Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga wa Iran yavuze ko Ibitero bya Amerika kuri Sites za Nikleyeri “Nta ngaruka zikomeye byagize”

Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko ibitero biherutse kugabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri sites za nikleyeri ya Iran nta ngaruka zikomeye byagize, anavuga ko Iran ikiri ku murongo wayo wo gukomeza gahunda yayo ya nikleyeri.

Mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo ya Leta ya Iran, Khamenei yagaragaje ko ibyo bitero ari ugushotorana, ariko akemeza ko Iran idateze kugamburuzwa cyangwa ngo icike intege.

Mu magambo ye, Ayatollah Khamenei yagize ati:

“Ibitero bya Amerika ntabwo byigeze bigira icyo bihungabanya ku bikorwa byacu bya nikleyeri. Iran iracyafite ubushobozi bwuzuye bwo gukomeza gahunda yayo nk’uko twabiteganyije.”

Yakomeje avuga ko ibyo bitero ari igice cy’ubushotoranyi bwo guhangabanya ubusugire bwa Iran, ariko ko Abanya-Iran bakomeje kwihagararaho nk’uko babigize kenshi mu mateka.

Khamenei yavuze ko Iran izakomeza gahunda yayo yo guteza imbere ikoranabuhanga rya nikleyeri, anasaba abaturage kuba maso no gukomeza kugaragaza ubufatanye mu kurengera igihugu.

Ibi bitangajwe bikurikiye ibitero byagabwe na Amerika na Israel ku byicaro bikomeye bya nikleyeri muri Iran, birimo n’uruganda rwa Fordow ruzwiho kurindwa bikomeye.

U Burusiya na China bamaze kwamagana ibyo bitero, bavuga ko bishobora kongera umwuka mubi mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ariko nta gikorwa gifatika kirakorwa ku rwego mpuzamahanga uretse amagambo.

Nubwo Amerika n’inshuti zayo zivuga ko ibitero byabo byagize ingaruka zikomeye ku bikorwa bya nikleyeri ya Iran, ubuyobozi bwa Iran buhamya ko ibikorwa byabo bitahungabanyijwe kandi ko intumbero yabo igihari.

Ibi bikomeje gutuma umutekano mu karere kose uba ikibazo gikomeye, aho benshi bibaza uko Iran izakomeza kwitwara mu minsi iri imbere, ndetse n’icyo ibi byose bizakururira umubano hagati ya Iran n’ibihugu by’ibihangange ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *