Abajyanama b’ubuzima batangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rya AI (Artificial Intelligence), mu kuvura abaturage no gukusanya andi makuru y’umurwayi uje ubagana.
Ni mu mushinga wiswe “umujyanama w’ubuzima mu ikoranabuhanga” ugamije kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima no kubafasha gutanga serivisi inoze kandi yihuse hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI). uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwatangijwe ku mugaragaro n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC,kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba, kuri ubu mu gihugu hose abajyanama b’ubuzima bagera kuri 600 bakaba barahawe amahugurwa y’amasomo ajyanye n’imikoreshereze y’iri koranabuhanga.

Dr. Albert Tuyishime,umuyobozi w’ ishami rishinzwe kurwanya indwara muri RBC, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha kongerera ubumenyi umujyanama w’ubuzima.
Ati “Iri koranabuhanga rizafasha kongerera ubumenyi umujyanama w’ubuzima,rizafasha umujyanama w’ubuzima gutanga serivise yuzuye ntacyo yibagiwe kuko rigenda rimwerekera ngo harabanza iki hakurikire ho iki.”
Yongeye ho ko “rizadufasha mu guhanahana amakuru hagati y’umujyanama w’ubuzima n’izindi nzego z’ubuzima zifite inshingano zo kumufasha,bityo serivise atabashije gutanga, izo nzego ziyimenye ku gihe zifashe uwari uyikeneye.”

Iri koranabuhanga kandi rizanafasha mu kwibutsa abarwayi igihe bagomba kujya gushaka serivise ndetse rinongerere icyizere umujyanama w’ubuzima kuko azaba azi neza ko ibyo ari gukora byuzuye nta gukeka ko hari icyo yibagiwe.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Rwamagana bari mu bahawe telefone ngendanwa ziri mo iri koranabuhanga, bashimangira ko rije kubafasha kwihutisha serivise batanga, ndetse no kumenya igikwiye bagomba gukorera umurwayi uje abagana.
Ingabire Lea,umujyanama w’ubuzima wo mu murenge wa Gishari yagize ati “Umurwayi arakubwira uko ameze,sisiteme igahita ikwereka icyo ugomba gukora utarinze gutekereza cyane. Niba ari ukumusuzuma malariya igahita ibikwereka,niba ari ukumwohereza ku kigo nderabuzima igahita ibikwereka ,njye nabonye ari byiza cyane.”
Mugenzi we Bikorimana Josph, we yagize ati “Iri koranabuhanga rizadufasha ku kijyanye no gutanga raporo neza,kandi natwe akazi kacu kadapfuye.Kuko niba twajyaga dutanga raporo twandika rimwe narimwe urandika ukaba hari ibyo wasimbuka cyangwa ugasanga umurwayi araje umuhaye serivise bitewe n’akazi ufite ugasanga bimwe urabisimbutse.”
Akomeza avuga ko “Rero bizihutisha kuvura umurwayi kandi natwe bitume iterambere ryacu ryihuta mu mwuga dukora wo kuvura abaturage.”

RBC,yatangije ubu buryo bushya bwifashisha AI mu bajyanama b’ubuzima ku bufatanye na SFH Rwanda, ikaba ivuga ko nyuma yo kuba ku ikubitiro ryahawe abajyanama b’ubuzima 600, gahunda ihari ari uko rigomba gukoreshwa n’abanjyanama b’ubuzima bose mu gihugu bagera ku bihumbi 58.
Umwanditsi: ISHIMWE Josue