Tariki ya 31/07/25, Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo mu ka Gali ka Zindiro yafashe umugabo witwa Nzamwita Aimee ufite imyaka 38 n’umugore we witwa Nyirarukundo Fortinee w’imyaka 34 bakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage.
Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko ko NZAMWITA n’Umugore we NYIRARUKUNDO bakora inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur, Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano bahise bajya murugo rwe umugabo arafatwa ngo abazwe ibyo akora, Umugore abonye umugabo amaze gufatwa yararikumwe n’umwana mu nzu ahita afatisha umuriro Supanet n’uburiri bitangira kwaka agamine kuzimangatanya ibimenyetso, abapolisi batangiye tuzimya umuriro hanitabazwa Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (FBR) z’umuriro urazima.
Mu nzu hasanzwemo amacupa 624 arimo inzoga za Liquor ,Litiro 20 zari mu kidomoro bakoreshaga bakora izi nzoga ,ubwoko bw’inzoga bakoraga mu buryo butemewe bayitaga One Sip Gin.
Inkongi yatumye hangirika ibintu bifite agaciro ka 5.820.000 RFW, harimo inzu yangiritse ndetse n’ibintu bifite agaciro ka 2.500.000Frw.
Abafashwe n’inzoga bakoraga bafungiye kuri Station ya Bumbogo bakaba bagiye gukorerwa amadosiye agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kandi iperereza rikaba rirakomeje.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bose biha ububasha bwo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage ko ari ukuroga abaturage bityo bakaba batazihanganirwa kuko bangiza ubuzima bw’abaturage.
Abaturage baributswa gutanga amakuru ku bantu nkaba bagafatwa bagahanwa kuko iki n’icyaha gihanwa n’amategeko kuko usanga harimo ibyaha byinshi birimo no guhimba ibyangombwa ndetse no kwangiza ubuzima bw’abaturage.