Abafite ubumuga bw’uruhu,umwanzi wambere bafite ni izuba bagerageze bakore ariko birinda ko ryabatera kanseri y’uruhu-OIPPA

Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, Organization for Integration and Promotion of People with Albinism [OIPPA], barasaba buri wese ufite ubumuga bw’uruhu kwirinda izuba no kubahiriza amabwiriza y’abaganga kuko ari byo bizabafasha kutarwara kanseri y’uruhu ikunze kubibasira bitewe no kujya kuzuba cyane batikingiye.

 

Tuganira n’Umuyobozi wungirije wa OIPPA,Bwana KOMEZUSENGE Charles,yibukije abafite ubu bumuga ko umwanzi wambere bafite ari izuba kandi ubuzima buri mu buganza byabo.

Ati “Turabwira abantu bafite ubumuga bw’uruhu aho bari hose ko umwanzi wambere bafite ari izuba kandi ubuzima buri mu biganza byabo,bagerageze bakore ariko birinda n’izuba,bubahiriza amabwiriza atangwa n’abaganga b’indwara z’uruhu cyane ko batubwira ko ari ukwisiga amavuta yabugenewe,kwambara ingofero ndetse no kuba twakwambara twikwije”.

Bwana KOMEZUSENGE, avuga ko kwirinda iyi kenseri bitagerwaho uko bikwiye mu gihe byaharirwa abafite ubu bumuga bw’uruhu gusa,akaba asaba uruhare wese.

Yagize ati “Turasaba abantu bose cyane cyane mu bihe by’izuba kuko biba bigoye kudufasha kubabonera ingofero cyane ko zihenda ndetse n’imyambaro cyane ku miryango ikennye, byibura uwo mutima bawugire bityo tube mu Rwanda ruzira kaneri ku bafite ubumuga bw’uruhu”.

KOMEZUSENGE Charles,Umuyobozi wungirije wa OIPPA,yasabye uruhare rwa buri wese mu kurinda kanseri abafite ubumuga bw’uruhu.

Kwisuzumisha byibura inshuro eshatu ku mwaka,ni kimwe mu by’ingenzi bizafasha mu kwirinda no kwivuza hakiri kare kanseri y’uruhu,nk’uko bigarukwaho na Dr.Alice AMANI UWAJENI,Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu.

Ati “Mu rwego rwo kwirinda ko iyo kanseri ibonwa bitinze kandi uko bitinda ari nako kuyivura bizagorana,mu bwirinzi hamamo no kwisuzumisha hakiri kare. Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu rwera akwiye kwisuzumisha byibura inshuro eshatu cyangwa enye ku mwaka ariko izo ni inshuro z’umuntu udafite ikibazo.Ugifite we inshuro zose agomba kureba muganga”.

 

 

Dr.Alice AMANI UWAJENI,Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu,atanga inama ku bafite ubumuga bw’uruhu kwisuzumisha byibura inshuro eshatu ku mwaka.

Umuntu wavukanye ubumuga bw’uruhu,ntabwo ari amahitamo ye,kandi nta n’ubwo ari igihano,bityo buri wese afite inshingano zo kumwongerera amahirwe yo kutarwara kanseri y’uruhu kandi agakundwa nk’abandi bose.

OIPPA,kandi irasaba abafite ubumuga bw’uruhu kugana ibigo nderabuzima bibegereye bagahabwa amavuta arinda ko uruhu rwangizwa n’izuba cyane cyane mu bihe by’izuba. Aya mavuta atangwa ku buntu cyane ko n’iyo yashize mu bubiko bw’ikigo nderabuzima ahita atumizwa kuri zip line akazanwa n’akadege katagira umupilote (Drone).

OIPPA, n’abafatanyabikorwa bayo bari gutanga amavuta arinda ko uruhu rwangizwa n’izuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *