Author: Pierre Celestin Niyirora

  • Kayonza: Guhurira mu ngando byafashije urubyiruko rurwaye diyabete kumenya uko bagomba kwiyitaho no kurwanya ubwigunge

    Kayonza: Guhurira mu ngando byafashije urubyiruko rurwaye diyabete kumenya uko bagomba kwiyitaho no kurwanya ubwigunge

    Abangavu,ingimbi n’urubyiruko barwaye diyabete y’ubwoko bwambere,nyuma yo guhurira mu ngando bahamya ko byabafashije kumenya uko bagomba kwiyitaho no kurwanya ubwigunge ndetse bakigarurira ikizere cyo kubaho nyuma yo guhabwa amakuru y’ukuri ku burwayi bwabo.

    Ni ibyagarutsweho n’abo twasanze mu ngando bategurirwa n’Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba Diyabete mu Rwanda [Rwanda Diabetes Association],ziri kubera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange.

    Umusore w’imyaka 25 wamenye ko arwaye diyabete y’ubwoko bwambere afite imyaka 7 yagize ati “Babanje kunjyana ahantu basenga,banjyana mu bavuzi gakondo kuko twakekaga ko ari ibintu baba barandoze…nyuma ngiye gupfa banjyanye kwa muganga basanga ni diyabete. Narihebye cyane numva ndiyanze ndetse n’abantu bakajya babwira mama ngo nzapfa ntacyo nzimarira…nanjye nkumva nakwipfira bikagira inzira.”

    Yongeyeho ko “Izi ngando turimo ni ubuzima bukomeye cyane kuko umuntu waje hano aba yamaze kuba nk’umuganga neza kuko batwigishije uko tugomba kwiyitaho.Nahuye n’abandi hano harimo n’abana bato bituma twongera kwigirira icyizere kuko turaganira ukumva uraruhutse”.

    Umukobwa w’imyaka 22 umaze imyaka 8 amenyeko arwaye diyabetse we ati “Bari bamaze umwaka bamvuza mu kinyarwanda byaranze, maze kwa muganga batubwirako ndwaye diyabete kuko nari maze kumenya ubwenjye nariyanze no ku ishuri nanga gusubirayo,nkumva mbese nta kizere….ariko ubu ndumva nishimye nungutse ubumenyi kuko najyaga nitera umuti uko niboneye ariko ubu nzajya mbanza nipime isukari”.

    UWINGABIRE Étienne,Umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba diyabete mu Rwanda,avuga ko mu Banyarwanda hari abagifite imyumvire ko diyabete ari iyabakuze gusa bityo umwana wayirwaye akaba yakwigunga ndetse hakaba n’abareka imiti bityo bakaba barahisemo guhuriza hamwe urubyiruko rurwaye diyabetse y’ubwoko bwambere bagasangira amakuru kuko babonaga ari cyo gisubizo.

    Ati “Mu muco w’abanyarwanda ntabwo bumva ukuntu umwana ukiri mutoya yarwara diyabete iyo bigeze mu muryango rero ikintu cyambere kiboneka n’uko umuryango udapfa kubyakira ako kanya bigatuma bibatera n’ubwigunge. Ubwo bwingunge rero iyo bwaje nibwo usanga n’umuntu ashaka kureka imiti cyangwa se n’ishuri akarivamo”.

    Yakomeje agira ati “Ariko tumaze kubona icyo kibazo Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba Diyabete mu Rwanda, twararebye dusanga uburyo bwiza cyane bwo kuvana abantu mu bwigunge ari ukubahuriza hamwe n’abandi barwaye mu gihugu hose hanyuma tugakora ingando zigamije kubanza kubumvisha ko ntabyacitse kuko ubundi ikintu kibitera ntabwo abantu baba bazi amakuru. Iyo uyamenye umenya uburyo wiyitaho ukabonana n’abandi ukagira ikizere kuko uba wasanze atari wowe wenyine ahubwo hari n’abandi barwaye”.

    UWINGABIRE Étienne,Umuhuzabikorwa wa RDA,yasabye buri wese kudaha akato umuntu urwaye diyabete kuko bituma ata icyizere.

    Diyabetse y’ubwoko bwambere ni indwara idakira ariko uwayivuje neza kandi agakurikiza inama za muganga bimufasha kubaho kandi neza ndetse ntibimubuze no gukora ibikorwa byose by’iterambere.

    Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba Diyabete mu Rwanda [RDA],risanzwe rihuriza hamwe abana n’urubyiruko barwaye diyabete y’ubwoko bwambere bagakora ingando hirya no hino mu gihugu,kuri ubu bakaba bari kuzikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange zikaba zizamara icyumweru uhereye tariki ya 02 Kanama 2025,zikaba zaritabiriwe n’abasaga 80.

    Abitabiriye ingando ziri kubera mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza.
  • Gicumbi: Abangizaga ibidukikije bacukura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko batawe muri yombi

    Gicumbi: Abangizaga ibidukikije bacukura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko batawe muri yombi

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’izindi nzego yataye muri yombi abagabo umunani bikekwa ko bari mu itsinda ry’abiyitaga abaparakomando,bagakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko,ari nako bangiza ibidukikije n’ibikorwa remezo.

    Aba bagabo bakoreraga ubu bucukuzi mu mugezi wa Gateke,uherereye mu murenge wa Bwisige,akagari ka Mukono,bafatiwe mu bikorwa byo gucukura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko,aho bangizaga imirima y’abaturage,ibidukikije byegereye uwo mugezi.Ubu bucukuzi bwatezaga umutekano muke n’ubushyamirane hagati yabo n’abaturage bahafite ibikorwa bitandukanye.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace NGIRABAKUNZI,yatangaje ko ubucukuzi butemewe nk’ubu bufite ingaruka mbi nyinshi zirimo kwangiza ibidukikije no guteza umutekano muke mu baturage.

    Ati “Iteka ubucukuzi bukozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bwangiza ibidukikije,ariko bikanateza umutekano muke hagati y’ababukora n’abafite ibikorwa byangizwa n’ubwo bucukuzi”.

    Yakomeje avuga ko Atari muri Bwisige gusa hibasiwe n’ibikorwa nk’ibi,ahubwo ko n’ahandi hose Polisi izakomeza byo kubihashya.

    Ati “Usibye aha muri Bwisige,hari n’ahandi abaturage bangirizwa imyaka n’imirima kubera abantu biyita abaparakomando.Polisi izakomeza kubakurikirana aho bari hose kugirango babiryozwe”.

    IP Ignace NGIRABAKUNZI,yavuze ko Polisi y’u Rwanda,yibutsa abantu bishora mu bucukuzi butemewe n’amategeko bw’amabuye y’agaciro kubireka kuko ku bufatanye n’abaturage ibikorwa nk’ibi bizakomeza gukumirwa,ababa bishe amategeko bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

    Abagabo umunani bafashwe kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polosi ya Byumba,aho bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

     

  • Umuganura ugiye kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO-MINALOC

    Umuganura ugiye kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO-MINALOC

    leta y’u Rwanda nyuma y’uko isubijeho kwizihiza Umuganura kuva muri 2011,iri mu nzira zo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO.

    Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC], Habimana Dominique, mu birori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu karere ka Musanze muri Sitade Ubworoherane kuri uyu wa 01 Kanama 2025, aho yavuze ko mu minsi mikuru yose izwi mu Rwanda, umuganura ariwo munsi mukuru gakondo dusigaranye ushingiye ku muco nyarwanda,bityo Leta ikaba iri mu nzira yo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi.

    Ati “Mu bihe bya kera umuganura washingiraga ku buhinzi n’ubworozi gusa ariko indangagaciro n’intimatima zawo ziracyari zimwe zo ntizihinduka arizo: guteganya, kwigira, gukunda umurimo, gushima, gusangira ndetse no gukunda igihugu. Mu minsi mikuru yose izwi mu Rwanda, umuganura niwo munsi mukuru gakondo dusigaranye ushingiye ku muco nyarwanda, niyo mpamvu leta y’u Rwanda yawusubijeho kuva muri 2011 ndetse iri mu nzira zo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO”.

    Yongeyeho ko “Kwizihiza Umuganura ni uburyo bwo kwibutsa ko aho turi hose u Rwanda rugomba kutubamo, rukatugendamo, tukarugumana”.

    Minisitiri Habimana Dominique,yavuze ko Umuganura ugiye kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO.

    Mu birori byo kwizihiza Umuganura habayeho ibikorwa byo gutanga imbuto zo guhinga,kumurika umusaruro wabonetse mu ngeri zitandukanye, gusangira no kugabira inka imiryango itanu yo mu karere ka Musanze,,abagabiwe bakaba bavuga ko zigiye kubafasha kwivana mu bukene no kubona amata ibyo bashingiraho bashima umukuru w’igihugu kuba batekerejweho bakaganuzwa muri ubu buryo.

    Nyirabiseruka Rachel,umwe mu bagabiwe yagize ati “Kuba mpawe inka ku munsi w’Umuganura ntabyo natekerezaga numvise binshimishije kandi birandenze. Igiye kumfasha kubona amata, nayaguraga buri munsi kuko mfite impinja.Kandi ndashimira Perezida wa Repubulika wadutekerejeho”.

    Bizagwira Christophe we ati “Ubusanzwe ndi umuhinizi ariko naburaga agafumbire ko kwifashisha mu buhinzi bwanjye none rero ubwo mbonye inka birakemutse…rero ntacyo nabona mvuga uretse gushimira Perezida wacu uba yadutekerejeho natwe akaduha inka tukaba tugiye kubona amata”.

    Umuganura ubusanzwe wizihizwa kuwa gatanu wambere w’ukwezi kwa Kanama,uyu mwaka wa 2025, ukaba wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “𝙐𝙢𝙪𝙜𝙖𝙣𝙪𝙧𝙖, 𝙞𝙨𝙤𝙠𝙤 𝙮’𝙪𝙗𝙪𝙢𝙬𝙚 𝙣’𝙞𝙨𝙝𝙞𝙣𝙜𝙞𝙧𝙤 𝙧𝙮𝙤 𝙠𝙬𝙞𝙜𝙞𝙧𝙖”.

     

    Abaturage bari gusangira mu birori byo kwizihiza Umuganura 2025.

  • GASABO: Polisi yafashe umugabo wakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge ‎

    GASABO: Polisi yafashe umugabo wakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge ‎

    ‎Tariki ya 31/07/25, Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo mu ka Gali ka Zindiro yafashe umugabo witwa Nzamwita Aimee ufite imyaka 38 n’umugore we witwa Nyirarukundo Fortinee w’imyaka 34 bakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage.

    ‎Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko ko NZAMWITA n’Umugore we NYIRARUKUNDO bakora inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur, Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano bahise bajya murugo rwe umugabo arafatwa ngo abazwe ibyo akora, Umugore abonye umugabo amaze gufatwa yararikumwe n’umwana mu nzu ahita afatisha umuriro Supanet n’uburiri bitangira kwaka agamine kuzimangatanya ibimenyetso, abapolisi batangiye tuzimya umuriro hanitabazwa Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (FBR) z’umuriro urazima.

    ‎Mu nzu hasanzwemo amacupa 624 arimo inzoga za Liquor ,Litiro 20 zari mu kidomoro bakoreshaga bakora izi nzoga ,ubwoko bw’inzoga bakoraga mu buryo butemewe bayitaga One Sip Gin.
    ‎Inkongi yatumye hangirika ibintu bifite agaciro ka 5.820.000 RFW, harimo inzu yangiritse ndetse n’ibintu bifite agaciro ka 2.500.000Frw.

    ‎Abafashwe n’inzoga bakoraga bafungiye kuri Station ya Bumbogo bakaba bagiye gukorerwa amadosiye agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kandi iperereza rikaba rirakomeje.

    ‎Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bose biha ububasha bwo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage ko ari ukuroga abaturage bityo bakaba batazihanganirwa kuko bangiza ubuzima bw’abaturage.

    ‎Abaturage baributswa gutanga amakuru ku bantu nkaba bagafatwa bagahanwa kuko iki n’icyaha gihanwa n’amategeko kuko usanga harimo ibyaha byinshi birimo no guhimba ibyangombwa ndetse no kwangiza ubuzima bw’abaturage.

  • Menya amateka ya Huro: ahaturukaga imbuto zo kwizihiza Umuganura

    Menya amateka ya Huro: ahaturukaga imbuto zo kwizihiza Umuganura

    Umusozi wa Huro uherereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Kera kahoze ari u Bumbogo. Hakaba ari hamwe mu hantu ndangamateka habungabunzwe.

    Huro hari umurwa w’abanyamihango b’Umuganura bitwaga Abiru bo kwa Myaka,bakaba ari nabo bategekaga uyu musozi.

    Hahurizwaga imyaka ikoherezwa ibwami gukoreshwa mu muhango w’Umuganura. Iyo ni yo mvano y’imvugo yogeye mu Rwanda igira iti: “Ihuriro ni i Huro”.

    Kimwe mu bimenyetso by’amateka i Huro ni Ivubiro ryahashyizwe n’umuvubyi witwaga Minyaruko ya Nyamikenke
    wari umwami w’u Busigi mu kinyejana cya 16,abisabwe n’Umwami  Ruganzu II Ndori.

    Ivubiro ryifashishwaga n’Abiru bapima imvura.

    Iri vubiro ryifashishwaga n’Abiru b’abahinzi bo kwa Myaka bakarikoresha bapima imvura, bashaka kumenya niba izagwira igihe cyangwa izatinda.

    Iyo bamenyaga ko izatinda bihutiraga kuyivubisha kugira ngo badatinda kubiba imbuto zizera imyaka yo gukoresha mu muhango w’Umuganura.

    Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025,ubwo abakozi b’Inteko y’Umuco,Itangazamakuru n’abandi bayobozi batandukanye basuraga i Huro nk’ahantu ndangamurage by’umwihariko ahaturukaga imbuto zo kwizihiza Umuganura,Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madamu MUKANDAYISENGA Vestine ,yavuze ko mu rwego rwo gusigasira amateka aka karere mu minsi ya vuba kagiye guha ingurane y’ubutaka umuturage ufite isambu irimo aya mateka kugirango babashe kuyabungabunga ari mu maboko yako.

    Ati “Turi muri gahunda y’uko tuzabarira umuturage uhafite ubutaka kuburyo hanyuka nk’akarere tukamuha ingurane ikwiye hanyuma tukazahashyira uruzitiro kandi turi kuvugana n’abafatanyabikorwa ku buryo dushobora kuhubaka nk’inzu ntoya ishobora kujyamo ariya mateka  abasaza basobanura amateka ni bakuru ari ejo cyangwa ejobundi bazaba batagihari ariko dushobora gushyiramo n’amashusho (video) yabo babisobanura”.

    MUKANDAYISENGA Vestine,uyobora akarere ka Gakenke,avuga ko ubuyobozi buzakomeza kubungabunga ahantu ndangamurage hari muri aka karere.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco,bwagaragaje ko mu Rwanda hari ahantu ndangamurage 530 hakaba hagomba gushyirwaho ibyapa biharanga no gukomeza kuhabungabunga.

    Bwana Uwiringiyimana Jean Claude,Intebe y’Inteko yungirije mu Nteko y’Umuco,avuga ko Inteko y’Umuco yiyemeje ku bufatanye n’uturere ahantu hose ndangamurage hazashyiraho ibyapa biharanga.

  • GASABO: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga

    GASABO: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga

    Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Ndera, Rusororo na Gikomero, yafashe abantu bateka bakanakwirakwiza ikiyobyabwenge cya kanyanga mu baturage,hafatwa Litiro zirenga 30, na bamwe mubazitekaga bagera kuri 05 bakaba bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zikorera muri iyo mirenge.

    Aba bafashwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage ku bufatanye n’abaturage batanga amakuru ababikora bagafatwa.

    Mu Murenge wa Rusororo mu Kagali ka Gasagara hafatiwe Litiro 20 n’ibikoresho bifashisha mu kuyiteka, uwayitekaga yahise yiruka inzego z’umutekano ziri kumushakisha.

    Mu Murenge wa Ndera mu Kagali ka Bwiza hafatiwe Litiro 05, ndetse n’abagabo babiri bari bayitwaye kuri moto bayishyiriye abakiriya.

    Mu Murenge wa Gikomero mu Kagali ka Murambi na Munini, hafatiwe Litiro 10 za kanyanga ndetse hanafatwa abantu 03 bayicuruzaga barafungwa.

    Kanyanga mu Rwanda ifatwa nk’ikiyobyabwenge bityo abayiteka, abayinywa na bayikwirakwiza mu baturage baba bakoze icyaha kandi gihanishwa igifungo kinini, abaturage barasbwa kwirinda ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zarabahugurukiye ngo bafatwe.

    Abaturage barashimirwa uruhare bagira mu gutanga amakuru ngo abacuruza ibiyobyabwenge bafatwe kandi bahanwe, by’umwihariko abatuye mu Mirenge yo mu nkengero z’umujyi wa Kigali hari kugaragara abacuruza ibiyobyabwenge, tunakangurira abanda bose kugira uruhare mu kurwanya ibiyobwenge dutangira amakuru ku gihe.

  • NYARUGENGE: Umusore yafatanwe ibiro bine by’urumogi

    NYARUGENGE: Umusore yafatanwe ibiro bine by’urumogi

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 26/07/2025,Polisi ikorera muri gare ya Nyabugogo, yafashe umusore witwa HABAMAHIRWE Francois w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu Karere ka BURERA mu Murenge wa NEMBA afite ibiro bine (4kgs) by’urumogi avuga ko yarukuye mu Karere ka BURERA.

    ‎HABAMAHIRWE, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, akaba yiyemerera ko yararuzanye mu mujyi wa Kigali (REMERA) aho yari guhurira n’abandi barucuruza.

    Uwafashwe n’urumogi yarafite afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubugenzacyaha, iperereza kikaba rikomeje ngo hafatwe n’abandi bakorana.

    Polisi y’Igihugu irashimira uruhare rw’abaturage bagira kugirango abantu bafite umugambi wo kwica ubuzima bw’abaturage babaha ibiyobyabwenge bafatwe, ibi kandi bikaba biragaragaza ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.

    ‎Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima No 001/moh/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    ‎Ni mu gihe itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    ‎Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

  • GASABO: Polisi yafashe abantu babiri bacuruza urumogi n’ibindi bikoresho byibwe

    GASABO: Polisi yafashe abantu babiri bacuruza urumogi n’ibindi bikoresho byibwe

    Polisi ikorera mu karere ka Gasabo,‎kuwa 25/07/2025 saa 10h00, mu mudugudu wa Gisharara, akagali Nyagahinga, umurenge Rusororo , yafashe abantu babiri bacuruza urumogi n’ibindi bikoresho byibwe.

    ‎Ni nyuma y’amakuru yahawe n’umuturage ko hari ahantu uwitwa NZAKUZWANAYO w’imyaka 38 y’amavuko acuriza urumogi, abapolisi bahise bajyayo basanga ari kurufunga mu mabule ndetse bamusangana ibiro bitatu byarwo.

    ‎Nyuma yo kumuta muri yombi,yabwiye Polisi ko arangura urwo rumogi kwa NSENGIMANA bakunze kwita Kazungu ufite imyaka 31,Polisi yihutira kuhagera isanga mu cyumba araramo urumogi ibiro bibiri na litiro imwe ya kanyanga yari ku musego .


    Kwa NSENGIMANA kandi ‎hasanzwe ibikoresho bitandukanye bigaragara ko aribyo yiba kuko atagaragaza inkomoko yabyo birimo amagare atatu yari mu gisenge cy’icyumba aryamamo n’andi abiri ari hanze,amacupa ane n’ishyiga rimwe bya gaz,Valise imwe n’bindi bitandukanye adafitiye ibisobanuro.

    ‎Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo bakaba bigiye gukorerwa amadosiye agashyikirizwa Ubugenzacyaha mu gihe cyagenwe.

    ‎Polisi y’u Rwanda irashimira abantu batanga amakuru kugirango abanyabyaha nkaba bafatwe, ikaba ishishikariza abandi gutanga amakuru cyane cyane ku bakora ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’ubujura. ‎Abishora mu byaba nabo baragirwa inama yo kubireka bagashaka ibyo bakora bizima.‎

  • GASABO: Polisi yafashe abantu 7 bibaga abaturage mu ngo

    GASABO: Polisi yafashe abantu 7 bibaga abaturage mu ngo

    Tariki ya 24/07/25, Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Ndera na Rutunga yafashe abasore barindwi bakurikiranweho ubujura bwo kwiba abaturage mu ngo bakabiba bimwe mu bikoresho byo munzu, bafashwe nyuma yahoo abaturage batuye muri iyi mirenge bagaragarije ikibazo cy’abajura babiba babanje gutobora inzu.

    Mu murenge wa Ndera mu Kagali ka Rudashya, Umudugudu wa Nyakagezi,hafatiwe abagabo 3, bafashwe na Polisi ifatanaje n’izindi nzego z’umutekano nyuma yaho bari bamaze iminsi bashakishwa kubera kugira uruhare mu kwiba amapiyese y’amagare amakarito 08 yibwe muri Duabi Port mu minsi ishize agafatirwa aho batuye ariko bagahita batoroka, bakaba bari bamaze iminsi bashakishwa.

    Mu murenge wa Rutunga mu Kagali ka Kabariza, Umudugudu wa Kabariza Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yafashe abasore 04, nyuma yuko abaturage batanze amakuru y’uko aba basore barara biba mungo z’abaturage ibikoresho byo munzu bakaba bashakishwaga baraye bafashwe, aba basore kandi ubu bujura babukoraga bitwaje ibyuma.

    Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera na Rutunga.

    Polisi y’ u Rwanda iraburira umuntu wese wumvako azatungwa n’I byabandi guhindura imyumvire agashaka ibyo akora, ubujura ntabwo bwaguhira, ntabwo bwagutunga, uziba ufatwe ufungwe bityo udindire mu iterambere, inzego z’umutekano zarabahagurukiye muhindure imyumvire mukore kuko ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.

    Turashimira abaturage batanga amakuru abajura nk’aba bagafatwa, tunashishikariza abaturage kujya batanga amakuru ku gihe bakagaragaza abantu nk’aba biba abaturage bagafatwa bagahanwa.

     

  • KIGALI: Utubari turenga 200 twasanzwe tutubahiriza amabwiriza agenga imikorere y’ubucuruzi bwo kwakira abantu n’imyidagaduro

    KIGALI: Utubari turenga 200 twasanzwe tutubahiriza amabwiriza agenga imikorere y’ubucuruzi bwo kwakira abantu n’imyidagaduro

    Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali basanze utubari 206 tutubahiriza amabwiriza agenga imikorere y’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu n’imyidagaduro.

    Ni mu bugenzuzi bwakorewe mu tubari 601 mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki ya 19 no ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga, mu rwego rwo gusuzuma iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga ubu bucuruzi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko izi ari ingamba zashyizweho zo kubahiriza amabwiriza agenga ubu bucuruzi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bwatangijwe bwo kurwanya ubusinzi bukabije.

    Yagize ati: “Mu rwego rwo gukumira no guca ubusinzi bukabije bwakomeje kugaragara cyane cyane mu rubyiruko, hashyizweho ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa hakorwa ubugenzuzi buhoraho bwa Polisi ku bufatanye n’izindi nzego zibishinzwe hagamijwe kureba ko amabwiriza agenga imikorere y’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu n’imyidagaduro yubahirizwa.”

    Yakomeje agira ati: “Ni nyuma y’uko hakomeje kugaragara kunyuranya n’aya mabwiriza nkana ku tubari twinshi n’amahoteri nyuma yo kwihanangirizwa inshuro nyinshi ari nayo mpamvu muri ubu bugenzuzi bwakozwe mu gihe cya Wikendi, hagiye hatangwa ibihano byo mu rwego rw’ubuyobozi kandi akaba ari ibikorwa bizakomeza.”

    ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abakora ubu bucuruzi kwirinda guha abari munsi y’imyaka 18 inzoga, guha inzoga abamaze kugaragaza ko basinze, kwirinda urusaku rubangamira abahaturiye n’ibindi byose binyuranyije n’amabwiriza nk’uko bikubiye mu itangazo rya RDB.

    Itangazo ry’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ryasohotse ku itariki 28 Kamena 2025, nyuma y’inama yahuje uru rwego, Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa, hasuzumwa ibibazo birebana n’umutekano, uko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, rivuga ko abafite Utubari, Restora, utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bagomba guhagarika itangwa ry’inzoga saa saba z’ijoro guhera ku wa mbere kugeza kuwa gatanu, na Saa munani z’ijoro ku wa gatandatu no ku cyumweru.

    Bategetswe kandi kugenzura ko abakiriya basohotse no gukinga amarembo yose kuri ayo masaha yavuzwe, gukora igenzura ry’amajwi asohoka kugira ngo atarenga ibipimo byemewe bigenwa n’amabwiriza ariho mu gihugu, kugenzura imyaka y’ababagana hirindwa guha inzoga abatagejeje ku myaka 18 no kudaha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.

    Mu hakorewe ubugenzuzi bikagaragara ko hatubahiriza amabwiriza harimo utubyiniro 53, amaduka acuruza likeri 64, amaguriro agezweho (supermarkets) atanu (5), amaduka asanzwe acururizwamo inzoga agera kuri 17, utubari 64, inyubako zagenewe amacumbi (lodges) ebyiri (2) na resitora imwe, hagiye hahabwa ibihano birimo guhagarikwa by’agateganyo no gucibwa amande.

    Hafashwe kandi uwari wongeye gufungura akabari n’inzu y’amacumbi (Lodge) byari byarafunzwe bitewe no gukora binyuranyije n’amabwiriza mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, hagaragara n’abagera kuri 24 bagaragaweho ubusinzi bukabije mu ruhame mu Karere ka Nyarugenge, bagiriwe inama nyuma bararekurwa.

    ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abafite utubari, restora, utubyiniro n’ahandi hacururizwa inzoga kurushaho kwigenzura ubwabo, bakirinda kunyuranya n’amabwiriza abagenga kuko ari bwo buryo bwonyine buzabarinda kugwa mu bihano n’ibihombo bijyanye nabyo bikururiye, kuko ubu bugenzuzi buzakomeza gushyirwamo imbaraga no mu gihugu hose.