Moscow, ku Cyumweru – Mu gihe Isi ikomeje kureba uko ibintu bihinduka ku muvuduko udasanzwe hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, u Burusiya bwatangaje ku mugaragaro ko hari ibihugu “byiteguye guha Iran intwaro za kirimbuzi”, ibintu byakuruye impaka ndende ku rwego mpuzamahanga.
Aya magambo yatangajwe na Dmitry Medvedev, visi perezida w’inama y’umutekano y’u Burusiya (Security Council), anazwi cyane nk’uwahoze ari Perezida w’igihugu. Ibi yabivuze nyuma y’ibitero bya Amerika byagabwe ku wa Gatandatu kuri sites za kirimbuzi za Iran, harimo uruganda rwa Fordow, ruzwiho kuba rucungiwe umutekano ukomeye.
Nk’uko Medvedev yabivuze, ibitero bya Amerika ni bwo bwa mbere byakoresheje igisasu cya GBU-57 “bunker-buster”, gikoreshwa mu kurimbura ibirindiro biri mu butaka bwimbitse. Icyo gisasu, gifite uburemere bwa toni 15, cyagabwe ku ruganda rwa Fordow n’ahandi hashinjwa gukorerwa ubushakashatsi bujyanye n’ubwubatsi bw’intwaro za kirimbuzi.
Nubwo Amerika yavuze ko yifuzaga “gusenya ibikorwa bihungabanya amahoro”, Medvedev yavuze ko ibyangiritse ari bike cyane, ndetse ko Iran igifite ubushobozi bwo gukomeza gahunda yayo ya kirimbuzi.
Ubutumwa bwa Medvedev: “Nta kizabuza Iran kubona intwaro za kirimbuzi”
Mu magambo akakaye, Medvedev yatangaje ati:
“Ibi bitero bya Amerika ntibizabuza Iran, inshuti yacu y’igihe kirekire, gukomeza inzira yihitiyemo. Kandi ndavuga mu buryo bweruye ko hari ibihugu byiteguye kuyifasha kubona intwaro za kirimbuzi.”
Nta gihugu na kimwe yigeze avuga izina, ariko ibitekerezo nk’ibi byamaganwe n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi bivuga ko byongera ubushyamirane kandi bishobora gutera intambara ndende y’akarere cyangwa isi yose.
Nka kimwe mu bihugu bikomeye bifitanye ubucuti n’u Burusiya na Iran, China nayo yasohoye itangazo rikomeye rishinja Amerika “gukoresha imbaraga z’igisirikare mu buryo butari bwo”, kandi “gusenya amahirwe y’ibiganiro by’amahoro.”
Itangazo ryasinywe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya China rivuga ko:
“Gukoresha ibisasu binini ku bikorwa bya Iran bitari byemejwe ko ari intwaro, birashyira akarere mu kaga gakomeye. Amerika igomba guhagarika ibikorwa byo gushora abandi mu ntambara.”
Ese isi iragana he?
Kuba u Burusiya butangaje ko hari ibihugu byiteguye gufasha Iran kubona intwaro za kirimbuzi, ni ikintu gikomeye mu mateka ya dipolomasi y’isi. Benshi babifata nk’ikimenyetso cy’uko intambara ishingiye ku mbaraga za kirimbuzi ishobora gusatira, igihe ibihugu bikomeye bikomeje kutumva rumwe.