Hari urubyiruko rwo mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasaba rwifuza ko hakongerwa ubukangurambaga kuri SIDA, kuko usanga bamwe muri bo batazi uburemere bw’iki cyorezo.
Buri mwaka, tariki 1 Ukuboza, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, unatangiza ubukangurambaga kuri iyi ndwara, bumara amezi atandatu.
Mu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, urubyiruko rwagaragaje ko bwaziye igihe kuko babonye amakuru abafasha kwirinda kwandura virusi itera SIDA.
Iradukunda Claudette yagize ati “Batugiriye inama z’ukuntu twakwitwara. Ikintu cya mbere ni ukwirinda abadushuka, byatunanira kwifata tugakoresha agakingirizo.”
Hakizimfura Isaac we yagize ati “Amakuru twabonye agiye kudufasha kurushaho kwitwara neza, by’umwihariko muri ibi bihe by’ibiruhuko.”
Urubyiruko rwibukijwe ko Virusi itera SIDA igihari ndetse ko ubwandu bushya bw’iyi virusi bwiganje mu rubyiruko rufite imyaka 24 kumanura.

Bamwe mu rubyiruko basanga kuba ari bo bugarijwe n’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ari ubukangurambaga kuri iyi ndwara bwabaye bucye.
Hakizimfura Isaac yagize ati “Mbere badusangaga ahantu hose, mu bigo by’amashuri bakadusangayo, ariko ubu bisigaye biba gacye cyane.”
Ubu bukangurambaga bwo mu murenge wa Gisozi, bwakozwe ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes, binyuze mu mushinga wabo w’ubuzima bw’imyororokere witwa SDSR-Rwanda.
Ni mushinga uyu muryango ushyira mu bikorwa mu mirenge yose 15 igize akarere ka Gasaba, ku bufatanye n’Umuryango w’Abanya-Canada witwa l’AMIE, ku nkunga ya Affaires Mondiales Canada.

Bazarama Marie Michele, Umukozi Ushinzwe imibereho myiza muri Réseau des Femmes avuga ko bazakomeza gufasha urubyiruko kubona amakuru kuri Virusi itera SIDA ndetse n’andi yose ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Yagize ati “Ubukangurambaga nk’ubu dusanzwe tubukora kandi tuzakomeza kubukora kugira ngo urubyiruko rubone amakuru yizewe.”
Michele yavuze ko uretse amakuru batangira mu bukangurambaga nk’ubu, hari n’umukangurambaga w’urungano muri buri murenge w’Akarere ka Gasabo, utanga amakuru y’ubuzima bw’imyororokere mu buryo buhoraho, ndetse n’umurongo wa telephone 8011, abantu bahamagara ku buntu bagahabwa ayo makuru.

