Perezida Kagame yakiriye mu biro bye intumwa yihariye ya Loni mu Karere k’ibiyaga bigari

Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, bagirana ibiganiro byibanze ku mutekano wo mu Karere no gushyigikira inzira ziri kwifashishwa n’Akarere mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abo bayobozi bombi baganiriye kuri uyu wa 6 Mata 2025.
Itangazo rikomeza rigira riti “Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, bagirana ibiganiro bishingiye ku gushyigikira gahunda y’ibiganiro bikomeje mu gushakira igisubizo ibibazo byo mu Karere hashingiwe ku mpamvu muzi, mu gushaka kugera ku mahoro arambye.”
Ikibazo cy’intambara ihanganishije M23 n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) gikomeje gufata indi ntera.
Kugeza ubu uyu mutwe wigaruriye Umujyi wa Goma na Bukavu.
Mu gushaka umuti ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bafashe umwanzuro wo guhuriza hamwe ibiganiro bya Luanda na Nairobi, ubwo bahuriraga mu nama idasanzwe yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, bikitwa “Luanda-Nairobi”.
Mu yindi nama bahuriyemo tariki ya 24 Werurwe, bashyizeho aba bahuza, basaba Dr. Ruto na Emmerson Mnangagwa uyobora SADC kubaganiriza vuba mbere y’uko batangira imirimo y’ubuhuza mu biganiro bya Luanda-Nairobi.
Abo ni Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethipia, na Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique kuva mu 2014 kugeza mu 2016 na Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 2008 kugeza mu 2009.
Abo bakuru b’ibihugu basabye Dr. Ruto na Emmerson Mnangagwa uyobora SADC kubaganiriza vuba mbere y’uko batangira imirimo y’ubuhuza mu biganiro bya Luanda-Nairobi.
Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu ihuriro AFC/M23 rigizwe n’umutwe wa politiki n’igisirikare, bashobora gutangira ibiganiro by’amahoro tariki ya 9 Mata 2025.
Umunyamuryango wa AFC/M23 yatangaje ko mu gihe ibi biganiro bizaba byatangiye, ihuriro ryabo rizageza ku bahagarariye Leta ya RDC ibyifuzo byaryo.
Abahagarariye AFC/M23 barimo umuyobozi wungirije wayo, Bertrand Bisimwa, na Colonel Nzenze Imani John ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, baherutse kujya muri Qatar.
Icyo gihe, Leta ya Qatar yaganirije abahagarariye AFC/M23, bayisobanurira impamvu yatumye bafata intwaro n’icyo bifuza kuri Leta ya RDC.
Icyo gihe kandi, intumwa z’u Rwanda n’iza RDC na zo zahuriye muri Qatar, ziganira ku makimbirane ari hagati y’impande zombi kuva mu 2022, ashingiye ahanini ku rugamba rwa AFC/M23.
Loni yakunze kugaragaza ko ishyigikiye gahunda y’ibiganiro bigamije mu gushakira igisubizo ibibazo byo mu Karere.
src:igihe