Umunyarwandakazi, Akanigi Ishimwe Melissa ukina umukino wa Golf, yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi ubashije gukina imyobo 18 y’ikibuga cya Golf akoresheje igihe kingana n’iminota 52.
Ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo Ishimwe wihebeye uyu mukino, yageze kuri aka gahigo kazandikwa muri ’Guinness World Records’, nyuma yo kubikorera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf Resorts & Villas giherereye i Nyarutarama.
Mbere yo atangira gukina, hari hageganyijwe abagomba kumubarira ibihe akoresha ndetse n’amanota. Aba bagendaga mu tumodoka twabugenewe, ariko nk’uko amategeko abigena we yakoreshaga amaguru.
Igikapu ndetse n’imipira yo kwitabaza igihe indi iguye mu mazi yabyitwaje, ariko kugira ngo ataremererwa cyane ahitamo igikapu cyoroshye kandi kirimo inkoni enye gusa, aho kugendana 14 zigenewe umukinnyi wa Golf.
Yatangiye urugendo rugana ku mateka, agerageza kwiruka uko imbaraga ze zose zingana. Ku mwobo wa 10 ni ho yagize ikibazo yitura hasi, ariko arabyuka arakomeza.
Yifuzaga gukoresha iminota 55, ariko nyuma y’iminota 52 yari amaze gukora amateka atarakorwa n’undi muntu wese ku Isi.
Akimara gukora amateka yashimiye buri wese wamubaye, ndetse agaragaza ko yari agamije guhsha ishema u Rwanda.
Ati “Ndashimira buri wese wagize umuhate mu kumfasha. Uyu munsi ndabikoze kandi wenda ejo nshobora gutekereza gukuraho aka agahigo nashyizeho. Ibi nabikoreye igihugu cyanjye ndetse n’abagore bo mu Rwanda mu kwerekana ko natwe dushoboye.”
Umukino wa Golf ni umwe mu yatekrejweho mu rugendo rwo kugira u Rwanda igicumbi cya siporo. Aho igihugu cyahise gitangira umushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cyatangiye kwandikirwaho amateka.
Ubusanzwe, ikibuga cy’umukino wa Golf gifite imyobo 18, uwagikinnye yihuse akoresha amasaha abiri mu gihe ukoresha igihe kinini akimaramo amasaha ane.
