Mu mpinduka zakozwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, hatangajwe abagize Guverinoma nshya, aho hagiye habonekamo impinduka ndetse n’abayobozi basubijwe mu myanya. Muri ibyo byatangaje benshi, harimo igikorwa cy’amateka cy’uko umugore yagizwe bwa mbere Minisitiri w’Ingabo (Umushikiranganji wo kwivuna abansi).
Uwo mugore ni Marie-Chantal Nijimbere, wari usanzwe azwi mu zindi nzego za Leta ariko nta mateka azwi afite mu gisirikare.
Marie-Chantal Nijimbere, usanzwe ari umwe mu bagore bakomeye muri politiki y’u Burundi, yari amaze imyaka ine (2020–2024) ari Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubwikorezi n’Ubukerarugendo. Mbere yaho, yigeze no kuba Minisitiri w’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Itangazamakuru.
Izi nshingano zose yazikoze atari mu nzego z’umutekano cyangwa iz’igisirikare, ibintu byatumye benshi batangazwa n’iyi nshingano nshya ahawe yo kuyobora Minisiteri isanzwe igenzurwa n’abasirikare babifitiye ubumenyi n’amateka.
Muri iyi Guverinoma nshya, Marie-Chantal Nijimbere si we wenyine wasubijwe mu nshingano. Hari n’abandi bayobozi nka François Havyarimana na Lyduine Baradahana bagarutse mu buyobozi, bigaragaza ko Perezida Ndayishimiye yahisemo guhuza gushya kwa bamwe n’ubunararibonye bw’abari basanzwe.
Gushyira umugore ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo ni intambwe ikomeye mu rugamba rwo guteza imbere uburinganire, cyane cyane mu gihugu nk’u Burundi, aho inzego z’umutekano zaho zahoze ziganjemo abagabo.