igihugu cyakolonijwe n’u Bubiligi kuva mu 1916 kugera mu 1962. Icyo gihe, u Bubiligi bwashyizeho uburyo bw’imiyoborere, uburezi, ubuzima n’indi mirimo ya leta, byose bigendera ku mategeko n’imyigishirize by’Ababiligi.

    Iyi mibanire yatumye benshi mu Banyarwanda bajya mu Bubiligi kugira ngo barangize amasomo cyangwa bajye gukorera leta. Nubwo hari abagarukaga mu Rwanda, hari n’abandi benshi bahitaga bahatura kubera amahirwe bari babonye cyangwa ubuzima bwiza bwari bubategereje.

    Gusa icyo twavuga nuko Abana b’u Rwanda muri iki gihugu usanga barangwa no gukunda umurimo ndetse no kugirana urukundo bo ubwabo ugereranyije n’abandi bakomoka mu bindi bihugu.
    Uyu munsi ndifuza kugaruka ku munyarwanda witwa Mugisha Didier, Uyu akaba amaze igihe aba muri iki gihugu akora imirimo itandukanye ijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no kugira intego yo kwifuza ko yagira uruhare mu iterambere ry’igihugu akomokamo aricyo u Rwanda.

    Ubu Mugisha Didier arakataje mu rugero rumwerekereza ku ntego ye ndetse n’inzozi ze, Mu myaka yashize yatangije ubucuruzi bushingiye ku mafunguro aho yatangije ikigo cyitwa PILAFOOD, akaba yarafite umwihariko w’igikoni cyatekaga amafunguro cyane yiganjye umuceri uzwi nka “Pilau” abatuye muri iki gihugu bagakoresha ikoranabuhanga kugira ngo babashe gutumiza amafunguro yateguye.

    Mu gihe cya Covid-19 aho iki cyorezo cyagize ingaruka ku bukungu bw’isi muri rusange, bikaba byaratumye umushinga we udakomeza nkuko yabiteganyaga, ahitamo kuba awuharitse mu gihe gito aho yahise yerekeza mu bijyanye n’ubwiza aho yahise atangiza ikigo gikora amavuta yo kwisiga yitwa Le Picmar.

     

    Le Picmar ni ikigo gifite intego ndende ariko byumwihariko ubu ku isoko mpuzamahanga akaba ahafite amavuta yo kwisiga akomeje gukundwa n’abatari bacye i Burayi ndetse no muri Afrika.
    Sibyo gusa uyu MugishaDidier arimo gukora kuko ari kwitabira ibiganiro ndetse n’ibirori bitegurwa kandi bikitabirwa n’abashoramari kugira ngo baganire ku mishinga itandukanye ndetse no kungurana ibitekerezo.

    Ubwo aheruka mu kiganiro na Radio Imanzi akaba yaratangaje byinshi bikubiye muri uru rugendo arimo ndetse n’ahazaza ha Le Picmar ubu iri ku isoko ryo mu Rwanda.

    Yatangaje ko afite intego yo kuzubaka uruganda runini ruzajya rutunganya aya mavuta dore ko kugeza ubu aya mavuta atunganyirizwa i Burayi, Akaba avuga ko mu myaka iri imbere yifuza kuzatanga akazi ku banyarwanda benshi aho iki kigo cya Le Picmar kizaba kiri mu Rwanda ku buryo azashobora gutanga akazi gatandukanye ku banyarwanda.

    Kuri ubu uyu Mugisha Didier avuga ko Le Picmar imuha ishusho ko ibi azabigeraho kuko amavuta arimo gukundwa ku bwinshi ndetse ari no mu biganiro n’abashoramari batandukanye baba abari mu Rwanda kugira ngo aya mavuta yo kwisiga abone ubuzima gatozi ku buryo yaboneka ku bantu benshi mu Rwanda ndetse no hanze dore ko hari bimwe mu bihugu byo muri Africa yamaze kwemezwa harimo nka DR Congo, Senegal, Cameroon ndetse m’ahandi.

  • Umusore wo muri Kenya yemeza ko ari umuhungu wa Elon Musk, umukire wa mbere ku Isi

    Umusore wo muri Kenya yemeza ko ari umuhungu wa Elon Musk, umukire wa mbere ku Isi

    Inkuru itangaje iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ivuga ku musore wo muri Kenya uvuga ko ari umuhungu wa Elon Musk, umwe mu bantu bakize kurusha abandi ku Isi.

    Uyu musore, utaramenyekana amazina ye yose mu buryo bwemewe, yavuze ibi mu buryo busa n’ubutunguranye, anagaragaza ko afite ibimenyetso bishobora kwerekana isano hagati ye na Elon Musk, nyiri kompanyi zikomeye nka Tesla, SpaceX, n’izindi zigezweho.

    Nubwo uyu musore avuga ko afite ibimenyetso, benshi ku mbuga nkoranyambaga baracyabyibazaho, aho bamwe bavuga ko ashobora kuba ashaka gukurura abantu no kwamamara, mu gihe abandi bavuga ko bishoboka ko hari ukuri guhishwe n’amateka Elon Musk atigeze agaragaza.

    Hari n’abasaba ko hakorwa igerageza rya ADN (DNA test) kugira ngo hakemurwe urujijo, kuko kugeza ubu Elon Musk ubwe nta kintu aratangaza kuri ibi birego.

    Iyi si yo nkuru ya mbere yumvikanye y’umuntu uvuga ko afitanye isano n’umunyamafaranga ukomeye ku Isi. Gusa kuba byavugiwe muri Kenya bituma benshi bayikurikiranira hafi, cyane cyane kubera ko Elon Musk ntazwiho kugira inkomoko muri Afurika y’Uburasirazuba. Elon Musk akomoka muri Afurika y’Epfo.

  • Teta Sandra yagonze umugabo we Weasel amuvuna amaguru

    Teta Sandra yagonze umugabo we Weasel amuvuna amaguru

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, inkuru y’ibabaje yavuzwe i Munyonyo muri Uganda aho umuhanzi Weasel, umwe mu bagize itsinda ryamamaye rya Goodlyfe, yagonzwe n’imodoka bivugwa ko yari itwawe n’umugore we, Teta Sandra.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda, iyi mpanuka yabereye ku kabari kazwi nka ‘Shan’s Bar & Restaurant’, aho bombi bari bari nyuma yo gushyamirana bikomeye. Amakuru avuga ko Teta Sandra yagiye mu modoka, mu gihe Weasel yasigaye ahagaze imbere yayo, ariko bagakomeza guterana amagambo.

    Icyatunguranye, nk’uko bivugwa n’abari aho, ni uko Teta yahisemo kugonga Weasel ku bushake, amusiga ari ihirita hasi, ibintu byateye benshi icyizere cy’uko habayeho umugambi.

    Nyuma y’iri sanganya, Weasel yajyanywe byihuse ku bitaro aho bivugwa ko yavunitse amaguru yombi. Na Teta Sandra na we yahakomerekeye, nubwo bitaramenyekana uko ubuzima bwe buhagaze ubu.

    Amakuru yandi avuga ko Teta yahise atabwa muri yombi nyuma y’iyi mpanuka, kuko bivugwa ko ibyo yakoze atari impanuka isanzwe, ahubwo ko yari igikorwa cy’ubugome cyashoboraga no gutwara ubuzima.

    Si ubwa mbere aba bombi bagaragaza ibibazo bikomeye mu mibanire yabo. Muri 2022, Teta Sandra yahukaniye mu Rwanda kubera amakimbirane n’uyu mugabo, ariko baza kongera kubana mu 2023 ubwo yagarukaga muri Uganda.

    Mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Weasel yari i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya mukuru we, Jose Chameleone, ndetse icyo gihe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ateganya gusura Sebukwe, ibintu benshi bafashe nk’icyizere ko urugo rwabo rwari rwasubiye ku murongo.