Ayatollah Khamenei Yatangaje Abamusimbura mu Gihe Yakwicwa.

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje amazina y’abantu batatu bo mu rwego rwo hejuru rw’abihaye Imana (clerics) bashobora kuzamusimbura mu gihe yaba yishwe cyangwa aguye mu gitero, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times, gisubiramo amakuru cyahawe n’abayobozi batatu bo muri Iran bazi neza imigambi y’igihe cy’intambara yihariye Khamenei yateganyije.

Aya makuru, atangajwe cyane ku bijyanye n’umutekano n’imiyoborere ya Iran, yerekana ko Khamenei asigaye aba mu buhungiro bwihariye bwo munsi y’ubutaka (bunker), aho abifashijwemo n’inzego z’umutekano zo hejuru yamaze gutegeka ko hafungwa burundu imiyoboro yose y’ikoranabuhanga iri hafi ye, mu rwego rwo kugabanya amahirwe y’uko aho aherereye hashobora kumenyekana n’abamurwanya.

Ibi bikorwa birerekana uburyo ubuyobozi bwa Iran buri gukaza umurego mu kwirinda ibishobora gutungurana, cyane cyane mu bihe bitarimo umutekano usesuye nk’uko bigaragara mu Burasirazuba bwo Hagati. Khamenei, w’imyaka 85, asanzwe ari ku isonga ry’ubutegetsi bwa Iran kuva mu 1989, ndetse akunze kugirwa ibanga ku bijyanye n’ubuzima bwe n’imyanzuro ikomeye afata.

Nk’uko NYT ibitangaza, icyemezo cyo gutoranya abantu bashobora kumusimbura cyafashwe mu ibanga rikomeye, ariko kigamije gutegura neza ejo hazaza h’igihugu mu gihe cy’amage, harimo n’ibitero bishobora guturuka hanze cyangwa iby’intambara z’imbere mu gihugu.

Nubwo amazina y’abihaye Imana batatu batoranyijwe atatangajwe ku mugaragaro, inkuru ivuga ko Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ayatollah Khamenei, ndetse afitanye ubusabane bwa hafi n’inzego z’igisirikare cya Islamic Revolutionary Guards Corps (IRGC), ataza ku rutonde rw’abashobora gusimbura se. Uyu yari amaze igihe yibazwaho nk’umwe mu bashobora kuzamurwa ku rwego rw’ubuyobozi bw’ikirenga, ariko ntiyashyizwe ku rutonde, nk’uko abategetsi babitangaje.

Uwitwaga ko afite amahirwe menshi yo kuzaba umusimbura, Ibrahim Raisi, wahoze ari Perezida wa Iran w’uruhande rw’abarwanashyaka (conservateur), yitabye Imana mu mpanuka y’indege muri 2024, ibintu byafashwe nk’icyuho gikomeye mu bayobozi bashoboraga gufata inshingano z’ubuyobozi bw’igihugu.

Raisi, wakunze kurangwa n’imvugo ikomeye n’ubudahemuka kuri Khamenei, yari aherutse kuvugwa cyane mu bikorwa bya dipolomasi n’ubucuruzi hamwe n’ibihugu bikomeye by’Aziya, birimo Uburusiya n’u Bushinwa. Urupfu rwe rwagize ingaruka zikomeye ku rugamba rwa Iran rwo gutegura ihinduramatwara ry’ubuyobozi ridasize igihombo cy’icyuho cya politiki.

Abasesenguzi bavuga ko ibi byemezo bigaragaza uburyo ubutegetsi bwa Iran bukomeje gutekereza ku muco wo kwigira no kwihagararaho mu buryo bwihariye, ariko nanone bigaragaza icyifuzo cyo gukumira impinduka zishobora gutungurana. Kuba umuyobozi w’igihugu atangiye gutegura abasimbura be mu ibanga kandi yikoma ikoranabuhanga ryo hanze, ni ikimenyetso cy’uko Iran ikomeje gutinya ibitero by’ubutasi ndetse n’intambara ishingiye ku makimbirane mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *