WASHINGTON D.C — Ku wa 3 Gicurasi 2025, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriye igikorwa ngarukamwaka kizwi nka “Around the World Embassy Tour”, gihuza ambasade z’ibihugu bitandukanye zikorera muri Amerika, aho buri gihugu cyerekana umuco wacyo binyuze mu birori n’imurikabikorwa.
Ambasade y’u Rwanda, iri mu murwa mukuru Washington D.C., yakiriye abantu barenga 2,000 baturutse mu mpande zitandukanye z’Amerika n’isi, baje kwirebera no gusobanukirwa byinshi ku muco nyarwanda. Mu byo bashimye cyane harimo imbyino gakondo zinyuze amatwi n’amaso, indyo zidasanzwe z’iwacu zirimo isombe, ibirayi n’inyama zokeje, ndetse n’imyambaro n’ibikoresho by’ubugeni byiganjemo ibikorerwa n’abanyabukorikori b’Abanyarwanda.
Itsinda ry’ababyinnyi ryagaragaje imbyino za Kinyarwanda zirimo intore, imihamirizo ndetse n’amakaraza. Abitabiriye bagaragaje ko bishimiye uburyo u Rwanda rwabashije kugaragaza umuco warwo mu buryo bushimishije, bujyanye n’igihe ariko bukigumana ubusugire bwabwo.
“Ni ubwa mbere mbonye imbyino nk’izi. Biragaragara ko Abanyarwanda bafite umuco wabo bihagazeho kandi biteye ishema ku gihugu cyanyu,” umwe mu bitabiriye, witwa Sarah Jenkins, yavuze.
Mu cyumba cyari cyateguwe ku buryo bwihariye, hatangiwe amafunguro y’umwimerere ateguwe n’Abanyarwanda batuye muri Amerika, ahabereye n’isangirira rusange hagati y’abashyitsi n’abakozi ba ambasade. Ibi byatumye benshi bifuza kumenya byinshi ku Rwanda no ku ngendo zijyayo.
“Naryeye isombe bwa mbere, ni ibintu bitangaje uburyo bifite uburyohe budasanzwe. Ndashaka kuzajya mu Rwanda nkabibona aho bituruka,” undi mukobwa ukomoka muri Texas yatangaje.
Ambasaderi Mathilde Mukantabana, uhagarariye u Rwanda muri Amerika, yatanze ubutumwa bugaragaza u Rwanda nk’igihugu gifite umutekano, giteye imbere kandi gitekanye. Yasabye abashyitsi baje muri ambasade kuzagenera igihe u Rwanda nk’igihugu bakwiye gusura.
“U Rwanda si igihugu cy’amateka mabi gusa, ni igihugu cyahisemo kwiyubaka, gutekereza ejo hazaza no kwakira buri wese. Turabatumira gusura u Rwanda, muzahava mushimye cyane,” Amb. Mukantabana yabwiye imbaga.
Imurikabikorwa ry’amateka n’ubukerarugendo
Mu cyumba kimwe cyari giteguye nk’igisigo cy’amateka, herekanwaga amafoto y’u Rwanda rwa kera n’urwa none, hamwe n’ibikoresho byakoreshwaga n’abo hambere. Abashyitsi bahawe n’ibitabo n’udutabo tw’ubukerarugendo n’ubucuruzi bw’u Rwanda, kugira ngo barusheho kumenya ibibera mu gihugu.