Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, (RSSB), rwasabye abaturage kugenzura niba amakuru ari muri Sisiteme Imibereho, ariyo mbere yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Santé, basanga hari ibigomba gukosorwa cyangwa kongerwa mo bakajya ku Kagari batuye mo kugira ngo bafashwe.
Ni ibyagarutswe mu kiganiro THE INTERVIEW, cya Radio Imanzi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025, ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu-MINALOC,RSSB,n’Umujyi wa Kigali, basobanuraga uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho.
Ntigurirwa Déogratias,Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mituweli muri RSSB, yavuze ko nyuma y’uko ibyiciro by’Ubudehe bikuwe ho bigasimbuzwa Sisiteme Imibereho, bishoboka ko hari uwasanga amakuru ari mo hari icyo ashaka kuyahindura ho cyangwa agasanga atananditse,ariko ko icyo gihe yihutira kujya ku kagari atuyemo bakamufasha.
Ati” Turasabwa gukosoza cyane cyane ibijyanye n’amazina,abitabye Imana bashobora kuba bakiri mo kuko batavanywe mo,n’umwana mushyashya wavutse utari mo kubera ko wenda atarongerwa mo. Tugasaba ko mbere yo kwishyura, umuturage agomba kubanza kureba koko ko amakuru yanditse muri Sisiteme Imibereho ariyo, yasanga hari ikigomba gukosorwa akajya ku kagari atuyemo.”

Emmy Ntwali Sibomana,Umukozi ushinzwe gukurikirana ikoreshwa rya Sisiteme Imibereho muri MINALOC,avuga ko inzego zibanze ziteguye gufasha buri wese waba yasanze amakuru ari muri Sisiteme Imibereho hari ibyo yifuza kunoza cyangwa ashaka kwiyandikisha kuko atari mo, ndetse asobanura ibyangombwa bikenewe.
Ati” Uwo ajya ku biro by’akagari atuye mo, ahasanga abayobozi b’inzego z’ibanze n’ubundi basanzwe batanga izo serivise bakamufasha. Yitwaza numero y’indangamuntu y’umukuru w’urwo rugo ndetse n’izabo babana igihe ari umuryango wose utanditse mo, kuko ibyo byangombwa biba bikenewe mu gihe cyo kwivuza cyangwa kwishyura mituweli hakoreshwa indangamuntu.”
Yakomeje asobanura kandi ko mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’amakuru y’Abanyarwanda, amakuru ari muri Sisiteme Imibereho, abonwa gusa n’umuturage ubwe cyangwa undi muyobozi ubifitiye ububasha mu gihe ari kumuha serivise.
Ati “Kugirango winjire muri Sisiteme Imibereho urebe amakuru yawe, uba ugomba gukoresha numero y’indangamuntu yawe ariko kandi na simukadi uri gukoreraho, ikwiye kuba ibaruye ihujwe n’iyo ndangamuntu.”

Inzego bwite za leta zizeza abaturage gukomeza kubaba hafi kugira ngo Sisiteme Imibereho izatange umusaruro wifuzwa,ariko kandi n’abaturage barasabwa gutanga amakuru yukuri kugira ngo binafashe Leta gupanga igenamigambi ribabereye, ariyo mpamvu hazakomeza gukoreshwa uburyo butandukanye burimo, kwifashisha imbuga nkoranyambaga,ibiganiro ku ma radio no kwegera abaturage nk’uko byagarutswe ho n’Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Mujyi wa Kigali,Emma Claudine Ntirenganya.
Yagize ati “Mu mujyi turi mu bantu bashyize imbere ikoranabuhanga,unabona ko abaturage hafi ya bose baba bafite za telefone, ndetse n’abafite iza simati (smart phones) batangiye kujya baba benshi,ariko hakongerwa ho n’itangazamakuru, n’abantu dusigaye twita Social Media Influencers, buriya abaturage babatega amatwi,ariko ntan’ubwo twibagirwa gukora gahunda yo gusura urugo ku rundi.”

Ntirenganya yongeyeho ko “nk’ubungubu muri iyi minsi muri gahunda yo gukomeza gushishikariza abaturage gutanga mituweli y’umwaka ugiye kuza, ubu twatangiye gahunda yo gusura urugo ku rugo,n’ubwo bwose tubizi ko hari igihe usanga mu rugo abantu bagiye ku kazi. Dufata n’ayo masaha ya nimugoroba twe ntabwo tuvuga ngo akazi karangira sa kumi nimwe.”
Uburyo bushya bwo kwishyura mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho,kuri ubu bwatangiye gukoreshwa aho uwishyura abanza kureba amakuru ye akanze *195#,yasanga nta kosa ririmo akishyura akoresheje uburyo yahisemo aribwo:MTN MoMo,MobiCash,SACCO cyangwa Banki ya Kigali.