Abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, basabwe kugira uruhare mu guhashya TFGBV

Umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’uburinganire,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina Umugabo abigizemo uruhare (RWAMREC), ufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+), basabye Abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane bazwi nka Social Media Influencers, kugira uruhare mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga [Technology-Facilitated Gender-Based Violence- (TFGBV)], kuko rigira ingaruka zikomeye kuwarikorewe ridasize n’umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Ibi ni bimwe mu byibanzweho ubwo kuva kuwa 24 Nzeri 2025, bahuriye n’abahagarariye imiryango y’urubyiruko itari iya leta, mu mahugurwa y’iminsi itatu yabereye mu karere ka Musanze. Ni amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi mu gukora Itangazamakuru rihindura imyumvire ku bijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo,ubuzima bw’imyororokere, kurwanya no gukumira Virusi itera SIDA,ariko byose bigakorwa ab’igitsina gabo babigizemo uruhare.

Bwana Munyanziza Jonathan, Umukozi muri RWAMREC,avuga ko kuri ubu atari itangazamakuru gusa rikoresha imbuga nkoranyambaga ahubwo buri wese afite uburyo bwo kuzigeraho bikanaha icyuho ikorwa ry’iri hohoterwa rya TFGBV,akaba ariyo mpamvu asaba abahuguwe kugira uruhare mu kurirwanya.

Ati “Ku mbuga nkoranyambaga niho hakunze kubera iri hohotera rya TFGBV,kuko uwo ari we wese azifiteho uburenganzira ,nk’aba Social Media Influencers, baba bafite abantu benshi babakurikira kandi banabakunda,bafite uruhare runini mu kugabanya iryo hohoterwa bitewe n’ubutumwa bagenda batanga.Niba batanze ubutumwa bwubaka bizatuma n’ababakurikira aribyo bakora”.

Yongeyeho ko “Icyo tubashakaho rero ni ugutanga ubutwa bwubaka aho gusenya kandi budatesha agaciro umugore cyangwa umugabo”.

Munyanziza Jonathan,Umukozi muri RWAMREC,yasabye abitabiriye amahugurwa kurwanya TFGBV.

HARERIMANA Tito,ukoresha urukuta rwa X,cyane (Social Media Influencer), avuga ko abenshi bisangaga bakoze iri hohotera rya TFGBV, nyamara bazi ko bari gutebya,ariko nyuma yo guhugurwa bakaba biyemeje kuba abatangiza impinduka mu bandi.

Yagize ati “Abenshi babikoraga ariko ugasanga babikora bazi ko ari urwenya,gusererezanya cyangwa se gutebya ntabundi bugome n’ubwo hatabura ababikora nkana.Ubu rero twafashe umwanzuro wo kuba abatangiza impinduka mu bandi,nta kurebera …tukanigisha bagenzi bacu uburyo bwo gukoresha izo mbuga nkoranyambaga neza tudahohoteye abandi”.

Nshimiyimana Hadjara, Umunyamakuru wa The Comments News,avuga ko nyuma yo gusobanurirwa ubwoko bw’ihohoterwa,uburyo bwo kuryirinda no kurirwanya, agiye gushishikariza abantu kumenya imvugo bakoresha no kumenya ibyo batangaza.

Ati” Nk’abanyamakuru amajwi yacu agera kure. Icyo tugiye gukora ni ukurirwanya dushishikariza abantu kumenya imvugo bakoresha,kumenya ibyo batangaza byaba na ngombwa bakabanza bakagisha inama kuko akenshi amakosa dukora ntabwo tuba tuyazi.”

Yakomeje ati “Icyo tuzakora nanone ni ugushishikariza abantu kurwanya iryo hohoterwa nk’abantu twahawe ubumeni,dukora inkuru zigisha kandi zihindura imyumvire y’abadukurikira”.

Mu gihe isi igenda irushaho kwifashisha ikoranabuhanga, ni ngombwa ko n’imyitwarire yacu igenda ihinduka. RWAMREC na RRP+, bahamagariye buri wese by’umwihariko abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane,guharanira ikoranabuhanga ritagira ihohoterwa, rihesha agaciro buri wese, kandi ryubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *