Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki ya 28 Gicurasi 2025 ,yatangaje ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa cyangwa ababa barananiye ababyeyi cyangwa sosiyete nyarwanda muri rusange aho yasabye guhindura imyumvire .
Minisiteri y’Uburezi yo igaragaza ko nibura 80% by’abanyeshuri bose baba bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito babona akazi nyuma yo kuyarangiza.
Naho 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.
Mu gihe 70% by’abarangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, babona akazi nyuma y’amezi atatu basoje kwiga.
RTB, yatangaje ibyo mu gihe abanyeshuri 4,562 ku wa 29 Gicurasi 2025, bazahabwa impamyabushobozi igaragaza ko barangije amasomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, (Rwanda Polytechnic).

Eng.Umukunzi, yanenze uburyo abanyamahanga badindije ubwenge bw’Abanyarwanda na Afurika bakabereka ko bo nta kintu bavumbura ahubwo bakwiye kwiga amateka yabo n’intambara barwanye, bityo ubwenge bwabo ntibukure.
Yagize ati: “Birasaba ko duhindura imyumvire tukumva ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa, atari ayo abantu bananiranye atari ayo abantu babuze ahandi bajya ahubwo tukumva akamaro kayo.”
Yongeye ho ko “ Bo bahisemo kudushyiramo ko tugomba kwiga ibyabo tukiga intambara barwanye ibyacu ntitubirebeho, batubwira ko ibyo tugenewe ari kugumana amagambo yabo mu mutwe ariko kugira ibikorwa dukora bitatureba ariho haherewe kuba imwe mu mitungo y’ibihugu byo muri Africa yarajyanywe hanze”

Gahunda ya Leta ya NST2, ishimangira kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, (TVET) ndetse n’amashuri makuru rikajyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Naho ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro (VTCs) mu buryo bwo kwigira ku murimo bizongerwa bishyirwe muri buri Kagari mu gihugu hose.
Yavuze kandi ko amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro, (TVET) n’amashuri makuru (HLIs) bizakomeza gutezwa imbere hifashishijwe ibikorwa remezo bigezweho ndetse ahabwe ibikoresho bihagije byo guteza imbere imyigishirize y’imibare, Siyansi, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (STEM) no guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Uyu muyobozi kandi yatangarije Itangazamakuru ko aho Isi igeze bisaba ko umuntu agira ubumenyi n’umwuga ufatika umuzanira inyungu kuko kutabimenya ntaho bitandukaniye no kutamenya gusoma no kwandika.