Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye inyungu fatizo iva kuri 6.5% igera kuri 6.75%, isozanya n’igihe cyari kimaze kugera ku bwisanzure bw’iyo nyungu. Ibi bikaba bigamije kugabanya izamuka ry’ibiciro no kurigumisha mu rugero rwifuzwa rwa 2% kugeza kuri 8%.
Imibare ya leta igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku masoko ryageze kuri 7.3% muri Nyakanga 2025, rivuye kuri 7% muri Kamena. N’ubwo izamuka ry’ibiciro ryagiye rihindagurika, BNR ivuga ko ryagumye ku rugero rwifuzwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka. Biteganyijwe ko izamuka ry’ibiciro rizagera ku mpuzandengo ya 7.1% muri 2025, rikagabanuka rikagera kuri 5.6% muri 2026.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yasobanuye ko icyemezo cyo kongera inyungu fatizo kugera kuri 6.75% cyari ngombwa kugira ngo hagumishwe ho ibiciro bihamye.
Yagize ati: “Iyi nyungu izadufasha kugumisha izamuka ry’ibiciro ku rugero twiyemeje, kandi ikomeze gushyigikira iterambere rirambye ry’ubukungu.”
Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwaguka ku muvuduko ushimishije
BNR, yagaragaje ko gihembwe cya mbere cya 2025, ubukungu bwazamutseho 7.8%, bitewe n’iterambere rikomeye mu rwego rw’ubucuruzi bwa serivisi n’inganda, ndetse n’umusaruro uhagije w’ubuhinzi.
N’ubwo hari impungenge mu bucuruzi mpuzamahanga no munzira zinyuramo ibicuruzwa, BNR ivuga ko icyizere cy’ubukungu bw’igihugu mu gihembwe cya kabiri cya 2025 gikomeje kuba cyiza, kikaba gishingiye cyane ku rwego rwa serivisi n’inganda.
Imikorere y’ubucuruzi iragenda itera imbere
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko icyuho cy’ubucuruzi cyagabanutse, bitewe n’izamuka rikomeye ry’ibyoherezwa mu mahanga. Mu gihembwe cya kabiri cya 2025, agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazamutseho 15.5%, ahanini bitewe n’umusaruro mwiza w’ikawa, izamuka ry’ibyoherezwa by’amabuye y’agaciro, ndetse n’ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga.
Ibicuruzwa bitari bisanzwe byoherezwa mu mahanga na byo byazamutseho 31.1%, cyane cyane kubera izamuka ry’isoko ry’amavuta yo guteka n’ifu y’ingano bitunganyirizwa mu Rwanda.
Ku ruhande rw’ibitumizwa hanze y’igihugu, ibicuruzwa biturutse mu bihugu by’abaturanyi byagabanutseho 13.2% bitewe n’ubwiyongere bw’ibibazo by’isoko mu karere. Ariko muri rusange, ibitumizwa hanze byazamutseho 3.3%, kubera izamuka ry’ibikenerwa mu nganda zitunganya ibiribwa (nk’ibigori n’amavuta yo guteka), ibikoresho by’ubwubatsi, n’ibinyabiziga.Ibi byose byatumye icyuho cy’ubucuruzi kigabanuka ho 2.9% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2024.
BNR, ivuga ko iri gabanuka ry’icyuho ryerekana umusaruro mwiza uturuka ku kwagura ibyoherezwa mu mahanga no kongera inganda zitunganya ibicuruzwa, bikagabanya gukenera ibitumizwa hanze ndetse bikongera n’amafaranga yinjira avuye mu mahanga.