Mu kiganiro cyihariye yagiranye na PEOPLE Magazine yakoreye muri gereza, Suge Knight, wahoze ari umuyobozi mukuru wa Death Row Records, yatangaje ibintu byatunguranye ku rupfu rwa Tupac Shakur, rwabaye mu mwaka wa 1996.
Suge Knight, ufunze ubu azira ibyaha bitandukanye bijyanye n’urugomo, yavuze ko Nyina wa Tupac, Afeni Shakur, yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’umuhungu we, kimwe n’icyamamare mu muziki wa Hip Hop, Sean “Diddy” Combs.
Muri iki kiganiro, Suge Knight yavuze ko Nyina wa Tupac, Afeni Shakur, yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’umuhungu we.
Yavuze ko nyuma y’uko Tupac arashwe, nuko anajyanwa mu bitaro, Afeni yasabye abaganga kutamuvura ngo bamukize, ahubwo ngo yasabye ko bamureka agapfa.
Suge yagize ati:
“Twari twizeye ko Tupac ashobora gukira kuko yararimo arwana no kubaho, ariko sinzibagirwa uko nyina yaje agasaba ko adakomeza kuvurwa. Byari nk’ukuvuga ngo: mureke apfe.”
Ibi byatangaje benshi kuko Afeni Shakur yari azwi nk’umubyeyi wakundaga umwana we cyane, akaba yaranaharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Amerika imyaka myinshi.
Suge Knight kandi yavuze ku ruhare rwavuzweho cyane rwa Sean “Diddy” Combs, icyamamare mu ruganda rwa Hip Hop.
Yavuze ko hari amakuru avuga ko Diddy yatanze amafaranga miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika (1 million USD) kugira ngo Tupac yicwe ndetse na Suge Knight ubwe yicwe.
Ibi birego si ubwa mbere bivuzwe. Mu 2018, Duane “Keefe D” Davis, umwe mu bantu bashinjwa ko bafite uruhare mu rupfu rwa Tupac, na we yavuze ko Diddy ari we wategetse icyo gitero, ariko Diddy we akomeje guhakana uruhare urwo ari rwo rwose, ndetse kugeza ubu nta na rimwe yigeze ashyirwa mu majwi n’ubutabera nk’ushinjwa cyangwa ngo afatwe mu iperereza ku mugaragaro.
Nk’uko benshi mu bakurikiranira hafi amateka ya Hip Hop babivuga, Suge Knight akomeje kugira uruhare mu gutera urujijo ku byerekeye urupfu rwa Tupac, aho buri gihe atangaza amagambo mashya, ariko nta gihamya yemeza ibyo avuga.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko Suge ashobora kuba ari gushaka gukomeza kuvugwa cyangwa guhisha ukuri nyakuri, cyane ko ari umwe mu bantu bari kumwe na Tupac mu modoka ubwo yaraswaga i Las Vegas.
Urwego rushinzwe iperereza mu mujyi wa Las Vegas (LVMPD), rwatangaje ko dosiye ku rupfu rwa Tupac igifunguye kandi ko iperereza rikomeje, cyane cyane nyuma y’uko Keefe D atabwa muri yombi muri 2023.
Gusa kugeza ubu, nta gihamya cyemeza ko Afeni Shakur cyangwa Diddy bafite uruhare rutaziguye mu rupfu rwa Tupac, ahubwo ibyo Suge Knight avuga bifatwa n’abenshi nk’ibihuha cyangwa amagambo yo kwikiza amanza.