Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko bagabye ibitero simusiga mu murwa mukuru wa Venezuela, bigasiga Perezida Nicolás Maduro n’umugore we,bafashwe bagakurwa muri icyo gihugu.
Ni ubutumwa Perezida Trump yanditse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026, ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social.
Trump yanditse ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zakoze neza igitero kinini cyibasiye Venezuela n’umuyobozi wayo.
Yagize ati “Perezida Nicolás Maduro, we n’umugore we bakaba bafashwe bavanwa muri icyo gihugu.”
Amerika ishinja Perezida Maduro, kuba umwe mu bantu bakomeye ku Isi bacuruza ibiyobyabwenge, cyane cyane cocaine ivanze na fentanyl, binyuzwa mu nzira zitemewe mu rwego rwo kwinjiza amafaranga menshi binyuranyije n’amategeko.
Perezida Maduro,kandi yari yarashyiriweho igihembo cya miliyoni 50 z’amadolari y’America, ku muntu wese watanga amakuru y’aho aherereye cyangwa akamufasha gufatwa.
Perezida Trump yatangaje ko “Ari intsinzi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa n’ibiyobyabwenge, kandi ko ibisobanuro birambuye azabitangaza mu kiganiro n’abanyamakuru i Florida”.
Ubutegetsi bwa Venezuela, bwari bwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagabye ibitero mu murwa mukuru Caracas, ndetse no mu zindi ntara eshatu, zirimo Miranda, La Guaira, na Aragua.Bwavugaga ko Perezida Maduro yahise atangaza ibihe bidasanzwe.
Ibi bikorwa bya America, byateje impaka ndende mu muryango mpuzamahanga, aho ibihugu bimwe bibibona nk’ivogerwa ku bwigenge bwa Venezuela, mu gihe ibindi bibifata nk’intambwe ikomeye mu kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Perezida Maduro, yari amaze igihe kinini yanga ibiganiro na Amerika, ndetse yari yaratangaje ko igihugu cye kitazigera cyemera kwinjirwamo n’ingabo z’amahanga.
