Abagore bibumbiye mu makoperative bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru, bagiye kongererwa ubumenyi mu bijyanye no kurengera ibidukikije,babifashijwe mo n’umushinga African Women in Climate Change Award (AWCA),ufasha abagore guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije.
Uyu mushinga uzibanda by’umwihariko mu bikorwa byo gufasha abagore bo mu cyaro bibumbiye mu makoperative kugira uruhare rufatika mu kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, bahabwa amahugurwa azabongerera ubumenyi n’ubushobozi.
Nyiramana Verdiane,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AWCA,avuga ko intego y’uyu mushinga ari uguhindura imyumvire no kongerera ubushobozi abagore kugira ngo babe abayobozi mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.
Yagize ati: “Abagore bafite imbaraga nyinshi n’ubushobozi bwo kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere. AWCA izabaha ubumenyi n’ibikoresho bibafasha kugira ijambo mu gufata ibyemezo no gushyira mu bikorwa ibikorwa birambye byo kubungabunga ibidukikije.”
Mukantagara Eveliane umwe mu bagize koperative KAJU ikora ubuhinzi bwo gutubura ibiti by’imbuto ziribwa, avuga ko uyu mushinga bawitezeho kubongerera ubumenyi mu kubungabunga neza ibidukikije ndetse no gushaka ibisubizo by’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere.
Ati: “Mu bikorwa dukora nk’abadamu buri koperative yacu, turabona uyu munsinga uzatwongerera ubumenyi noneho turusheho gukora ubuhinzi bwacu neza tububyaze umusaruro, kandi tunagira uruhare mu kurengera ibidukikije.”
Ntawuhiganayo Jean Claude wo muri imwe muri koperative yo mu Karere ka Kicukiro ikora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, akaba ari umwe mu bazajya bigisha abo muri Juru uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe; asanga gushyigikira umugore mu gukoresha ubutaka neza ari intambwe ikomeye mu kurengera ibidukikije.
Yagize ati: “Iyo ufashe umugore akabona ubumenyi n’uburyo bwo gukoresha ubutaka neza, agashobora gukora uturima tw’igikoni murugo ku buso buto, bituma abubyaza umusaruro ugaragara kandi burambye, bityo bigafasha mu kurwanya iyangirika ry’ubutaka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa, yagize ati: “Guhugura abagore ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije ni kimwe mu by’ingenzi bizafasha mu kubaka iterambere rirambye. Abagore bafite uruhare mu gufata ibyemezo by’ingo zabo, bityo iyo bahuguwe neza, bigira ingaruka nziza ku mibereho y’imiryango n’iterambere ry’Igihugu.”
Biteganyijwe ko Umushinga African Women in Climate Change Award uzamara umwaka umwe ukorera mu turere dutanu ku nkunga ya Ambasade ya Australia mu Rwanda, ukaba unateganya gutanga ibihembo ku makoperative azagaragaza imikorere myiza n’udushya mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.
Ibi bikorwa bikazakorera mu makoperative y’abagore akora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu turere twa Bugesera, Kicukiro, Musanze, Gisagara na Nyamasheke.