Abaturage bo hirya no hino mu gihugu,barashimira Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB,nyuma y’uko ibasubije telefone ngendanwa bari baribwe mu bihe bitandukanye.
Babigarutse ho kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, ubwo RIB yasubizaga benezo telephone 332, zari zaribwe mu bihe bitandukanye,ariko zikaza gufatwa nyuma y’uko abazibwe babimenyesheje uru rwego narwo rukazishakisha zimwe zigafatwa.

Karambizi Jean Eugene, nyuma yo gusubizwa telefone yari igiye kumara hafi amezi icumi ayibwe yagize ati: “Mu by’ukuri njye telefone yanjye nari narayibuze kuva mu kwezi kwa munani 2024, kugeza ubu nta kizere narimfite ko iyo telefone nshobora kuba nayibona,ariko kubw’amahirwe ndayibonye. Ndashimira RIB na leta y’u Rwanda.”
Uwamurera Sabrine,wasubijwe telefone yari yaribwe mu kwezi kwa Gatandatu 2022, we yavuze ko “Urabona kwakundi umuntu aguca intege ngo telefone ntabwo ari ikintu waregera ngo nushaka ngo ubireke, njyewe naje abantu bancha intege bati wikwirirwa ujya guta igihe ariko ndavuga ngo ntabwo nchika intege ntagiye yo, none dore ndayibonye. RIB ndabashimira cyane bakora akazi kabo neza”.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Thierry, avuga ko buri wese agomba gufata iyambere mu kwicungira umutekano,kandi akagira amakenga, ariko hakaba hakenewe n’ubufatanye bw’abaturage n’inzego mu guhahya ubujura.
Ati “Ni ukugira amakenga iteka, tugatangira amakuru ku gihe tugakomeza gufatanya ngo tubihashye.
RIB, yashimiye abatanze ibirego kugira ngo izi telefone zigaruzwe ndetse anabizeza ko RIB itazihanganira na rimwe abijandika mu byaha cy’ubujura n’ibindi byaha.

Mu gikorwa cyo gusubiza benezo telephone 332 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 77 z’amafaranga y’u Rwanda zari zaribwe, RIB kandi yerekanye abantu 19, bari mo 14, bakurikiranywe ho icyaha cyo kwiba telefone, bane bakurikiranywe ho ubujura bw’amafaranga na telephone, ndetse n’umugabo umwe ukurikiranywe ho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
