Kuri uyu wa Mbere tariki 5 mutarama 2026, nibwo ikipe ya Manchester United yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Ruben Amorim.
Ni umutoza wahawe akazi ko gutoza iyi kipe mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ayifasha kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League itsindwa na Tottenham Huspurs igitego 1-0.
Ruben Amorim asezerewe ikipe ya Manchester United iri ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rwa shampiyona y’ubwongereza. Mu butumwa Manchester United yashyize hanze yagaragaje ko yafashe icyo cyemezo mu buryo bugoye cyane ariko byakozwe kugira ngo bafatirane hakiri kare ikipe izasoze iri ku mwanya mwiza.
Manchester United yashimiye Ruben Amorim ku kazi yakoze muri iyi kipe ndetse inamwifuriza guhirwa mu buzima ndetse n’ahandi azajya gutoza.
Iyi kipe nyuma yo gutangaza ko yatandukanye na Manchester United, yahise itangaza Darren Fletch ko ari we ugiye gusigarana inshingano zo gutoza iyi kipe ndetse ku mukino izakina na Burnely niwe uzaba umutoza mukuru.
Darren Fletch niwe ugiye gusigarana Manchester United nk’umutoza mukuru
Iyi kipe y’Akarere ka Rutsiro ni yo yabitangaje kuri uyu wa Mbere binyuze mu itangazo yashyize hanze. Yavuze ko Ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwahagaritse by’agateganyo umutoza wungirije Rubangura Omar n’umutoza w’abazamu Ishimwe Ally.
Yavuze ko umwanzuro wa nyuma kuri iki kibazo uzafatwa vuba bishoboka. Bivugwa ko aba batoza bashinjwa gutsindisha ikipe ku bushake kubera kudashaka gukorana n’umutoza mukuru uheruka guhabwa aka kazi, Niyonkuru Gustave.
Rutsiro FC ni imwe mu makipe adahagaze neza kugeza ubu muri shampiyona dore ko iri ku mwanya wa 15 n’amanota 13 nyuma y’imikino 16 imaze gukina. Iyi kipe kandi ihagaritse aba batoza nyuma y’uko yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Bizumuremyi Radjab imusimbuza Niyonkuru Gustave.
Minisiteri ya Siporo (Minisports) yanyomoje amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko gukodesha Stade Amahoro bihagaze miliyoni 100 Frw, igaragaza ko ari ibihuha kuko nta gikorwa cyari cyahabera cyishyuye arenga miliyoni 32 Frw, ndetse ishimangira ko ibiciro bitagomba kuba inzitizi ku makipe.
Ubu butumwa bwa Minisiteri buje gushyira umucyo ku mpaka zagaragaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko kuri Kigali Pelé Stadium habuze umuriro mu mukino wa APR FC na Bugesera FC wabaye ku wa 3 Mutarama 2026.
Ibi byatumye bamwe bibaza impamvu amakipe adakoresha Stade Amahoro, abandi bavuga ko biterwa n’ibiciro byayo bihanitse bivugwa ko bigera kuri miliyoni 100 Frw.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga isubiza ibyavugwaga n’abantu batandukanye barimo uwitwa Eng. Papy Moses, Minisiteri ya Siporo yavuze ko nubwo Stade icungwa n’ikigo cyigenga cya QA Venue Solutions (QAVSR) hagamijwe ubunyamwuga, ibiciro bitageze aho bivugwa.
Yagize iti “Twakosora amakuru atari yo avuga ko stade ikodeshwa miliyoni ijana! Ntabwo ari byo. Kugeza ubu ibikorwa bitandukanye bimaze gukorerwa muri stade, amafaranga menshi yatanzwe harimo ubukode n’izindi serivise zijyanye no kwakira igikorwa ntarenze Miliyoni 32 Frw.”
Minisiteri yakomeje igira inama abifuza gukoresha iyi Stade kujya bagana QA Venue Solutions bakibonera amakuru ya nyayo aho kugendera ku bihuha.
Kugira ngo Stade Amahoro irusheho gukoreshwa n’amakipe yo mu Rwanda, Minisiteri yishimiye ko hari ibiganiro bigeze kure hagati y’abayicunga n’inzego z’umupira w’amaguru.
Iti “Ikindi twabamenyesha, by’umwihariko ku mupira w’amaguru, ni uko icyo kigo QAVSR cyegereye abafatanyabikorwa barimo FERWAFA na Rwanda Premier League (RPL) bumvikana uburyo n’ibiciro birambye byo gukoresha Stade Amahoro.”
Minisiteri yasobanuye ko impamvu Stade Amahoro icungwa na QA Venue Solutions ari ukugira ngo ibungabungwe neza, ibikorwaremezo birimo bifatwe neza mu gihe kirekire, ariko itibagiwe ko yubatswe kugira ngo ikoreshwe n’Abanyarwanda.
Yasoje igira iti “Stade yubatswe kugira ngo ikoreshwe n’amakipe, n’abafana ndetse n’abandi bategura ibikorwa bitandukanye… ku bw’ibyo, ibiciro ntibigomba kuba inzitizi ku makipe cyangwa ku bafana.”
Ubu butumwa buje mu gihe hitegurwa umukino ukomeye wa FERWAFA Super Cup uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, uzabera muri iyi Stade Amahoro.
Minisiteri ya Siporo, yatangaje ko bimwe mu bikubiye mu mushinga wa “Isonga” icyiciro cya Kabiri, hateganywa kubakwa ibibuga birenga 63 bya siporo zitandukanye zirimo umupira w’amaguru n’izindi.
Ibi Minisiteri yabitangaje kuri uyu wa Kane, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Minisiteri ya Sports, cyitabiriwe na Minisiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Jean François Regis, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice n’abandi bayobozi b’Amashyirahamwe atandukanye.
Mu byasobanuwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Jean François Regis ku bijyanye n’umushinga wa “Isonga” icyiciro cya Kabiri, harimo kongera Ibikorwaremezo birimo ibibuga.
Kuri iyi ngingo, Uwayezu yavuze ko hateganywa kubakwa ibibuga 63 bizafasha mu Iterambere rya Siporo ryifuzwa kugerwaho. Uretse kongera umubare w’ibibuga bikinirwaho siporo zitandukanye.
Ibibuga bigera kuri 63 bigiye kubakwa na Minisiteri ya Siporo
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, ni bwo APR FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko yahaye ikaze Memel Raouf Dao,Hakizimana Adolphe,Ngabonziza Pacifique .
Byumwihariko ku mukinnyi Memel Raouf Dao ni umukinnyi w’imyaka 21 wakiniraga AS Sonabel Ouagadougou, watsinze ibitego bitanu mu mwaka w’imikino ushize, yifuzwaga n’andi makipe arimo Singida Big Stars yo muri Tanzania.
Memel Dao yaherukaga kandi kubanza mu kibuga ubwo Burkina Faso yatsindwaga na Tunisia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 2 Kamena 2025.
Muri Mutarama, yabaye umwe mu bakinnyi beza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar.
Dao yabaye umukinnyi wa karindwi APR FC iguze nyuma ya Hakizimana Adolphe, Bugingo Hakim, Omborenga Fitina, Ronald Ssekiganda, Ngabonziza Pacifique na Iraguha Hadji.
Nyuma y’uko umwaka w’imikino 2024-2025 urangiye, benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bahise babura ikibahuza, cyane ko no ku Mugabane w’i Burayi shampiyona zarangiye ubu harimo gukina amakipe y’ibihugu.
Ishimwe Jean Claude “Cucuri” usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, yahisemo guhita ategura irushanwa ryo gufasha abakinnyi badafite amakipe kwigaragaza ndetse n’abasoje amasezerano ya bo. Ni irushanwa ryiswe “Esperance Football Tournament” rizitabirwa n’amakipe 16 azaba ari mu matsinda ane.
Biteganyijwe ko kuri uyu munsi ari bwo haba tombora ndetse hakamenyekana ingano y’ibihembo ku makipe azaba atatu ya mbere. Hazajya kandi hahembwa umukinnyi witwaye neza kuri buri mukino. Ibibuga bizifashishwa, ni icya Kigali Pelé Stadium n’icya Tapis rouge. Kureba iyi mikino ni ubuntu.
Irushanwa biteganyijwe ko rizatangira ku wa 14 Kamena rikazarangira ku wa 5 Nyakanga 2025.
Amakipe yiyandikishije ni At Sports Khadaf, Golden Generation, Kimonyi, Vinoda, Brésil, Mahama FC (y’impunzi ziri i Mahama), We Never Know, Gatoto FC, Travel Line, Zone FC, Spak Victory, All Stars, Dream Team, Kamonyi FC, La Jeunesse FC na Soaring Eagle FC.
Byitezwe ko “Esperance Football Tournament 2025” ari irushanwa rizaba ririmo abakinnyi basanzwe bagaragara mu cyiciro cya mbere mu Rwanda
Nshizirungu Hubert uzwi nka Bebe wabaye icyogere mu ikipe ya Kiyovu Sports ,Rayon Sports n’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yavuze ko ntaho umupira wo mu Rwanda waba urimo kugana mu gihe ikipe yatsinda byasabye ko ibanza gutegura (Match fixing)
Ubwo yaganiraga na Radio Imanzi mu Kiganiro Sports Debate , Nshizirungu Hubert Bebe ufite ibigwi bikomeye muri Kiyovu Sports,Rayon Sports ndetse n’Amavubi, yatangaje ko gutegura imikino ndetse no gukoresha amarozi bidakwiye na gato kuko iyo bikozwe ikipe igatsinda mu buryo budakwiye usanga inanirwa kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga ndetse abakunzi b’imikino bagacika ku bibuga.Yagize ati” Njye iyo numvise ko hari umukinnyi cyangwa umutoza wagiye muri ibyo bintu byo gutanga amanota birambabaza cyane ,ese uba uzi neza ko uko ubikora abo ubikorera ubutaha ushatse kujya mu ikipe yabo bo bakwemera kukugura kandi bakuziho ayo mafuti?”
Yongeraho ati: “Ubundi iyo hajemo ibintu byo kugura abakinnyi, ukagura amakipe ukagurisha amanota navuga ko byagira ingaruka mbi ku mupira wo mu Rwanda. Icya mbere ni uko uwo mukinnyi aba yica ahazaza he mu mupira, icya kabiri ni uko niba ari ikipe ibikoze nijya gukina mu rwego mpuzamahanga ntabwo izajya gutegura indi kipe”.
Nshizirungu Hubert Bebe yakomeje avuga ko ikipe iramutse ibikora yabanza kureba ingaruka byazayigiraho mu mikino mpuzamahanga cyane ko gukora ayo manyanga byatuma ikomera mu gihugu gusa ariko ku ruhando mpuzamahanga ikagaragara nk’ikipe iciriritse.
Aganira na Radio Imanzi kandi yanagarutse ku kuba hari amarozi avugwa mu mupira wo mu Rwanda avuga ko ibi bibaho cyane kandi bitazapfa guciga gusa anatanga inama ko amarozi meza ari ugukora imyitozo kuko ariyo igufasha kugira umusaruro mwiza.
Ati”Amarozi yo arahari kandi yahozeho byanagorana kuyaca mu mupira wacu gusa inama natanga ku bakinnyi ni ugukora imyitozo kuko niyo marozi yambere ,ese ko amarozi atatera mu izamu ngo igitego kigemo yewe ntanubwo yatuma ucenga umuntu ngo utsinde,rero bakore cyane batitaye ku bindi.”
Nshizirungu Hubert Bebe kugeza ubu yatangiye gahunda yo guteza imbere umupira w’u Rwanda ahereye mu bana bakiri bato, binyuze mu irerero yashinze ryitwa Better Future Football Academy.
Nshizirungu, ni umugabo wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi (Rwanda B) mu 1998, ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya CECAFA y’ibihugu yaberega mu Rwanda, ari nacyo gikombe rukumbi cya CECAFA u Rwanda rufite.
Yahagaritse gukina mu 2005-2006 ari muri Atraco FC. Yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi. Yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona muri Kiyovu (1992 na 1993).
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki ya 28 Gicurasi 2025 ,yatangaje ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa cyangwa ababa barananiye ababyeyi cyangwa sosiyete nyarwanda muri rusange aho yasabye guhindura imyumvire .
Minisiteri y’Uburezi yo igaragaza ko nibura 80% by’abanyeshuri bose baba bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito babona akazi nyuma yo kuyarangiza.
Naho 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.
Mu gihe 70% by’abarangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, babona akazi nyuma y’amezi atatu basoje kwiga.
RTB, yatangaje ibyo mu gihe abanyeshuri 4,562 ku wa 29 Gicurasi 2025, bazahabwa impamyabushobozi igaragaza ko barangije amasomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, (Rwanda Polytechnic).
Abiga imyuga si ababuze ibyo bakora.
Eng.Umukunzi, yanenze uburyo abanyamahanga badindije ubwenge bw’Abanyarwanda na Afurika bakabereka ko bo nta kintu bavumbura ahubwo bakwiye kwiga amateka yabo n’intambara barwanye, bityo ubwenge bwabo ntibukure.
Yongeye ho ko “ Bo bahisemo kudushyiramo ko tugomba kwiga ibyabo tukiga intambara barwanye ibyacu ntitubirebeho, batubwira ko ibyo tugenewe ari kugumana amagambo yabo mu mutwe ariko kugira ibikorwa dukora bitatureba ariho haherewe kuba imwe mu mitungo y’ibihugu byo muri Africa yarajyanywe hanze”
Gahunda ya Leta ya NST2, ishimangira kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, (TVET) ndetse n’amashuri makuru rikajyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Naho ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro (VTCs) mu buryo bwo kwigira ku murimo bizongerwa bishyirwe muri buri Kagari mu gihugu hose.
Yavuze kandi ko amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro, (TVET) n’amashuri makuru (HLIs) bizakomeza gutezwa imbere hifashishijwe ibikorwa remezo bigezweho ndetse ahabwe ibikoresho bihagije byo guteza imbere imyigishirize y’imibare, Siyansi, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (STEM) no guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Uyu muyobozi kandi yatangarije Itangazamakuru ko aho Isi igeze bisaba ko umuntu agira ubumenyi n’umwuga ufatika umuzanira inyungu kuko kutabimenya ntaho bitandukaniye no kutamenya gusoma no kwandika.
Kuri iki Cyumweru, Ikipe ya Rayon Sports bigoranye yatsindiye Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona yongera gufata umwanya wa mbere uyiganisha ku gikombe.
Ikipe ya Police FC yatangiye umukino isatira cyane ugereranyije na Rayon Sports aho yanyuzaga imipira myinshi ku ruhande rw’ibumoso rwakinahaho Ishimwe Christian n’Umunya-Nigeria, Chukwuma Odili, icyakora ubwugarizi bwa Rayon Sports bukomeza kugarira neza.
Ibi ariko byabaye iby’akanya gato, kuko Rayon Sports yari ifite Ndikuriyo Patient mu biti by’izamu; Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nshimiyimana Emmanuel na Youssou Diagne ku murongo w’abugarira; Niyonzima Olivier Seif, Ndayishimiye Richard na [Kapiteni] Muhire Kevin; Aziz Bassane, Rukundo Abdul-Rahman na Biramahire Abeddy ku murongo w’abasatira; yahise iyobora mu byerekeye guhererekanya umupira kuva ku munota wa munani w’umukino nubwo nta gitego byatanze.
Umukino wakomeje gukinirwa ku muvuduko wo hejuru, Umusifuzi, Nsabimana Céléstin asifura amakosa menshi, bituma Ishimwe Christian wa Police FC n’Umunya-Cameroun, Aziz Bassane Koulagna wa Rayon Sports berekwa amakarita y’umuhondo, mu gihe Police FC kugera ku munota wa 22 yari imaze kubona koruneri eshatu ariko itabyaje umusaruro.
Umutoza Mashami Vincent wari wabanje Niyongira Patience mu izamu; Achraf Mandela, Ishimwe Christian, David Chimezie na Ndizeye Samuel mu bwugarizi; ubutatu bwa Henry Msanga, Ngabonziza Pacifique na Nsengiyumva Siméon mu kibuga hagati; Chukwuma Odili, Mugisha Didier na Ani Elijah; yakomeje kuzibira Rayon Sports maze igice cya mbere kirangira bikiri 0-0.
Umutoza Rwaka Claude yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri, Biramahire Abeddy utatanze umusaruro mu gihe cye mu kibuga asimburwa na Ishimwe Fiston, mbere gato y’uko Umurundi, Richard Kirongozi wa Police FC yinjira mu kibuga asimbuye Chukwuma Odili mu mpinduka zakomeje gutuma Rayon Sports isatira byisumbiyeho, gusa Ishimwe Fiston na Rukundo Abdul-Rahman bananirwa kubyaza umusaruro amahirwe babonaga.
Ku munota wa 66, Ishimwe Fiston wari wakomeje gukomanga yafunguriye Rayon Sports amazamu n’umutwe ku mupira wari uzamuwe neza na Rukundo Abdul-Rahman “Paplay”, kiba igitego cy’ingenzi kuko cyari gisubije “Murera” ku mwanya wa mbere n’amanota 59.
Ku munota wa 78, Umurundi, Rukundo Abdul-Rahman yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo ibyara itukura asohorwa mu kibuga nyuma y’ikosa yari akoreye Ndizeye Samuel. Ibi byatumye Rwaka Claude wari usigaranye abakinnyi 10 mu kibuga ahatirizwa gukora impinduka zo kugarira, aho Aziz Bassane na Ndayishimiye Richard basimbuwe na Omar Gning na Souleymane Daffé, umukino urangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’ingenzi.
Iyi ntsinzi ya Rayon Sports yayisubije ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agatenyo rwa Shampiyona ya 2024/2025 n’amanota 59, mu gihe isigaje imikino itatu na Bugesera FC, Vision FC na Gorilla FC, yayitwaramo neza ikegukana Igikombe cya Shampiyona nyuma nyuma y’imyaka itanu igikoza mu biganza.
Mu wundi mukino wabereye kuri Stade y’Akarere ka Rubavu, Umuganda, igitego cya Mohamed Kyeyune n’icyitsinzwe na Shyaka Philbert byaburijemo icya Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro FC, maze bifasha Muhazi United gusohoka mu murongo utukura, ifata umwanya wa 13 n’amanota 30, isiga Amagaju FC [29] na Vision FC [20] mu murongo w’izimanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Uyu mukino wari hejuru cyane mu ntangiriro zawo, kuko ku munota wa gatanu gusa, Real Madrid yari yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Kylian Mbappe kuri penaliti.
Uyu rutahizamu yatsinze ikindi gitego ku munota wa 15, gifasha Real Madrid kurushaho kuyobora umukino ku bitego 2-1, nubwo FC Barcelone yahise ishyiramo imbaraga ishaka kwishyura.
Nyuma y’iminota ine gusa, Gerard Martin yateye ishoti rikomeye ryashoboraga kuvamo igitego, ariko Umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois, arirambura awushyira muri koruneri.
Ni koruneri yatewe neza na Ferran Torres wayishyize ku mutwe wa Eric Garcia, na we ahita awushyira mu izamu yishyura igitego cya mbere ku munota wa 19 w’umukino.
Iki gitego cyagaruye FC Barcelone mu mukino, itangira gusatira cyane izamu rya Real Madrid, no kubona imipira y’imiterekano hafi yaryo iturutse ku makosa yakorerwaga ba rutahizamu bayo barimo na Lamine Yamal.
Lamine Yamal yatsinze igitego cya kabiri cya FC Barcelone ku munota wa 32. Nyuma y’iminota ibiri gusa, Raphinha yashyizemo ikindi gitego cya gatatu nyuma yo guhabwa umupira na Pedri.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45, Raphinha yatsinze igitego cya kane nyuma y’amakosa yakozwe na Lucas Vázquez watakaje umupira ari mu rubuga rw’amahina.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Real Madrid kuko Umutoza wayo Carlo Ancelotti yakuye mu kibuga Arda Güler na Dani Ceballos ashyiramo Brahim Díaz na Luka Modrić.
Uko ni ko na Hansi Flick wa FC Barcelone yakuragamo Gerard Martin na Pau Cubarsi ashyiramo Andreas Christensen na Alejandro Balde.
Ku munota wa 70, ni bwo Real Madrid yabonye igitego cya gatatu, gitsinzwe na Kylian Mbappe wari mwiza muri uyu mukino washyize mu izamu umupira yari ahawe na Vinicius Junior. Iki ni na cyo gitego cya nyuma cyonetse muri uyu mukino warangiye ari 4-3. Iki ni cyo gitego cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino warangiye ari 4-3.
FC Barcelone yayitsinze umukino wa kane wikurikiranya muri uyu mwaka, ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona ya Espagne n’amanota 82, ikarusha Real Madrid iyikurikiye amanota arindwi, mu gihe habura imikino itatu gusa ngo umwaka w’imikino urangire.