RBC,yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kurinda abana gukoresha ibiyobyabwenjye

 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima [RBC], cyasabye ababyeyi kugira uruhare mu kwita ku bana babo no kubaka umuryango utekanye,kuko iyo bidakozwe bishobora kongerera abana gufata umwanzuro mubi wo gukoresha ibiyobyabwenjye.

Ni ibyagarutswe ho na Dr. Darius GISHOMA, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC,kuri uyu wa 26 Kamena 2025,ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ikoreshwa n’Ikwirakwizwa ry’Ibiyobyabwenge, ku nsanganyamatsiko ivuga ko “Kwirinda no Kuvuza Ababaswe n’Ibiyobyabwenge ni Inshingano za buri wese”.

Yagize ati “Iyo umuntu ari mu muryango udatekanye, bimwongerera ibyago byinshi byo gufata ibyemezo bitari byo hari mo n’icyo gishobora kuba kijyana gufata ibiyobyabwenjye.Umuryango rero turawushishikariza kwita ku bana cyane bakiri batoya,ntabwo ari ugutegereza afite imyaka 20, kuko hari igihe biba byararenze”.

Yongeye ho ko “Umwana ufite umutekano bituma n’iyo ageze igihe ashobora gufata icyemezo kitari kiza, umuryango umuba hafi. Umuryango rero turawusaba kubaba hafi mu gukumira, ariko kandi byananga yaba yageze aho aba imbata tugasaba ko umuryango utamuha akato”.

Dr. Darius GISHOMA, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC,yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kwita ku bana babo babarinda gukoresha ibiyobyabwenjye.

SHIMIRWA Palemon,ufite imyaka 30 y’amavuko wakoresheje ikiyobyabwenjye cya kanyanga mu gihe cy’imyaka ine n’igice,ariko akaza kujyanwa mu Kigo Ngororamuco,kuri ubu akaba yarabiretse ndetse akaba atunzwe n’umwuga w’ububaji yize ubwo yarari kugororwa,ashimangira ko uruharwe rw’umuryango rukenewe mu gufasha uwakoresheje ibiyobabwenjye, kuko iyo uwabikoresheje yeretswe urukundo ari bwo afata icyemezo cyo guhinduka.

Ati “Imiryango yabo ikabanza ikabegera ikabereka ko atari ibicibwa umuntu akaganirizwa, akerekwa urukundo akongera agasubizwa mo intekerezo, hanyuma uwo muntu nawe iyo amaze kubona ko amaze kugira icyerekezo nibwo afata icyemezo cy’urugendo rwo guhinduka kuko n’ababikoresha baba babizi ko ari bibi”.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco [NRS], igaragaza ko kuri ubu mu bigo ngororamuco, hari mo abari kugororwa bakoresheje ikiyobyabwenjye cy’urumogi 1537, abakoresheje Heroyine bagera kuri 138, abakoresheje kokayine 17, abakoresheje tineri, esanse cyangwa kore 397, ndetse hakaba n’abandi bavanga ibiyobyabwenjye bitandukanye bangana na 1405.

Abakoresha ibiyobyabwenjye kandi bagirwa inama yo kubireka kuko nyuma yo kuba bibangiriza ubuzima, ariko iyo babifatiwe mo babihanirwa nk’uko Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Urubyiruko rwasabwe bwirinda gukoresha ibiyobyabwenjye n’inzoga zikabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *