“YONGERE NI AYAWE’’,aka ni kamwe mu dushya dukoreshwa mu bukangurambaga, katekerejwe nyuma yaho bigaragaye ko abatuye i Musanze bazigamaga muri EjoHeza ariko ugasanga akenshi bazigama amafaranga make,atari uko bayabuze ahubwo bashakaga kugendera kuri make yari yarateganijwe hagendewe ku byiciro by’Ubudehe byahoze ho.
Ubu bukangurambaga bwatanze umusaruro ushimishije kuko akarere ka Musanze, kabashije kwesa umuhigo mu mezi 8 gusa, ni ukuvuga mu mpera za Gicurasi 2025. Ndetse aka karere kakaba kamaze kurenza ho 17%. Bihwanye na 49,777,914 FRW,kuri 300,000,000 aka karere kari karihaye nk’umuhigo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025.
Kugira ngo ibi bigerwe ho hifashishijwe tumwe mu dushya turi mo na ‘’YONGERE NI AYAWE’’ aho ubuyobozi bwakoraga ubukangurambaga bwereka abaturage ibyiza byo kongera ubwizigame bwa bo nk’uko bigarukwa ho na Bwana Twagirumukiza Emmanuel, Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu karere ka Musanze.
Ati ’’Turababwira tuti kuzigama muri EjoHeza, ukazigama igihumbi,ukazigama icyatanu kandi wari ufite ubushobozi bwo kuzigama menshi ni inde uri guhima, wayongereye ko ari ayawe ! Uko ubiba ko ariko uzasarura wazigamye menshi ko bikunda !’’

Bamwe mu baturage b’akarere ka Musanze, bashimangira ko bumvise neza ibyiza byo kongera ubwizigame bwa bo kuko batangiye kubikora nk’uko bigarukwa ho na Nyirabageni Berancilla, Perezidante wa Cooperative ABISHYIZEHAMWE (Ikora Isuku mu mujyi wa Musanze), na Uwambaje Antoinette, Umwarimu kuri GS. Cyabagarura,ishuri riherereye mu murenge wa Musanze.
Nyirabageni yagize ati ‘’Inyungu iri mo n’uko iyo tubonye message dusanga hari inyungu badushyiriye ho,bigatuma tugira umwete wo gukomeza kuzigama. Ubungubu twatangiye no kuyongera,umunyamuryango yatangaga 1250 frw ariko ubu basigaye batanga 1500 frw, njyewe ubakuriye ntanga 3000 frw. ‘’
Uwambaje, we avuga ko ‘’Njyewe kubera ko nkoresha umushahara wanjye, buri kwezi amafaranga niyemeje gutanga bayakura ho nkabona ubutumwa bugufi ko amafaranga yanjye yagiye ho nta kibazo. Ahubwo ndateganya kuzayongera cyane cyane ku ruhande rw’abana kuko nabonye ari ibintu byiza, kuko ni iby’anjye n’iby’abana ni inyungu zacu twese mbese muri rusange. ‘’

Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa EjoHeza mu karere ka Musanze, igaragaza ko kugeza ku wa 19 Gicurasi 2025,abatuye mu mirenge yose uko ari 15 y’akarere ka Musanze,bamaze kwesa umuhigo wo kwizigamira muri EjoHeza,ku kigero cya 117%,ibishyira aka karere ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’igihugu aho kabanzirizwa na Rubavu iri ku mwanya wa mbere yesheje umuhigo ku kigero cya 125%,igakurikirwa na Gakenke ku kigero cya 124%, Burera ku kigero cya 122%, Rulindo ku kigero cya 120% na Rwamagana ku kigero cya 119%.
Ubuyobozi bwa EjoHeza burasaba abaturage kwiyandikisha,kwizigamira,kuzigamira undi,bifashishije ikoranabuhanga rya Ejo Heza *506#.