Sudan Yahagaritse Umubano wa Dipolomasi n’Igihugu Ishinja Ko Gitera Inkunga Inyeshyamba

Mu gihe intambara ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi muri Sudan, Leta y’iki gihugu yatangaje ko ihagaritse umubano wa dipolomasi n’igihugu kitatangajwe izina, igishinja gufasha umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’ingabo za Leta.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rya Sudan, rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku “bimenyetso bifatika bigaragaza ko icyo gihugu cyagize uruhare mu gutera inkunga inyeshyamba, binyuze mu buryo bwa politiki, ubufasha bw’intwaro n’itumanaho.” Leta ivuga ko ibyo ari ibikorwa bigamije kwivanga mu miyoborere y’igihugu no guhungabanya umutekano wacyo.

Who Are Sudan's Rapid Support Forces? - The New York Times

Umutwe wa RSF uyobowe na Mohamed Hamdan Dagalo (Hemedti), wigeze kuba igice cy’igisirikare cya Leta, ariko ukaza kwigomeka mu ntambara yatangiye muri Mata 2023. Kuva icyo gihe, RSF yigaruriye ibice binini bya Sudan birimo n’uduce twa Khartoum ndetse na Darfur, bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku baturage no ku miterere ya Leta.

Nubwo igihugu cyavuzwe kitatangajwe ku mugaragaro, bamwe mu basesenguzi bemeza ko bishobora kuba ari kimwe mu bihugu byo mu karere cyangwa ku rwego mpuzamahanga byavuzwe mu nyandiko zitandukanye nk’abatiza umurindi uyu mutwe, birimo Emirates Arabes Unies (UAE) cyangwa Tchad. Icyakora Leta ya Sudan yavuze ko “ikomeje gukusanya ibimenyetso byose bizatuma izina ry’icyo gihugu ritangazwa mu buryo bwemewe n’amategeko mpuzamahanga.”

Viewfinder: Members of Sudan's Rapid Support Forces Stand Guard

Iki cyemezo kije mu gihe Sudan ikomeje gusaba inkunga mpuzamahanga yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke no kugarura ubwumvikane hagati y’impande zishyamiranye. Sudan yanahamagariye Umuryango w’Abibumbye (UN) n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) kugira uruhare rugaragara mu kwamagana ibihugu bikomeje gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro, aho kubashishikariza inzira y’amahoro.

Kugeza ubu, iyi ntambara imaze guhitana abantu barenga 13,000, abandi barenga 7 miliyoni baravuye mu byabo, nk’uko imibare y’Umuryango w’Abibumbye ibigaragaza. Imiryango mpuzamahanga irimo Médecins Sans Frontières na ICRC ivuga ko ibitaro n’ibigo nderabuzima byinshi bimaze gusenyuka, abandi bantu bakabura ubuvuzi bw’ibanze.

Sudan: Rapid Support Forces Facebook pages removed from platform | Middle  East Eye

Icyemezo cya Sudan cyo guca umubano na kimwe mu bihugu by’inshuti zayo, ni intambwe ikomeye kandi ishobora gutuma umwuka mubi hagati y’ibi bihugu urushaho gukara. Ndetse binatanga ishusho y’uko ikibazo cy’intambara muri Sudan gishobora gukomeza gufata isura mpuzamahanga, kikaba intandaro y’ubushyamirane bwambukiranya imipaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *