“Ntabwo tubuza abantu kurya no kunywa ariko bagomba kwitwararirika”-RDA yatanze umuburo muri iki gihe cy’iminsi mikuru

Ishyirahamwe ryita ku barwayi ba diyabete mu Rwanda (Rwanda Diabetes association-RDA), ryatanze umuburo ku baturarwanda ko bagomba kwitwararika ku byo kurya no kunywa muri iki gihe cy’iminsi mikuru,kuko bishobora ku bongerera ibyago byo kurwara indwaraza zitandura zirimo na diyabete ndetse no kuzahazwa nazo ku basanzwe bazirwaye ariko bagize uburangare bakirara muri iki gihe abantu baba bishimira iminsi mikuru.

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka,haba hari ibirori bitandukanye ndetse n’abantu bishimira ko bakiri bazima,bagafata ibyo kurya byigajemo ibyongera ibyago byo kurwara indwara zitandura cyane cyane ibirimo amavuta menshi,ibinyobwa birimo isukari yo mu nganda byaba ibisembuye n’ibidasembuye. RDA,ikaba ivuga ko itabuza abantu kurya no kunywa ariko ikabasaba kwitwararika,nk’uko byagarutsweho na UWINGABIRE Etienne,uyobora iri shyirahamwe.

Ati “Ntabwo tubuza abantu kurya no kunywa ariko mbere yo kujya mu minsi mikuru banza umenye uko uhagaze,wowe uri ku miti ntuyisige uyifate nk’uko muganga yabikubwiye…turabwira abaturarwanda bose muri rusange ko bagomba gufata ibyo kurya no kunywa bitabateza ikibazo kandi bibuke no gukora siporo”.

UWINGABIRE Etienne,Umuyobozi wa RDA,yasabye Abaturarwanda kwitwararika kubyo barya n’ibyo banywa mu minsi mikuru hagamijwe kwirinda indwara zitandura nka Diyabete.

Ubu butumwa RDA,yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 31 Ukuboza 2025, ifatanyije n’ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda NCD Alliance, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC.

Prof. MUCUMBITSI Joseph,uyobora Rwanda NCD Alliance,yasabye abaturarwanda kumenya imibare y’ibipimo by’indwara zitandura kuko aribyo bigena uko bagomba kwitwara haba mu minsi mikuru na nyuma yayo.

Yagize ati “Twese ntan’umwe udafite ibyago byo gufatwa n’indwara zitandura bishobora no kukugaragaraho muri iyi minsi isoza umwaka utari usanzwe uzi ko ubifite. Niyo mpamvu dukunda kuvuga mu nyigisho zose dutanga tuti menya imibare yawe. Ese uko ungana kose hejuru y’imyaka 35, uzi ibipimo by’umuvuduko w’amaraso ufite! Niba utazi isukari yawe ni uko utigeze wipimisha,niba utazi ubunini bwawe n’uburyo bijyana n’uburebure,ihutire kwipimisha bizagufashe kumenya uko witwara mu minsi mikuru na nyuma yayo”.

Prof. MUCUMBITSI Joseph,uyobora Rwanda NCD Alliance,yasabye abaturarwanda kumenya imibare yabo y’ibipimo by’indwara zitandura.

Dr.Ntaganda Evariste, uyobora agashami gashinzwe indwara z’umutima,muri RBC,yavuze ko ari byiza ko abantu bishimira iminsi mikuru ariko ikabasiga bafite umubiri muzima na roho nzima.

Ati” Ugomba kuba ufite umubiri muzima na roho nzima bitangiritse kubera ko wafashe ibyo bintu bijyanye n’itabi cyangwa ibindi biyobyabwenjye n’inzoga muri rusange…turasaba abantu ngo bitwararike kubyo barya n’ibyo banywa iminsi mikuru ibabere iyo kwishima aho kubabera iy’amarira”.

Dr.Ntaganda Evariste, uyobora agashami gashinzwe indwara z’umutima,muri RBC,yavuze ko ari byiza ko abantu bishimira iminsi mikuru ariko ikabasiga bafite umubiri muzima na roho nzima.

Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS,ivuga ko abantu 7 mu bantu 10 bapfa biturutse ku ndwara zitandura,kandi 73 by’abahitanwa n’indwara zitandura baturuka mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere.

Ibyo kurya no kunywa byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura birimo ibiribwa byongewemo amavuta menshi,ibitunganyirizwa mu nganda,ibinyobwa bidasembuye bitunganyirizwa mu nganda,inzoga n’itabi ndetse,kutanywa amazi ahagije no kudakora imyitoza ngororamubiri n’ibdindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *