Afrique Joe yahakanye ibihuha byamuvugwagaho, atangaza Album nshya n’urubuga rushya rwa YouTube

KIGALI — Umuhanzi Afrique Joe, umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite umwihariko mu njyana ya Hip Hop na Afro-fusion, yahakanye amakuru yavugaga ko yafungiwe mu kigo ngororamuco kubera ibiyobyabwenge, avuga ko ibyo ari ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bigamije kumutesha agaciro. Yemeje ko yagiye mu kigo ngororamuco ku bushake bwe, agamije kwitekerezaho, kwiyubaka no gushyira ibintu ku murongo.

“Nari nkeneye igihe cyo kwisubiraho” — Afrique Joe
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Afrique Joe yasobanuye ko atigeze afatwa cyangwa afungirwa kubera ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, ahubwo ko yari yifuje guhagarika akanya gato ibikorwa by’ubuhanzi kugira ngo yite ku buzima bwe bwite n’imitekerereze.

“Hari igihe ubuzima bugusaba guhindura icyerekezo, ukabanza ukitekerezaho. Sinigeze njya ngororamuco kubera ko narenze ku mategeko. Nari nkeneye guhagarara gato, nsubize ibintu ku murongo.” — Afrique Joe

Ibi yabivuze mu gihe benshi ku mbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bavuga ko yaba yarafashwe kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibintu yahakanye yivuye inyuma.

Album nshya iri mu nzira
Uyu muhanzi utajya ahisha amarangamutima ye, yavuze ko ari gutegura Album ye ya mbere, izasohoka mu mezi ari imbere. Nubwo atatangaje izina ry’iyo Album cyangwa itariki nyayo izasohokeraho, yavuze ko izaba irimo indirimbo zigaruka ku buzima, imivurungano y’urubyiruko, ndetse n’urugendo rwe nk’umuhanzi.

“Iyi album izaba ari igikoresho cy’ubuvugizi no gutanga ubutumwa. Izagaragaza Afrika Joe mushya, watekereje, wiyubatse kandi wifuza kuvugira urubyiruko.”

Youtube Channel nshya: “Afrique Official”
Mu bindi bikorwa byo kwiyubaka no kongera guhuza n’abakunzi be, Afrique Joe yashyizeho urubuga rushya rwa YouTube yise “Afrique Official”, nyuma yo kubura uburenganzira ku yindi channel yari asanzwe akoresha.

Yavuze ko iyo channel ya mbere yayitakaje kubera amakosa y’ubuyobozi n’imikoranire itanoze, kandi ko byamubereye isomo rikomeye ryo kwiyobora no kugenzura ibikorwa bye bwite.

“Iyi channel nshya ni intangiriro y’urugendo rushya. Ndashaka ko abafana banjye bongera kungarukira, twubake umubano mushya n’ubufatanye bukomeye kurushaho.”

Channel ye nshya izajya ishyirwaho indirimbo, freestyle, ibiganiro n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubuhanzi bwe.

Nubwo yahuye n’ibigeragezo, Afrique Joe ari kwiyubaka mu buryo bushya, atanga ishusho y’umuhanzi ushaka gutanga umusanzu ukomeye mu muziki nyarwanda. Abakunzi b’ibihangano bye bariteze byinshi kuri Album ye ya mbere ndetse no kuri channel nshya ya YouTube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *