Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere

Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, Rayon Sports yongeye kwisubiza umwanya wa mbere wari umaranywe amasaha make na APR FC.

Ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo habaye umukino umwe wasoje iy’umunsi wa 26 wa shampiyona.

Rayon Sports yari yakiriye Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba, yasubiranye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ibitego 2-0.

Ni ibitego byatsinzwe na Aziz Bassane ku munota wa mbere na Rukundo Abdul-Rahman “PaPlay.”

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Rwaka Claude utoza Gikundiro, yahishuye icyafashije ikipe ye kubona aya manota atatu.

Ati “Twabanje kubabuza gukina hagati mu kibuga hanyuma twe dukoresha abakinnyi bacu baca ku ruhande.”

“Bassane na Fiston ni abakinnyi bihuta, twari twavuze ko umupira turi bwake duhita tuwubagezaho byihuse kandi byadukundiye.”

Ibindi RADIO IMANZI  yamenye byafashije iyi kipe yo mu Nzove kubona iyi ntsinzi, ni uko abakinnyi basigaye bahita batahana agahimbazamusyi ka bo.

Gusa nk’ibisanzwe, abakunzi ba Rayon Sports ntibajya bayiva inyuma mu bihe byose yaba irimo.

Iyi kipe yasubiranye umwanya wa mbere n’amanota 56 ikaba irusha inota rimwe APR FC ifite amanota 55.

Mu mpera z’iki Cyumweru uhereye uyu munsi, haraba hakinwa imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona.

Abakinnyi ba Gikundiro bishimira intsinzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *