Ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona, isubira ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, kuri Kigali Pele Stadium.
APR FC yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo yongere yisubize umwanya wa mbere kuko yarushwaga inota rimwe na Rayon Sports ya mbere.
Ku rundi ruhande Amagaju FC na yo yasabwaga gutsinda kugira ngo igabanye ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
APR FC yatangiye umukino isatira izamu rya Amagaju FC harimo uburyo bwiza ku mupira Ouattara yahaye Lamine Bah ateye ishoti ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umupira ukora kuri myugariro w’Amagaju FC ujya hejuru.
Ku munota wa 13, APR FC yafunguye ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Djibril Ouattara n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ruboneka Jean Bosco.
Uyu Rutahizamu yuzuzaga ibitego icyenda muri Shampiyona y’u Rwanda.
Nyuma yo gutsindwa igitego Amagaju FC yafunguye umukino atangira asatira izamu ashaka igitego cyo kwishyura ari nako APR FC na yo iri gusatira ishaka igitego cya kabiri.
Ku munota wa 39, APR FC yahushije uburyo bwabazwe bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Djibril Ouattara gutera ufatwa n’umunyezamu Twagirumukiza Clement.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, Ikipe y’ingabo yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri harimo umupira Mugisha Gilbert yahaye Niyomugabo, na we awuhindura mu rubuga rw’amahina, Ouattara awuteye n’umutwe ujya hejuru y’izamu gato.
Ku munota wa 60, APR FC yabonye penaliti nyuma y’uko myugariro wa Amagaju FC, Bizimana Ipthi Hadji akoze umupira n’ukuboko.
Iyi penaliti yinjijwe neza na Denis Omedi wuzuzaga ibitego bitanu muri Shampiyona.
Nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri, Amagaju FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura kimwe muri biri.
Ku munota wa 85, Amagaju FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Edouard ku mupira wahinduwe wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso ashyira umupira mu rushundura.
Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.
Ku munota wa 90+4 Mugiraneza Frodouard winjiye mu kibuga asimbuye yatsindiye APR FC igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe ari mu rubuga rw’amahina na Hakim Kiwanuka awushyira mu izamu.
Umukino warangiye APR FC yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1.
APR FC yafashe umwanya wa mbere n’amanota 58 irusha Rayon Sports ya kabiri amanota abiri mbere y’uko ikina na Police FC ku cyumweru.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Marines FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1, Mukura VS yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1 naho Musanze FC yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.
Imikino y’umunsi wa 27 wa Shampiyona izakomeza ku wa Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025.
Rutsiro FC izakira Muhazi United saa 15h00 pm
Police FC izakira Rayon Sports saa 19h00 pm
Gorilla izakira Etiencelles saa 15h00 pm

