RIB,irasaba buri wese ukorerwa ihohoterwa kudaceceka

 

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB,rurasaba buri wese ukorerwa ihohoterwa kudaceceka ngo aterwe isoni n’ibyo akorerwa,ahubwo akarugana kugira ngo rumufashe kubona ubutabera,kuko byagaragaye ko hari abatinya kubigaragaza kubera amazina y’ubwamamare cyangwa akomeye bafite.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry,avuga ko hari bamwe byagarageye ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko bagatinya kubivuga ngo bitajya hanze nyamara ahubwo byagakwiye kuba igisebo kuwakoze ihohotera,aho kuba ku uwahohotewe.

Ati “Mu by’ukuri guhohoterwa ntabwo ari igisebo,waba umugore waba umugabo, byagombye ahubwo gutera isoni ukora rya hohotera. Wowe uhohoterwa ntabwo wari ukwiye guterwa isoni n’ibyo ukorerwa ngo uceceke ngo bitazamenyekana kuko amazina yanyu azwi,ngo muri abasitari,muri abaririmbyi,muri abantu bazwi…”

Yongeye ho ko “Turasaba abantu rero ko batera intambwe pe! Batange ibirego igihe ubona ihohoterwa rigenda rikorerwa iwawe.Ni bwa bwoko bune bw’ihohoterwa: Irishingiye ku mutungo,irishingiye ku mubiri,irishingiye ku gitsina n’irishingiye ku marangamutima.”

Raporo igaragaza ishusho y’uko uburinganire buhagaze mu turere dutandukanye tw’igihugu, Gender Statistic Profile Report 2023, yasohotse ku wa 23 Kanama 2024, igaragaza ko ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, mu marangamutima n’irishingiye ku gitsina rikigaragara.

Imibare yakusanyijwe mu 2020, igaragaza ko abagore 37% bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bahuye n’ihohoterwa ribabaza umubiri kuva bafite imyaka 15, na ho abagera kuri 23% bo bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva bafite imyaka 15.

Ku ruhande rw’abagabo bahuye n’ihohoterwa ribabaza umubiri kuva bafite imyaka 15 bagera kuri 30% na ho abo byagaragaye ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bo ni 6%.

Abagore 46% bigeze gushyingiranwa n’umugabo bakorewe ihohoterwa ribabaza umubiri, irishengura umutima cyangwa irishingiye ku gitsina mu gihe abagabo bo muri icyo cyiciro 18% na bo bahuye n’ihohoterwa ryo mu buryo butandukanye.

Raporo ya 2021-2022 ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, igaragaza ko abagore 233 [98%], bagejeje ibirego byabo muri Isange One Stop Center ziri hirya no hino mu gihugu, bahawe ubufasha kandi ibibazo byabo bigakurikiranwa mu gihe muri uwo mwaka habonetse ibirego bine [2%] by’abagabo gusa.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibarea [NISR], yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose na ho abagore bari 48.809.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *