Author: Muhire Jimmy

  • APR FC yatsinze Amagaju FC isubira ku mwanya wa mbere

    APR FC yatsinze Amagaju FC isubira ku mwanya wa mbere

    Ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona, isubira ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

    Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, kuri Kigali Pele Stadium.

    APR FC yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo yongere yisubize umwanya wa mbere kuko yarushwaga inota rimwe na Rayon Sports ya mbere.

    Ku rundi ruhande Amagaju FC na yo yasabwaga gutsinda kugira ngo igabanye ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    APR FC yatangiye umukino isatira izamu rya Amagaju FC harimo uburyo bwiza ku mupira Ouattara yahaye Lamine Bah ateye ishoti ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umupira ukora kuri myugariro w’Amagaju FC ujya hejuru.

    Ku munota wa 13, APR FC yafunguye ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Djibril Ouattara n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ruboneka Jean Bosco.

    Uyu Rutahizamu yuzuzaga ibitego icyenda muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Nyuma yo gutsindwa igitego Amagaju FC yafunguye umukino atangira asatira izamu ashaka igitego cyo kwishyura ari nako APR FC na yo iri gusatira ishaka igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 39, APR FC yahushije uburyo bwabazwe bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Djibril Ouattara gutera ufatwa n’umunyezamu Twagirumukiza Clement.

    Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.

    Mu igice cya kabiri, Ikipe y’ingabo yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri harimo umupira Mugisha Gilbert yahaye Niyomugabo, na we awuhindura mu rubuga rw’amahina, Ouattara awuteye n’umutwe ujya hejuru y’izamu gato.

    Ku munota wa 60, APR FC yabonye penaliti nyuma y’uko myugariro wa Amagaju FC, Bizimana Ipthi Hadji akoze umupira n’ukuboko.

    Iyi penaliti yinjijwe neza na Denis Omedi wuzuzaga ibitego bitanu muri Shampiyona.

    Nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri, Amagaju FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura kimwe muri biri.

    Ku munota wa 85, Amagaju FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Edouard ku mupira wahinduwe wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso ashyira umupira mu rushundura.

    Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.

    Ku munota wa 90+4 Mugiraneza Frodouard winjiye mu kibuga asimbuye yatsindiye APR FC igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe ari mu rubuga rw’amahina na Hakim Kiwanuka awushyira mu izamu.

    Umukino warangiye APR FC yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1.

    APR FC yafashe umwanya wa mbere n’amanota 58 irusha Rayon Sports ya kabiri amanota abiri mbere y’uko ikina na Police FC ku cyumweru.

    Indi mikino yabaye uyu munsi, Marines FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1, Mukura VS yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1 naho Musanze FC yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.

    Imikino y’umunsi wa 27 wa Shampiyona izakomeza ku wa Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025.

    Rutsiro FC izakira Muhazi United saa 15h00 pm

    Police FC izakira Rayon Sports saa 19h00 pm

    Gorilla izakira Etiencelles saa 15h00 pm

    Ouattara Cheick Djibril agerageza gucenga
    APR FC yatsinze Amagaju FC yongera gusubira ku mwanya wa mbere
  • Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere

    Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere

    Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, Rayon Sports yongeye kwisubiza umwanya wa mbere wari umaranywe amasaha make na APR FC.

    Ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo habaye umukino umwe wasoje iy’umunsi wa 26 wa shampiyona.

    Rayon Sports yari yakiriye Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba, yasubiranye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ibitego 2-0.

    Ni ibitego byatsinzwe na Aziz Bassane ku munota wa mbere na Rukundo Abdul-Rahman “PaPlay.”

    Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Rwaka Claude utoza Gikundiro, yahishuye icyafashije ikipe ye kubona aya manota atatu.

    Ati “Twabanje kubabuza gukina hagati mu kibuga hanyuma twe dukoresha abakinnyi bacu baca ku ruhande.”

    “Bassane na Fiston ni abakinnyi bihuta, twari twavuze ko umupira turi bwake duhita tuwubagezaho byihuse kandi byadukundiye.”

    Ibindi RADIO IMANZI  yamenye byafashije iyi kipe yo mu Nzove kubona iyi ntsinzi, ni uko abakinnyi basigaye bahita batahana agahimbazamusyi ka bo.

    Gusa nk’ibisanzwe, abakunzi ba Rayon Sports ntibajya bayiva inyuma mu bihe byose yaba irimo.

    Iyi kipe yasubiranye umwanya wa mbere n’amanota 56 ikaba irusha inota rimwe APR FC ifite amanota 55.

    Mu mpera z’iki Cyumweru uhereye uyu munsi, haraba hakinwa imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona.

    Abakinnyi ba Gikundiro bishimira intsinzi
  • Golf: Akanigi Ishimwe Melissa yaciye agahigo ko gukina imyobo 18

    Golf: Akanigi Ishimwe Melissa yaciye agahigo ko gukina imyobo 18

    Umunyarwandakazi, Akanigi Ishimwe Melissa ukina umukino wa Golf, yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi ubashije gukina imyobo 18 y’ikibuga cya Golf akoresheje igihe kingana n’iminota 52.

    Ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo Ishimwe wihebeye uyu mukino, yageze kuri aka gahigo kazandikwa muri ’Guinness World Records’, nyuma yo kubikorera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf Resorts & Villas giherereye i Nyarutarama.

    Mbere yo atangira gukina, hari hageganyijwe abagomba kumubarira ibihe akoresha ndetse n’amanota. Aba bagendaga mu tumodoka twabugenewe, ariko nk’uko amategeko abigena we yakoreshaga amaguru.

    Igikapu ndetse n’imipira yo kwitabaza igihe indi iguye mu mazi yabyitwaje, ariko kugira ngo ataremererwa cyane ahitamo igikapu cyoroshye kandi kirimo inkoni enye gusa, aho kugendana 14 zigenewe umukinnyi wa Golf.

    Yatangiye urugendo rugana ku mateka, agerageza kwiruka uko imbaraga ze zose zingana. Ku mwobo wa 10 ni ho yagize ikibazo yitura hasi, ariko arabyuka arakomeza.

    Yifuzaga gukoresha iminota 55, ariko nyuma y’iminota 52 yari amaze gukora amateka atarakorwa n’undi muntu wese ku Isi.

    Akimara gukora amateka yashimiye buri wese wamubaye, ndetse agaragaza ko yari agamije guhsha ishema u Rwanda.

    Ati “Ndashimira buri wese wagize umuhate mu kumfasha. Uyu munsi ndabikoze kandi wenda ejo nshobora gutekereza gukuraho aka agahigo nashyizeho. Ibi nabikoreye igihugu cyanjye ndetse n’abagore bo mu Rwanda mu kwerekana ko natwe dushoboye.”

    Umukino wa Golf ni umwe mu yatekrejweho mu rugendo rwo kugira u Rwanda igicumbi cya siporo. Aho igihugu cyahise gitangira umushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cyatangiye kwandikirwaho amateka.

    Ubusanzwe, ikibuga cy’umukino wa Golf gifite imyobo 18, uwagikinnye yihuse akoresha amasaha abiri mu gihe ukoresha igihe kinini akimaramo amasaha ane.

                                                                  Yashyigikiwe n’inshuti