Abaturage barasabwa kugenzura niba amakuru ari muri Sisiteme Imibereho ariyo mbere yo kwishyura Mituweli-RSSB

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, (RSSB), rwasabye abaturage kugenzura niba amakuru ari muri Sisiteme Imibereho, ariyo mbere yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Santé, basanga hari ibigomba gukosorwa cyangwa kongerwamo bakajya ku Kagari batuyemo kugirango bafashwe.

Ni ibyagarutswe mu kiganiro THE INTERVIEW, cya Radio Imanzi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025, ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu-MINALOC,RSSB,n’Umujyi wa Kigali, basobanuraga uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho.

Ntigurirwa Déogratias,Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mituweli muri RSSB, yavuze ko nyuma yuko ibyiciro by’Ubudehe bikuweho bigasimbuzwa Sisiteme Imibereho, bishoboka ko hari uwasanga amakuru arimo hari icyo ashaka kuyahinduraho cyangwa agasanga atananditse,ariko ko icyo gihe yihutira kujya ku kagari atuyemo bakamufasha.

Ati” Turasabwa gukosoza cyane cyane ibijyanye n’amazina,abitabye Imana bashobora kuba bakirimo kuko batavanywemo,n’umwana mushyashya wavutse utarimo kubera ko wenda atarongerwamo. Tugasaba ko mbere yo kwishyura, umuturage agomba kubanza kureba koko ko amakuru yanditse muri Sisiteme Imibereho ariyo, yasanga hari ikigomba gukosorwa akajya ku kagari atuyemo.”

Ntigurirwa Déogratias,Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mituweli muri RSSB, ari mu kiganiro kuri Radio Imanzi.

Emmy Ntwali Sibomana,Umukozi ushinzwe gukurikirana ikoreshwa rya Sisiteme Imibereho muri MINALOC,avuga ko inzego zibanze ziteguye gufasha buri wese waba yasanze amakuru ari muri Sisiteme Imibereho hari ibyo yifuza kunoza cyangwa ashaka kwiyandikisha kuko atarimo, ndetse asobanura ibyangombwa biknewe.

Ati” Uwo ajya ku biro by’akagari atuyemo, ahasanga abayobozi b’inzego z’ibanze nubundi basanzwe batanga izo serivise bakamufasha. Yitwaza numero y’indangamuntu y’umukuru w’urwo rugo ndetse n’izabo babana igihe ari umuryango wose utanditsemo, kuko ibyo byangombwa biba bikenewe mu gihe cyo kwivuza cyangwa kwishyura mituweli hakoreshwa indangamuntu.”

Yakomeje asobanura kandi ko mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’amakuru y’Abanyarwanda, amakuru ari muri Sisiteme Imibereho abonwa gusa n’umuturage ubwe cyangwa undi muyobozi ubifitiye ububasha mu gihe ari kumuha serivise.

Ati “Kugirango winjire muri Sisiteme Imibereho urebe amakuru yawe, uba ugomba gukoresha numero y’indangamuntu yawe ariko kandi na simukadi uri gukoreraho, ikwiye kuba ibaruye ihujwe niyo ndangamuntu.”

Emmy Ntwali Sibomana,Umukozi ushinzwe gukurikirana ikoreshwa rya Sisiteme Imibereho muri MINALOC,avuga ko inzego zibanze ziteguye gufasha abaturage.

Inzego bwite za leta zizeza abaturage gukomeza kubaba hafi kugira ngo Sisiteme Imibereho izatange umusaruro wifuzwa,ariko kandi n’abaturage barasabwa gutanga amakuru yukuri kugirango binafashe Leta gupanga igenamigambi ribabereye, ariyo mpamvu hazakomeza gukoreshwa uburyo butandukanye burimo, kwifashisha imbuga nkoranyambaga,ibiganiro ku ma radio no kwegera abaturage nk’uko byagarutswe n’Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Mujyi wa Kigali,Emma Claudine Ntirenganya.

Yagize ati “Mu mujyi turi mu bantu bashyize imbere ikoranabuhanga,unabona ko abaturage hafi ya bose baba bafite za telefone,  ndetse n’abafite iza simati (smart phones) batangiye kujya baba benshi,ariko hakongerwa ho n’itangazamakuru, n’abantu dusigaye twita Social Media Influencers, buriya abaturage babatega amatwi,ariko ntan’ubwo twibagirwa gukora gahunda yo gusura urugo ku rundi.”

Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Mujyi wa Kigali,yari umutimirwa mu kiganiro THE INTERVIEW,kuri Radio Imanzi.

Ntirenganya yongeyeho ko “nk’ubungubu muri iyi minsi muri gahunda yo gukomeza gushishikariza abaturage gutanga mituweli yumwaka ugiye kuza, ubu twatangiye gahunda yo gusura urugo ku rugo,n’ubwo bwose tubizi ko hari igihe usanga mu rugo abantu bagiye ku kazi. Dufata n’ayo masaha ya nimugoroba twe ntabwo tuvuga ngo akazi karangira sa kumi nimwe.”

 

Uburyo bushya bwo kwishyura mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho,kuri ubu bwatangiye gukoreshwa aho uwishyura abanza kureba amakuru ye akanze *195#,yasanga nta kosa ririmo akishyura akoresheje uburyo yahisemo aribwo:MTN MoMo,MobiCash,SACCO cyangwa Banki ya Kigali.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *