Ubushomeri mu Rwanda bwaragabanutse bugera kuri 11,7% mu mpera za 2025

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanutse mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2025, buva kuri 14,7% bwariho mu gihembwe cya kane cya 2024 bugera kuri 11,7%, bikaba bigaragaza intambwe ishimishije mu iterambere ry’isoko ry’umurimo.

Ibi bikubiye mu byavuye muri raporo ku Bushakashatsi bwakozwe ku Bafite imirimo ibafitiye inyungu bakora n’Abashomeri mu Rwanda (Rwanda Labour Force Survey – Quarter 4, 2025), byashyizwe hanze ku wa 23 Mutarama 2026, bukaba butanga ishusho rusange y’imiterere y’akazi, ubushomeri n’ibindi bipimo by’isoko ry’umurimo mu gihugu.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abaturage bafite imyaka 16 kuzamura, bafatwa nk’abafite imyaka yo gukora, bagera kuri 8,632,032. Muri bo, 5,536,997 bari ku isoko ry’umurimo, mu gihe 3,095,035 bari hanze yaryo.

Mu baturage bari ku isoko ry’umurimo, abagera kuri 4,890,198 bangana na 56,7% bafite akazi, mu gihe 646,799 bangana na 11,7% ari abashomeri, bisobanuye ko badafite akazi ariko bari mu rugendo rwo kugashaka kandi biteguye kugakora kabonetse.

NISR igaragaza ko hari n’icyiciro cy’abaturage batari ku isoko ry’umurimo, barimo abakora ubuhinzi bw’amaramuko, abanyeshuri biga gusa, abasheshe akanguhe, abafite ubumuga n’abacitse intege zo gushaka akazi, bagize umubare munini w’abari hanze y’isoko ry’umurimo muri iki gihe.

Ku bijyanye n’inzego zitanga akazi, urwego rwa serivisi rukomeje kuza ku isonga mu Rwanda, rutanga akazi ku gipimo cya 44,9%, rukurikirwa n’urwego rw’ubuhinzi rutanga akazi ku 39,6%, mu gihe urwego rw’inganda rutanga akazi ku 15,5%.

Mu bashomeri bose babaruwe, imibare ya NISR igaragaza ko 57,9% bari mu buhinzi bw’amaramuko, mu gihe 42,1% ari abari mu bindi byiciro by’ubushomeri, ibintu bigaragaza ko imirimo idatanga umusaruro uhagije igikomeje kugira uruhare mu mibare y’ubushomeri.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko gukomeza gutanga imibare yizewe binyuze mu bushakashatsi nk’ubu bizakomeza gufasha inzego zitandukanye gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika, bigamije guteza imbere isoko ry’umurimo no gukomeza kugabanya ubushomeri mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *